Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukeneye guterana inkunga kurusha mbere hose

Dukeneye guterana inkunga kurusha mbere hose

‘Tujye tuzirikanana, duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.’​—HEB 10:24, 25.

INDIRIMBO: 90, 87

1. Kuki intumwa Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo inama yo ‘kurushaho’ guterana inkunga?

KUKI tugomba kurushaho guterana inkunga? Intumwa Pawulo yatweretse impamvu mu rwandiko yandikiye Abaheburayo. Yarababwiye ati: ‘Nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza’ (Heb 10:24, 25). Hari hasigaye imyaka itanu gusa Abayahudi b’Abakristo babaga i Yerusalemu bakibonera ko “umunsi wa Yehova” wari wegereje, kandi bakabona ikimenyetso Yesu yari yarabahaye cyari gutuma bahunga bakava muri uwo mugi, kugira ngo bakize amagara yabo (Ibyak 2:19, 20; Luka 21:20-22). Uwo munsi wa Yehova wabaye mu mwaka wa 70, igihe Abaroma basohozaga urubanza Yehova yari yaraciriye Yerusalemu.

2. Kuki muri iki gihe tugomba gushishikarira guterana inkunga?

2 Muri iki gihe na bwo, hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ‘umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba cyane’ wegereje (Yow 2:11). Umuhanuzi Zefaniya yaravuze ati: “Umunsi ukomeye wa Yehova uregereje. Uregereje kandi urihuta cyane” (Zef 1:14). Uwo muburo yatanze natwe uratureba. Kubera ko umunsi wa Yehova wegereje, Pawulo yatugiriye inama yo ‘kuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza’ (Heb 10:24). Ni yo mpamvu tugomba kurushaho kwita ku bavandimwe bacu, kugira ngo dushobore kubatera inkunga igihe cyose babikeneye.

NI BA NDE BAKENEYE GUTERWA INKUNGA?

3. Ni iki intumwa Pawulo yavuze ku birebana no guterana inkunga? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Bibiliya igira iti: “Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza” (Imig 12:25). Twese twemera ko ibyo ari ukuri. Hari igihe twese dukenera kubwirwa amagambo atera inkunga. Pawulo yagaragaje ko n’abafite inshingano yo gutera abandi inkunga, bakenera kuziterwa. Yandikiye Abakristo b’i Roma ati: “Nifuza cyane kubabona, kugira ngo ngire impano yo mu buryo bw’umwuka mbaha, itume mushikama, cyangwa se ahubwo habeho guterana inkunga muri mwe, buri wese aterwe inkunga binyuze ku kwizera k’undi, kwaba ukwizera kwanyu cyangwa ukwanjye” (Rom 1:11, 12). Hari igihe Pawulo wateraga abandi inkunga na we yabaga akeneye kuziterwa.—Soma mu Baroma 15:30-32.

4, 5. Ni ba nde dushobora gutera inkunga, kandi kuki?

4 Muri iki gihe, tugomba gutera inkunga abakora umurimo w’igihe cyose, urugero nk’abapayiniya b’indahemuka. Abenshi muri bo bigomwa byinshi kugira ngo bashobore gukora uwo murimo. Uko ni na ko bimeze ku bamisiyonari, abakozi ba Beteli, abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, n’abakorera ku biro by’ubuhinduzi mu turere twitaruye. Abo bose bigomwa byinshi kugira ngo babone igihe gihagije cyo gukora umurimo wera. Birakwiriye rero ko tubatera inkunga. Abandi bakeneye guterwa inkunga, ni abahoze bakora umurimo w’igihe cyose ariko bakaba batakiwukora kubera impamvu zitandukanye, kandi bakaba bagifite ikifuzo cyo kuwukora.

5 Abandi bakeneye guterwa inkunga ni abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kuba abaseribateri babitewe no kumvira inama yo gushaka “uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Nanone, iyo abagabo babwiye abagore babo amagambo yo kubatera inkunga, barishima (Imig 31:28, 31). Abakristo bakomeza kuba indahemuka mu bigeragezo cyangwa mu gihe barwaye, na bo baba bakeneye guterwa inkunga (2 Tes 1:3-5). Yehova na Kristo bahumuriza abo Bakristo b’indahemuka bose.—Soma mu 2 Abatesalonike 2:16, 17.

ABASAZA BIHATIRA GUTERA ABANDI INKUNGA

6. Ni iyihe nshingano abasaza bafite nk’uko bivugwa muri Yesaya 32:1, 2?

6 Soma muri Yesaya 32:1, 2Yesu Kristo akoresha abavandimwe basutsweho umwuka n’“abatware” bo mu bagize izindi ntama babashyigikira, kugira ngo batere inkunga abacitse intege kandi babafashe. Abo batware, ari bo basaza b’amatorero, ‘ntibategeka’ ukwizera kw’abandi. Ahubwo ni ‘abakozi bakorana’ n’abavandimwe babo kugira ngo bagire ibyishimo.—2 Kor 1:24.

