Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana igiye gukuraho imibabaro yose

Imana igiye gukuraho imibabaro yose

“Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva? Ko ngutakira ngo unkize urugomo ntunkize, nzagutakira ngeze ryari?” (Habakuki 1:2, 3). Ayo magambo yavuzwe na Habakuki kandi yari umuntu wemerwa n’Imana. Ese isengesho rye rigaragaza ko atari afite ukwizera? Oya. Imana yijeje Habakuki ko yashyizeho igihe ntarengwa cyo gukuraho imibabaro.—Habakuki 2:2, 3.

Iyo uhanganye n’ibibazo cyangwa bikagera ku nshuti yawe, biroroshye kumva ko Imana itinda kugira icyo ikora kugira ngo ibafashe. Ariko Bibiliya igira iti: “Yehova ntatinza isezerano rye, nk’uko bamwe babona ibyo gutinda, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9.

IMANA IZAKURAHO IMIBABARO RYARI?

Ni vuba cyane. Yesu yavuze ko hari abantu bari kubona ibimenyetso biranga “iminsi y’imperuka” (Matayo 24:3-42). Kuba ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe, bigaragaza ko Imana iri hafi kudutabara. *

Ariko se Imana izakuraho imibabaro ite? Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko Imana ifite imbaraga zo gukuraho imibabaro. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

Ibiza: Igihe Yesu n’intumwa ze bari mu Nyanja ya Galilaya, haje inkubi y’umuyaga ituma ubwato barimo bwenda kurohama. Icyakora Yesu yagaragaje ko we na Se bashobora gukuraho ibiza (Abakolosayi 1:15, 16). Yesu yarivugiye gusa ati: “Ceceka! Tuza! Nuko umuyaga urahosha, maze haba ituze ryinshi.”​—Mariko 4:35-39.

Indwara: Yesu yakizaga abafite ubumuga bwo kutabona, abarwaye igicuri, ibibembe n’ubundi bumuga bw’uburyo bwose. Bibiliya igira iti: ‘Yakijije abari bamerewe nabi bose.’​Matayo 4:23, 24; 8:16; 11:2-5.

Inzara: Yesu yakoresheje ububasha yahawe na Se, atubura ibyokurya. Bibiliya igaragaza ko inshuro ebyiri, Yesu yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi bararya barahaga.​—Matayo 14:14-21; 15:32-38.

Urupfu: Bibiliya ivuga ko Yesu yazuye abantu batatu. Ibyo bigaragaza ko Yehova afite ubushobozi bwo gukuraho urupfu. Hari n’uwo Yesu yazuye amaze iminsi ine apfuye!​—Mariko 5:35-42; Luka 7:11-16; Yohana 11:3-44.

^ par. 5 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’iminsi y’imperuka, reba Isomo rya 32 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.pr418.com/rw.