Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuba umuntu w’umwuka bisobanura iki?

Kuba umuntu w’umwuka bisobanura iki?

‘Imana ibahe kugira muri mwe imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite.’​—ROM 15:5.

INDIRIMBO: 17, 13

1, 2. (a) Abavandimwe na bashiki bacu benshi babona bate gukura mu buryo bw’umwuka? (b) Ni ibihe bibazo by’ingenzi tugiye gushakira ibisubizo?

MUSHIKI wacu wo muri Kanada yaravuze ati: “Kuba umuntu w’umwuka byatumye ndushaho kwishima, kandi bimfasha guhangana n’ibibazo bya buri munsi.” Umuvandimwe wo muri Burezili agira ati: “Imyaka 23 maranye n’umugore wange yaranzwe n’ibyishimo kubera ko twihatiye kuba abantu b’umwuka.” Hari undi muvandimwe wo muri Filipine wavuze ati: “Kuba umuntu w’umwuka byatumye ngira amahoro yo mu mutima, kandi bimfasha kubana neza n’abavandimwe na bashiki bacu bakomoka mu mico itandukanye.”

2 Biragaragara rero ko kuba umuntu w’umwuka bidufitiye akamaro cyane. Ariko se twakora iki ngo dukure mu buryo bw’umwuka kandi bitugirire akamaro? Mbere yo gusubiza icyo kibazo, tugomba kubanza kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bantu b’umwuka, ni ukuvuga abantu bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka. Muri iki gice, turi busubize ibibazo bitatu by’ingenzi: (1) Kuba umuntu w’umwuka bisobanura iki? (2) Ni izihe ngero z’abantu badufasha gukura mu buryo bw’umwuka? (3) Kwihatira kugira “imitekerereze ya Kristo” byadufasha bite kuba abantu b’umwuka?

KUBA UMUNTU W’UMWUKA BISOBANURA IKI?

3. Bibiliya igaragaza ko umuntu wa kamere atandukaniye he n’umuntu w’umwuka?

3 Intumwa Pawulo yadufashije gusobanukirwa aho “umuntu w’umwuka” atandukaniye n’“umuntu wa kamere.” (Soma mu 1 Abakorinto 2:14-16.) “Umuntu wa kamere” ntiyemera “ibintu by’umwuka w’Imana, kuko kuri we biba ari ubupfu, kandi ntashobora kubimenya.” Ariko “umuntu w’umwuka we asuzuma ibintu byose” kandi aba afite “imitekerereze ya Kristo.” Pawulo adushishikariza kuba abantu b’umwuka. Ariko se ni mu bihe bintu bindi umuntu w’umwuka atandukaniyeho n’umuntu wa kamere?

4, 5. Umuntu wa kamere arangwa n’iki?

4 Mbere na mbere reka turebe uko umuntu wa kamere atekereza. Umuntu wa kamere aba afite imitekerereze y’isi, yibanda ku bintu by’umubiri. Pawulo yavuze ko iyo mitekerereze ari “umwuka ubu ukorera mu batumvira” (Efe 2:2). Uwo mwuka ni wo utuma abantu benshi bigana ababakikije. Bakora ibibanogeye, batitaye ku mahame y’Imana. Umuntu wa kamere yibanda cyane ku bintu by’umubiri, kandi akenshi usanga amaranira kugira icyubahiro, amafaranga cyangwa aharanira uburenganzira bwe.

5 Nanone umuntu wa kamere usanga akora ibyo Bibiliya yita “imirimo ya kamere” (Gal 5:19-21). Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto, yavuzemo ibindi bintu byinshi biranga umuntu wa kamere. Abantu ba kamere bivanga mu makimbirane, bateza amacakubiri, bashishikariza abandi kwigomeka, baregana mu nkiko, ntibubaha ubutware kandi bakabya gukunda ibyokurya n’ibyokunywa. Iyo bahuye n’igishuko ntibagira imbaraga zo kugitsinda (Imig 7:21, 22). Yuda yavuze ko hari abantu bari kononekara bikabije, bagasigara badafite “umwuka w’Imana.”—Yuda 18, 19.

