Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tumenye umwanzi wacu

Tumenye umwanzi wacu

‘Ntituyobewe amayeri ya Satani.’​—2 KOR 2:11.

INDIRIMBO: 150, 32

1. Adamu na Eva bamaze gukora icyaha, Yehova yahishuye iki ku birebana n’umwanzi wacu?

ADAMU yari azi neza ko inzoka zidashobora kuvuga. Ubwo rero igihe yamenyaga ko inzoka yavugishije Eva, birashoboka ko yamenye ko ari ikiremwa cy’umwuka cyari cyamuvugishije (Intang 3:1-6). Icyakora Adamu na Eva ntibari bazi icyo kiremwa icyo ari cyo. Nubwo Adamu atari akizi, yiyemeje gufatanya na cyo kurwanya Imana (1 Tim 2:14). Yehova yahise atangira guhishura ibirebana n’uwo mwanzi we washutse Adamu na Eva, kandi asezeranya ko amaherezo azamurimbura. Icyakora Yehova yanatanze umuburo w’uko icyo kiremwa cy’umwuka cyavuze binyuze ku nzoka, cyari kumara igihe kirwanya abantu bose bakunda Imana.​—Intang 3:15.

2, 3. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Yehova ahishura ibintu bike cyane ku birebana na Satani mbere y’uko Mesiya aza?

2 Yehova ntiyigeze agaragaza izina ry’umumarayika wamwigometseho. * Nyuma y’imyaka 2.500 uwo mumarayika ashutse abantu, ni bwo Yehova yasobanuye bimwe mu bimuranga (Yobu 1:6). Uwo mumarayika yiswe “Satani,” bisobanura “Urwanya.” Mu Byanditswe by’Igiheburayo, avugwa mu bitabo bitatu gusa, ari byo 1 Ibyo ku Ngoma, Yobu na Zekariya. Kuki uwo mwanzi yavuzweho ibintu bike cyane mbere y’uko Mesiya aza?

3 Yehova ntiyashatse ko Ibyanditswe by’Igiheburayo bivuga ibintu byinshi kuri Satani n’ibikorwa bye, kugira ngo wenda bitamuhesha agaciro adakwiriye. Impamvu y’ibanze yatumye Yehova yandikisha Ibyanditswe by’Igiheburayo, ni uko yashakaga kumenyekanisha Mesiya no gufasha abantu kumukurikira (Luka 24:44; Gal 3:24). Mesiya amaze kuza, Yehova yaramukoresheje we n’abigishwa be, badufasha kumenya byinshi ku birebana na Satani n’abamarayika bifatanyije na we. * Ibyo byari bikwiriye, kubera ko Yesu n’abasutsweho umwuka bazafatanya na we gutegeka, ari bo Yehova azakoresha kugira ngo arimbure Satani n’abayoboke be.​—Rom 16:20; Ibyah 17:14; 20:10.

4. Kuki tutagomba gutinya Satani mu buryo bukabije?

4 Intumwa Petero yagaragaje ko Satani ari nk’“intare itontoma,” naho Yohana we amwita ‘inzoka’ cyangwa ‘ikiyoka kinini’ (1 Pet 5:8; Ibyah 12:9). Ariko ntitugomba gutinya Satani mu buryo bukabije. Imbaraga ze zifite aho zigarukira. (Soma muri Yakobo 4:7.) Turinzwe na Yehova, Yesu n’abamarayika bizerwa. Badufasha gutsinda uwo mwanzi wacu. Icyakora, tugomba kumenya ibisubizo by’ibi bibazo bitatu by’ingenzi: Satani afite imbaraga zingana iki? Ayobya abantu ate? Ni ibihe bintu Satani adashobora gukora? Reka dusuzume ibisubizo by’ibyo bibazo n’icyo bitwigisha.

SATANI AFITE IMBARAGA ZINGANA IKI?

5, 6. Kuki nta butegetsi bw’abantu bushobora gukemura ibibazo nk’uko abaturage babyifuza?

