Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki bitemewe ko inyandiko z’Abahamya ba Yehova n’ibindi basohora, bishyirwa ku zindi mbuga za interineti no ku mbuga nkoranyambaga?

Inyandiko zishingiye kuri Bibiliya, ibyafashwe amajwi na videwo byacu, tubitanga nta kiguzi. Ibyo bishobora gutuma bamwe bumva ko kubishyira ku zindi mbuga nta cyo bitwaye. Ariko ubikora aba arenze ku Mategeko Agenga Imikoreshereze * y’imbuga zacu, kandi byateje ibibazo bikomeye. Ayo mategeko avuga ko nta wemerewe ‘gufata amashusho, ibintu byo mu rwego rwa eregitoroniki, ibirango, umuzika, amafoto, videwo cyangwa ingingo zo kuri izo mbuga, ngo abishyire kuri interineti (ni ukuvuga ku rubuga urwo ari rwo rwose, imbuga bahererekanyaho amafayiri, imbuga bahererekanyaho videwo, cyangwa imbuga nkoranyambaga.)’ Kuki bibujijwe?

Gushyira ibiboneka ku mbuga zacu ku zindi mbuga za interineti birabujijwe

Uburenganzira bwose bwihariwe na nyiri urubuga. Abahakanyi n’abandi baturwanya bagerageza gushyira ku mbuga zabo inyandiko zacu n’ibindi dusohora, kugira ngo bayobye Abahamya ba Yehova n’abandi bantu. Baba bashaka gutuma ababisoma badushidikanyaho (Zab 26:4; Imig 22:5). Hari abandi bagiye bakoresha ingingo zo ku rubuga rwacu cyangwa ikirango cya jw.org mu matangazo yamamaza, ku bicuruzwa byabo cyangwa kuri porogaramu zo mu bikoresho bya eregitoroniki. Kuba dufite uburenganzira bwihariwe na nyiri urubuga, biduha uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo gukumira abarukoresha nabi (Imig 27:12). Turamutse twemeye ko abandi bantu, n’iyo baba ari Abahamya, bafata ibintu bavanye ku mbuga zacu bakabishyira ku zindi mbuga, cyangwa tukabemerera gushyira ikirango cya jw.org ku bicuruzwa byabo, inkiko zishobora kutadushyigikira mu mihati dushyiraho tubuza abaturwanya n’abacuruzi kubikoresha nabi.

Kuvana ku rundi rubuga rutari jw.org inyandiko zacu n’ibindi dusohora, bishobora guteza akaga. ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ni we wenyine Yehova yahaye inshingano yo gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45). Imbuga zemewe uwo “mugaragu” akoresha ni www.pr418.com, tv.pr418.com na wol.pr418.com. Porogaramu zemewe zikoreshwa mu bikoresho bya eregitoroniki ni eshatu gusa, ari zo JW Language®, JW Library® na JW Library Sign Language®. Izo porogaramu n’izo mbuga ntibikoreshwa mu kwamamaza kandi ntiwabonaho ibintu byangiza byo mu isi ya Satani. Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka biturutse ahandi, bishobora kuba birimo amakosa cyangwa byahindutse.—Zab 18:26; 19:8.

Nanone gushyira inyandiko n’ibindi biboneka ku rubuga rwacu ku zindi mbuga ziha abantu uburyo bwo gutanga ibitekerezo, bishobora gutuma abahakanyi n’abajora bashyiramo ibintu byatuma abantu batakariza ikizere umuryango wa Yehova. Hari abavandimwe bagiye bagirana ibiganiro mpaka n’abandi bantu kuri interineti, bigatukisha izina rya Yehova. Twibuke ko kugirana n’abantu ibiganiro mpaka kuri interineti, atari uburyo bwiza bwo ‘kwigishanya ubugwaneza abaturwanya’ (2 Tim 2:23-25; 1 Tim 6:3-5). Uretse n’ibyo kandi, byaragaragaye ko hari imbuga zagiye zifungurwa, zikitirirwa umuryango wacu, Inteko Nyobozi cyangwa umwe mu bayigize. Turabibutsa ko nta muntu wo mu Nteko Nyobozi ufite urubuga rwe bwite, kandi nta n’umwe ukoresha imbuga nkoranyambaga.

Gusaba abantu gusura urubuga rwa jw.org bidufasha gukwirakwiza ‘ubutumwa bwiza’ (Mat 24:14). Ibintu byo mu rwego rwa eregitoroniki duhabwa kugira ngo dukore neza umurimo wo kubwiriza, bigenda birushaho kunonosorwa. Tuba twifuza ko bigirira buri wese akamaro. Bityo rero, nk’uko Amategeko Agenga Imikoreshereze y’imbuga zacu abivuga, ushobora kuvanaho inyandiko, videwo n’ibyafashwe amajwi ukabyoherereza undi muntu cyangwa ukamwoherereza linki y’ibibonekaho. Iyo dufashije abantu bashimishijwe kugera ku mbuga zacu zemewe, tuba tubagejeje ku isoko nyakuri y’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, ari yo “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.”

^ par. 1 Ayo mategeko ushobora kuyabona ku rubuga rwacu rwa jw.org, ku ipaji ibanza ahagana hasi, kandi ibivugwamo bikurikizwa no ku bindi bintu byose bisohoka ku zindi mbuga zacu.