Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakunda gutanga bagira ibyishimo

Abakunda gutanga bagira ibyishimo

“Gutanga bihesha ibyishimo.”​—IBYAK 20:35.

INDIRIMBO: 76, 110

1. Ibyaremwe bigaragaza bite ko Yehova akunda gutanga?

MBERE y’uko Yehova atangira kurema, yari wenyine. Ariko kubera ko atashakaga gukomeza kubaho wenyine, yaremye ibiremwa bifite ubwenge byo mu ijuru n’ibyo ku isi, kugira ngo na byo byishimire ubuzima. Yehova ni “Imana igira ibyishimo,” kandi itanga ibintu byiza (1 Tim 1:11; Yak 1:17). Kubera ko Yehova yifuza ko natwe tugira ibyishimo, atwigisha gutanga.—Rom 1:20.

2, 3. (a) Kuki gutanga biduhesha ibyishimo? (b) Ni iki turi busuzume?

2 Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo (Intang 1:27). Ni ukuvuga ko yaturemanye imico yayo. Ubwo rero, niba dushaka kugira ibyishimo no kunyurwa, tugomba kwigana Yehova, tugakunda abandi kandi tugakunda gutanga (Fili 2:3, 4; Yak 1:5). Kubera iki? Ni ukubera ko ari uko Yehova yaturemye. Nubwo tudatunganye, dushobora kwigana umuco wa Yehova wo kugira ubuntu.

3 Bibiliya itwigisha uko twagira ubuntu. Reka dusuzume icyo Ibyanditswe bitwigisha ku birebana no gutanga. Turi busuzume ukuntu gutanga bituma twemerwa n’Imana kandi tugasohoza neza umurimo yaduhaye. Nanone turi busuzume ukuntu gutanga biduhesha ibyishimo n’impamvu tugomba gukomeza kwitoza uwo muco.

IYO DUKUNDA GUTANGA BISHIMISHA YEHOVA

4, 5. Yehova na Yesu bagaragaje bate ko bakunda gutanga?

4 Yehova yifuza ko tumwigana. Ubwo rero iyo dukunda gutanga, biramushimisha cyane (Efe 5:1). Nanone iyo turebye ukuntu yaturemye mu buryo butangaje, n’ukuntu yaturemeye isi n’ibiyirimo kugira ngo tubyishimire, tubona ko ashaka ko tugira ibyishimo (Zab 104:24; 139:13-16). Bityo rero, iyo twihatiye gushimisha abandi, tuba duhesha Yehova ikuzo.

5 Nanone Abakristo b’ukuri bigana Kristo, watanze urugero rutunganye mu birebana no gutanga. Yesu ubwe yaravuze ati: ‘Umwana w’umuntu ntiyaje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Mat 20:28). Intumwa Pawulo na we yateye inkunga Abakristo ati: ‘Mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite. Yiyambuye byose amera nk’umugaragu’ (Fili 2:5, 7). Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati: “Nakora iki ngo ndusheho kwigana Yesu?”—Soma muri 1 Petero 2:21.

6. Ni irihe somo Yesu yatwigishije igihe yacaga umugani w’Umusamariya mwiza? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Kugira ngo dushimishe Yehova, tugomba kwigana urugero rutunganye we na Kristo badusigiye, tugakora icyatuma abandi bamererwa neza, kandi buri gihe tugashaka uko twabafasha. Mu mugani Yesu yaciye w’Umusamariya mwiza, yagaragaje ko aba yiteze ko abigishwa be bakora ibishoboka byose bagafasha abandi batarobanuye. (Soma muri Luka 10:29-37.) Ese wibuka impamvu Yesu yaciye uwo mugani? Ni ukubera ko hari Umuyahudi wari umubajije ati: “Mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?” Igisubizo cya Yesu kigaragaza ko niba dushaka gushimisha Imana, tugomba kwigana uwo Musamariya, tugakunda gutanga.

7. Kugira ubwikunde cyangwa kugira ubuntu, bihuriye he n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

7 Hari izindi mpamvu zagombye gutuma Abakristo bakunda gutanga. Imwe muri zo ifitanye isano n’ibyabaye mu busitani bwa Edeni. Mu buhe buryo? Satani yavuze ko Adamu na Eva, ndetse n’abandi bantu bose, bari kurushaho kumererwa neza iyo bareka kumvira Imana, bakita ku nyungu zabo. Eva yagize ubwikunde yifuza kumera nk’Imana. Adamu na we yagaragaje ubwikunde ashaka gushimisha Eva (Intang 3:4-6). Ingaruka z’imyanzuro bafashe zirigaragaza rwose. Ubwikunde ntibutuma abantu bagira ibyishimo. Iyo dukunda gutanga, tuba tugaragaje ko twemera ko uburyo bwa Yehova bwo gukora ibintu ari bwo bwiza kurusha ubundi.

