Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntimugace imanza mushingiye ku bigaragarira amaso

Ntimugace imanza mushingiye ku bigaragarira amaso

“Mureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka.”​—YOH 7:24.

INDIRIMBO: 142, 123

1. Yesaya yahanuye iki ku birebana na Yesu, kandi se kuki ubwo buhanuzi buduhumuriza?

UBUHANUZI bwa Yesaya buvuga ibya Yesu Kristo buraduhumuriza kandi bugatuma tugira ibyiringiro. Yesaya yahanuye ko Yesu ‘atari kuzaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise.’ Yanavuze ko Yesu yari ‘kuzacira aboroheje urubanza rukiranuka’ (Yes 11:3, 4). Kuki ubwo buhanuzi buduhumuriza? Ni ukubera ko turi mu isi irimo abantu barangwa n’urwikekwe, bacira abandi imanza bashingiye gusa ku byo bareba. Twese twifuza uwo Mucamanza utunganye, utazaca imanza ashingiye ku bigaragarira amaso.

2. Ni irihe tegeko Yesu yatanze? Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Buri munsi ducira abandi imanza. Ariko kubera ko tudatunganye, ntidushobora guca imanza zitunganye nka Yesu. Inshuro nyinshi tubogamira ku bigaragarira amaso. Icyakora igihe Yesu yari ku isi, yatanze itegeko rigira riti: “Mureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka” (Yoh 7:24). Uko bigaragara, Yesu yifuza ko tumwigana, ntiducire abandi imanza dushingiye ku bigaragarira amaso. Muri iki gice, turi busuzume ibintu bitatu abantu bakunze gushingiraho bacira abandi imanza. Ibyo bintu ni ubwoko cyangwa igihugu umuntu akomokamo, urwego rw’imibereho n’imyaka. Mu gihe turi bube tubisuzuma, turamenya uko twakumvira itegeko rya Yesu ryo kudaca imanza dushingiye ku bigaragarira amaso.

NTUGACE IMANZA USHINGIYE KU BWOKO CYANGWA IGIHUGU UMUNTU AKOMOKAMO

3, 4. (a) Ni iki cyatumye intumwa Petero ahindura uko yabonaga Abanyamahanga? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni ikihe kintu gishya Yehova yigishije Petero?

3 Tekereza uko intumwa Petero yiyumvise, igihe yasabwaga kujya i Kayisariya mu rugo rw’Umunyamahanga witwaga Koruneliyo (Ibyak 10:17-29). Kimwe n’abandi Bayahudi b’icyo gihe, Petero na we yari yarakuze yemera ko Abanyamahanga bahumanye. Icyakora, mbere yaho hari ibintu byari byabaye, bituma Petero ahindura uko yababonaga. Kimwe muri byo ni iyerekwa yari yabonye (Ibyak 10:9-16). Yari yabonye iki? Yari yabonye ikintu kimeze nk’umwenda munini umanurirwa ku isi urimo inyamaswa zari zihumanye, maze yumva ijwi riturutse mu ijuru rigira riti: “Petero, haguruka ubage urye!” Petero yarabyanze. Hanyuma, rya jwi riturutse mu ijuru ryaramubwiye riti: “Ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.” Iryo yerekwa ryarangiye Petero adasobanukiwe neza icyo iryo jwi ryashakaga kumubwira. Ako kanya yabonye intumwa zivuye kwa Koruneliyo. Petero amaze guhabwa amabwiriza binyuze ku mwuka wera, yahise akurikira za ntumwa ajya kwa Koruneliyo.

4 Iyo Petero aza gufata umwanzuro ashingiye ku bigaragarira amaso, ntiyari kwemera kujya kwa Koruneliyo. Abayahudi ntibajyaga mu ngo z’Abanyamahanga. None se kuki Petero yagiyeyo, kandi yarabagiriraga urwikekwe? Yakozwe ku mutima n’ibyo yari yabonye mu iyerekwa, kandi umwuka wera wari wamufashije guhindura imitekerereze. Petero amaze kumva ibyo Koruneliyo yamubwiye, yahise avuga ati: “Ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera” (Ibyak 10:34, 35). Ibyo bintu Petero yari amaze kumenya byaramushishikaje cyane, kandi byari kuzafasha n’abandi Bakristo bose. Byari kuzabafasha bite?

5. (a) Ni iki Yehova yifuza ko Abakristo bose bamenya? (b) Nubwo twamaze kumenya ukuri, ni ibihe bisigisigi bishobora kuba biri mu mutima wacu?

