Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kugira amahoro yo mu mutima mu gihe ibintu bihindutse

Komeza kugira amahoro yo mu mutima mu gihe ibintu bihindutse

“Nahumurije ubugingo bwanjye buratuza.”​—ZAB 131:2.

INDIRIMBO: 128, 129

1, 2. (a) Ni mu buhe buryo iyo hagize ibihinduka tutari tubyiteze, bitugiraho ingaruka? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 131, ni iki cyadufasha gukomeza kugira amahoro yo mu mutima?

IGIHE Lloyd n’umugore we Alexandra bari bamaze imyaka isaga 25 kuri Beteli, bahinduriwe inshingano, bava kuri Beteli. Byabanje kubababaza cyane. Lloyd agira ati: “Numvaga kuri Beteli ari nk’iwange kandi nari maze kumenyera imirimo nakoraga. Numvaga ibyakozwe byari bikwiriye, ariko inshuro nyinshi nkumva nta gaciro mfite.” Igihe kimwe Lloyd yumvaga yabyakiriye, ubundi akumva yacitse intege.

2 Iyo tugezweho n’ibintu tutari twiteze, hari igihe twumva duhungabanye kandi tukiheba (Imig 12:25). Hari nubwo kubyakira bitugora. Mu gihe ibyo bitubayeho, ‘twahumuriza’ dute ubugingo bwacu kugira ngo ‘butuze’? (Soma muri Zaburi ya 131:1-3.) Reka dusuzume uko bamwe mu bagaragu ba Yehova bavugwa muri Bibiliya n’abo muri iki gihe bakomeje kugira amahoro yo mu mutima, igihe ibintu byahindukaga.

UKO “AMAHORO Y’IMANA” ADUFASHA

3. Ni mu buhe buryo imibereho ya Yozefu yahindutse mu buryo butunguranye?

3 Yozefu yari mu kigero k’imyaka 17 igihe abavandimwe be bamugiriraga ishyari, bakamugurisha ngo age kuba umucakara. Ubusanzwe yari umwana se yatoneshaga (Intang 37:2-4, 23-28). Yabaye umucakara muri Egiputa kandi arafungwa. Ibyo byose byamaze imyaka nka 13, kandi yari kure ya se wamukundaga cyane, ari we Yakobo. Ni iki cyamufashije kutiheba ngo abe umurakare?

4. (a) Ni ibiki Yozefu yatekerezagaho igihe yari mu nzu y’imbohe? (b) Yehova yashubije ate amasengesho ya Yozefu?

4 Igihe Yozefu yari mu nzu y’imbohe, agomba kuba yaratekerezaga ku bintu byamwemezaga ko Yehova yamuhaga imigisha (Intang 39:21; Zab 105:17-19). Nanone inzozi z’ubuhanuzi yari yararose akiri muto, zigomba kuba zaramwizezaga ko Yehova amwemera (Intang 37:5-11). Uko bigaragara yakundaga gusenga, akabwira Yehova agahinda ke (Zab 145:18). Yehova yashubije amasengesho ye, amwizeza ko yari kubana na we mu bibazo bye.—Ibyak 7:9, 10. *

5. Ni mu buhe buryo “amahoro y’Imana” atuma dukomeza gukorera Yehova?

5 Uko ibibazo twahura na byo muri iki gihe byaba biri kose, “amahoro y’Imana” ashobora kurinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza, maze tugatuza. (Soma mu Bafilipi 4:6, 7.) Bityo rero, mu gihe twumva twihebye, amahoro y’Imana ashobora gutuma dutuza, tugakomeza gukorera Yehova nta gucogora. Reka dusuzume ingero z’abantu bo muri iki gihe babyiboneye.

JYA USABA YEHOVA AGUFASHE KONGERA KUGIRA AMAHORO YO MU MUTIMA

6, 7. Ni mu buhe buryo amasengesho agusha ku ngingo adufasha kubona amahoro yo mu mutima? Tanga urugero.

6 Igihe Ryan n’umugore we Juliette babwirwaga ko igihe cyabo cyo kuba abapayiniya ba bwite b’igihe gito kirangiye, bumvise bacitse intege. Ryan yaravuze ati: “Twahise tubibwira Yehova mu isengesho tudaciye ku ruhande. Twari tuzi neza ko tubonye uburyo bwo kugaragaza ko tumwiringira. Abenshi mu itorero ryacu bari bakiri bashya mu kuri. Ubwo rero twasenze Yehova tumusaba ko yadufasha kubabera urugero rwiza mu birebana no kugaragaza ukwizera.”

