Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nafashe umwanzuro, Yehova ampa imigisha

Nafashe umwanzuro, Yehova ampa imigisha

Hari mu mwaka wa 1939. Icyo gihe twabyutse mu gicuku, dukora urugendo rw’isaha irenga twerekeza mu mugi muto wa Joplin, uri mu magepfo y’uburengerazuba bwa leta ya Misuri, muri Amerika. Umuseke wagiye gutambika twarangije gutanga inkuru z’Ubwami mu ngo zose zari mu ifasi twari twahawe. Twazinyuzaga munsi y’urugi. Tukimara kurangiza gutanga izo nkuru z’Ubwami, twahise tujya mu modoka twerekeza aho twagombaga gutegerereza abandi. Mushobora kwibaza impamvu twazindutse butaracya, tukajya kubwiriza, kandi tugahita tuva mu ifasi. Ndaza kubibabwira.

NSHIMISHWA cyane n’uko narezwe n’ababyeyi b’Abakristo. Papa witwaga Molohan Fred na mama witwaga Edna, bantoje gukunda Imana. Navutse mu mwaka wa 1934, bamaze imyaka 20 ari Abigishwa ba Bibiliya (cyangwa Abahamya ba Yehova) barangwa n’ishyaka. Twari dutuye mu mugi muto wa Parsons, uri mu magepfo y’uburasirazuba bwa leta ya Kansasi. Twateraniraga mu itorero ryaho, kandi ryari rigizwe ahanini n’Abakristo basutsweho umwuka. Mu muryango wacu twajyaga mu materaniro buri gihe kandi tukigisha abandi Ijambo ry’Imana. Ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, akenshi twajyaga kubwiriza mu muhanda. Ni uko twabwirizaga mu ruhame. Rimwe na rimwe byabaga biteye ubute, ariko buri gihe papa yakoraga uko ashoboye kugira ngo bidushimije, twaba turangije kubwiriza akagira akantu atugurira.

Itorero ryacu ryari rito ariko rifite ifasi nini, irimo imigi mito myinshi, ikikijwe n’imirima myinshi. Iyo twabaga twabwirije abahinzi, akenshi twabahaga ibitabo, aho kuduha amafaranga bakaduha imboga, amagi cyangwa inkoko. Twabijyanaga mu rugo tukabirya, kuko papa yabaga yaramaze gutanga amafaranga y’ibitabo.

UKO TWABWIRIZAGA

Ababyeyi bange bashatse icyuma gisohora amajwi, bakajya bagikoresha mu murimo wo kubwiriza. Nari muto cyane ku buryo ntashoboraga kugikoresha. Ariko nashimishwaga cyane no gufasha papa na mama, igihe babaga bumvisha disikuru z’Umuvandimwe Rutherford abo babaga basubiye gusura n’abo bigishaga Bibiliya.

Ndi kumwe na papa na mama imbere y’imodoka yacu yari iriho indangururamajwi

Papa yashatse indangururamajwi nini ayishyira ku modoka yacu, maze tukajya tuyikoresha tubwiriza. Iyo modoka yadufashaga cyane mu murimo wo kubwiriza. Akenshi twabanzaga gucuranga umuzika kugira ngo abantu baze, hanyuma tukabumvisha disikuru zishingiye kuri Bibiliya. Iyo disikuru yarangiraga, twahaga ibitabo abantu bashimishijwe.

Igihe twari mu mugi muto wa Cherryvale, muri leta ya Kansasi, abaporisi babujije papa kwinjiza imodoka mu busitani rusange, kubera ko ku Cyumweru habaga hari abantu benshi baje kuharuhukira. Ariko bamwemereye kuyishyira inyuma y’ubusitani. Papa yahise akata imodoka, ayijyana ku muhanda wari uteganye n’ubwo busitani, ku buryo abantu bashoboraga kumva neza ubutumwa, maze akomeza kubwiriza. Kubwirizanya na papa na mukuru wange Jerry, buri gihe byaranshimishaga cyane.

