Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihano kigaragaza urukundo rw’Imana

Igihano kigaragaza urukundo rw’Imana

“Yehova ahana uwo akunda.”—HEB 12:6.

INDIRIMBO: 123, 86

1. Ijambo igihano rikunze kujyanirana n’iki muri Bibiliya?

IYO wumvise ijambo “igihano,” utekereza iki? Birashoboka ko uhita utekereza guhana umuntu wakosheje. Icyakora igihano gikubiyemo ibirenze ibyo. Bibiliya ivuga ko igihano ari kiza, kandi akenshi aho kivugwa kiba kijyaniranye n’ubumenyi, ubwenge, urukundo n’ubuzima (Imig 1:2-7; 4:11-13). Ibyo ni ko bimeze, kubera ko igihano k’Imana kigaragaza ko idukunda kandi ko itwifuriza kuzabona ubuzima bw’iteka (Heb 12:6). Nubwo Yehova ahana uwakosheje, nta na rimwe atanga igihano nabi cyangwa ngo agitangane ubugome. Mu by’ukuri, ijambo “igihano” risobanura kwigisha, nk’uko umubyeyi urangwa n’urukundo yigisha umwana we.

2, 3. Ni mu buhe buryo guhana bikubiyemo kwigisha no gutanga igihano? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

2 Reka dufate urugero: Umwana w’umuhungu witwa Johnny arimo arakinira umupira mu nzu. Nyina aramubwiye ati: “Johnny, sinakubujije gukinira umupira mu nzu? Sigaho utamena ibintu!” Ariko uwo mwana yanze kumva, akomeza gukina, maze amena ivaze y’indabo. Nyina arabigenza ate? Ashobora kumwigisha, akanamuha igihano gisanzwe. Kumwigisha bikubiyemo kumwereka impamvu ibyo yakoze ari bibi. Aba yifuza kumusobanurira ko kumvira ababyeyi ari byiza, kuko amategeko bamuha aba ashyize mu gaciro. Kugira ngo Johnny abone ko yakosheje, nyina ashobora kumuha igihano, wenda akamwaka wa mupira, akazawumusubiza nyuma yaho. Ibyo bishobora kwigisha uwo mwana ko kutumvira ababyeyi bigira ingaruka.

3 Natwe Abakristo turi mu bagize inzu y’Imana (1 Tim 3:15). Bityo rero, twemera ko Yehova afite uburenganzira bwo kudushyiriraho amahame tugenderaho, tutayubahiriza akaduhana. Iyo dukosheje bikadukururira ingaruka mbi, bitwibutsa ko kumvira Data wo mu ijuru ari iby’ingenzi, kandi tubivanamo isomo (Gal 6:7). Imana itwitaho cyane kandi yifuza kuturinda imibabaro.—1 Pet 5:6, 7.

4. (a) Yehova ashaka ko twigisha abandi dute? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Inama zo muri Bibiliya zishobora gufasha umwana cyangwa uwo twigisha Bibiliya kugera ku ntego yo kuba umwigishwa wa Kristo. Bibiliya ni yo dukoresha twigisha abandi gutandukanya ikiza n’ikibi. Ituma dufasha abana bacu cyangwa abo twigisha ‘gukurikiza ibyo [Yesu] yadutegetse byose’ (2 Tim 3:16; Mat 28:19, 20). Yehova ashaka ko twigisha abantu muri ubwo buryo, kugira ngo na bo bazafashe abandi babe abigishwa ba Kristo. (Soma muri Tito 2:11-14.) Reka noneho dusubize ibi bibazo bitatu: (1) Igihano k’Imana kigaragaza gite ko idukunda? (2) Ni irihe somo tuvana ku bantu Imana yahannye mu gihe cya kera? (3) Twakwigana dute Yehova n’Umwana we mu gihe dutanga igihano?