6. Umuntu w’umwuka arangwa n’iki?

6 Ariko se umuntu w’umwuka atandukaniye he n’umuntu wa kamere? Umuntu w’umwuka aha agaciro ubucuti afitanye n’Imana. Yemera kuyoborwa n’umwuka wera kandi yihatira ‘kwigana Imana’ (Efe 5:1). Yihatira kumenya uko Yehova abona ibintu kandi na we akabibona nk’uko Yehova abibona. Yemera adashidikanya ko Imana iriho. Ayoborwa n’amahame ya Yehova mu mibereho ye yose, bityo akaba atandukanye n’umuntu wa kamere, utita kuri ayo mahame (Zab 119:33; 143:10). Umuntu w’umwuka ntakora imirimo ya kamere, ahubwo yihatira kwera “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22, 23). Kugira ngo turusheho gusobanukirwa neza icyo kuba umuntu w’umwuka bisobanura, tekereza kuri ibi bikurikira: Iyo umuntu ari umuhanga mu by’ubucuruzi, abantu bavuga ko ubucuruzi bumuri mu maraso. Ubwo rero umuntu uha agaciro ibintu by’umwuka, na we twavuga ko iby’umwuka bimurimo.

7. Bibiliya ivuga iki ku bantu bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka?

7 Yesu yavuze ko abantu b’umwuka barangwa n’ibyishimo. Muri Matayo 5:3 hagira hati: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.” Mu Baroma 8:6 hagaragaza akamaro ko kuba umuntu w’umwuka hagira hati: “Guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bizana urupfu, ariko guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bikazana ubuzima n’amahoro.” Iyo duhoza ubwenge ku bintu by’umwuka, tubana amahoro n’Imana, tukagira amahoro yo mu mutima, tukagira n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu gihe kizaza.

8. Kuki kuba umuntu w’umwuka no gukomeza kuba umuntu w’umwuka, bisaba guhatana?

8 Icyakora, turi mu isi iteje akaga. Dukikijwe n’abantu ba kamere. Ubwo rero tugomba guhatana tukarinda imitekerereze yacu. Iyo tudakomeje kwibanda ku bintu by’umwuka, isi yuzuza mu bwenge bwacu imitekerereze yayo. Twakora iki ngo tubyirinde? Kandi se twakora iki ngo dukure mu buryo bw’umwuka?

INGERO Z’ABANTU TWAKURAHO ISOMO

9. (a) Ni iki cyadufasha gukura mu buryo bw’umwuka? (b) Ni abahe bantu batanze urugero rwiza turi busuzume?

9 Iyo umwana yitegereza ababyeyi be kandi akabigana, amenya ubwenge. Natwe iyo twitegereje abantu bakuze mu buryo bw’umwuka kandi tukabigana, dushobora gukura mu buryo bw’umwuka. Icyakora, abantu ba kamere batuma tumenya ibyo tugomba kwirinda (1 Kor 3:1-4). Bibiliya irimo abantu batanze urugero rwiza n’abatanze urugero rubi. Ariko kubera ko intego dufite ari iyo gukura mu buryo bw’umwuka, turibanda ku bantu batanze urugero rwiza dushobora kwigana. Turi busuzume urugero rwa Yakobo, Mariya na Yesu.

Ni irihe somo tuvana kuri Yakobo? (Reba paragarafu ya 10)