Mu mpera y’imyaka ya 1930, habaye gahunda zihariye zo kubwiriza mu mafasi yarimo abantu baturwanyaga cyane. Twabyukaga mu gicuku (nk’uko twabigenje i Joplin, muri leta ya Misuri), tukagenda bucece mu ngo z’abantu, tukanyuza inkuru z’Ubwami cyangwa ibitabo munsi y’inzugi. Hanyuma, twahuriraga hanze y’umugi kugira ngo turebe niba nta muntu abaporisi bafashe.

Hari ubundi buryo bushishikaje twakoragamo umurimo. Twambaraga ibyapa tukazenguruka mu mugi hose twamamaza Ubwami. Nibuka ko igihe kimwe inshuti zange zazengurutse umugi w’iwacu, zambaye ibyapa byanditseho ngo: “Idini ni umutego kandi rirariganya.” Bakoze urugendo rurenga ikirometero n’igice, bagaruka iwacu. Igishimishije ni uko nta muntu wabahagaritse. Ahubwo abantu benshi bibazaga ibyabaye.

AMAKORANIRO YA MBERE

Inshuro nyinshi umuryango wacu wavaga muri leta ya Kansasi ukajya mu makoraniro yaberaga muri leta ya Tegizasi. Kubera ko Papa yakoraga mu isosiyete yatwaraga abagenzi muri gari ya moshi, twari twemerewe kuzigendamo ku buntu, twaba tugiye mu makoraniro cyangwa tugiye gusura bene wacu. Marume witwaga Fred Wismar n’umugore we Eulalie bari batuye mu mugi wa Temple, muri Tegizasi. Fred yamenye ukuri akiri muto mu ntangiriro z’imyaka ya 1900, arabatizwa, kandi yabwirije bashiki be, harimo na mama. Abavandimwe bo muri Tegizasi bari bamuzi cyane, kuko yabasuraga ari umukozi wa zone (cyangwa umugenzuzi w’akarere). Yari umugwaneza, arangwa n’ibyishimo kandi abantu baramukundaga. Yarangwaga n’ishyaka kandi yambereye urugero rwiza nkiri muto.

Mu mwaka wa 1941, twagiye mu ikoraniro rinini ryari ryabereye i St. Louis muri leta ya Misuri. Muri iryo koraniro, abana bose basabwe kwicara imbere kugira ngo bumve disikuru y’Umuvandimwe Rutherford yari ifite umutwe uvuga ngo: “Abana b’Umwami.” Disikuru irangiye, buri mwana yahawe impano idasanzwe y’igitabo gishya cyari kigenewe abana (Enfants). Ibyo bitabo byatanzwe n’Umuvandimwe Rutherford n’abandi bamufashaga. Icyo gihe abana basaga 15.000, bahawe icyo gitabo.

Muri Mata 1943, twagiye mu ikoraniro ryabereye i Coffeyville, muri leta ya Kansasi, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Twahamagariwe gukora.” Muri iryo koraniro, hatangajwe ko hashyizweho ishuri rishya, ni ukuvuga Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ryari kuzajya ribera mu matorero. Nanone hasohotse agatabo gashya karimo amasomo 52, kari kuzajya gakoreshwa muri iryo shuri. Mu mpera z’uwo mwaka, natanze ikiganiro cya mbere muri iryo shuri. Iryo koraniro ryari ryihariye kuri nge, kubera ko ari bwo nabatijwe ndi kumwe n’abandi bake, tubatirizwa mu kidendezi cyari mu isambu yari hafi aho.

NIFUZAGA GUKORA KURI BETELI

Narangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1951, kandi nagombaga guhitamo icyo nzakora mu buzima bwange. Nifuzaga cyane gukora kuri Beteli. Mukuru wange Jerry na we yari yarahakoze. Ubwo rero, nahise nuzuza fomu nyohereza kuri Beteli i Brooklyn. Uwo wari umwanzuro mwiza cyane kuko watumye nkorera Yehova mu buryo bwuzuye. Bidatinze, ku itariki ya 10 Werurwe 1952 natangiye gukora kuri Beteli.

