Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni nde uhanze amaso?

Ni nde uhanze amaso?

“Nubuye amaso ari wowe ndangamiye, wowe utuye mu ijuru.”​—ZAB 123:1.

INDIRIMBO: 143, 124

1, 2. Guhanga amaso Yehova bisobanura iki?

TURI mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ kandi uko tugenda twegereza igihe Yehova azarimburira iyi si mbi, akazana amahoro, ubuzima buzagenda burushaho kugorana (2 Tim 3:1). Ubwo rero, byaba byiza twibajije tuti: “Ni nde nagombye gushakiraho ubufasha kandi akanyobora?” Dushobora guhita dusubiza tuti: “Ni Yehova,” kandi twaba dushubije neza.

2 Ariko se guhanga amaso Yehova bisobanura iki? Twakora iki ngo dukomeze kumuhanga amaso mu gihe duhanganye n’ingorane? Umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko tugomba guhanga amaso Yehova mu gihe dukeneye ubufasha. (Soma muri Zaburi ya 123:1-4.) Yavuze ko duhanga amaso Yehova nk’uko umugaragu ahanga amaso shebuja. Ubwo se yari ashatse kuvuga iki? Umugaragu ahanga amaso shebuja kugira ngo amuhe ibyokurya kandi amurengere. Ariko nanone agomba guhora ahanze amaso shebuja, kugira ngo amenye icyo ashaka bityo agikore. Natwe tugomba kwiga Ijambo ry’Imana buri munsi, kugira ngo tumenye ibyo Yehova adusaba kandi tubikore. Ibyo ni byo byonyine byatuma adufasha mu gihe tubikeneye.—Efe 5:17.

3. Ni iki gishobora kuturangaza tukareka guhanga amaso Yehova?

3 Icyakora nubwo tuzi ko ari iby’ingenzi ko dukomeza guhanga amaso Yehova, hari igihe dushobora kurangara. Uko ni ko byagendekeye Marita wari inshuti ya Yesu. Hari igihe ‘yahugijwe n’uturimo twinshi yakoraga’ (Luka 10:40-42). Niba byarabaye ku muntu wari indahemuka kandi wari hamwe na Yesu, ntitwagombye gutangazwa n’uko natwe byatubaho. None se ni iki gishobora kuturangaza, tukareka guhanga amaso Yehova? Muri iki gice, turi busuzume uko ibyo abandi bakora bishobora kuturangaza. Nanone turi busuzume uko twakomeza guhanga amaso Yehova.

ICYATUMYE UMUGABO WARI INDAHEMUKA ATINJIRA MU GIHUGU K’ISEZERANO

4. Kuki dushobora gutangazwa n’uko Mose atinjiye mu Gihugu k’Isezerano?

4 Buri gihe Mose yasabaga Yehova ko amuyobora. Bibiliya ivuga ko “yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka.” (Soma mu Baheburayo 11:24-27.) Nanone ivuga ko ‘muri Isirayeli hatari harigeze kubaho umuhanuzi umeze nka Mose, uwo Yehova yari azi imbonankubone’ (Guteg 34:10). Icyakora nubwo Mose yari afitanye na Yehova ubucuti bumeze butyo, ntiyinjiye mu Gihugu k’Isezerano (Kub 20:12). Byatewe n’iki?

5-7. Ni ikihe kibazo cyavutse hashize igihe gito Abisirayeli bavuye muri Egiputa? Mose yakoze iki?

5 Hatarashira amezi abiri Abisirayeli bavuye muri Egiputa, na mbere y’uko bagera ku Musozi wa Sinayi, havutse ikibazo gikomeye. Abantu batangiye kwitotomba kubera ko bari babuze amazi. Batangiye kwitotombera Mose, abonye bikomeye atakira Yehova ati: “Aba bantu ndabagenza nte? Harabura gato bakantera amabuye” (Kuva 17:4). Yehova yahaye Mose amabwiriza asobanutse neza. Yamubwiye ko afata inkoni ye akayikubita ku rutare rw’i Horebu, rukavamo amazi. Bibiliya igira iti: “Mose abigenza atyo abakuru b’Abisirayeli babireba.” Abisirayeli banyoye amazi bashira inyota, ikibazo kiba kirakemutse.—Kuva 17:5, 6.

