Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uzi Yehova nk’uko Nowa, Daniyeli na Yobu bari bamuzi?

Ese uzi Yehova nk’uko Nowa, Daniyeli na Yobu bari bamuzi?

“Abakunda gukora ibibi ntibashobora gusobanukirwa imanza zitabera, ariko abashaka Yehova bashobora gusobanukirwa ibintu byose.”—IMIG 28:5.

INDIRIMBO: 126, 150

1-3. (a) Ni iki cyadufasha gukomeza kubera Imana indahemuka muri iyi minsi y’imperuka? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

UKO tugenda twegereza iherezo ry’iminsi y’imperuka, ababi bakomeza ‘gusagamba nk’ubwatsi’ (Zab 92:7). Ntibitangaje rero kuba abantu benshi barataye umuco. None se twakora iki ngo ‘tube impinja ku bibi, ariko tube abantu bakuze rwose ku birebana n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu’?—1 Kor 14:20.

2 Igisubizo tugisanga mu murongo w’ifatizo w’iki gice, uvuga ko “abashaka Yehova bashobora gusobanukirwa ibintu byose,” ni ukuvuga ibintu byose bikenewe kugira ngo bamushimishe (Imig 28:5). Igitekerezo nk’icyo nanone kiboneka mu Migani 2:7, 9, havuga ko Yehova ‘abikira ubwenge abakiranutsi.’ Ibyo bituma abakiranutsi ‘basobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo, bakamenya imigenzereze myiza yose.’

3 Nowa, Daniyeli na Yobu, bari bafite ubwo bwenge buva ku Mana (Ezek 14:14). Abagaragu b’Imana na bo bafite ubwo bwenge. Ese nawe urabufite? Ese ‘usobanukiwe ibintu byose’ bikenewe ngo ushimishe Imana? Kugira ngo ubisobanukirwe, ugomba kuyimenya neza. Ni yo mpamvu muri iki gice turi busuzume (1) uko Nowa, Daniyeli na Yobu bamenye Imana, (2) uko ubwo bumenyi bwabafashije (3) n’uko twagira ukwizera nk’ukwabo.

NOWA YAGENDANYE N’IMANA MU ISI MBI

4. Nowa yamenye Yehova ate, kandi se byamumariye iki?

4 Nowa yamenye Yehova ate? Kuva kuri Adamu na Eva, abantu bamenyaga Yehova muri ubu buryo butatu: Bitegerezaga ibyaremwe, bagatega amatwi abandi bantu bubahaga Imana, cyangwa bakibonera ukuntu yabahaga imigisha iyo bamwumviraga (Yes 48:18). Iyo Nowa yitegerezaga ibyaremwe, yabonaga ibimenyetso byinshi cyane bigaragaza ko Imana iriho kandi akibonera imico yayo myinshi itaboneka, urugero nk’‘ububasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo’ (Rom 1:20). Ibyo byatumye Nowa yemera adashidikanya ko Imana ibaho, kandi arushaho kuyizera.

5. Nowa yamenye ate umugambi Imana yari ifitiye abantu?

5 Kwizera “guturuka ku byo umuntu yumvise” (Rom 10:17). Nowa yumvise ibya Yehova ate? Nta gushidikanya ko ibyinshi yabyumvise abibwiwe na bene wabo. Muri bo harimo se Lameki wizeraga Imana kandi akaba yarabayeho Adamu akiriho. (Reba ifoto ibimburira iki gice.) Nanone harimo sekuru Metusela na Yeredi, se wa sekuruza, wapfuye Nowa afite imyaka 366 * (Luka 3:36, 37). Birashoboka ko abo bagabo, wenda n’abagore babo, ari bo babwiye Nowa uko abantu babayeho n’umugambi Imana yari ifite w’uko abantu bororoka bakuzura isi kandi bakayikorera. Nanone bamubwiye ko Adamu na Eva bigometse kuri Yehova kandi yashoboraga kwibonera ingaruka z’uko kwigomeka (Intang 1:28; 3:16-19, 24). Ibyo Nowa yamenye byamukoze ku mutima, bimushishikariza gukorera Imana.—Intang 6:9.

6, 7. Ni mu buhe buryo ibyiringiro byatumye Nowa agira ukwizera gukomeye?

6 Ibyiringiro bituma tugira ukwizera gukomeye. Tekereza noneho ukuntu ukwizera kwa Nowa gushobora kuba kwararushijeho gukomera amenye ko izina rye ryumvikanishaga ko hariho ibyiringiro, kubera ko rishobora kuba risobanura “Ikiruhuko” cyangwa “Ihumure” (Intang 5:29). Yehova yatumye Lameki ahanurira umwana we Nowa ati: “Uyu ni we uzatuzanira ihumure mu . . . miruho y’amaboko yacu, iterwa n’ubutaka Yehova yavumye.” Nowa yiringiraga Imana. Kimwe na Abeli na Henoki bamubanjirije, yiringiraga “urubyaro” rwari kuzamena umutwe w’inzoka.—Intang 3:15.

