Ni nde “uri ku ruhande rwa Yehova”?
“Ujye utinya Yehova Imana yawe. Ujye umukorera, umwifatanyeho akaramata.”—GUTEG 10:20.
1, 2. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko tujya ku ruhande rwa Yehova? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
BIRAKWIRIYE ko dukomeza kugirana ubucuti na Yehova. Ntawumurusha imbaraga, ubwenge cyangwa urukundo. Nta n’umwe muri twe utakwifuza kujya ku ruhande rwe (Zab 96:4-6). Icyakora hari abagaragu b’Imana bahuye n’ibibazo bacika intege, ntibaguma ku ruhande rwa Yehova.
2 Muri iki gice, turi busuzume ingero z’abantu bavugaga ko bari ku ruhande rwa Yehova, nyamara bakora ibikorwa yanga. Izo nkuru zirimo amasomo y’ingenzi ashobora kudufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka.
YEHOVA AGENZURA IMITIMA
3. Kuki Yehova yagerageje gufasha Kayini, kandi se ni uwuhe muburo yamuhaye?
3 Reka turebe ibyabaye kuri Kayini. Nta yindi Mana yasengaga uretse Yehova. Icyakora Yehova ntiyamwemeraga. Kubera iki? Ni ukubera ko yabonaga ko mu mutima wa Kayini harimo ibitekerezo bibi (1 Yoh 3:12). Yehova yaramuburiye ati: “Nuhindukira ugakora ibyiza ntuzashyirwa hejuru? Ariko nudahindukira ngo ukore ibyiza, icyaha cyubikiriye ku muryango wawe kandi ni wowe cyifuza. Ariko se uzashobora kukinesha” (Intang 4:6, 7)? Ni nk’aho Yehova yabwiraga Kayini ati: “Niwihana kandi ukaguma ku ruhande rwange, nange nzajya ku ruhande rwawe.”
4. Kayini yakoze iki igihe Yehova yamusabaga kujya ku ruhande rwe?
4 Iyo Kayini ahindura imitekerereze ye, Yehova yari kongera kumwemera. Icyakora Kayini yanze kumvira inama. Imitekerereze ye mibi n’ibyifuzo bye by’ubwikunde byatumye akora ibikorwa bibi (Yak 1:14, 15). Birashoboka ko Kayini akiri muto atigeze atekereza ko yari kuzatera Yehova umugongo. Icyakora nyuma yaho, yakoze ibintu atatekerezaga ko yakora. Yigometse ku Mana kandi yica murumuna we.
5. Ni iyihe mitekerereze ishobora gutuma Yehova adakomeza kutwemera?
5 Kimwe na Kayini, muri iki gihe Umukristo ashobora kwibwira ko akorera Yehova, ariko mu by’ukuri akora ibyo yanga (Yuda 11). Urugero, Umukristo ashobora kuba abwirizanya ishyaka kandi ajya mu materaniro buri gihe, ariko akaba yaranatwawe n’ibitekerezo by’ubwiyandarike, umururumba, cyangwa hakaba hari umuntu yangira mu mutima (1 Yoh 2:15-17; 3:15). Ibyo bitekerezo bishobora gutuma akora icyaha. Abandi bashobora kutamenya ibitekerezo byacu n’ibyo dukora, ariko Yehova aba azi ko tutari ku ruhande rwe mu buryo bwuzuye.—Soma muri Yeremiya 17:9, 10.
6. Yehova adufasha ate ‘kunesha’ kamere yacu ibogamira ku cyaha?
6 Ariko n’iyo twakosa, Yehova ntahita yumva ko twarenze igaruriro. Iyo umuntu atangiye gutana, Yehova aramubwira ati: ‘Ngarukira nanjye nzakugarukira’ (Mal 3:7). Iyo duhanganye n’amoshya, Yehova aba ashaka ko twirinda gukora ibibi (Yes 55:7). Iyo tugumye ku ruhande rwe, na we aba hafi yacu, akaduha imbaraga dukeneye, haba mu buryo bw’umwuka, mu byiyumvo no mu mubiri, bityo ‘tugashobora kunesha’ kamere yacu ibogamira ku cyaha.—Intang 4:7.