IMANA IDUHANA MU RUKUNDO

5. Ni mu buhe buryo inama za Yehova zigaragaza ko adukunda?

5 Urukundo Yehova adukunda rutuma adukosora, akatwigisha, kandi akadutoza kugira ngo tugume mu rukundo rwe no mu nzira iyobora ku buzima (1 Yoh 4:16). Nta na rimwe ajya adutuka cyangwa ngo atwumvishe ko nta gaciro dufite (Imig 12:18). Ahubwo aduha agaciro, akita ku mico myiza dufite kandi akazirikana ko dufite umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye. Ese ubona ko inama duhabwa binyuze kuri Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho zayo, izo duhabwa n’ababyeyi b’Abakristo cyangwa abasaza b’itorero, ziba zigaragaza urukundo Yehova adukunda? Mu by’ukuri, iyo abasaza bagerageza kudukosora mu bugwaneza kandi babigiranye urukundo, wenda bakadukosora na mbere y’uko tumenya ko ‘twatandukiriye,’ baba bagaragaje urukundo Yehova adukunda.—Gal 6:1.

6. Gukurwa ku nshingano bigaragaza bite urukundo rw’Imana?

6 Icyakora hari igihe igihano kiba kirenze gutanga inama. Iyo umuntu yakoze ibyaha bikomeye, ashobora gukurwa ku nshingano. N’iyo bigenze bityo, icyo gihano kiba kigaragaza urukundo Imana idukunda. Urugero, bishobora gutuma umuntu abona ko ari iby’ingenzi ko arushaho kwiyigisha, gutekereza ku byo yiga no gusenga. Ibyo bituma akomera mu buryo bw’umwuka (Zab 19:7). Nyuma yaho, ashobora kuzongera gusubizwa inshingano. Gucibwa mu itorero na byo bigaragaza urukundo rwa Yehova, kubera ko birinda itorero (1 Kor 5:6, 7, 11). Nanone kubera ko buri gihe igihano k’Imana kiba gikwiriye, gifasha umuntu waciwe gusobanukirwa ko yakoze icyaha gikomeye, bikaba byatuma yihana.—Ibyak 3:19.

IGIHANO CYA YEHOVA CYAMUGIRIYE AKAMARO

7. Shebuna yari muntu ki, kandi se yitwaye nabi ate?

7 Kugira ngo dusobanukirwe akamaro k’igihano, reka dusuzume ingero z’abantu babiri Yehova yahannye. Umwe ni Shebuna wo mu gihe cy’Umwami Hezekiya, undi akaba umuvandimwe witwa Graham. Shebuna yari igisonga “gishinzwe inzu y’umwami,” wenda akaba yari Umwami Hezekiya, kandi yari afite ububasha bwinshi (Yes 22:15). Ikibabaje ni uko yabaye umwibone, akishakira ikuzo. Yageze n’aho yikorogoshorera imva y’akataraboneka, yishakira n’‘amagare y’intambara y’icyubahiro’!—Yes 22:16-18.

Iyo twicishije bugufi tukemera gukosorwa, Imana iduha imigisha (Reba paragarafu ya 8-10)

8. Yehova yahannye ate Shebuna, kandi se igihano cyamumariye iki?

8 Kubera ko Shebuna yishakiye ikuzo, Imana ‘yamukuye ku mwanya we w’ubutegetsi’ imusimbuza Eliyakimu (Yes 22:19-21). Ibyo byabaye igihe umwami w’Abashuri Senakeribu yashakaga gutera Yerusalemu. Nyuma yaho uwo mwami yohereje abatware b’ingabo i Yerusalemu hamwe n’ingabo nyinshi, kugira ngo atere ubwoba Abayahudi bityo Hezekiya yishyire mu maboko ye (2 Abami 18:17-25). Hezekiya yohereje Eliyakimu kuvugana n’abo bakuru b’ingabo, ariko ntiyagiye wenyine. Yari kumwe n’abandi bagabo babiri, umwe muri bo akaba yari Shebuna, icyo gihe wari umwanditsi. Kuba Shebuna yaremeye iyo nshingano yoroheje, bitwereka ko yari yaritoje kwicisha bugufi aho kuba umurakare. Reka turebe ibintu bitatu twamwigiraho.

9-11. (a) Ni ibihe bintu bitatu twakwigira kuri Shebuna? (b) Uko Yehova yahannye Shebuna biguhumuriza bite?

9 Icya mbere Shebuna yatakaje umwanya w’icyubahiro yari afite. Ibyamubayeho bitwibutsa ko “kwibona bibanziriza kurimbuka, kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa” (Imig 16:18). None se niba ufite inshingano yihariye mu itorero, wenda ikaba iguhesha icyubahiro, uzihatira gukomeza kwicisha bugufi? Ese uzakomeza kuzirikana ko ubushobozi ufite n’ibyo wagezeho, byose ubikesha Yehova (1 Kor 4:7)? Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza. Ahubwo mutekereze mu buryo butuma mugira ubwenge.”—Rom 12:3.