7 Nubwo Nowa atari asobanukiwe ibintu byose byari bikubiye mu buhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15, agomba kuba yarabonaga ko bwatangaga ibyiringiro by’uko abantu bari kuzacungurwa. Byongeye kandi, Henoki na we yabwirizaga ubutumwa nk’ubwo, avuga ko Yehova yari kuvanaho ibibi (Yuda 14, 15). Ubutumwa bwa Henoki, buzagira isohozwa ryuzuye kuri Harimagedoni, bwatumye Nowa arushaho kugira ukwizera gukomeye n’ibyiringiro.

8. Kumenya Imana neza byarinze Nowa bite?

8 Kumenya Imana neza byafashije Nowa bite? Byatumye agira ukwizera n’ubwenge buva ku Mana. Ubwo bwenge bwaramurinze, cyanecyane bumurinda gukora ibintu byababaza Yehova. Urugero, Nowa “yagendanaga n’Imana y’ukuri,” bituma atagirana ubucuti n’abantu batakundaga Imana. Ntiyarangajwe n’abadayimoni baje ku isi biyambitse imibiri y’abantu. Abantu batangariraga abo badayimoni bari bafite imbaraga zidasanzwe, kandi bashobora no kuba barabasengaga (Intang 6:1-4, 9). Nanone Nowa yari azi ko Yehova yashakaga ko abantu bororoka bakuzura isi (Intang 1:27, 28). Ubwo rero, igihe abadayimoni bazaga bagashaka abagore kandi bakabyarana na bo, Nowa yari azi ko ibyo bintu byari bibi cyane. Byarushijeho kugaragara ko ari bibi igihe yabonaga ukuntu abo bana babyawe n’abadayimoni babaga banini cyane bakagira n’imbaraga zidasanzwe. Hagati aho, Imana yabwiye Nowa ko yari igiye guteza umwuzure ku isi. Yizeye ibyo Yehova yamubwiye, maze yubaka inkuge yo gukirizamo abo mu nzu ye.—Heb 11:7.

9, 10. Twakwigana dute ukwizera kwa Nowa?

9 Ni iki cyadufasha kugira ukwizera nk’ukwa Nowa? Ni ukwiga Ijambo ry’Imana tubyitondeye, tugatekereza ku byo twize, kandi tukemera ko biduhindura, bikatuyobora (1 Pet 1:13-15). Hanyuma ukwizera n’ubwenge buva ku Mana bizaturinda amayeri ya Satani n’umwuka w’isi ye mbi (2 Kor 2:11). Uwo mwuka ni wo utuma abantu benshi bakunda urugomo kandi bakiyandarika. Nanone utuma bakurikiza irari ry’imibiri yabo (1 Yoh 2:15, 16). Umwuka w’isi unatuma bacika intege mu buryo bw’umwuka maze ntibite ku bimenyetso bigaragaza ko imperuka yegereje. Zirikana ko igihe Yesu yagereranyaga igihe turimo n’iminsi ya Nowa, atibanze ku rugomo cyangwa ku bwiyandarike, ahubwo yibanze ku kaga kari guterwa no kurangara bigatuma umuntu adakomeza gukorera Imana.—Soma muri Matayo 24:36-39.

10 Ibaze uti: “Ese uko mbaho bigaragaza ko nzi neza Yehova? Ese ukwizera kwange gutuma nkurikiza amahame ye akiranuka kandi nkayigisha abandi?” Ibisubizo utanga bizagufasha kwigenzura, umenye niba koko ‘ugendana n’Imana y’ukuri.’

DANIYELI YAGARAGAJE UBWENGE BUVA KU MANA MURI BABULONI Y’ABAPAGANI

11. (a) Kuba Daniyeli yarakundaga Imana akiri muto bitwigisha iki ku babyeyi be? (b) Ni iyihe mico ya Daniyeli wifuza kwigana?

11 Daniyeli yamenye Yehova ate? Ababyeyi be ni bo bamwigishije gukunda Yehova n’Ijambo rye. Koko rero, yakomeje gukunda Yehova ubuzima bwe bwose. N’igihe yari ageze mu za bukuru, yakomezaga kwiga Ibyanditswe abyitondeye (Dan 9:1, 2). Daniyeli yari azi Yehova rwose! Nanone yari azi ibintu byose yakoreye Abisirayeli. Ibyo tubibwirwa n’isengesho rivuye ku mutima kandi rigaragaza ko yicishaga bugufi, riri muri Daniyeli 9:3-19. Fata akanya urisome kandi uritekerezeho. Ibaze uti: “Iri sengesho rinyeretse ko Daniyeli yari muntu ki?”