6 Bibiliya ikomeza itubwira ko aho hantu Mose ‘yahise Masa na Meriba bitewe n’uko Abisirayeli bamutonganyije kandi bakagerageza Yehova, bavuga bati “ese Yehova ari kumwe natwe cyangwa ntari kumwe natwe”’ (Kuva 17:7)? Ayo mazina yari akwiriye kubera ko Masa bisobanura “kugerageza,” naho Meriba bigasobanura “intonganya.”

7 Ibyo bintu byabereye i Meriba, Yehova yabifashe ate? Yabonye ko atari Mose Abisirayeli bari bigometseho, ahubwo ko ari we bari banze, bakanga n’ubuyobozi bwe. (Soma muri Zaburi ya 95:8, 9.) Abisirayeli bari bakosheje rwose. Icyo gihe Mose yitwaye neza asaba Yehova ko amufasha, kandi yumvira amabwiriza yose yamuhaye.

8. Ni ikihe kibazo cyavutse Abisirayeli bari hafi kurangiza urugendo bakoze mu butayu, rwamaze imyaka 40?

8 Ariko se byagenze bite nyuma y’imyaka 40, igihe ikibazo nk’icyo cyongeraga kuvuka bari hafi kurangiza urugendo bakoze bambuka ubutayu? Abisirayeli bari bageze i Kadeshi, hafi y’umupaka w’Igihugu k’Isezerano. Aho hantu na ho haje kwitwa i Meriba. * Kubera iki? Ni ukubera ko Abisirayeli bongeye kwitotomba kuko bari babuze amazi (Kub 20:1-5). Ariko icyo gihe bwo, Mose yakoze ikosa rikomeye.

9. Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye Mose, ariko se Mose yakoze iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

9 Igihe Abisirayeli bigomekaga Mose yakoze iki? Nanone yongeye gusaba Yehova ngo amuyobore. Icyo gihe Yehova ntiyamubwiye ngo akubite urutare. Ahubwo yamubwiye gufata inkoni ye, agakoranyiriza iteraniro imbere y’urutare, maze akarubwira ngo ruvemo amazi (Kub 20:6-8). Icyakora Mose ntiyabwiye urutare, ahubwo yazabiranyijwe n’uburakari maze abwira iteraniro ati: “Mutege amatwi mwa byigomeke mwe! Murifuza ko tubakurira amazi muri uru rutare?” Hanyuma yakubise inkoni kuri urwo rutare, atari inshuro imwe gusa, ahubwo arukubita inshuro ebyiri zose.—Kub 20:10, 11.

10. Yehova yakiriye ate ibyo Mose yakoze?

10 Yehova yarakariye Mose cyane (Guteg 1:37; 3:26). Kubera iki? Hari ibintu byinshi bishobora kuba byarabiteye. Nk’uko twigeze kubivuga, Yehova ashobora kuba yararakajwe n’uko Mose atakurikije amabwiriza yari yamuhaye.

11. Kuki igihe Mose yakubitaga urutare, ashobora kuba yaratumye Abisirayeli bumva ko nta gitangaza Yehova yabakoreye?

11 Hari ikindi gishobora kuba cyaratumye Yehova arakara. Muri Meriba ya mbere hari amabuye akomeye cyane, ku buryo niyo wakubita urutare rwaho wihanukiriye ute, nta wakwitega ko rwavamo amazi. Ariko muri Meriba ya kabiri ho habaga amabuye atandukanye n’ay’i Meriba ya mbere. Amenshi mu mabuye yaho yari amabuye yoroshye yo mu bwoko bw’ibishonyi. Kubera ko aba arimo imyenge, iyo imvura iguye amazi arinjira akirekamo. Iyo abantu bakeneye amazi, bamena ibyo bitare bakayageraho. None se igihe Mose yakubitaga urwo rutare aho kurubwira, aho ntiyaba yaratumye Abisirayeli batekereza ko ayo mazi adaturutse ku gitangaza cya Yehova, kuko n’ubundi ahantu nk’aho haba hari amazi? * Ntitwabyemeza.