JYA UKORA UMURIMO IMANA YADUHAYE

8. Kuki Adamu na Eva bagombaga kuzirikana abandi?

8 Nubwo Adamu na Eva ari bo bonyine babaga mu busitani bwa Edeni, Yehova yari yarabahaye amabwiriza yagombaga gutuma bazirikana abandi. Yari yarabahaye umugisha, ababwira ko bagomba kororoka bakuzura isi, kandi bakayitegeka (Intang 1:28). Nk’uko Umuremyi yifuzaga ko ibiremwa bye byose bimererwa neza, Adamu na Eva na bo bagombaga guharanira ko abari kuzabakomokaho babaho bishimye. Yehova yifuzaga ko Paradizo igenda yaguka igakwira isi yose, igaturwamo n’abakomoka kuri Adamu na Eva. Uwo mushinga utoroshye wari gusaba ko Adamu na Eva n’urubyaro rwabo bakorana mu bumwe.

9. Kuki kwagura Paradizo byari gutuma abantu bagira ibyishimo?

9 Kugira ngo abo bantu batunganye bashobore kwagura Paradizo, bagombaga gukorana na Yehova mu buryo bwuzuye, maze bagakora ibyo ashaka. Ibyo ni byo byari gutuma binjira mu kiruhuko ke (Heb 4:11). Iyo bemera gusohoza iyo nshingano Yehova yari yabahaye, byari kubashimisha rwose! Iyo birinda ubwikunde, bakitangira abandi batizigamye, Yehova yari kubaha imigisha myinshi.

10, 11. Twasohoza dute inshingano twahawe yo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa?

10 Muri iki gihe, Yehova yahaye abagize ubwoko bwe umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Kugira ngo dukore neza uwo murimo, tugomba kuba dufite ikifuzo cyo gufasha abandi. Mu by’ukuri, kugira ngo dukomeze gukora uwo murimo ni uko tuba dukunda Yehova na bagenzi bacu.

11 Mu kinyejana cya mbere, Pawulo yavuze ko we na bagenzi be bari “abakozi bakorana n’Imana,” kubera ko bari bafite inshingano yo gutera no kuhira imbuto z’ukuri k’Ubwami (1 Kor 3:6, 9). Natwe dushobora kuba “abakozi bakorana n’Imana” mu gihe dutanga igihe cyacu, ubutunzi bwacu n’imbaraga zacu, kugira ngo dukore umurimo twahawe n’Imana wo kubwiriza. Kuba abakozi bakorana n’Imana nta cyo twabinganya!

Nta kintu gishimisha nko gufasha abantu kumenya inyigisho z’ukuri (Reba paragarafu ya 12)

12, 13. Kuki umurimo wo guhindura abantu abigishwa utera ibyishimo?

12 Iyo dutanze igihe cyacu n’imbaraga zacu mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, bidutera ibyishimo byinshi. Benshi mu bigeze kwigisha abantu Bibiliya bagahinduka, bazakubwira ko nta gishimisha kuruta ibyo. Dushimishwa cyane no kubona abo twigisha Bibiliya bishimira kumenya ukuri, bakagira ukwizera, bagahinduka, maze na bo bagatangira kwigisha abandi ibyo bamenye. Yesu na we yagize ibyishimo byinshi igihe abigishwa 70 yari yohereje kubwiriza ‘bagarukaga bishimye’ bitewe n’ibintu byiza bari baboneye mu murimo.—Luka 10:17-21.

13 Ababwiriza bo hirya no hino ku isi bishimira kubona ukuntu ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya bufasha abantu kugira imibereho myiza. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu ukiri muto witwa Anna, waguye umurimo akajya kubwiriza mu Burayi bw’Iburasirazuba, ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi. * Yaranditse ati: “Ino aha abantu benshi baba bashaka kwiga Bibiliya. Ibyo ndabikunda cyane. Umurimo nkora uranshimisha cyane. Iyo ngeze mu rugo, simbona igihe cyo kwitekerezaho. Ahubwo ntekereza ku ngorane abo nigisha Bibiliya bahanganye na zo n’ibibahangayikishije. Nshakisha uko nabatera inkunga n’uko nabafasha mu buryo bufatika. Ibyo bituma nibonera ko ‘gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.’”—Ibyak 20:35.

Iyo tugeze kuri buri rugo mu ifasi yacu, tuba dufashije abantu kugaragaza niba bifuza kwakira ubutumwa bw’Ubwami (Reba paragarafu ya 14)

14. Kuki umurimo wo kubwiriza udushimisha nubwo abitabira ubutumwa bwiza baba ari bake?

14 Iyo dukoze ibyo dusabwa gukora tukageza ubutumwa bwiza ku bantu nubwo batabwakira, tugira ibyishimo. Muri iki gihe, inshingano yacu imeze nk’iy’umuhanuzi Ezekiyeli. Yehova yaramubwiye ati: “Uzababwire amagambo yanjye, nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva” (Ezek 2:7; Yes 43:10). Yehova aha agaciro umurimo dukora, nubwo hari bamwe bashobora kutakira ubutumwa tubagezaho. (Soma mu Baheburayo 6:10.) Hari umuvandimwe wavuze ibirebana n’umurimo akora agira ati: “Twarateye, turuhira kandi dusenga twiringiye ko Yehova azatuma ukuri gushinga imizi mu mitima y’abo tubwiriza.”—1 Kor 3:6.