10. Yakobo yagaragaje ate ko yari umuntu w’umwuka?

10 Reka tubanze turebe urugero rwa Yakobo. Na we yahuye n’ibibazo, nk’uko bimeze kuri benshi muri twe muri iki gihe. Umuvandimwe we Esawu yashakaga kumwica. Sebukwe yahoraga ashaka kumuriganya. Icyakora Yakobo yizeye ibyo Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu bituma akomeza kuba umuntu w’umwuka. Yitaga cyane ku muryango we kubera ko yari azi ko wari kuzagira uruhare mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova (Intang 28:10-15). Nubwo Yakobo yari akikijwe n’abantu ba kamere, ntiyigeze yibagirwa amasezerano ya Yehova. Urugero, igihe Yakobo yatinyaga ko umuvandimwe we Esawu yamugirira nabi, yasenze Imana ati: “Ndakwinginze nkiza . . . Ni wowe wavuze uti ‘nzakugirira neza rwose kandi nzagwiza urubyaro rwawe rungane n’umusenyi wo ku nyanja’” (Intang 32:6-12). Yakobo yiringiraga cyane amasezerano ya Yehova, kandi imibereho ye yagaragazaga ko ayizera.

Ni irihe somo tuvana kuri Mariya? (Reba paragarafu ya 11)

11. Ni iki kigaragaza ko Mariya yari umuntu w’umwuka?

11 Reka noneho dusuzume urugero rwa Mariya. Yehova yatoranyije Mariya ngo abe nyina wa Yesu kuko yari umuntu w’umwuka. Amagambo Mariya yavuze igihe yari yasuye Zekariya na Elizabeti, agaragaza rwose ko yari umuntu w’umwuka. (Soma muri Luka 1:46-55.) Ayo magambo agaragaza ko Mariya yakundaga cyane Ijambo ry’Imana kandi ko yari azi neza Ibyanditswe by’Igiheburayo (Intang 30:13; 1 Sam 2:1-10; Mal 3:12). Nanone zirikana ko igihe Yozefu na Mariya bashyingiranwaga, birinze kugirana imibonano mpuzabitsina kugeza igihe Yesu yavukiye. Ibyo bigaragaza ko bombi babonaga ko ibyo Yehova ashaka ari byo bifite agaciro kuruta guhaza irari ryabo (Mat 1:25). Nanone Mariya yitegerezaga yitonze ibintu byose byabaga mu gihe Yesu yakuraga, akita ku magambo y’ubwenge yavugaga, yose ‘akayabika mu mutima we’ (Luka 2:51). Yari ashishikajwe rwose n’umugambi wa Yehova werekeye Mesiya. Urugero rwa Mariya rushobora kutwigisha uko twashyira mu mwanya wa mbere ibyo Imana ishaka.

12. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yiganaga Se? (b) Twakwigana Yesu dute? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

12 Mu bantu bose babayeho, Yesu ni we wabaye umuntu w’umwuka kuruta abandi. Igihe yari ku isi, imibereho ye n’umurimo yakoze byagaragaje ko yifuzaga kwigana Se Yehova. Ibyo Yesu yatekerezaga, uko yiyumvaga n’ibyo yakoraga, byabaga bihuje n’ibyo Yehova ashaka n’amahame ye (Yoh 8:29; 14:9; 15:10). Urugero, zirikana uko umuhanuzi Yesaya yasobanuye uko Yehova agira impuhwe, maze ubigereranye n’uko Mariko yasobanuye ukuntu Yesu yagiriraga abantu impuhwe. (Soma muri Yesaya 63:9; Mariko 6:34.) Ese twigana Yesu, tukagirira impuhwe abantu bakeneye ubufasha? Ese twigana Yesu, tukibanda ku murimo wo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza (Luka 4:43)? Abantu b’umwuka barangwa n’impuhwe kandi bakagerageza gufasha abandi.

13, 14. (a) Ni irihe somo twavana ku bantu bo muri iki gihe bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka? (b) Tanga urugero.

13 Muri iki gihe hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka kandi bakihatira kwigana Yesu. Ushobora kuba warabonye ukuntu bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, bakaba bakunda kwakira abashyitsi kandi bakagira impuhwe. Nubwo badatunganye, bihatira kugira imico myiza no gukora ibyo Imana ibasaba. Mushiki wacu wo muri Burezili witwa Rachel, yaravuze ati: “Nari naratwawe n’imideri yo mu isi. Ibyo byatumaga nambara nabi. Ariko maze kumenya ukuri, nihatiye kuba umuntu w’umwuka. Guhinduka ntibyanyoroheye, ariko byatumye ngira ibyishimo n’intego mu buzima.”