12-14. (a) Daniyeli yagaragaje ate ubwenge buva ku Mana? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yahaye Daniyeli umugisha?

12 Kumenya Imana neza byafashije Daniyeli bite? Kuba muri Babuloni y’abapagani uri Umuyahudi w’indahemuka, ntibyari byoroshye. Urugero, Yehova yari yarabwiye Abayahudi ati: “Uyu mugi natumye mujyanwamo mu bunyage, mujye muwushakira amahoro” (Yer 29:7). Ariko nanone yabasabye kumwiyegurira nta kindi bamubangikanyije na cyo (Kuva 34:14). Ni iki cyafashije Daniyeli kumvira ayo mategeko yombi? Ubwenge buva ku Mana bwamufashije kumenya ko agomba kumvira Yehova mbere na mbere. Hashize imyaka ibarirwa mu magana, Yesu yongeye kwigisha iryo hame.—Luka 20:25.

13 Reka turebe ibyo Daniyeli yakoze igihe hasohokaga itegeko rivuga ko mu gihe k’iminsi 30, nta mana iyo ari yo yose cyangwa umuntu wagombaga gusengwa, uretse umwami. (Soma muri Daniyeli 6:7-10.) Daniyeli yashoboraga gushaka impamvu z’urwitwazo, wenda akavuga ati: “Iminsi 30 si myinshi!” Icyakora yanze ko itegeko ry’umwami rimubuza gukorera Imana. Birumvikana ko yashoboraga kujya asengera ahantu hiherereye. Ariko yari azi ko abantu benshi bari bazi ko asenga buri munsi. Ubwo rero, nubwo yari azi ko byari kumugiraho ingaruka, yiyemeje gukomeza gusengera aho abantu bose bamubona, kubera ko atashakaga ko hagira abatekereza ko yaretse gukorera Yehova.

14 Yehova yahaye Daniyeli umugisha kuko yagaragaje ubutwari n’ubudahemuka. Yakoze igitangaza amurinda kuribwa n’intare. Byatumye mu bwami bwose bw’Abamedi n’Abaperesi abantu bamenya Yehova.—Dan 6:25-27.

15. Ni iki cyadufasha kugira ukwizera nk’ukwa Daniyeli?

15 Ni iki cyadufasha kugira ukwizera nk’ukwa Daniyeli? Gusoma Ijambo ry’Imana gusa ntibihagije. Tugomba no ‘kurisobanukirwa’ (Mat 13:23). Twifuza kumenya uko Yehova abona ibintu, kandi tubimenya ari uko dusobanukiwe amahame ya Bibiliya. Ubwo rero, tugomba gutekereza ku byo dusoma. Nanone tugomba gusenga tubivanye ku mutima, cyanecyane mu gihe duhanganye n’ibibazo. Nidusenga Yehova dufite ukwizera, tukamusaba ubwenge n’imbaraga, azabiduha atitangiriye itama.—Yak 1:5.

YOBU YAKURIKIJE AMAHAME Y’IMANA MU BIHE BYIZA NO MU BIBI

16, 17. Yobu yamenye Imana ate?

16 Yobu yamenye Yehova ate? Yobu ntiyari Umwisirayeli. Ariko yari mwene wabo wa Aburahamu, Isaka na Yakobo, kandi Yehova yari yarabibwiye, anabamenyesha umugambi yari afitiye abantu. Ibyo ari byo byose, hari ukuntu Yobu yamenye uko kuri kw’agaciro (Yobu 23:12). Yaravuze ati: “Ibyawe nari narabyumvishije amatwi” (Yobu 42:5). Byongeye kandi, Yehova yavuze ko Yobu yamuvugagaho ukuri.—Yobu 42:7, 8.

Iyo tubonye imico y’Imana itaboneka igaragarira mu byaremwe, ukwizera kwacu kurakomera (Reba paragarafu ya 17)

17 Nanone Yobu yamenye imico y’Imana binyuze ku byaremwe (Yobu 12:7-9, 13). Nyuma yaho, Elihu na Yehova bakoresheje ibyaremwe, bibutsa Yobu ko umuntu ari ubusa umugereranyije no gukomera kw’Imana (Yobu 37:14; 38:1-4). Ibyo Yehova yabwiye Yobu byamukoze ku mutima, yicisha bugufi aravuga ati: “Namenye ko ushobora byose, kandi nta cyo wagambirira ngo unanirwe kukigeraho. Ni yo mpamvu . . . nihannye, nkicara mu mukungugu no mu ivu.”—Yobu 42:2, 6.

18, 19. Yobu yagaragaje ate ko yari azi neza Yehova?