10 Icya kabiri, kuba Yehova yarahannye Shebuna atajenjetse, bigaragaza ko yabonaga ko yari atararenga igaruriro (Imig 3:11, 12). Iryo ni isomo ryiza ku bantu bakuwe ku nshingano. Aho kugira ngo bahinduke abarakare, bashobora gukomeza gukorera Imana n’umutima wabo wose, bakabona ko igihano cya Yehova kigaragaza urukundo. Ibuka ko nidukomeza kwicisha bugufi, Data wo mu ijuru azatugororera. (Soma muri 1 Petero 5:6, 7.) Yehova ashobora kutubumba akoresheje igihano kirangwa n’urukundo. Bityo rero, tuge twicisha bugufi tube nk’ibumba ryoroshye mu ntoki ze.

11 Icya gatatu, uko Yehova yahannye Shebuna ni isomo ry’ingirakamaro ku bantu bafite inshingano yo guhana, urugero nk’ababyeyi cyangwa abasaza b’itorero. Nubwo igihano cya Yehova kigaragaza ko yanga icyaha, nanone kigaragaza ko yita cyane ku muntu wakoze icyaha. Niba uri umubyeyi cyangwa umusaza w’itorero ukaba ugiye gutanga igihano, jya wigana Yehova. Uge wanga ikibi ariko nanone wite ku mico myiza y’umwana wawe cyangwa y’Umukristo mugenzi wawe.—Yuda 22, 23.

12-14. (a) Bamwe bakira bate igihano k’Imana? (b) Ijambo ry’Imana ryafashije rite umuvandimwe guhindura imyitwarire ye, kandi se ibyo byamumariye iki?

12 Ikibabaje ni uko hari abahawe igihano bikabababaza cyane, bikagera n’ubwo bitandukanya n’Imana ndetse n’itorero (Heb 3:12, 13). Ariko se ibyo bivuga ko barenze igaruriro? Oya rwose! Reka turebe ibyabaye kuri Graham waciwe mu itorero nyuma y’igihe akagarurwa, ariko akaza gukonja. Nyuma y’imyaka runaka, yasabye umusaza wari inshuti ye kumwigisha Bibiliya.

13 Uwo musaza yaravuze ati: “Graham yari afite ikibazo cy’ubwibone. Yanengaga abasaza bari baramuciriye urubanza agacibwa. Hanyuma twasuzumye imirongo y’Ibyanditswe yavugaga ku bwibone n’ingaruka zabwo. Graham yatangiye kwisuzuma akoresheje Ijambo ry’Imana rigereranywa n’indorerwamo, kandi ibyo yabonye ntibyamushimishije. Ibyo byaramufashije cyane. Amaze kumenya ko “umugogo” w’ubwibone wari waramuhumye amaso kandi ko yari afite ikibazo cyo kunenga abandi, yiyemeje guhinduka. Yatangiye kujya mu materaniro buri gihe, yiga Ijambo ry’Imana ashyizeho umwete, kandi agasenga buri munsi. Nanone yatangiye kwita ku muryango we mu buryo bw’umwuka, kandi byashimishije umugore we n’abana.”—Luka 6:41, 42; Yak 1:23-25.

14 Uwo musaza akomeza agira ati: “Umunsi umwe, Graham yambwiye ikintu cyankoze ku mutima. Yarambwiye ati: ‘Maze imyaka myinshi menye ukuri, kandi nigeze no kuba umupayiniya. Ariko ubu ni bwo navuga ko nkunda Yehova by’ukuri.’ Bidatinze, yasabwe kujya atambagiza mikoro mu Nzu y’Ubwami, kandi iyo nshingano yarayishimiye cyane. Ibyamubayeho byanyigishije ko iyo umuntu yicishije bugufi akemera igihano, abona imigisha myinshi!”