UKO TWAGIRA IBYISHIMO

15. Kuki tutagomba kugira ubuntu gusa ari uko abantu bari budushime?

15 Yesu yifuza ko tugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga. Iyo abantu benshi bagiriwe ubuntu babyakira neza. Yaravuze ati: “Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa. Bazabasukira mu binyita by’imyenda yanyu urugero rukwiriye, rutsindagiye, rucugushije kandi rusesekaye, kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo” (Luka 6:38). Birumvikana ko abantu tugirira ubuntu atari ko bose babyishimira. Ariko iyo bamwe babyishimiye, bishobora gutuma na bo bagira umutima wo gutanga. Bityo rero, tuge tugira ubuntu, nubwo abantu babidushimira cyangwa ntibabidushimire. Icyo gikorwa tuba dukoze gishobora kugira akamaro cyane.

16. Ni iyihe mpamvu yagombye gutuma tugira ubuntu?

16 Abantu bagira ubuntu babikuye ku mutima, ntibaba biteze ko abandi bazabitura. Icyo ni cyo Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati: “Nutegura ibirori, uzatumire abakene, ibimuga n’ibirema n’impumyi. Ubwo ni bwo uzagira ibyishimo kuko nta cyo bafite cyo kukwitura” (Luka 14:13, 14). Bibiliya igira iti: “Urebana impuhwe [cyangwa ugira ubuntu] azabona imigisha.” Nanone igira iti: “Hahirwa uwita ku woroheje” (Imig 22:9; Zab 41:1). Mu by’ukuri, twagombye gutanga kuko bihesha ibyishimo.

17. Ni ibihe bintu dushobora gutanga bigatuma tugira ibyishimo?

17 Igihe Pawulo yasubiragamo amagambo ya Yesu agira ati: “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa,” ntiyavugaga gusa gutanga ibintu, ahubwo yanerekezaga ku birebana no gutera abandi inkunga, kubagira inama no kubafasha mu bundi buryo (Ibyak 20:31-35). Mu byo Pawulo yavugaga no mu byo yakoraga, yatwigishije kwitanga, ni ukuvuga gutanga igihe cyacu, imbaraga zacu no kwita ku bandi kandi tukabagaragariza urukundo.

18. Ni iki abashakashatsi benshi bavuze ku birebana no gutanga?

18 Abashakashatsi biga iby’imibanire y’abantu na bo babonye ko abantu bakunda gutanga bagira ibyishimo. Hari uwanditse ati: “Abantu bavuga ko iyo bagize ikintu kiza bakorera abandi, bumva barushijeho kwishima.” Abashakashatsi bavuga ko iyo dufashije abandi bituma twumva dufite agaciro n’ubuzima bwacu bukagira intego. Ni yo mpamvu abahanga bashishikariza abantu gukora imirimo badahemberwa igirira abandi akamaro, kuko bituma bagira ubuzima bwiza kandi bagahora bishimye. Ibyo abo bashakashatsi bagezeho ntibidutangaza, kubera ko Yehova, Umuremyi wacu udukunda, buri gihe avuga ko gutanga bitera ibyishimo.—2 Tim 3:16, 17.

MUKOMEZE KUGIRA UBUNTU

19, 20. Ni iki gituma wifuza kugira ubuntu?

19 Gukomeza kugira ubuntu ukikijwe n’abantu bikunda kandi batita ku bandi, bishobora kutoroha. Icyakora tuzirikana ko Yesu yavuze ko amategeko abiri akomeye kuruta ayandi, ari ugukunda Yehova n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose, no gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda (Mar 12:28-31). Nk’uko twabibonye muri iki gice, abakunda Yehova baramwigana. Yehova akunda gutanga kandi na Yesu ni uko. Batugira inama yo gukunda gutanga kuko ari byo bizatuma tugira ibyishimo nyakuri. Nitwihatira kugira ubuntu mu murimo dukorera Imana no mu byo tugirira abandi, tuzahesha Yehova ikuzo, kandi bitugirire akamaro, twe n’abandi.

20 Nta gushidikanya ko usanzwe wihatira gufasha abandi, cyanecyane abo muhuje ukwizera (Gal 6:10). Nukomeza kubigenza utyo, abantu bazakwishimira, bagukunde kandi bizaguhesha ibyishimo. Mu Migani 11:25 hagira hati: “Umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha, kandi uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.” Dufite uburyo bwinshi bwo gutanga tutitangiriye itama, haba mu buzima bwacu bwa buri munsi no mu murimo wo kubwiriza. Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

^ par. 13 Amazina yarahinduwe.