Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubu koko Imana yari iri he?”

“Ubu koko Imana yari iri he?”

“NKOMEZA KWIBAZA NTI: ‘UBU KOKO IMANA YARI IRI HE?’”​—Byavuzwe na Papa Benedigito wa XVI, igihe yasuraga ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa kiri Auschwitz muri Polonye.

ESE IYO HABAYE IBYAGO UJYA WIBAZA UTI: “UBU KOKO IMANA YARI IRI HE?” CYANGWA SE WIGEZE UHURA N’IKIBAZO GIKOMEYE MAZE UKIBAZA NIBA IMANA IKWITAHO?

Ushobora kuba wumva umeze nka Sheila wo muri Amerika. Nubwo yarerewe mu muryango ukomeye ku idini, yaravuze ati: “Kuva nkiri umwana nakundaga Imana bitewe nuko yaturemye. Ariko sinigeze numva ko yamba hafi. Numvaga ko indebera kure cyane. Yego sinumvaga ko inyanga, ariko nanone numvaga itanyitaho.” Kuki Sheila yashidikanyaga ko Imana imukunda? Yaravuze ati: “Umuryango wacu wahuye n’ibibazo byinshi ku buryo natekerezaga ko Imana yadutereranye.”

Nawe ushobora kuba umeze nka Sheila, ukaba wemera ko Imana ibaho. Ariko nanone ushobora kuba wibaza niba mu by’ukuri ikwitaho. Yobu wari umukiranutsi kandi akaba yaremeraga ko Umuremyi afite imbaraga n’ubwenge, na we yigeze gushidikanya, yibaza niba Imana yaramwitagaho (Yobu 2:3; 9:4). Igihe yibasirwaga n’ibyago byazaga bikurikiranye kandi atazi iherezo ryabyo, yabajije Imana ati: “Kuki uhisha mu maso hawe, ukandeba nk’umwanzi wawe?”​—Yobu 13:24.

None se Bibiliya ibivugaho iki? Ese Imana ni yo iduteza imibabaro? Ese hari ibimenyetso bigaragaza ko Imana itwitaho muri rusange kandi ikita no kuri buri muntu ku giti ke? Ese umuntu ashobora kumenya niba Imana imureba, ikamwumva, ikishyira mu mwanya we cyangwa ikamufasha mu gihe ahanganye n’ibibazo?

Mu ngingo zikurikira, turi bubone uko ibyaremwe bidufasha kumenya niba Imana itwitaho (Abaroma 1:20). Nanone turi burebe ukuntu Bibiliya igaragaza ko Imana itwitaho. Uko ugenda utekereza ku byaremwe kandi ugasoma Ijambo ry’Imana, ni na ko urushaho ‘kumenya’ Imana, bigatuma wizera ko ‘ikwitaho.’​—1 Yohana 2:3; 1 Petero 5:7.