7 Yehova yashubije ate isengesho ryabo? Ryan agira ati: “Tukimara gusenga, ibitekerezo bibi n’imihangayiko twari dufite byahise bigenda. Amahoro y’Imana yarinze imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu. Twabonye ko dushobora gukomeza gukorera Yehova ari uko dufite imitekerereze ikwiriye.”

8-10. (a) Umwuka w’Imana udufasha ute guhangana n’imihangayiko? (b) Ni mu buhe buryo Yehova aduha imigisha iyo dushyize imbere umurimo we?

8 Umwuka w’Imana ushobora gutuma dutuza, kandi ukatwibutsa imirongo yo muri Bibiliya yadufasha kumenya ibintu by’ingenzi mu buzima. (Soma muri Yohana 14:26, 27.) Reka dusuzume ibyabaye kuri Philip n’umugore we Mary, bakoze kuri Beteli imyaka igera hafi kuri 25. Mu mezi ane bavuye kuri Beteli, bombi bapfushije ba nyina, Philip apfusha undi mwene wabo, kandi batangira kwita kuri se wa Mary ufite uburwayi bwo mu mutwe.

9 Philip agira ati: “Nibwiraga ko nari nshoboye kubyihanganira, ariko hari icyo naburaga. Nasomye Umunara w’Umurinzi wo kwigwa, mbonamo umurongo wo mu Bakolosayi 1:11. Ni byo koko narihanganaga, ariko sinihanganaga mu buryo bwuzuye. Nagombaga ‘kwihangana mu buryo bwuzuye kandi nkihanganira ingorane zose mfite ibyishimo.’ Uwo murongo wanyibukije ko ibyishimo bitagomba gushingira ku mimerere ndimo, ahubwo ko byagombye guturuka ku mwuka w’Imana.”

10 Kubera ko Philip na Mary bashyize imbere umurimo bakorera Yehova, yabahaye imigisha myinshi. Bamaze kuva kuri Beteli, babonye abantu bigishaga Bibiliya inshuro zirenze imwe mu cyumweru. Iyo Mary ashubije amaso inyuma agira ati: “Abo bantu baradushimishaga kandi tukabona ko ari uburyo Yehova akoresha kugira ngo atwereke ko nta cyo tuzaba.”

JYA UGIRA ICYO UKORA KUGIRA NGO YEHOVA AGUHE IMIGISHA

Twakwigana dute urugero rwa Yozefu, uko ibyatubaho byaba biri kose? (Reba paragarafu ya 11-13)

11, 12. (a) Ni iki Yozefu yakoze kigatuma Yehova amuha imigisha? (b) Ni iyihe migisha yahawe?

11 Iyo hagize igihinduka mu mibereho yacu mu buryo butunguranye, dushobora guhangayika cyane ku buryo nta kindi dutekereza uretse ibibazo dufite. Ibyo byashoboraga kuba kuri Yozefu. Aho guheranwa n’imihangayiko, yiyemeje gukora ibyo yari ashoboye byose maze Yehova amuha imigisha. Nubwo yari mu nzu y’imbohe, yihatiraga gukora neza akazi kose umutware w’inzu y’imbohe yamuhaga, nk’uko yabigenzaga akiba kwa Potifari.—Intang 39:21-23.

12 Umunsi umwe, Yozefu yahawe inshingano yo kwita ku bagabo babiri bari barahoze bafite imyanya ikomeye mu ngoro y’umwami Farawo. Yozefu yabafashe neza, bituma bamwisanzuraho bamubwira ibyari bibahangayikishije n’inzozi ziteye ubwoba bari barose (Intang 40:5-8). Nubwo Yozefu atari abizi, ibyo yavuganye na bo ni byo byari kuzatuma afungurwa. Nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe, ahita aba umutegetsi wa kabiri kuri Farawo.—Intang 41:1, 14-16, 39-41.

