Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo wakora kugira ngo kwiga Bibiliya birusheho kukugirira akamaro kandi bigushimishe

Icyo wakora kugira ngo kwiga Bibiliya birusheho kukugirira akamaro kandi bigushimishe

YOSUWA yari ahanganye n’ikibazo gikomeye cyane. Yagombaga kujyana Abisirayeli mu Gihugu k’Isezerano kandi ahanganye n’ingorane nyinshi. Icyakora, Yehova yamwijeje ko azabishobora, amutera inkunga ati: ‘Gira ubutwari kandi ukomere. Ukore ibihuje n’amategeko yanjye. Ujye uyasoma ku manywa na nijoro, kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose. Ni bwo uzatunganirwa, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora.’ —Yos 1:7, 8.

Muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ natwe duhura n’ibibazo bikomeye (2 Tim 3:1). Kugira ngo tugire icyo tugeraho, tugomba gukurikiza iyo nama Yehova yahaye Yosuwa. Tugomba gusoma Bibiliya buri gihe, kandi twahura n’ibigeragezo tugakurikiza amahame yayo.

Icyakora, abenshi muri twe ntituzi kwiyigisha neza kandi n’iyo tubigerageje, biratugora. Ariko kwiga Bibiliya ni iby’ingenzi cyane. Kugira ngo birusheho kukugirira akamaro kandi bigushimishe, byaba byiza urebye inama zivugwa mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Gerageza gukora ibi bikurikira.

Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Umpe kugendera mu nzira y’amategeko yawe, kuko nyishimira” (Zab 119:35). Kwiga Ijambo ry’Imana bishobora kugushimisha cyane. Nurisuzuma witonze, uzamenya ibintu byinshi by’agaciro.

Nubwo udafite inshingano yo kuyobora ishyanga nka Yosuwa, nawe ufite ibibazo bitoroshye uhanganye na byo. Bityo rero, kimwe na Yosuwa jya wiga Ibyanditswe kandi ubikurikize kugira ngo bikugirire akamaro. Nubikora, uzatunganirwa kandi ugaragaze ubwenge mu byo ukora.