14 Reylene wo muri Filipine we yari afite ikibazo gitandukanye n’icyo. Nubwo yari Umukristokazi, yifuzaga cyane kwiga kaminuza kugira ngo azabone akazi keza atere imbere. Agira ati: “Natangiye kwibagirwa intego zange zo mu buryo bw’umwuka. Ariko nanone natangiye kubona ko hari icyo naburaga cyari gifite agaciro kuruta akazi nakoraga. Ibyo byatumye nongera kwibanda ku murimo nakoreraga Yehova.” Kuva icyo gihe Reylene yakomeje kwizera isezerano rya Yehova riboneka muri Matayo 6:33, 34. Agira ati: “Niringira ntashidikanya ko Yehova azanyitaho!” Ushobora kuba uzi abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe batanga urugero nk’urwo. Iyo tubonye ukuntu bigana Kristo, natwe twifuza kubigana.—1 Kor 11:1; 2 Tes 3:7.

GIRA “IMITEKEREREZE YA KRISTO”

15, 16. (a) Ni iki tugomba gukora kugira ngo tumere nka Kristo? (b) Twakora iki ngo “imitekerereze ya Kristo” ituyobore?

15 Twakwigana Kristo dute? Mu 1 Abakorinto 2:16 hatubwira ko tugomba kugira “imitekerereze ya Kristo.” Mu Baroma 15:5 ho havuga ko tugomba kugira “imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite.” Ubwo rero, niba dushaka kwigana Kristo, tugomba kumenya imitekerereze ye na kamere ye, hanyuma tukamwigana. Yesu yibandaga ku bucuti yari afitanye n’Imana. Kwigana Yesu bizatuma turushaho kumera nka Yehova. Ni yo mpamvu tugomba kwitoza gutekereza nk’uko Yesu yatekerezaga.

16 Twabyitoza dute? Abigishwa ba Yesu babonye ibitangaza yakoraga, bumva inyigisho ze, babona uko yashyikiranaga n’abantu batandukanye kandi bibonera ukuntu yakurikizaga amahame y’Imana. Baravuze bati: ‘Turi abahamya b’ibintu byose yakoze’ (Ibyak 10:39). Icyakora twe ntidushobora kumubona imbonankubone. Ariko kandi, dufite Amavanjiri adufasha kumumenya neza. Iyo dusomye Ivanjiri ya Matayo, Mariko, Luka na Yohana, tumenya uko Yesu atekereza. Bityo dushobora ‘kugera ikirenge mu cya’ Kristo kandi ‘tukagira imitekerereze nk’iye.’—1 Pet 2:21; 4:1.

17. Kugira imitekerereze ya Kristo bitumarira iki?

17 Gutekereza nka Kristo byadufasha bite? Nk’uko ibyokurya biha umubiri imbaraga, iyo twitoje kugira imitekerereze ya Kristo biradukomeza mu buryo bw’umwuka. Amaherezo tugera aho tukamenya icyo Kristo yakora ahuye n’ibibazo runaka. Ibyo bidufasha gufata imyanzuro ishimisha Imana kandi tukagira umutimanama ukeye. Ese izo si impamvu zagombye gutuma ‘twambara Umwami Yesu Kristo’?—Rom 13:14.

18. Ni iki wamenye ku birebana no kuba umuntu w’umwuka?

18 Twabonye icyo kuba umuntu w’umwuka bisobanura. Nanone twabonye ko dushobora gukura amasomo ku ngero z’abantu b’umwuka. Twanamenye uko kugira “imitekerereze ya Kristo” bidufasha gukura mu buryo bw’umwuka. Icyakora, hari ibindi byinshi tugomba gusuzuma. Urugero, twabwirwa n’iki ko dukuze mu buryo bw’umwuka? Ni iki twakora ngo turusheho gukura mu buryo bw’umwuka? Gukura mu buryo bw’umwuka byadufasha bite mu mibereho yacu? Igice gikurikira kizadufasha gusubiza ibyo bibazo.