5 Yehova yakoresheje Petero kugira ngo yigishe Abakristo bose ko atarobanura ku butoni. Yehova ntiyita ku bwoko, ibara ry’uruhu, igihugu dukomokamo, cyangwa ururimi tuvuga. Ahubwo yemera umuntu wese umutinya kandi agakora ibyo gukiranuka (Gal 3:26-28; Ibyah 7:9, 10). Ibyo nawe uzi neza ko ari ukuri. Ariko se wakora iki niba warakuriye mu gihugu cyangwa mu muryango ugira urwikekwe? Ushobora kuba wumva ko utarobanura ku butoni, ariko mu mutima wawe hakaba hakirimo ibisigisigi by’urwikekwe. Nubwo Petero ari we Yehova yakoresheje kugira ngo yigishe abantu ko atarobanura ku butoni, nyuma yaho yari agifite urwikekwe (Gal 2:11-14). None se twakumvira dute itegeko rya Yesu ritubuza gucira abandi imanza dushingiye ku bigaragarira amaso?

6. (a) Ni iki cyadufasha kurandura urwikekwe mu mitima yacu? (b) Raporo umuvandimwe ufite inshingano yatanze yagaragaje iki?

6 Niba twifuza kumenya ko nta rwikekwe tukigira, tugomba kwisuzuma twitonze dukoresheje Ijambo ry’Imana (Zab 119:105). Dushobora no gusaba inshuti yacu ikatubwira niba nta rwikekwe tugira, kubera ko tudashobora kumenya ko turugira (Gal 2:11, 14). Birashoboka ko urwikekwe rwaba rwaramaze gushinga imizi mu mitima yacu, ku buryo tutamenya ko turufite. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe ufite inshingano, watanze raporo yavugaga ibirebana n’umugabo n’umugore we bari mu murimo w’igihe cyose, bari bafite imyitwarire myiza. Umugabo yari uwo mu bwoko abandi basuzuguraga. Uko bigaragara, uwo muvandimwe ntiyari azi ko na we yari afitiye urwikekwe abo muri ubwo bwoko. Muri iyo raporo yavuze ibintu byinshi byiza kuri uwo mugabo, ariko yashoje agira ati: “Nubwo ari [uwo muri ubwo bwoko], imyitwarire ye n’uko abayeho bifasha abandi kumva ko kuba umuntu ari [uwo muri ubwo bwoko] bidasobanura ko agomba kugira umwanda n’imibereho yo hasi cyane, nk’uko abenshi [muri ubwo bwoko] babayeho.” Ese ibyo hari icyo bitwigisha? Inshingano twaba dufite zose, tugomba kwisuzuma twitonze kandi tukaba twiteguye kwemera ko abandi badufasha gutahura ibisigisigi by’urwikekwe byaba biri mu mitima yacu. Ni iki kindi twakora?

7. Twagaragaza dute ko twagutse mu mitima yacu?

7 Iyo twagutse mu mitima yacu, urukundo dukunda abandi rutuma tutabagirira urwikekwe (2 Kor 6:11-13). Ese usabana gusa n’abo muhuje ubwoko, ibara ry’uruhu, igihugu cyangwa ururimi? Niba ari ko bimeze, ukwiriye kwaguka. Ushobora kujya utumira abantu batandukanye mukajyana kubwiriza cyangwa ukabatumira mu rugo mugasangira cyangwa mugasabana (Ibyak 16:14, 15). Nubikora uzarushaho kubakunda, maze urwikekwe wari ubafitiye rushire burundu. Ikindi kintu gishobora gutuma ducira abandi imanza dushingiye ku bigaragarira amaso, ni urwego rw’imibereho. Reka tubisuzume.

NTUGACIRE ABANDI IMANZA USHINGIYE KU BUKIRE CYANGWA KU BUKENE

8. Dukurikije ibivugwa mu Balewi 19:15, ni mu buhe buryo urwego rw’imibereho rushobora gutuma tubona umuntu uko atari?

8 Ikindi kintu gishobora gutuma tubona abantu uko batari, ni urwego rw’imibereho barimo. Mu Balewi 19:15 hagira hati: “Ntukabere umukene cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye. Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.” Ariko se ni mu buhe buryo urwego rw’imibereho umuntu arimo rushobora gutuma tumubona uko atari?

9. Ni ibihe bintu bibabaje ariko by’ukuri Salomo yavuze, kandi se bitwigisha iki?

9 Salomo yarahumekewe maze yandika ibintu bibabaje ariko by’ukuri, agira ati: “Umukene arangwa, ndetse na mugenzi we akamwanga, ariko umukire agira incuti nyinshi” (Imig 14:20). Ayo magambo atwigisha iki? Tutabaye maso, dushobora kwifuza kugira inshuti z’abavandimwe b’abakire gusa maze ab’abakene tukabirengagiza. Kuki guha agaciro abandi dushingiye gusa ku byo batunze biteje akaga?

