Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ituma tugira ibyiringiro

Bibiliya ituma tugira ibyiringiro

TEKEREZA urimo ugenda mu mwijima ari nimugoroba. Nubwo izuba ryarenze, nta bwoba ufite kuko ufite itoroshi yaka neza. Iyo uyitunze hasi, uhita ubona ibiri imbere yawe. Iyo uyitunze kure irakumurikira ukareba n’imbere cyane.

Bibiliya imeze nk’iyo toroshi. Nk’uko twabibonye mu ngingo zibanza, Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo buri munsi muri iyi si mbi. Ariko ishobora no kutumurikira tukabona ibizaba mu gihe kizaza, bigatuma tubona inzira itugeza ku byishimo no kunyurwa (Zaburi 119:105). Mu buhe buryo?

Reka dusuzume ibintu bibiri Bibiliya ivuga, bituma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza: 1 Ituma tugira ubuzima bufite intego kandi 2 ikatwigisha uko twagirana ubucuti n’Umuremyi wacu.

1 KUGIRA UBUZIMA BUFITE INTEGO

Bibiliya itugira inama zadufasha guhangana n’ibibazo. Inama itanga zirenze izo mu bitabo bisanzwe. Aho kugira ngo idutere inkunga yo kwita ku bibazo byacu gusa, inatwereka ko tugomba no kwita ku bandi. Ibyo ni byo bishobora gutuma tugira ibyishimo.

Reka dufate urugero rw’ihame rya Bibiliya rigira riti: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ese uribuka ukuntu wumvise umeze igihe wafashaga umuntu? Uribuka se igihe wategaga amatwi inshuti yawe ikakubwira ibiyiri ku mutima? Ese ntiwumvise wishimye bitewe n’uko wafashije mugenzi wawe?

Tugira ibyishimo byinshi iyo dufashije abandi tudategereje ko bazatwitura. Hari umwanditsi wavuze uti: “Ntushobora gutanga ikintu utizeye ko uzahabwa ibirenze. Icy’ingenzi ni ugutanga utizeye ko uzagororerwa.” Icyakora iyo dutanze tutiteze ibihembo, tubona ingororano. Iyo dufashije abandi bishimisha Umuremyi wacu kuko abona ko ugiriye neza abandi, aba amugurije (Imigani 19:17). Aha agaciro ibyo dukorera aboroheje, kandi adusezeranya ko azaduha ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi. Ibyo ni ibyiringiro bihebuje!—Zaburi 37:29; Luka 14:12-14. *

Nanone Bibiliya yigisha ko gusenga Imana y’ukuri Yehova bihesha ibyishimo. Ijambo rye ridutera inkunga yo kumusingiza, kumuhesha ikuzo no kumwumvira (Umubwiriza 12:13; Ibyahishuwe 4:11). Iyo tubigenje dutyo, dushimisha Umuremyi wacu. Imana iratubwira iti: “Gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye” (Imigani 27:11). Iyo dufashe imyanzuro ishingiye ku mahame yo muri Bibiliya, dushimisha Data wo mu ijuru. Kuki bimushimisha? Ni uko atwitaho kandi akaba yifuza ko dukurikiza ubuyobozi bwe (Yesaya 48:17, 18). Nta cyaruta gusenga Yehova umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi no kumushimisha.

2 KUGIRANA UBUCUTI N’UMUREMYI WACU

Bibiliya idufasha kugirana ubucuti n’Umuremyi wacu. Igira iti: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Hari igihe twakwibaza niba koko dushobora kugirana ubucuti n’Umuremyi wacu ushobora byose. Icyakora Bibiliya itwizeza ko ‘nidushaka Imana tuzayibona’ kuko “itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:27). Kumvira inama ya Bibiliya idusaba kuba inshuti y’Imana ni ukwiteganyiriza. Mu buhe buryo?

Icyo twakora cyose, nta ho twahungira urupfu, ari rwo mwanzi wacu ukomeye (1 Abakorinto 15:26). Ariko Imana ihoraho iteka. Ntizigera ipfa kandi yifuza ko inshuti zayo na zo zibaho iteka. Bibiliya ikoresha amagambo meza cyane, atwereka icyo Yehova atwifuriza. Igira iti: ‘Murakabaho iteka ryose.’—Zaburi 22:26.

Wakora iki ngo ugirane n’Imana ubucuti nk’ubwo? Uge ukomeza kwiga Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya (Yohana 17:3; 2 Timoteyo 3:16). Uge uyisaba igufashe kurisobanukirwa. Bibiliya itwizeza ko ‘nidukomeza gusaba Imana’ ubwenge izabuduha * (Yakobo 1:5). Nanone jya ukurikiza ibyo usoma maze ureke Ijambo ry’Imana ribe ‘itara ry’ibirenge byawe’ n’‘urumuri rw’inzira zawe’ kugeza iteka ryose.—Zaburi 119:105.

^ par. 8 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ubuzima bw’iteka muri paradizo Imana yadusezeranyije, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 13 Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya ku buntu ku buryo umuntu asobanukirwa neza Ibyanditswe. Niba ushaka kwiga Bibiliya, reba videwo ivuga ngo Kwiga Bibiliya bikorwa bite?Jya kuri jw.org/rw, ahanditse ngo “Shakisha” wandikemo umutwe w’iyo videwo.

Imana ihoraho iteka kandi ni byo yifuriza inshuti zayo