JYA WIGANA IMANA NA KRISTO MU GIHE UTANGA IGIHANO

15. Twakora iki kugira ngo igihano dutanga cyakirwe neza?

15 Niba dushaka kuba abigisha beza, tugomba kubanza kuba abigishwa beza (1 Tim 4:15, 16). Abahawe inshingano yo gutanga ibihano na bo, bagomba gukomeza kwicisha bugufi bakemera ko Yehova abayobora. Iyo bicisha bugufi, abandi barabubaha kandi bigatuma bavugana ubushizi bw’amanga mu gihe batoza Abakristo bagenzi babo cyangwa babakosora. Reka dusuzume urugero rwa Yesu.

16. Ni irihe somo twavana kuri Yesu ku birebana no guhana no kwigisha?

16 Yesu yumviraga Se, no mu gihe ibyo yamusabaga gukora byabaga bitoroshye (Mat 26:39). Nanone kandi, Yesu yakundaga kuvuga ko ibyo yigishaga n’ubwenge yari afite yabikuraga kuri Se (Yoh 5:19, 30). Kuba Yesu yaricishaga bugufi kandi akumvira, byatumye abantu b’imitima itaryarya bamugana kandi byamufashije kuba umwigisha mwiza, urangwa n’impuhwe. (Soma muri Matayo 11:29.) Amagambo ye arangwa n’ineza yahumurizaga abantu babaga bacitse intege, bagereranywa n’urubingo rusadutse cyangwa urutambi runyenyeretsa (Mat 12:20). N’iyo abandi bamubabazaga, yakomezaga kurangwa n’ineza n’urukundo. Ibyo byagaragaye igihe yakosoraga intumwa ze, zajyaga impaka zibaza umukuru muri zo.—Mar 9:33-37; Luka 22:24-27.

17. Ni iyihe mico myiza izafasha abasaza kwita ku mukumbi w’Imana?

17 Igihe cyose abasaza batanga inama zishingiye kuri Bibiliya, bagomba kwigana Kristo. Ibyo bizagaragaza ko bifuza kuyoborwa n’Imana n’Umwana wayo. Intumwa Petero yaranditse ati: “Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa. Ahubwo mubikore mubikunze, mutabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo mubikore mubishishikariye; mudatwaza igitugu abagize umurage w’Imana, ahubwo mujye muba ibyitegererezo by’umukumbi” (1 Pet 5:2-4). Abasaza nibagandukira Imana na Kristo babyishimiye, bizabagirira akamaro kandi bikagirire n’abo bashinzwe kwitaho.—Yes 32:1, 2, 17, 18.

18. (a) Ni iki Yehova asaba ababyeyi? (b) Imana ifasha ite ababyeyi gusohoza inshingano yabahaye?

18 Ayo mahame tumaze kubona ni na yo akurikizwa mu muryango. Bibiliya ibwira abatware b’imiryango iti: “Ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye” (Efe 6:4). Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Mu Migani 19:18 hagaragaza ko ababyeyi badahana abana babo, bashobora kuzaryozwa urupfu rwabo. Yehova yahaye ababyeyi b’Abakristo inshingano yo guhana abana babo, kandi azababaza uko bayishohoje (1 Sam 3:12-14). Icyakora iyo bicishije bugufi bagasenga Yehova, bagashakira inama mu Ijambo rye kandi bakamusaba umwuka wera, abaha ubwenge n’imbaraga bakeneye.—Soma muri Yakobo 1:5.

ITOZE KUBAHO MU MAHORO ITEKA RYOSE

19, 20. (a) Kwemera igihano k’Imana bitumarira iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Iyo twemeye igihano k’Imana kandi tukigana Yehova na Yesu mu gihe dutanga igihano, tubona imigisha itarondoreka. Bituma tubana amahoro mu miryango yacu no mu itorero. Nanone bituma buri wese yumva akunzwe, afite agaciro n’umutekano, ibyo bikaba ari umusogongero w’imigisha dutegereje (Zab 72:7). Mu by’ukuri, igihano cya Yehova kidutoza kuzabana n’abandi iteka ryose mu mahoro, twunze ubumwe, tuyobowe na Data utwitaho. (Soma muri Yesaya 11:9.) Kubona igihano k’Imana mu buryo bukwiriye, bizatuma turushaho kukishimira kuko kigaragaza urukundo rutagereranywa idukunda.

20 Mu gice gikurikira, tuzarushaho kumenya byinshi ku birebana n’ibihano bitangwa mu muryango no mu itorero. Nanone tuzareba uko dushobora kwicyaha. Tuzanareba uko twakwirinda ikintu kibabaza cyane kuruta igihano.