7, 8. Ni iki kindi abasaza bakwiriye gukora, uretse gutera abandi inkunga mu byo bababwira?

7 Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza. Yandikiye Abakristo b’i Tesalonike batotezwaga ati: “Kubera ko twabakundaga urukundo rurangwa n’ubwuzu, twishimiye kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twabahaye n’ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima.”—1 Tes 2:8.

8 Abasaza batera abandi inkunga cyane mu byo bababwira. Ariko hari igihe ibyo biba bidahagije. Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso ati: ‘Mufashe abadakomeye, kandi muzirikane amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa”’ (Ibyak 20:35). Pawulo yabwiraga abavandimwe be amagambo atera inkunga, ariko akaba yiteguye no ‘gutanga ibyo yari afite byose no kwitanga we wese’ ku bwabo (2 Kor 12:15). Abasaza na bo bagomba gutera inkunga abavandimwe babo no kubahumuriza mu magambo no mu bikorwa. Ibyo bigaragaza ko babitaho by’ukuri.—1 Kor 14:3.

9. Ni mu buhe buryo abasaza bagira inama Umukristo mu buryo bwiza?

9 Hari igihe biba ngombwa ko abasaza batera inkunga abavandimwe babo, babagira inama. Muri icyo gihe na bwo, baba bagomba gukurikiza ingero zo muri Bibiliya zigaragaza uko babikora mu buryo bwiza. Yesu amaze kuzuka, yatanze urugero rwiza cyane mu birebana no gutera inkunga abandi. Hari amatorero yo muri Aziya Ntoya yagombaga kugira inama. Zirikana uko yabigenje. Mbere y’uko agira inama itorero ryo muri Efeso, iry’i Perugamo n’iry’i Tuwatira, yabanje kuyashimira (Ibyah 2:1-5, 12, 13, 18, 19). Yabwiye itorero ry’i Lawodikiya ati: “Abo nkunda bose ndabacyaha kandi nkabahana. Nuko rero ugire umwete kandi wihane” (Ibyah 3:19). Abasaza baterwa inkunga yo kwigana Kristo mu gihe bagiye kugira umuntu inama.

SI INSHINGANO Y’ABASAZA GUSA

Babyeyi, ese mutoza abana banyu gutera abandi inkunga? (Reba paragarafu ya 10)

10. Twaterana inkunga dute?

10 Abasaza si bo bonyine bafite inshingano yo gutera abandi inkunga. Pawulo yagiriye Abakristo bose inama yo kujya babwira bagenzi babo “ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe” (Efe 4:29). Twese tugomba kugira ubushishozi, tukamenya ibyo abandi bakeneye. Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo inama igira iti: “Murambure amaboko atentebutse n’amavi asukuma, kandi mukomeze guharurira ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo urugingo ruremaye rutarekana, ahubwo rukire” (Heb 12:12, 13). Twese hamwe, ndetse n’abakiri bato, dushobora guterana inkunga binyuze ku magambo tuvuga.

11. Ni iki cyafashije Marthe igihe yari ahangayitse cyane?

11 Mushiki wacu witwa Marthe * wigeze guhangayika cyane yaranditse ati: “Igihe kimwe nasenze Yehova musaba ko yantera inkunga, maze mpura na mushiki wacu ugeze mu za bukuru, anyitaho mu buryo bwuje urukundo n’impuhwe, kandi rwose ni byo nari nkeneye. Yanambwiye uko byamugendekeye igihe yari ahanganye n’ikigeragezo nk’icyange, maze numva ko atari ge genyine wahuye n’icyo kibazo.” Birashoboka cyane ko uwo mushiki wacu atari azi ukuntu amagambo yabwiye Marthe yari kumufasha.

12, 13. Twakurikiza dute inama iboneka mu Bafilipi 2:1-4?

12 Pawulo yagiriye abari bagize itorero ry’i Filipi inama igira iti: “Nuko rero niba muri mwe hari inkunga muri Kristo, niba hari ihumure rituruka ku rukundo, niba hariho kwitanaho, niba hariho urukundo rurangwa n’ubwuzu hamwe n’impuhwe, nimuhuze ibitekerezo, muhuze urukundo, muhuze umutima kandi mugire imitekerereze imwe, kugira ngo mutume ibyishimo byanjye byuzura. Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”—Fili 2:1-4.