Nari niteze ko nzakora mu icapiro, kugira ngo nge ngira uruhare mu gucapa amagazeti n’ibindi bitabo. Ariko nasabwe gukora mu cyumba cyo kuriramo, nyuma yaho nkora mu gikoni. Narahakunze cyane kandi nahigiye ibintu byinshi. Sinigeze nkora mu icapiro. Twasimburanaga ku kazi, bityo nkabona umwanya wo kujya mu isomero rya Beteli, nkiyigisha. Ibyo byamfashije kugira ukwizera gukomeye kandi ndushaho kugirana ubucuti na Yehova. Nanone byatumye ndushaho kwiyemeza gukorera Yehova kuri Beteli igihe kirekire gishoboka. Jerry yari yaravuye kuri Beteli mu mwaka wa 1949, ashakana na Patricia, ariko bari batuye i Brooklyn hafi ya Beteli. Mu gihe cyose nari nkiri mushya kuri Beteli, baramfashije kandi bantera inkunga.

Igihe nari maze igihe gito kuri Beteli, batangiye gushaka abavandimwe bazi kwigisha neza, kugira ngo babongere ku rutonde rw’abakozi ba Beteli bajya gutanga disikuru mu matorero. Bajyaga mu matorero ari mu birometero 322 uturutse i Brooklyn, bagatanga disikuru mu itorero basuye kandi bakabwirizanya na ryo. Nange nashyizwe kuri urwo rutonde. Nubwo byanteye ubwoba, natangiye kujya njya gutanga disikuru, ikaba yaramaraga isaha. Akenshi nagendaga muri gari ya moshi. Nibuka urugendo nakoze mu mwaka wa 1954. Hari ku Cyumweru nyuma ya saa sita, mu gihe cy’ubukonje. Nafashe gari ya moshi nsubiye i New York, nkaba nari niteze ko ngera kuri Beteli nimugoroba. Haguye imvura y’amahindu irimo umuyaga ukonje cyane n’urubura, maze moteri za gari ya moshi zirazima. Twageze mu mugi wa New York ku wa Mbere, mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo. Nafashe indi gari ya moshi ica munsi y’ubutaka ingeza i Brooklyn, mpita njya mu gikoni mu kazi. Nari nakerereweho gato kandi naniwe cyane kubera ko nari naraye ijoro ryose muri gari ya moshi na yo itameze neza. Ibyishimo nagiraga bitewe n’uko nabaga nafashije abavandimwe na bashiki bacu, byanyibagizaga ingorane zose nabaga nahuye na zo.

Twitegura gutanga ikiganiro kuri radiyo ya WBBR

Nanone nkigera kuri Beteli, nagiraga uruhare mu biganiro byo kwigisha Bibiliya kuri radiyo ya WBBR. Iyo radiyo yakoreraga mu igorofa ya kabiri y’imwe mu nyubako za Beteli (124 Columbia Heights). Umuvandimwe A. H. Macmillan, wari umaze igihe kirekire akora kuri Beteli, buri gihe yazaga gutanga ibiganiro kuri iyo radiyo. Twakundaga kumwita Umuvandimwe Mac. Twe twari tukiri bato kuri Beteli yatubereye urugero rwiza, kubera ko yakomeje kuba indahemuka nubwo yahuye n’ingorane nyinshi.

Impapuro twatangaga dushishikariza abantu kumva radiyo ya WBBR

Mu mwaka wa 1958 nahinduriwe imirimo, ntangira gukorana bya bugufi n’abanyeshuri babaga barangije Ishuri rya Gileyadi. Nabafashaga kubona impushya zibemerera kuba mu bihugu boherejwemo, nkanabafasha mu bijyanye n’ingendo zabo. Muri icyo gihe, ingendo zo mu ndege zarahendaga cyane. Ubwo rero, abanyeshuri bake cyane ni bo bagendaga n’indege. Abenshi mu boherezwaga muri Afurika no muri Aziya, bagendaga n’amato atwara imizigo. Nyuma yaho ibiciro by’indege bimaze kugabanuka, ni bwo abamisiyonari benshi batangiye kujya bagenda n’indege.