“NTIMUYOBE”
7. Ni iki cyatumye Salomo adakomeza kuba inshuti ya Yehova?
7 Ibyabaye ku Mwami Salomo bishobora kutwigisha byinshi. Akiri muto, yari afitanye ubucuti na Yehova. Yamuhaye ubwenge buhambaye kandi amuha inshingano ikomeye yo kubaka urusengero rw’akataraboneka rw’i Yerusalemu. Ariko Salomo ntiyakomeje kuba inshuti ya Yehova (1 Abami 3:12; 11:1, 2). Amategeko y’Imana yavugaga ko umwami atagombaga ‘gushaka abagore benshi [kugira ngo] batazamuyobya umutima’ (Guteg 17:17). Salomo ntiyumviye iryo tegeko. Yashatse abagore 700 n’inshoreke 300 (1 Abami 11:3). Abenshi mu bagore be bari abanyamahanga basengaga ibigirwamana. Ubwo rero, Salomo yarenze no ku itegeko ryabuzaga Abisirayeli gushaka abagore b’abanyamahanga.—Guteg 7:3, 4.
8. Salomo yarakaje Yehova ate?
8 Salomo yagiye yirengagiza amategeko ya Yehova buhorobuhoro, bituma agera ubwo akora ibikorwa by’agahomamunwa. Yubakiye igicaniro imanakazi yitwaga Ashitoreti, yubakira n’ikigirwamana kitwaga Kemoshi. Nanone yafatanyaga n’abagore be gusenga ibyo bigirwamana. Ikibabaje ni uko Salomo yubatse ibyo bicaniro ku musozi wari uteganye na Yerusalemu, aho yari yarubatse urusengero rwa Yehova (1 Abami 11:5-8; 2 Abami 23:13). Salomo ashobora kuba yaribwiraga ko Yehova yari kwirengagiza ibibi yakoraga, kubera ko yakomezaga gutanga ibitambo mu rusengero rwe.
9. Kuba Salomo yaranze kumvira Imana byagize izihe ngaruka?
9 Icyakora Yehova ntajya yirengagiza ibikorwa bibi abantu bakora. Bibiliya igira iti: ‘Yehova arakarira Salomo cyane, kubera ko umutima we wari wararetse gukurikira Yehova wamubonekeye incuro ebyiri zose, akamubuza gukurikira izindi mana. Ariko ntiyakoze ibyo yamutegetse.’ Ibyo byatumye Imana idakomeza kumwemera no kumushyigikira. Nanone abami bakomotse kuri Salomo ntibakomeje gutegeka ubwami bwose bwa Isirayeli, kandi bamaze igihe kinini cyane bahanganye n’ingorane nyinshi.—1 Abami 11:9-13.
10. Ni iki gishobora gutuma tudakomeza kuba inshuti za Yehova?
10 Nk’uko byagendekeye Salomo, kugirana ubucuti n’abantu batazi amahame ya Yehova kandi batayubaha, bishobora gutuma tudakomeza kuba inshuti ze. Bamwe bashobora kuba ari Abahamya, ariko bakaba badafitanye ubucuti na Yehova. Abandi bo bashobora kuba ari bene wacu, abaturanyi, abo dukorana cyangwa abo twigana badasenga Yehova. Uko byaba biri kose, niba inshuti zacu zitubaha amahame ya Yehova, amaherezo zishobora gutuma tudakomeza kuba inshuti ze.
11. Ni iki cyadufasha kumenya inshuti tugomba kwirinda?
11 Soma mu 1 Abakorinto 15:33. Abantu benshi bagira imico myiza, kandi hari n’abantu batari Abahamya batajya bakora ibikorwa by’akahebwe. Ese hari abantu uzi bameze batyo? Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko ari inshuti nziza? Ese bashobora gutuma urushaho kugirana ubucuti na Yehova? Ni iki baha agaciro? Urugero, ese ibiganiro byabo byibanda ku mideri igezweho, ku mafaranga, ku bikoresho bya eregitoroniki, ku myidagaduro cyangwa ibindi nk’ibyo? Ese bakunda kunenga abandi cyangwa gutera urwenya ku bintu by’urukozasoni? Yesu yatanze umuburo ugira uti: “Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga” (Mat 12:34). Niba ubonye ko inshuti zawe zishobora gutuma udakomeza kuba inshuti ya Yehova, jya uzigendera kure, nibiba ngombwa utandukane na zo burundu.—Imig 13:20.
