Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Disikuru zatumye ubutumwa bukwirakwira muri Irilande

Disikuru zatumye ubutumwa bukwirakwira muri Irilande

UBWATO bwageze mu mazi y’i Belfast Lough mu rukerera, maze abagenzi bari hejuru batangira kubona imisozi myiza. Hari muri Gicurasi 1910, kandi urwo rwari urugendo rwa gatanu Umuvandimwe Charles T. Russell yari akoreye muri Irilande. Yabonye ubwato bubiri bunini cyane bwubakwaga (ari bwo Titanic na Olympic). * Abigishwa ba Bibiliya cumi na babiri bari bamutegerereje ku cyambu.

Imyaka 20 mbere yaho, Umuvandimwe Russell yari yariyemeje gukora ingendo hanze ya Amerika, kubera ko yifuzaga gukwirakwiza ubutumwa bwiza ku isi hose. Urugendo rwa mbere yarutangiriye muri Irilande muri Nyakanga 1891. Ubwato yari arimo (bwitwaga City of Chicago) bwageze ku nkombe y’i Queenstown izuba rirenze, bimwibutsa ukuntu ababyeyi be bajyaga bamubwira icyo gihugu bakomokagamo. Igihe Umuvandimwe Russell na bagenzi be banyuraga mu migi isukuye no mu byaro biteye amabengeza, biboneye ukuntu icyo gihugu cyari umurima ‘weze kugira ngo usarurwe.’

Umuvandimwe Russel yasuye Irilande inshuro zirindwi. Mu rugendo rwa mbere abantu barashimishijwe bituma mu ngendo zakurikiyeho abantu babarirwa mu magana, rimwe na rimwe mu bihumbi, baza kumva disikuru ze. Mu rugendo rwa kabiri, rwabaye muri Gicurasi 1903, Disikuru yatanze mu migi ya Belfast na Dublin zamamajwe mu binyamakuru byaho. Russell yavuze ko abantu bateze amatwi bitonze disikuru yasobanuraga ukwizera kwa Aburahamu n’imigisha abantu bazabona.

Mu rugendo rwa gatatu Russell yakoreye mu Burayi, yongeye kujya muri Irilande bitewe n’uko hari abantu benshi bashimishijwe. Igihe yageraga ku cyambu cya Belfast mu gitondo, muri Mata 1908, yakiriwe n’abavandimwe batanu. Nimugoroba yatanze disikuru yasobanuraga ukuntu ingoma ya Satani izahirima, kandi haje abantu bagera kuri 300. Muri bo harimo umuntu washatse guhinyura ibyo Russell yavugaga ariko yamushubije akoresheje Bibiliya, araceceka. Mu mugi wa Dublin, umugabo witwaga O’Connor wari umunyamabanga w’umuryango w’urubyiruko rwa gikristo (YMCA), wari wariyemeje kurwanya Russell, yashatse gushuka abantu basaga 1.000 bari baje kumva disikuru ngo bange abigishwa ba Bibiliya. Byagenze bite?

Nimucyo tugerageze gusa n’abareba uko byagenze. Hari umugabo washakaga kumenya ukuri kwa Bibiliya wagiye kumva disikuru yari yatangajwe mu kinyamakuru cyo muri Irilande. Inzu yatangiwemo iyo disikuru yari yuzuye ariko yabonye aho yicara. Uwo mugabo yateze amatwi yitonze umusaza w’imisatsi y’imvi n’ubwanwa burebure, wari wambaye ikoti rirerire ry’umukara. Uwo musaza yatangaga disikuru agendagenda kuri podiyumu, akora ibimenyetso by’umubiri, asobanura imirongo y’Ibyanditswe neza, bituma uwo mugabo asobanukirwa inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya. Nubwo uwatangaga disikuru atari afite indangururamajwi, ijwi rye ryageraga mu bice byose by’iyo nzu, bituma abateze amatwi batarangara mu gihe k’isaha imwe n’igice iyo disikuru yamaze. Hanyuma, hakurikiyeho ikiganiro k’ibibazo n’ibisubizo, O’Connor na bagenzi be baramwibasira, ariko yasobanuye neza ubutumwa bwe akoresheje Bibiliya. Abari bateze amatwi bamuhaye amashyi. Birangiye, uwo mugabo wari ushimishijwe yegereye abavandimwe ashaka kumenya byinshi kurushaho. Ababyiboneye bavuga ko abantu benshi bamenye ukuri binyuze kuri disikuru zatangwaga na Russell.

Muri Gicurasi 1909 Umuvandimwe Russell yavuye i New York mu bwato bwitwaga Mauretania agiye mu rugendo rwa kane. Yajyanye n’Umuvandimwe Huntsinger wamufashaga kwandika, kugira ngo mu gihe bari kumara mu nyanja, azandike ingingo zo mu Munara w’Umurinzi. Disikuru Umuvandimwe Russell yatangiye i Belfast yitabiriwe n’abantu 450, abagera ku 100 bakaba bari bahagaze kuko imyanya yo kwicaramo yari yashize.

Umuvandimwe C. T. Russell ari mu bwato bwa Lusitania

Urugendo rwa gatanu twavuze tugitangira na rwo rwagenze rutyo. Nyuma ya disikuru yatangiwe i Dublin, umuhanga mu bya teworojiya wari wazanye na O’Connor yabajije ibibazo, maze ahabwa ibisubizo bishingiye ku Byanditswe, kandi ibyo byashimishije abari bateze amatwi. Bukeye, bafashe ubwato bwihuta berekeza i Liverpool aho bafatiye ubwato bwa Lusitania berekeza i New York. *

Disikuru yamamajwe mu kinyamakuru cyo muri Irilande cyo ku itariki ya 20 Gicurasi 1910

Mu rugendo rwa gatandatu n’urwa karindwi Umuvandimwe Russell yakoze mu mwaka wa 1911, nabwo yatanze za disikuru. Abigishwa ba Bibiliya 20 b’i Belfast bakiriye abantu 2.000 bari baje kumva disikuru yasobanuraga uko bigenda iyo umuntu apfuye. O’Connor yaje i Dublin ari kumwe n’umupasiteri babaza ibibazo, ariko abari bateze amatwi bakomaga mu mashyi iyo bumvaga ibisubizo Russell yatangaga bishingiye kuri Bibiliya. Nanone muri uwo mwaka bagiye mu yindi migi kandi abantu benshi baje kumva disikuru. O’Connor yazanye n’agatsiko k’abantu 100 bagerageza kurogoya iteraniro ry’i Dublin, ariko abari bateze amatwi bashyigikiye uwatangaga disikuru bashishikaye.

Nubwo muri icyo gihe Umuvandimwe Russell ari we wafataga iya mbere mu gutanga disikuru, yemeraga ko “nta muntu kamara,” kubera ko “uyu murimo atari uw’abantu, ahubwo ari uw’Imana.” Izo disikuru, ari na zo zabimburiye Iteraniro ry’Abantu Bose, zatumaga haboneka uburyo bwo gusobanura inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya. Nanone zatumye ubutumwa bwiza bukwirakwizwa, maze mu migi itandukanye yo muri Irilande hashingwa amatorero.—Byavuye mu bubiko bwacu mu Bwongereza.

^ par. 3 Mu myaka ibiri gusa Titanic yararohamye.

^ par. 9 Ubwato bwa Lusitania bwarasiwe mu nyanja yo mu magepfo ya Irilande muri Gicurasi 1915.