Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kubaho iteka ku isi

Ushobora kubaho iteka ku isi

MBEGA IBINTU BIZABA BISHIMISHIJE! Umuremyi wacu yadusezeranyije ko tuzabaho iteka ku isi. Icyakora, abantu benshi bumva ibyo bitazashoboka. Baravuga bati: “Umuntu wese agira umunsi we. Umuntu aravuka, igihe cyagera agapfa.” Abandi bumva ko kubaho iteka bishoboka, ariko ko atari hano ku isi. Bavuga ko iyo umuntu apfuye hanyuma akajya mu ijuru, ari bwo ashobora kubaho iteka. Wowe se ubibona ute?

Mbere yo gusubiza icyo kibazo, reka tubanze turebe uko Bibiliya isubiza ibi bibazo bitatu: Uko umuntu yaremwe bigaragaza ko yagombaga kubaho igihe kingana iki? Ni uwuhe mugambi Imana yari ifitiye isi n’abantu? Urupfu rwaje rute?

UMUNTU AREMWE MU BURYO BWIHARIYE

Mu bintu byose bifite ubuzima Imana yaremye biri hano ku isi, usanga abantu bihariye. Mu buhe buryo? Bibiliya ivuga ko abantu ari bo bonyine baremwe mu “ishusho” y’Imana kandi bakaba ‘basa na yo’ (Intangiriro 1:26, 27). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko abantu bashobora kugira imico nk’iy’Imana, urugero nk’urukundo n’ubutabera.

Nanone, Imana yahaye abantu ubushobozi bwo gutekereza, kwiyumvisha ibintu, gutandukanya ikiza n’ikibi, kugira ikifuzo cyo kumenya Imana no kuba inshuti zayo. Ni yo mpamvu twishimira isanzure ry’ikirere, ibintu bitangaje Imana yaremye, ubugeni, umuzika n’ibisigo. Ik’ingenzi kurushaho, abantu ni bo bonyine bafite ubushobozi bwo gusenga Umuremyi. Ibyo bituma batandukana cyane n’ibindi biremwa byose biri ku isi.

Ubwo se Imana yari guha abantu imico ihebuje ityo, ikanabaha ubushobozi butagira imipaka bwo kuyitoza no kurushaho kuyigaragaza, iyo iza kuba yarabaremeye kubaho imyaka mike gusa? Imana yahaye abantu iyo mico n’ubwo bushobozi buhambaye kugira ngo bishimire ubuzima ku isi iteka ryose.

UMUGAMBI IMANA YARI IFITIYE ISI

Hari abantu bavuga ko Imana itaremeye abantu kuba ku isi iteka ryose. Bavuga ko isi ari icumbi abantu bagomba kubamo igihe gito bageragezwa, kugira ngo Imana imenye abakwiriye kuyisanga mu ijuru bakabana na yo iteka. Ariko ibyo bibaye ari byo, Imana ni yo yaba igomba kuryozwa ibibi n’ubugome bwose bubera kuri iyi si. Ibyo byaba binyuranye n’imico y’Imana. Bibiliya igira iti: “Inzira [z’Imana] zose zihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya; irakiranuka kandi ntibera.”—Gutegeka kwa Kabiri 32:4.

Bibiliya igaragaza neza umugambi Imana yari ifitiye iyi si. Igira iti: “Ijuru ni irya Yehova, ariko isi yayihaye abantu” (Zaburi 115:16). Imana yaremye isi iyigira nziza kuko yifuzaga ko abantu bayituraho iteka. Yayishyizeho ibintu byose bakenera kugira ngo babeho iteka bishimiye ubuzima.—Intangiriro 2:8, 9.

“Ijuru ni irya Yehova, ariko isi yayihaye abantu.”​—Zaburi 115:16

Nanone Bibiliya igaragaza neza umugambi Imana ifitiye isi. Imana yabwiye umugabo n’umugore ba mbere iti: “Mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi” (Intangiriro 1:28). Kwita ku isi no kugenda bayihindura Paradizo byari kuba bishimishije cyane. Ubwo rero, Adamu na Eva ndetse n’abari kubakomokaho bari kubaho iteka ku isi, nta bwo ari mu ijuru.

KUKI DUPFA?

None se kuki dupfa? Bibiliya igaragaza ko hari ikiremwa k’Imana cyo mu ijuru, cyaje kuba Satani, cyarogoye umugambi w’Imana. Cyawurogoye gite?

Satani yashutse ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bigomeka ku Mana. Igihe Satani yabwiraga Adamu na Eva ko hari ikintu kiza Imana yabahishe, ni ukuvuga uburenganzira bwo kwihitiramo ikiza n’ikibi, bahisemo kumushyigikira, bigomeka ku Mana. Ibyo byagize izihe ngaruka? Baje gupfa nk’uko Imana yari yarabibabwiye. Nguko uko batakaje ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo yari hano ku isi.—Intangiriro 2:17; 3:1-6; 5:5.

Kuba Adamu na Eva barigometse byagize ingaruka ku bantu bose. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe [Adamu], n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose” (Abaroma 5:12). Icyaha n’urupfu twarazwe n’ababyeyi bacu ba mbere, ni byo bituma dupfa; si uko ari urwandiko Imana yatwandikiye ruri mu mugambi wayo tudashobora gusobanukirwa.

USHOBORA KUBAHO ITEKA KU ISI

Kuba ababyeyi bacu ba mbere barigometse ntibyaburijemo umugambi Imana yari ifitiye isi n’abantu. Urukundo rw’Imana n’ubutabera bwayo, byatumye ishyiraho uburyo bwo kuducungura ikatuvana mu bubata bw’urupfu n’icyaha twarazwe. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Imana yaradukunze bituma ‘itanga Umwana wayo w’ikinege [Yesu Kristo], kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka’ (Yohana 3:16). Yesu yitanze abikunze aba igitambo k’inshungu, kugira ngo tubone ibyo Adamu yangije byose. *

Vuba aha umugambi Imana ifite wo guhindura isi paradizo uzasohora. Ushobora kuzaba uhari icyo gihe, niwumvira inama ya Yesu igira iti: “Nimwinjirire mu irembo rifunganye, kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari kandi ari nini, n’abayinyuramo bakaba ari benshi. Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake” (Matayo 7:13, 14). Ubwo rero amahitamo ni ayawe. None se uzahitamo iki?

^ Niba wifuza kumenya icyo inshungu ishobora kukumarira, reba isomo rya 27 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Kiboneka no ku rubuga rwa www.pr418.com/rw kandi ushobora kugikuraho ku buntu.