YEHOVA ADUSABA KO TUMUBERA INDAHEMUKA
12. (a) Ni iki Yehova yabwiye Abisirayeli bamaze igihe gito bavuye muri Egiputa? (b) Igihe Yehova yasabaga Abisirayeli kumwiyegurira nta kindi bamubangikanyije na cyo, babyakiriye bate?
12 Dushobora kuvana andi masomo ku byabaye ku Bisirayeli bamaze igihe Kuva 19:16-19). Yehova yifuzaga ko Abisirayeli bamenya ko ari “Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.” Yabijeje ko yari gukomeza kubera indahemuka abantu bose bamukunda kandi bumvira amategeko ye. (Soma mu Kuva 20:1-6.) Ni nk’aho Yehova yabwiraga Abisirayeli ati: “Nimujya ku ruhande rwange, nange nzajya ku ruhande rwanyu.” Iyo uza kuba uhari, ukumva Yehova atanga iryo sezerano, wari gukora iki? Nta gushidikanya ko nawe wari kubigenza nk’Abisirayeli ‘bashubirije icyarimwe bati “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora”’ (Kuva 24:3). Icyakora bidatinze, habayeho ikintu cyari kugaragaza niba koko bari indahemuka.
gito bavuye mu bubata muri Egiputa. Abantu bateraniye munsi y’Umusozi wa Sinayi, maze Yehova abiyereka mu buryo butangaje. Bagiye kubona babona kuri uwo musozi habuditse igicu. Yehova yatumye inkuba zikubita n’imirabyo irarabya, kuri uwo musozi hacumba umwotsi, maze humvikana ijwi ry’ihembe ryagendaga rirushaho kurangurura cyane (13. Ni ikihe kigeragezo Abisirayeli bahuye na cyo?
13 Igihe Abisirayeli babonaga icyo gicu kijimye, imirabyo n’ibindi bintu bidasanzwe Yehova yakoze, bagize ubwoba. Basabye Mose kubahagararira akajya kuvugana na Yehova ku Musozi wa Sinayi (Kuva 20:18-21). Mose yaragiye atindayo. Abisirayeli bumvaga ko bagiye kuzimirira mu butayu, batari kumwe n’umuyobozi wabo. None se bari gukora iki? Ibyiringiro byabo byari bishingiye kuri Mose babonaga. Ni yo mpamvu bahangayitse cyane, bakabwira Aroni bati: “Turemere imana izatujya imbere, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.”—Kuva 32:1, 2.
14. Ni mu buhe buryo Abisirayeli bishutse? Yehova yabyakiriye ate?
14 Abisirayeli bari bazi ko gusenga ibigirwamana ari icyaha gikomeye (Kuva 20:3-5). Ariko bahise batangira gusenga ikimasa cya zahabu! Nubwo bari barenze ku itegeko rya Yehova, bakomezaga kwishuka bibwira ko bakiri ku ruhande rwe. Aroni yanavuze ko uwo wari “umunsi mukuru wa Yehova.” Yehova yabyakiriye ate? Yumvise bamutengushye. Yabwiye Mose ko abantu “bakoze ibibarimbuza” kandi ko ‘bateshutse bakava mu nzira yabategetse kugenderamo.’ Yehova yagize ‘uburakari bugurumana,’ atekereza kurimbura iryo shyanga.—Kuva 32:5-10.
15, 16. Mose na Aroni bagaragaje bate ko bari ku ruhande rwa Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
15 Icyakora Yehova ntiyarimbuye iryo shyanga rya Isirayeli. Kubera ko ari Imana igira imbabazi, yahaye Abisirayeli b’indahemuka uburyo bwo kugaragaza ko bari ku ruhande rwe (Kuva 32:14). Igihe Mose yasangaga Abisirayeli basakuza, baririmba, ari na ko babyinira imbere y’ikigirwamana cya zahabu, yahise akimenagura agihindura ifu. Hanyuma yaravuze ati: “Uri ku ruhande rwa Yehova wese nansange.” Icyo gihe ‘bene Lewi bose bateraniye aho yari ari.’—Kuva 32:17-20, 26.