5 Abamarayika benshi bafatanyije na Satani kwigomeka. Mbere y’Umwuzure Satani yashutse bamwe muri bo, baza ku isi basambana n’abagore. Bibiliya ibivuga mu buryo bw’ikigereranyo ivuga ko icyo gihe, icyo kiyoka cyazanye kimwe cya gatatu k’inyenyeri zo mu ijuru (Intang 6:1-4; Yuda 6; Ibyah 12:3, 4). Igihe abo bamarayika bivanaga mu muryango w’Imana, bari bishyize mu ruhande rwa Satani. Icyakora ntidukwiriye gutekereza ko abo banzi b’Imana ari agatsiko katagira gahunda kagenderaho. Satani yiganye imikorere y’Ubwami bw’Imana, na we ashyiraho ubwami bwe, abubera umwami. Muri ubwo butegetsi bwe butagaragara, yahaye abadayimoni imyanya n’ububasha, abagira abatware b’isi.​—Efe 6:12.

6 Ubwo butegetsi bwe ni bwo akoresha ayobora ubutegetsi bwose bwo ku isi. Ibyo tubyemezwa n’uko igihe Satani yerekaga Yesu “ubwami bwose bwo mu isi yose ituwe,” yamubwiye ati: “Ndaguha gutwara ubu bwami bwose n’icyubahiro cyabwo, kuko nabuhawe kandi mbuha uwo nshatse wese” (Luka 4:5, 6). Icyakora leta nyinshi zikorera ibikorwa byiza abaturage bazo kandi hari abategetsi baba bifuza rwose gufasha abantu. Ariko nta butegetsi bw’abantu bushobora gukemura ibibazo nk’uko abaturage babyifuza.​—Zab 146:3, 4; Ibyah 12:12.

7. Satani akoresha ate idini ry’ikinyoma na gahunda y’ubucuruzi kugira ngo ayobye abantu? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

7 Nanone Satani n’abadayimoni be bakoresha idini ry’ikinyoma n’ubucuruzi bwo muri iyi si kugira ngo bayobye “isi yose ituwe” (Ibyah 12:9). Satani yifashisha idini ry’ikinyoma agakwirakwiza ibinyoma ku byerekeye Yehova. Nanone, Satani yiyemeje gutuma abantu benshi uko bishoboka kose batamenya izina ry’Imana (Yer 23:26, 27). Ibyo bituma abantu bamwe na bamwe b’imitima itaryarya bibwira ko basenga Imana, nyamara basenga abadayimoni (1 Kor 10:20; 2 Kor 11:13-15). Nanone Satani akoresha ubucuruzi bwo muri iyi si kugira ngo akwirakwize ibinyoma bye. Urugero, inshuro nyinshi gahunda y’ubucuruzi ituma abantu bumva ko kugira ngo bagire ibyishimo, bagomba gushaka ifaranga no kwirundanyirizaho ubutunzi (Imig 18:11). Abemera icyo kinyoma bamara igihe cyabo cyose bashakisha “Ubutunzi” aho gukorera Imana (Mat 6:24). Ibyo bituma urukundo bakunda Imana rucogora, bagasigara bakunda ubutunzi.—Mat 13:22; 1 Yoh 2:15, 16.

8, 9. (a) Ni ayahe masomo abiri tuvana ku nkuru ya Adamu, Eva n’abamarayika bigometse? (b) Kumenya ko Satani ari we utegeka isi bitumarira iki?

8 Ibyo Adamu, Eva n’abamarayika babi bakoze, bitwigisha amasomo abiri y’ingenzi. Irya mbere, ni uko hariho impande ebyiri gusa, tukaba tugomba guhitamo urwo tujyaho. Dushobora kujya ku ruhande rwa Yehova cyangwa urwa Satani (Mat 7:13). Irya kabiri, ni uko abajya ku ruhande rwa Satani nta nyungu zifatika babona. Adamu na Eva babonye uburyo bwo kwishyiriraho amahame agenga ikiza n’ikibi. Mu rugero runaka, abadayimoni na bo babonye ububasha bwo kuyobora ubutegetsi bw’abantu (Intang 3:22). Icyakora kujya ku ruhande rwa Satani, buri gihe bigira ingaruka mbi. Urebye nta nyungu zifatika bihesha.​—Yobu 21:7-17; Gal 6:7, 8.

9 Kumenya ko Satani ari we utegeka isi bitumarira iki? Bidufasha kubona abategetsi mu buryo bushyize mu gaciro, kandi bikadushishikariza kubwiriza ubutumwa bwiza. Tuzi neza ko Yehova adusaba kubaha abategetsi (1 Pet 2:17). Aba yiteze ko twumvira amategeko yabo mu gihe cyose atabangamiye amahame ye (Rom 13:1-4). Ariko nanone tuzi ko tutagomba kugira aho tubogamira, ngo tugire ishyaka rya poritiki cyangwa umutegetsi runaka dushyigikira (Yoh 17:15, 16; 18:36). Kubera ko tuzi ko Satani agerageza gutuma abantu batamenya izina rya Yehova kandi akamuharabika, dukora ibishoboka byose kugira ngo tubigishe ukuri ku byerekeye Imana yacu. Duterwa ishema no gukoresha izina ry’Imana no kuryitirirwa, kubera ko tuzi neza ko kuyikunda bihesha imigisha myinshi iruta kure amafaranga cyangwa ubutunzi.​—Yes 43:10; 1 Tim 6:6-10.