10. Ni ikihe kibazo Yakobo yavuze ko cyari mu matorero amwe yo mu kinyejana cya mbere?

10 Turamutse duhaye agaciro abandi dushingiye ku nzego z’imibereho, byatuma itorero ricikamo ibice. Umwigishwa Yakobo yavuze ko amwe mu matorero yo mu kinyejana cya mbere yari afite icyo kibazo. (Soma muri Yakobo 2:1-4.) Tugomba kwirinda ko iyo mitekerereze icengera mu matorero yacu. Twakwirinda dute gucira abandi imanza dushingiye ku byo batunze?

11. Ese ibyo umuntu atunze ni byo bigena ubucuti agirana na Yehova? Sobanura.

11 Tugomba kubona abavandimwe bacu nk’uko Yehova ababona. Yehova ntabona ko umuntu afite agaciro bitewe n’uko ari umukire cyangwa umukene. Ubucuti dufitanye na Yehova ntibushingira ku byo dutunze. Nubwo Yesu yavuze ko “bizaba biruhije ko umukire yinjira mu bwami bwo mu ijuru,” ntiyavuze ko bidashoboka (Mat 19:23). Nanone Yesu yaravuze ati: “Murahirwa mwe mukennye, kuko ubwami bw’Imana ari ubwanyu” (Luka 6:20). Icyakora ibyo ntibyashakaga kuvuga ko abakene bose bari gutega amatwi inyigisho za Yesu maze bakabona imigisha. Hari abakene benshi batemeye inyigisho za Yesu. Muri make rero, ntidushobora kumenya imishyikirano umuntu afitanye na Yehova dushingiye gusa ku rwego rw’imibereho arimo.

12. Ni iyihe nama Bibiliya igira abakire n’abakene?

12 Mu bagaragu ba Yehova harimo abakire n’abakene bamukunda, kandi bamukorera n’umutima wabo wose. Ibyanditswe bigira abakire inama yo ‘kutiringira ubutunzi butiringirwa, ahubwo bakiringira Imana.’ (Soma muri 1 Timoteyo 6:17-19.) Nanone Bibiliya igira inama abagize ubwoko bw’Imana bose, baba abakire cyangwa abakene, ko batagomba gukunda amafaranga (1 Tim 6:9, 10). Koko rero, nitwihatira kubona abavandimwe bacu nk’uko Yehova ababona, ntituzabacira imanza dushingiye gusa ku byo batunze. Ariko se dushobora no gucira abandi imanza dushingiye ku myaka bafite? Reka tubirebe.

NTUGACIRE ABANDI IMANZA USHINGIYE KU MYAKA BAFITE

13. Ni iki Ibyanditswe bitwigisha ku birebana no kubaha abageze mu za bukuru?

13 Inshuro nyinshi, Ibyanditswe bitubwira ko tugomba kubaha abageze mu za bukuru. Mu Balewi 19:32 hagira hati: “Ujye uhagurukira umuntu ufite imvi, wubahe umusaza kandi utinye Imana yawe.” Mu Migani 16:31 na ho hatubwira ko ‘imvi ari ikamba ry’ubwiza iyo ribonewe mu nzira yo gukiranuka.’ Pawulo na we yagiriye Timoteyo inama yo kudakangara umuntu usheshe akanguhe, ahubwo akamufata nka se (1 Tim 5:1, 2). Nubwo Timoteyo yari afite inshingano yo kuyobora abo bavandimwe bamurutaga, yagombaga kubagirira impuhwe kandi akabubaha.

14. Ni ryari tuba tugomba kugira inama umuntu uturuta?

14 Ariko se twagombye kububaha mu rugero rungana iki? Urugero, ese twagombye gukingira ikibaba umuvandimwe ukuze ukora icyaha ku bushake, cyangwa ushyigikira ibintu bidashimisha Yehova? Yehova ntazihanganira umuntu ukora ibyaha ku bushake, kabone n’iyo yaba ageze mu za bukuru cyangwa yubahwa. Zirikana ihame riboneka muri Yesaya 65:20 rigira riti: “Umunyabyaha azavumwa nubwo yaba afite imyaka ijana.” Hari irindi hame nk’iryo riboneka mu iyerekwa rya Ezekiyeli (Ezek 9:5-7). Bityo rero, intego yacu y’ibanze yagombye kuba iyo kubaha Umukuru Nyir’ibihe byose, ari we Yehova (Dan 7:9, 10, 13, 14). Nitwubaha Yehova ntituzatinya gukosora umuntu ukuze ukeneye kugirwa inama, uko imyaka afite yaba ingana kose.—Gal 6:1.