Ntegura impamyabumenyi zari guhabwa abanyeshuri barangije Ishuri rya Gileyadi

GUTEGURA INGENDO Z’ABAJYAGA MU MAKORANIRO

Mu mwaka wa 1960, nakodesheje indege zari kuvana abantu muri Amerika zikabajyana mu Burayi mu makoraniro mpuzamahanga yabaye mu mwaka wa 1961. Nge nagiye mu ikoraniro ryabereye i Hamburg, mu Budage. Nyuma y’iryo koraniro, nge n’abandi bavandimwe batatu bakoraga kuri Beteli, twakodesheje imodoka maze tujya mu Butaliyani gusura ibiro by’ishami by’i Roma. Tuvuye mu Butaliyani, twagiye mu Bufaransa, hanyuma tunyura mu Misozi ya Pyrénées tujya muri Esipanye, aho umurimo wacu wari warabuzanyijwe. Twahaye abavandimwe bacu b’i Barcelone bimwe mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya twari twapfunyitse neza, kugira ngo abantu bagire ngo ni impano tubazaniye. Kubonana na bo byaradushimishije cyane! Twavuye aho, twerekeza mu mugi wa Amsterdam, dufata indege idusubiza i New York.

Nyuma y’umwaka, nahawe inshingano yo gutegura ingendo z’abari kujya mu makoraniro mpuzamahanga yari kubera hirya no hino ku isi. Yari afite umutwe uvuga ngo: “Ubutumwa Bwiza bw’Iteka Ryose,” akaba yarabaye mu mwaka wa 1963. Byari biteganyijwe ko abavandimwe na bashiki bacu 583 bari buge muri iryo koraniro. Bari kujya mu Burayi, muri Aziya no muri Pasifika y’Epfo, hanyuma bakajya i Honolulu, muri Hawayi n’i Pasadena muri leta ya Kaliforuniya. Nanone bari kujya gusura Libani na Yorudaniya, ibihugu bivugwa muri Bibiliya. Urwego rw’imirimo nakoragamo rwabashakiye amatike, rubashakira n’amahoteri yo gucumbikamo kandi rubafasha kubona n’ibindi byangombwa byari kubafasha kugera muri ibyo bihugu byose.

MBONA UNDI MUNTU DUFATANYA URUGENDO

Hari indi mpamvu yihariye yatumye umwaka wa 1963 umbera umwaka ntazibagirwa. Ku itariki ya 29 Kamena, nashyingiranywe na Lila Rogers wo muri leta ya Misuri, akaba yari amaze imyaka itatu kuri Beteli. Tumaze icyumweru dushyingiranywe, twajyanye n’abandi muri ya makoraniro mpuzamahanga yabereye hirya no hino ku isi, maze tugera mu Bugiriki, mu Misiri no muri Libani. Tugeze muri Libani twafashe indege tuva i Beirut tujya muri Yorudaniya. Kubera ko umurimo wacu wari ubuzanyijwe muri icyo gihugu kandi Abahamya ba Yehova bakaba bataremererwaga kujyayo, twibazaga uko biri butugendekere. Ariko tugeze ku kibuga k’indege, twatunguwe no kubona itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bafite icyapa cyanditseho ngo: “Abahamya ba Yehova, muhawe ikaze!” Gusura ibihugu bivugwa muri Bibiliya byaradushimishije cyane! Twageze mu turere Aburahamu, Isaka na Yakobo babayemo, tugera aho Yesu n’abigishwa be babwirizaga, n’aho Ubukristo bwatangiriye, maze bugakwira hose “kugeza ku mpera y’isi.”—Ibyak 13:47.

Lila amaze imyaka 55 anshyigikira mu budahemuka mu nshingano zange zose. Twasuye kenshi Esipanye na Porutugali igihe umurimo wari ubuzanyijwe muri ibyo bihugu. Twateraga inkunga abavandimwe na bashiki bacu baho kandi tukabashyira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya n’ibindi bintu babaga bakeneye. Twanasuye bamwe mu bavandimwe bari bafungiye muri gereza ya gisirikare ya kera y’i Cádiz, muri Esipanye. Nashimishijwe cyane no kubaha disikuru yo kubakomeza.