UKO MOSE YIGOMETSE

12. Ni iki kindi gishobora kuba cyaratumye Yehova arakarira Mose na Aroni?

12 Hari indi mpamvu ishobora kuba yaratumye Yehova arakarira Mose na Aroni. Zirikana ko Mose yabwiye iteraniro ati: “Murifuza ko tubakurira amazi muri uru rutare?” Igihe Mose yavugaga ngo: “tubakurira,” ashobora kuba yarashakaga kuvuga we na Aroni. Amagambo yavuze agaragaza ko atubahishije Yehova, we wari ugiye gukora icyo gitangaza. Ibyo byakwemezwa n’ibivugwa muri Zaburi ya 106:32, 33, hagira hati: “Bakoreye ibibyutsa uburakari [bwa Yehova] ku mazi y’i Meriba, batuma bigendekera Mose nabi. Kuko bateye umutima we gusharirirwa, bigatuma atangira kuvugisha iminwa ye ibyo atatekerejeho” * (Kub 27:14). Uko byaba byaragenze kose, Mose ntiyahesheje Yehova icyubahiro. Yehova yabwiye Mose na Aroni ati: “Mwarenze ku itegeko nabahaye” (Kub 20:24). Icyo rwose cyari icyaha gikomeye!

13. Kuki igihano Yehova yahaye Mose cyari gikwiriye kandi gihuje n’ubutabera?

13 Yehova yagombaga guhana Mose na Aroni kubera ko ari bo bayoboraga ubwoko bw’Imana (Luka 12:48). Mbere yaho, Yehova yari yaranze ko Abisirayeli bari baramwigometseho binjira mu gihugu k’i Kanani (Kub 14:26-30, 34). Ubwo rero, kuba Yehova yarahannye Mose igihe na we yigomekaga, byari bikwiriye kandi bihuje n’ubutabera. Kimwe n’abandi bose bigometse, Mose ntiyemerewe kwinjira mu Gihugu k’Isezerano.

ICYATEYE MOSE KWIGOMEKA

14, 15. Ni iki cyatumye Mose yigomeka?

14 Ni iki cyatumye Mose yigomeka kuri Yehova? Reka twongere turebe ibivugwa muri Zaburi ya 106:32, 33. Hagira hati: “Bakoreye ibibyutsa uburakari ku mazi y’i Meriba, batuma bigendekera Mose nabi. Kuko bateye umutima we gusharirirwa, bigatuma atangira kuvugisha iminwa ye ibyo atatekerejeho.” Nubwo Abisirayeli bigometse kuri Yehova, Mose ni we warakaye. Yananiwe kwifata, bituma avuga amagambo atatekerejeho.

15 Mose yarangajwe n’ibyo abandi bakoze, bituma adakomeza guhanga amaso Yehova. Igihe Abisirayeli basabaga amazi ku nshuro ya mbere, Mose yumviye amabwiriza yahawe na Yehova (Kuva 7:6). Kubera ko Mose yari amaze imyaka myinshi akemura ibibazo by’Abisirayeli bakundaga kwigomeka, birashoboka ko icyo gihe yari amaze kurambirwa no gucika intege. Ashobora kuba yaritekerejeho, aho gutekereza ukuntu yahesha Yehova ikuzo.

16. Kuki tugomba gutekereza ku byo Mose yakoze?

16 Niba Mose wari umuhanuzi wizerwa yararangaye kandi agacumura, natwe byatubaho. Kimwe na Mose, natwe turi hafi kwinjira mu gihugu k’ikigereranyo, ari yo si nshya twasezeranyijwe na Yehova (2 Pet 3:13). Nta n’umwe muri twe utifuza kuyijyamo. Icyakora kugira ngo tuzayigeremo, tugomba gukomeza guhanga amaso Yehova, buri gihe tugakora ibyo ashaka (1 Yoh 2:17). Amakosa Mose yakoze atwigisha iki?