SATANI AYOBYA ABANTU ATE?

10-12. (a) Satani yashutse abamarayika ate? (b) Ibyababayeho bitwigisha iki?

10 Satani akoresha amayeri menshi kugira ngo ayobye abantu. Akoresha amayeri afifitse agatuma abantu bakora ibyo yifuza. Hari n’igihe agaba ibitero byeruye agahatira abantu gukora ibyo ashaka.

11 Reka turebe ukuntu Satani yakoresheje amayeri afifitse, agatuma abamarayika benshi bamukurikira. Ashobora kuba yaramaze igihe kirekire abagenzura, kugira ngo amenye neza uko yabashuka bakajya ku ruhande rwe. Igihe yoshyaga bamwe muri bo bagasambana n’abagore, babyaye abana banini mu buryo budasanzwe kandi b’abanyarugomo (Intang 6:1-4). Uretse kuba Satani yaragerageje koshya abamarayika akoresheje ubusambanyi, ashobora kuba yaranabijeje ko bari kuzategeka abantu. Ashobora kuba yari afite umugambi wo gutuma ‘urubyaro rw’umugore’ Yehova yari yarasezeranyije rutaboneka (Intang 3:15). Ariko Yehova yahise aburizamo uwo mugambi mubisha, ateza Umwuzure uhagarika ibikorwa bya Satani n’abadayimoni be.

Satani agerageza kutugusha mu mutego akoresheje ubusambanyi, ubwibone n’ubupfumu (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

12 Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko ubusambanyi n’ubwibone ari imitego ififitse Satani akoresha akagusha benshi. Abamarayika bakurikiye Satani, bari baramaranye n’Imana imyaka myinshi mu ijuru. Nyamara, abenshi muri bo bemeye ko ibyifuzo bibi bishinga imizi muri bo maze birakura. Natwe dushobora kuba tumaze imyaka myinshi dukorera Yehova. Nubwo byaba bimeze bityo ariko, ibyifuzo bibi bishobora gushinga imizi mu mitima yacu (1 Kor 10:12). Ni yo mpamvu tugomba guhora tugenzura imitima yacu, tukikuramo ibitekerezo biganisha ku busambanyi n’ubwibone.​—Gal 5:26; soma mu Bakolosayi 3:5.

13. Undi mutego Satani akoresha ni uwuhe, kandi se twawirinda dute?

13 Andi mayeri afifitse Satani akoresha ayobya abantu, ni ubupfumu. Muri iki gihe akoresha idini ry’ikinyoma n’imyidagaduro, kugira ngo atume abantu bashishikazwa n’ibikorwa by’abadayimoni. Amafirimi, imikino yo kuri mudasobwa n’indi myidagaduro bituma abantu bumva ko ubupfumu nta cyo butwaye. Twakwirinda dute kugwa muri uwo mutego? Ntitwakwitega ko umuryango wa Yehova uzaduha urutonde rw’imyidagaduro yemewe n’itemewe. Buri wese agomba gutoza umutimanama we, kugira ngo uyoborwe n’amahame y’Imana (Heb 5:14). Nanone, nitwumvira inama ya Pawulo yahumetswe yo kugira urukundo ruzira ‘uburyarya,’ ni bwo tuzashobora gufata imyanzuro myiza (Rom 12:9). Byaba byiza twibajije tuti: “Ese imyidagaduro mpitamo igaragaza ko ndi indyarya? Ese abo mbwiriza n’abo nigisha Bibiliya baramutse babonye imyidagaduro nkunda, babona ko ibyo nigisha ari byo nkora?” Iyo twihatira gukora ibihuje n’ibyo twigisha, biturinda kugwa mu mitego ya Satani.​—1 Yoh 3:18.