Turi kumwe na Patricia na Jerry Molohan tugiye mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1969, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Amahoro ku isi”

Kuva mu mwaka wa 1963, nagize uruhare mu gutegura ingendo zo kujya mu makoraniro mpuzamahanga yabereye muri Afurika, Ositaraliya, Amerika y’Epfo n’iyo Hagati, mu Burayi, muri Aziya, Hawayi, Nouvelle-Zélande no muri Poruto Riko. Nge na Lila twagiye mu makoraniro menshi atazibagirana, harimo n’iryabereye i Varsovie muri Polonye, mu mwaka wa 1989. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bo mu Burusiya bari muri iryo koraniro rinini, kandi ni ryo rya mbere bari bagiyemo. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bari barijemo bari baramaze imyaka myinshi bafungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bazira ukwizera kwabo.

Gusura ibiro by’amashami hirya no hino ku isi, ngatera inkunga abagize umuryango wa Beteli n’abamisiyonari, byaranshimishaga cyane. Ibiro by’ishami bya nyuma twasuye byo muri Koreya y’Epfo, twabonanye n’abavandimwe 50 mu bari bafungiye muri gereza y’i Suwon. Abo bavandimwe bose barangwaga n’ikizere kandi bari bizeye ko bazongera bagakorera Yehova mu mudendezo. Guhura na bo byaduteye inkunga cyane!—Rom 1:11, 12.

NSHIMISHWA NO KUBONA UKWIYONGERA KWABAYE

Niboneye ukuntu Yehova yahaye umugisha abagaragu be mu gihe k’imyaka myinshi. Igihe nabatizwaga mu mwaka wa 1943, hari ababwiriza nk’ibihumbi ijana. Ariko ubu hari ababwiriza barenga miriyoni umunani bakorera Yehova mu bihugu 240. Ibyo ahanini byatewe n’umurimo wo kubwiriza wakozwe n’abanyeshuri bize Ishuri rya Gileyadi. Kumara imyaka myinshi nkorana mu buryo bwa bugufi na benshi muri bo, kandi nkabafasha kugera mu mafasi yabo, byaranshimishije cyane!

Nishimira ko igihe nari nkiri muto nafashe umwanzuro wo kwagura umurimo maze ngasaba gukora kuri Beteli. Muri iyo myaka yose Yehova yampaye imigisha myinshi. Nge na Lila twishimira cyane ko dukora kuri Beteli, tukanashimishwa n’uko twamaze imyaka isaga 50 tubwirizanya n’amatorero y’i Brooklyn, tukaba tuyafitemo inshuti nyinshi z’inkoramutima.

Lila akomeza kunshyigikira buri munsi mu murimo nkora kuri Beteli. Nubwo ubu mfite imyaka irenga 84, nishimira ko ngishobora kugira icyo nkora, nkaba mfasha mu bijyanye no gusubiza amabaruwa yohererezwa ibiro by’ishami.

Nge na Lila muri iki gihe

Kuba mu muryango uhebuje wa Yehova, no kwibonera ko abantu bamukorera batandukanye cyane n’abatamukorera, biranshimisha cyane. Twarushijeho gusobanukirwa amagambo yo muri Malaki 3:18, agira ati: “Muzongera kubona itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha, hagati y’ukorera Imana n’utayikorera.” Buri munsi, twibonera ukuntu isi ya Satani igenda irushaho kuba mbi, ikaba irimo abantu batagira ibyiringiro n’ibyishimo. Ariko abakunda Yehova kandi bakamukorera, bo bahora bishimye nubwo turi mu bihe bigoye, kandi bafite ibyiringiro by’igihe kizaza. Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni inshingano itagereranywa (Mat 24:14)! Dutegerezanyije amatsiko umunsi wegereje cyane, igihe Ubwami bw’Imana buzarimbura iyi si ishaje, bukazana isi nshya, izaba irimo imigisha yose twasezeranyijwe, hakubiyemo ubuzima buzira umuze kandi buhoraho. Icyo gihe, abagaragu ba Yehova bazishimira kuba ku isi iteka ryose.