18 Kumenya Imana neza byafashije Yobu bite? Yobu yari asobanukiwe neza amahame y’Imana. Yari azi neza Yehova kandi ubwo bumenyi ni bwo bwamuyoboraga. Urugero, yari azi ko atashoboraga kuvuga ko akunda Imana kandi atagirira neza bagenzi be (Yobu 6:14). Ntiyatekerezaga ko aruta abandi, ahubwo abantu bose, baba abakire cyangwa abakene, yabafataga nk’abavandimwe be. Yaravuze ati: “Mbese uwambumbiye mu nda ya mama si na we wamuremye” (Yobu 31:13-22)? N’igihe Yobu yari akiri umukire, akomeye, ntiyabaye umwibone ngo asuzugure abandi. Ibyo bitandukanye n’imyifatire y’abantu benshi muri iki gihe bakomeye n’abakire.

19 Yobu yamaganye mu mutima we uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana. Yari azi ko kwiringira ubutunzi bwe, byari kuba ari ukwihakana “Imana y’ukuri yo mu ijuru.” (Soma muri Yobu 31:24-28.) Yari azi ko ishyingiranwa ari isezerano ryera hagati y’umugabo n’umugore. Ndetse yari yaragiranye isezerano n’amaso ye, ko atari kwitegereza umwari mu buryo budakwiriye (Yobu 31:1). Iyo Yobu abishaka, yari gushaka umugore wa kabiri kuko muri icyo gihe Imana yemereraga abagabo gushaka abagore benshi. * Ariko yahisemo gukurikiza gahunda y’ishyingiranwa Imana yatangije muri Edeni (Intang 2:18, 24). Hashize imyaka igera ku 1.600, Yesu na we yigishije ko ishyingiranwa rigomba kuba hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe.—Mat 5:28; 19:4, 5.

20. Kumenya neza Yehova n’amahame ye bidufasha bite guhitamo inshuti nziza n’imyidagaduro myiza?

20 Ni iki cyadufasha kugira ukwizera nk’ukwa Yobu? Nanone ikintu k’ingenzi cyabidufashamo, ni ukugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova, kandi bukatuyobora mu byo dukora byose. Urugero, Dawidi umwanditsi wa zaburi, yavuze ko Yehova ‘yanga umuntu wese ukunda urugomo,’ kandi yatugiriye inama yo kwirinda kugirana ubucuti n’“abanyabinyoma.” (Soma muri Zaburi ya 11:5; 26:4.) Noneho ibaze uti: “Iyi mirongo y’Ibyanditswe inyigisha iki ku birebana n’uko Imana ibona ibintu? Kumenya uko Imana ibona ibintu bimfasha bite kumenya ibyo nshyira mu mwanya wa mbere? Bimfasha bite guhitamo ibyo ndeba kuri interineti, inshuti n’imyidagaduro?” Uko usubiza ibyo bibazo ni byo bizagufasha kumenya niba uzi neza Yehova. Niba twifuza gukomeza kuba inyangamugayo muri iyi si mbi, tugomba gutoza ‘ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu’ kugira ngo dushobore gutandukanya ikiza n’ikibi, kandi tumenye ibintu birangwa n’ubwenge n’ibitarangwa n’ubwenge.—Heb 5:14; Efe 5:15.

21. Ni iki kizadufasha “gusobanukirwa ibintu byose” bikenewe kugira ngo dushimishe Data wo mu ijuru?

21 Nowa, Daniyeli na Yobu bashatse Yehova n’umutima wabo wose, kandi yemeye ko bamubona. Yabafashije “gusobanukirwa ibintu byose” bari bakeneye kugira ngo bamushimishe. Ibyo byatumye bagira icyo bageraho kandi badusigiye urugero rwiza rwo gukiranuka (Zab 1:1-3). Bityo rero, ibaze uti: “Ese nzi neza Yehova nk’uko Nowa, Daniyeli na Yobu bari bamuzi?” Ushobora kumumenya neza kurushaho kubera ko muri iki gihe twasobanukiwe ibintu byinshi byerekeye Yehova (Imig 4:18). Ubwo rero jya wiyigisha Ijambo ry’Imana ushyizeho umwete, uritekerezeho kandi usenge usaba umwuka wera. Ibyo bizatuma urushaho kwegera So wo mu ijuru. Nanone bizatuma ugira ubwenge n’ubushishozi muri iyi si itubaha Imana.—Imig 2:4-7.

^ par. 5 Sekuruza wa Nowa witwaga Henoki na we yakomeje ‘kugendana n’Imana y’ukuri.’ Icyakora, “Imana yamujyane” habura imyaka 69 ngo Nowa avuke.—Intang 5:23, 24.

^ par. 19 Nowa na we yashatse umugore umwe gusa, nubwo nyuma yo kwigomeka ko muri Edeni abantu batangiye gushaka abagore benshi.—Intang 4:19.