NTUKARANGAZWE N’IBYO ABANDI BAKORA

17. Mu gihe urakaye wakora iki ngo ushobore kwifata?

17 Jya umenya kwifata mu gihe urakaye. N’iyo twaba duhanganye n’ibibazo bihora bigaruka, “ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa” (Gal 6:9; 2 Tes 3:13). Ese iyo hari ikintu kitubabaje cyangwa tukaba duhora tugirana amakimbirane n’umuntu, turinda iminwa yacu, tukirinda kurakara (Imig 10:19; 17:27; Mat 5:22)? Igihe dushotowe, tuge ‘duha umwanya umujinya w’Imana’ cyangwa tureke Yehova agaragaze uburakari bwe. (Soma mu Baroma 12:17-21.) Ibyo bisobanura iki? Aho kurakara, tuzakomeza gutegereza twihanganye ko Yehova akemura ikibazo cyacu mu gihe gikwiriye. Iyo tutabigenje dutyo tukihorera, tuba dusuzuguye Yehova.

18. Ni iki twagombye kuzirikana ku birebana no gukurikiza amabwiriza duhabwa?

18 Jya ukurikiza amabwiriza ahuje n’igihe. Ese twihatira gukurikiza amabwiriza ahuje n’igihe Yehova aduha? Nitubikora, bizaturinda gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora. Tuzihutira gukurikiza amabwiriza mashya Yehova aduha binyuze ku muryango we (Heb 13:17). Nanone tugomba kwirinda ‘gutandukira ibyanditswe’ (1 Kor 4:6). Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko dukomeza guhanga amaso Yehova.

Uko Mose yitwaye igihe abandi bakoraga amakosa bitwigisha iki? (Reba paragarafu ya 19)

19. Twakora iki ngo amakosa y’abandi adatuma twangiza ubucuti dufitanye na Yehova?

19 Ntukemere ko amakosa y’abandi yangiza ubucuti ufitanye na Yehova. Nidukomeza guhanga amaso Yehova, ntituzemera ko ibikorwa by’abandi biturakaza cyangwa ngo byangize ubucuti dufitanye na we. Ibyo ni iby’ingenzi, cyanecyane ku bantu bafite inshingano mu muryango w’Imana nk’uko byari bimeze kuri Mose. Ariko birumvikana ko twese tugomba gukomeza guhatana kandi tukumvira Yehova, kugira ngo tuzabone agakiza (Fili 2:12). Icyakora uko turushaho kugira inshingano, ni na ko Yehova arushaho kutwitegaho byinshi (Luka 12:48). Niba dukunda Yehova by’ukuri, nta kizaduca intege cyangwa ngo kidutandukanye n’urukundo rwe.—Zab 119:165; Rom 8:37-39.

20. Ni iki twagombye kwiyemeza?

20 Muri ibi bihe bigoye, tugomba gukomeza guhanga amaso Yehova, we “utuye mu ijuru,” kugira ngo tumenye ibyo ashaka. Ntituzigere twemera ko ibyo abandi bakora byangiza ubucuti dufitanye na we. Ibyabaye kuri Mose bigaragaza impamvu ibyo ari ingenzi. Aho kurakazwa n’amakosa y’abandi, nimucyo twiyemeze ‘guhanga amaso Yehova Imana yacu, kugeza ubwo atugiriye neza.’—Zab 123:1, 2.

^ par. 8 Iyi Meriba itandukanye na Meriba ya mbere yo hafi y’i Refidimu, nanone yitwaga Masa. Iyi Meriba ya kabiri yo ni iy’i Kadeshi. Ariko aho hantu hombi hiswe Meriba kubera intonganya zahabereye.—Reba ikarita iri ku ipaji ya 38 mu gatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana.

^ par. 11 Hari intiti mu bya Bibiliya yavuze ko hari inkuru z’Abayahudi zivuga ko abari bigometse bavuze ko ibyo Mose yakoze atari igitangaza, kuko yari azi ko muri urwo rutare harimo amazi. Bityo bamusabye gukorera igitangaza nk’icyo ku rundi rutare. Ariko nyine izo ni inkuru.

^ par. 12 Reba “Ibibazo by’abasomyi” byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1987 (mu Gifaransa).