13 Koko rero, twese dushobora gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu, tubafasha kubona “ihumure rituruka ku rukundo,” ‘tubitaho’ kandi tukabagaragariza “urukundo rurangwa n’ubwuzu hamwe n’impuhwe.”

IBINTU BITERA INKUNGA

14. Bimwe mu bintu bitera inkunga abandi ni ibihe?

14 Kumenya ko abantu twigeze gufasha mu buryo bw’umwuka bakomeje kuba indahemuka, bishobora kudutera inkunga. Intumwa Yohana yaranditse ati: “Nta mpamvu ikomeye yantera gushimira, iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri” (3 Yoh 4). Iyo abapayiniya benshi bamenye ko bamwe mu bo bafashije kumenya ukuri bagikorera Yehova mu budahemuka, wenda na bo bakaba ari abapayiniya, bibatera inkunga cyane. Ubwo rero mu gihe abapayiniya bumva bacitse intege, dushobora kubibutsa ibyiza byose bagiye bakora kugira ngo bafashe abandi.

15. Abantu bakorera Yehova mu budahemuka twabatera inkunga dute?

15 Hari abagenzuzi basura amatorero benshi n’abagore babo, bavuze ko bagiye baterwa inkunga no kubona akabaruwa ko kubashimira kavuye mu itorero bigeze gusura. Nanone iyo hari ushimiye abasaza, abamisiyonari, abapayiniya n’abagize umuryango wa Beteli ko bakorera Yehova mu budahemuka, bibatera inkunga.

UKO TWESE TWATERANA INKUNGA

16. Ni ibihe bintu byoroheje bishobora gutera abandi inkunga?

16 Ntitugomba kumva ko tudashobora gutera inkunga abandi bitewe n’uko ubusanzwe kuganira n’abandi bitatworohera. Mu by’ukuri, gutera abandi inkunga ntibisaba ibintu byinshi. Gusuhuza umuntu umusekera ubwabyo, bishobora kumutera inkunga. Niba na we atagusekeye, ni uko ashobora kuba afite ikibazo, akaba akeneye uwo bakiganiraho. Kumutega amatwi bishobora kumuhumuriza.—Yak 1:19.

17. Ni iki cyafashije umuvandimwe ukiri muto?

17 Umuvandimwe ukiri muto witwa Henri yarababaye cyane igihe bamwe mu bagize umuryango we, harimo na se wari umaze igihe ari umusaza w’itorero, barekaga gukorera Yehova. Yatewe inkunga n’umugenzuzi usura amatorero wamujyanye ahantu akamugurira ikawa, hanyuma bakaganira. Henri yamubwiye ibyari bimuri ku mutima, maze uwo mugenzuzi amutega amatwi yitonze. Henri yabonye ko azafasha umuryango we kugarukira Yehova ari uko akomeje kuba indahemuka. Nanone yahumurijwe cyane n’amagambo yo muri Zaburi ya 46; Zefaniya 3:17 no muri Mariko 10:29, 30.

Twese dushobora guterana inkunga no kubakana (Reba paragarafu ya 18)

18. (a) Ni iki Umwami Salomo yavuze ku birebana no gutera abandi inkunga? (b) Ni iyihe nama intumwa Pawulo yatugiriye?

18 Inkuru ya Marthe n’iya Henri zigaragaza ko twese dushobora gutera inkunga umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukeneye guhumurizwa. Umwami Salomo yaranditse ati: ‘Mbega ukuntu ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ari ryiza! Umucyo wo mu maso unezeza umutima, kandi inkuru nziza ibyibushya amagufwa’ (Imig 15:23, 30). Nanone gusoma Umunara w’Umurinzi n’inkuru zo ku rubuga rwacu bishobora gutera inkunga umuntu wacitse intege. Pawulo yavuze ko kuririmbira hamwe indirimbo z’Ubwami bishobora gutera inkunga. Yaranditse ati: “Mukomeze kwigishanya no guhugurana mukoresheje za zaburi, musingiza Imana, muririmba indirimbo z’umwuka zishimishije, muririmbira Yehova mu mitima yanyu.”—Kolo 3:16; Ibyak 16:25.

19. Kuki tugomba kurushaho guterana inkunga? Twabikora dute?

19 Tugomba kurushaho guterana inkunga, uko umunsi wa Yehova ugenda urushaho ‘kwegereza’ (Heb 10:25). Nidushyira mu bikorwa inama Pawulo yatanze tuzagira ibyishimo. Iyo nama igira iti: “Mukomeze guhumurizanya no kubakana, mbese nk’uko musanzwe mubigenza.”—1 Tes 5:11.

^ par. 11 Amazina yarahinduwe.