Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese umugabo n’umugore batashakanye baramutse baraye mu nzu bonyine nta mpamvu zifatika zibiteye, cyaba ari icyaha gisaba ko hashyirwaho komite y’urubanza?

Mu gihe bigaragaye ko abo bantu baraye mu nzu imwe nta mpamvu zifatika zabiteye, kandi hakaba hari ibimenyetso bifatika byemeza ko habayeho icyaha cy’ubusambanyi, abo bantu bashyirirwaho komite y’urubanza.—1 Kor 6:18.

Inteko y’abasaza isuzuma yitonze buri mimerere ibintu byabayemo, kugira ngo irebe niba hashyirwaho komite y’urubanza. Urugero: Ese abo bantu bari basanzwe barambagizanya? Ese bigeze kugirwa inama ku birebana n’imyitwarire yabo? Ni iki cyatumye barara mu nzu imwe? Ese bari babiteganyije? Ese hari ikindi bari gukora ngo ntibarare mu nzu imwe bonyine? Ese hari ikintu cyabaye batari kugira icyo bakoraho, cyatumye barara mu nzu bonyine (Umubw 9:11)? Ese bararanye cyangwa baraye ukubiri? Kubera ko imimerere iba itandukanye, hari ibindi bintu abasaza baba bagomba gusuzuma.

Nyuma yo gusuzuma uko ibintu byagenze, inteko y’abasaza izemeza niba abo bantu bakwiriye gushyirirwaho komite y’urubanza.