16 Nubwo Aroni ari we wari wakoze icyo kigirwamana, yahise yihana kandi yifatanya na bene Lewi bose bajya ku ruhande rwa Yehova. Abo Bisirayeli b’indahemuka bari bagaragaje ko badashyigikiye abanyabyaha. Bari bahisemo neza, kubera ko uwo munsi hapfuye abantu babarirwa mu bihumbi bazize gusenga icyo kigirwamana. Abagiye ku ruhande rwa Yehova bo bararokotse, kandi abasezeranya kubaha umugisha.—Kuva 32:27-29.
17. Ibyo Pawulo yavuze ku birebana n’ikimasa cya zahabu bitwigisha iki?
1 Kor 10:6, 7, 11, 12). Nk’uko Pawulo yabigaragaje, n’abasenga Imana by’ukuri bashobora gukora ibikorwa bibi. Bashobora no kwibwira ko Imana ikibemera kandi bakora ibibi. Ariko kuba gusa umuntu yifuza kuba inshuti ya Yehova cyangwa kuba avuga ko ari indahemuka, si ko buri gihe biba bisobanura ko Yehova amwemera.—1 Kor 10:1-5.
17 Intumwa Pawulo yerekeje ku by’ikimasa cya zahabu, maze atanga umuburo ugira uti: ‘Ibyo byatubereye akabarore kugira ngo tudasenga ibigirwamana nk’uko bamwe muri bo babisenze. Byandikiwe kutubera umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe. Ku bw’ibyo rero, umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa’ (18. Ni iki gishobora gutuma twitarura Yehova, kandi se ibyo byagira izihe ngaruka?
18 Nk’uko Abisirayeli bahangayitse bumva ko Mose yari yatinze ku Musozi wa Sinayi, Abakristo bo muri iki gihe na bo bashobora guhangayikishwa no kumva ko umunsi w’urubanza wa Yehova n’isi nshya bitinze kuza. Bashobora gutekereza ko ayo masezerano atazasohora vuba cyangwa bagatekereza ko bazayabara bayabonye. Tutabaye maso, iyo mitekerereze yatuma dushyira imbere ibyifuzo byacu, aho gushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere. Dushobora kugenda twitarura Yehova, amaherezo tugatangira gukora ibikorwa tutigeze dutekereza ko twakora, igihe twari tugifitanye na we ubucuti.
19. Ni ikihe kintu tutagomba kwibagirwa, kandi kuki?
19 Ntituzigere twibagirwa ko Yehova ashaka ko tumwumvira tubikuye ku mutima kandi tukamwiyegurira nta kindi tumubangikanyije na cyo (Kuva 20:5). Iyo tudakoze ibyo Yehova ashaka, dukora ibyo Satani ashaka kandi bishobora kuduteza akaga. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ati: “Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni; ntimushobora gusangirira ku ‘meza ya Yehova’ no ku meza y’abadayimoni.”—1 Kor 10:21.
MWIFATANYE AKARAMATA KURI YEHOVA
20. Iyo twateshutse tugakora icyaha, Yehova adufasha ate?
20 Inkuru ivuga ibya Kayini, ivuga ibya Salomo n’ivuga iby’Abisirayeli igihe bari ku Musozi wa Sinayi, zifite icyo zihuriyeho. Zose zigaragaza ko abo bantu bahawe uburyo bwo ‘kwihana maze bagahindukira’ (Ibyak 3:19). Biragaragara rero ko Yehova adahita atakariza ikizere abagaragu be bateshutse. Ibyabaye kuri Aroni na byo bigaragaza ko Yehova agira imbabazi nyinshi. Muri iki gihe, Yehova atuburira binyuze kuri Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho zayo, cyangwa inama tugirwa n’Umukristo mugenzi wacu. Iyo twumviye iyo miburo, Yehova aratubabarira rwose.
21. Ni iki twagombye gukora mu gihe tugeze mu bibazo bidusaba kugaragaza niba turi indahemuka?
21 Ubuntu butagereranywa bwa Yehova bufite intego (2 Kor 6:1). Butuma ‘tuzibukira kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi.’ (Soma muri Tito 2:11-14.) Igihe cyose tukiri “muri iyi si,” tuzahura n’ibibazo bidusaba kugaragaza niba twariyeguriye Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo. Bityo rero, twiyemeze gukomeza kuba ku ruhande rwa Yehova. Nanone ‘tujye dutinya Yehova Imana yacu, tumukorere, kandi tumwifatanyeho akaramata.’—Guteg 10:20.