Satani atugabaho ibitero byeruye akoresheje leta zihagarika umurimo wacu, abanyeshuri badukoba n’abagize umuryango baturwanya (Reba paragarafu ya 14)

14. Ni mu buhe buryo Satani atugabaho ibitero byeruye, kandi se twabitsinda dute?

14 Nanone Satani agerageza kutugabaho ibitero byeruye akaduhabura, kugira ngo twe gukomeza kubera Yehova indahemuka. Urugero, ashobora gutuma za leta zihagarika umurimo wacu. Ashobora no gutuma abo dukorana n’abo twigana badukoba, kubera ko tuyoborwa n’amahame ya Bibiliya (1 Pet 4:4). Nanone ashobora gutuma abagize umuryango batubuza kujya mu materaniro, nubwo nta ntego mbi baba bafite (Mat 10:36). Ibyo bitubayeho twakora iki? Mbere na mbere, tugomba kwitega ko Satani azatugabaho ibitero byeruye kuko aturwanya (Ibyah 2:10; 12:17). Tugomba no kumenya impamvu y’ingenzi ituma Satani atugabaho ibitero: avuga ko dukorera Yehova ari uko tumerewe neza, akemeza ko turamutse duhuye n’ibibazo, twatera Imana umugongo (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Hanyuma tugomba kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo aduhe imbaraga zo guhangana n’ikibazo dufite. Jya wibuka ko atazigera adutererana.​—Heb 13:5.

IBYO SATANI ADASHOBORA GUKORA

15. Ese Satani ashobora kuduhatira gukora ibyo tudashaka? Sobanura.

15 Satani ntashobora guhatira abantu gukora ibyo badashaka (Yak 1:14). Hari benshi bakora ibyo Satani ashaka batabizi. Ariko iyo bamaze kumenya ukuri, bahitamo uwo bagomba gukorera (Ibyak 3:17; 17:30). Iyo twiyemeje gukora ibyo Imana ishaka, nta cyo Satani yakora ngo atubuze kubera Imana indahemuka.​—Yobu 2:3; 27:5.

16, 17. (a) Ni ibihe bintu bindi Satani n’abadayimoni badashobora gukora? (b) Kuki tutagomba gutinya gusenga Yehova mu ijwi riranguruye?

16 Hari ibindi bintu Satani n’abadayimoni badashobora gukora. Urugero, muri Bibiliya nta hantu na hamwe havuga ko bashobora kumenya ibiri mu mitima y’abantu. Ahubwo ivuga ko Yehova na Yesu ari bo bonyine bafite ubwo bushobozi (1 Sam 16:7; Mar 2:8). None se twagombye gutinya ko nituvuga cyangwa tugasenga mu ijwi riranguruye, Satani n’abadayimoni bazamenya aho dufite intege nke, bakatugabaho ibitero? Oya rwose. Kubera iki? Reka dufate urugero. Ese dutinya gukorera Yehova, bitewe n’uko Satani ashobora kutubona? Mu buryo nk’ubwo, ntitwatinya gusenga mu ijwi riranguruye, dutinya ko Satani ashobora kutwumva. Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abagaragu b’Imana basenze mu ijwi riranguruye, kandi nta hantu na hamwe igaragaza ko batinyaga ko Satani yabumva (1 Abami 8:22, 23; Yoh 11:41, 42; Ibyak 4:23, 24). Iyo twihatiye kuvuga no gukora ibyo Imana ishaka, tuba twizeye ko Yehova atazemerera Satani kutugirira nabi mu buryo burambye.​—Soma muri Zaburi ya 34:7.

17 Tugomba kumenya umwanzi wacu, ariko ntagomba kudukura umutima. Nubwo tudatunganye, Yehova aradufasha tugatsinda Satani (1 Yoh 2:14). Nitumurwanya na we azaduhunga (Yak 4:7; 1 Pet 5:9). Muri iki gihe, Satani yibasira cyanecyane abakiri bato. None se bamurwanya bate? Igisubizo k’icyo kibazo tuzakibona mu gice gikurikira.

^ par. 2 Bibiliya igaragaza amazina y’abamarayika bamwe na bamwe (Abac 13:18; Dan 8:16; Luka 1:19; Ibyah 12:7). Nanone igaragaza ko Yehova yise izina buri nyenyeri (Zab 147:4). Ubwo rero, birakwiriye ko dutekereza ko buri mumarayika afite izina bwite, hakubiyemo n’uwaje guhinduka Satani.

^ par. 3 Mu Byanditswe by’Igiheburayo, izina “Satani” ribonekamo inshuro zigera kuri 18, naho mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, rikabonekamo inshuro zisaga 30.