Ese wubaha abavandimwe bakiri bato? (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni irihe somo twavana ku ntumwa Pawulo mu birebana no kubaha abavandimwe bakiri bato?

15 Bite se ku bavandimwe bo mu itorero bakiri bato? Ubabona ute? Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo wari ukiri muto ati: “Ntihakagire umuntu uhinyura ubusore bwawe. Ahubwo ubere icyitegererezo abizerwa mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no mu kuba indakemwa” (1 Tim 4:12). Igihe Pawulo yandikaga ayo magambo, Timoteyo ashobora kuba yari mu kigero k’imyaka 30. Ariko Pawulo yari yaramuhaye inshingano ziremereye. Isomo twabikuramo rirumvikana neza. Ntitugomba gucira imanza abakiri bato, dushingiye gusa ku myaka bafite. Byaba byiza tuzirikanye ko n’Umwami wacu Yesu yakoze umurimo we hano ku isi ari mu kigero k’imyaka 30.

16, 17. (a) Abasaza bashingira ku ki mu gihe basuzuma niba umuvandimwe yujuje ibisabwa kugira ngo abe umukozi w’itorero cyangwa umusaza? (b) Ni mu buhe buryo uko tubona ibintu cyangwa umuco, bishobora gutuma tudakurikiza Ibyanditswe?

16 Mu mico imwe n’imwe, abantu ntibaha agaciro abakiri bato. Ibyo bishobora gutuma abasaza b’itorero badasabira inshingano abavandimwe bakiri bato bujuje ibisabwa, kugira ngo babe abakozi b’itorero cyangwa abasaza. Byaba byiza abasaza bose bibutse ko Ibyanditswe bitavuga imyaka umuntu yagombye kuba afite, kugira ngo abe umukozi w’itorero cyangwa umusaza (1 Tim 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9). Iyo umusaza ashyizeho amategeko ashingiye ku muco, ntaba akoze ibihuje n’Ibyanditswe. Mu gihe abasaza basuzuma niba umuvandimwe ukiri muto yujuje ibisabwa, bagomba kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana, aho kugendera ku bitekerezo byabo cyangwa umuco.—2 Tim 3:16, 17.

17 Iyo abasaza badakurikije amahame ya Bibiliya arebana no gushyiraho abakozi b’itorero cyangwa abasaza, bashobora gutuma abavandimwe bujuje ibisabwa batabona inshingano. Mu gihugu kimwe, hari umukozi w’itorero ukiri muto wasohozaga neza inshingano ziremereye. Nubwo abasaza bo mu itorero rye babonaga ko yari yujuje ibisabwa kugira ngo abe umusaza, ntibamusabiye iyo nshingano. Bamwe mu basaza bakuze bavugaga ko uwo muvandimwe asa n’ukiri muto cyane, ku buryo ataba umusaza w’itorero. Ikibabaje ni uko uwo muvandimwe atasabiwe inshingano, bitewe gusa n’uko agaragara inyuma. Nubwo urwo ari urugero rumwe gusa, raporo zigaragaza ko iyo mitekerereze igira ingaruka ku bavandimwe benshi bo hirya no hino ku isi. Ni iby’ingenzi rero ko twishingikiriza ku Byanditswe, aho kugendera ku muco cyangwa uko tubona ibintu. Icyo gihe tuzaba twumviye Yesu, kandi bizatuma tureka gucira abandi imanza dushingiye ku bigaragarira amaso.

MUGE MUCA IMANZA ZIKIRANUKA

18, 19. Ni iki cyadufasha kubona abavandimwe bacu nk’uko Yehova ababona?

18 Nubwo tudatunganye, dushobora kwigana Yehova, tukirinda kurobanura abantu ku butoni (Ibyak 10:34, 35). Kugira ngo ibyo tubigereho, bizadusaba kuyoborwa buri gihe n’Ijambo ry’Imana. Nidukurikiza ibyo rivuga, tuzarushaho kumvira itegeko rya Yesu ryo kudacira abandi imanza dushingiye ku bigaragarira amaso.—Yoh 7:24.

19 Vuba aha, Umwami wacu Yesu Kristo azacira imanza abantu bose, adashingiye ku bigaragarira amaso ye cyangwa ku byo amatwi ye yumvise, ahubwo azaca imanza zikiranuka (Yes 11:3, 4). Dutegerezanyije amatsiko igihe ibyo bizabera.