13. Twakora iki ngo Yehova aduhe imigisha, uko ibibazo twaba dufite byaba biri kose?

13 Kimwe na Yozefu, natwe dushobora guhura n’ibibazo biturenze, tudashobora kugira icyo dukoraho. Icyakora, iyo dukomeje kwihangana kandi tukihatira gukora ibyo dushoboye byose, Yehova aduha imigisha (Zab 37:5). Nubwo hari igihe dushobora kumva ‘dushobewe,’ nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, ‘ntitwiheba’ (2 Kor 4:8). Nidukomeza kwibanda ku murimo, nta kabuza Yehova azabana natwe.

KOMEZA KWIBANDA KU MURIMO WO KUBWIRIZA

14-16. Nubwo hari ibintu byinshi byagiye bihinduka mu mibereho ya Filipo, ni mu buhe buryo yakomeje kwibanda ku murimo?

14 Filipo wari umubwirizabutumwa, yabaye intangarugero mu birebana no gukomeza kwibanda ku murimo mu gihe ibintu bihindutse. Hari igihe Filipo yari i Yerusalemu asohoza inshingano nshya yari yarahawe (Ibyak 6:1-6). Hanyuma ibintu byagize bitya birahinduka. Abakristo batangiye gutotezwa, icyo gihe akaba ari na bwo Sitefano yishwe. * Ibyo bitotezo byatumye Abakristo bava i Yerusalemu, barahunga. Icyakora kubera ko Filipo yashakaga gukomeza gukorera Yehova, yagiye kubwiriza i Samariya, umugi wari utarabwirizwamo.—Mat 10:5; Ibyak 8:1, 5.

15 Filipo yari yiteguye kujya aho umwuka w’Imana wari kumwohereza hose. Ubwo rero, Yehova yaramukoresheje kugira ngo abwirize no mu mafasi yari atarabwirizwamo. Kuba atararobanuraga ku butoni byafashije cyane Abasamariya, kubera ko Abayahudi babasuzuguraga cyane. Byatumye bamutega amatwi “bahuje umutima.”—Ibyak 8:6-8.

16 Nyuma yaho, umwuka w’Imana wajyanye Filipo muri Ashidodi n’i Kayisariya, iyo migi yombi ikaba yari ituwe n’Abanyamahanga benshi (Ibyak 8:39, 40). Nyuma y’imyaka 20 Filipo abwirije i Samariya, hari ibindi bintu byari byarahindutse mu mibereho ye. Kubera ko icyo gihe yari afite umuryango, yagumye ahantu hamwe arahatura, akaba ari na ho abwiriza. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Filipo yakomeje kwibanda ku murimo, kandi ibyo byatumye Yehova amuha imigisha myinshi we n’umuryango we.—Ibyak 21:8, 9.

17, 18. Ni mu buhe buryo guhugira mu murimo bishobora gutuma dukomeza kurangwa n’ikizere mu gihe ibintu bihindutse?

17 Abantu benshi bari mu murimo w’igihe cyose, biboneye ko kwibanda ku murimo byabafashije gukomeza kurangwa n’ikizere mu gihe imimerere yahindukaga. Igihe Osborne n’umugore we Polite bo muri Afurika y’Epfo bavaga kuri Beteli, bibwiraga ko bari guhita babona akazi katabasaba gukora igihe kinini, bakabona n’aho kuba. Osborne yaravuze ati: “Ikibabaje ni uko tutahise tubona akazi nk’uko twibwiraga.” Polite yaravuze ati: “Twamaze amezi atatu tutarabona akazi, kandi nta mafaranga twari dufite. Ntibyari byoroshye.”

18 Ni iki cyabafashije kwihanganira ibyo bibazo? Osborne agira ati: “Kubwirizanya n’itorero byaturinze guhangayika, bituma dukomeza kurangwa n’ikizere. Aho kwiyicarira gusa ngo duheranwe n’imihangayiko, twiyemeje guhugira mu murimo wo kubwiriza, kandi ibyo byaduhesheje ibyishimo. Twashakishaga akazi ahantu hose, kandi amaherezo twarakabonye.”

KOMEZA GUTEGEREZA YEHOVA WIHANGANYE

19-21. (a) Ni iki kizadufasha gukomeza kugira amahoro yo mu mutima? (b) Ni izihe nyungu tubona iyo twakiriye neza ihinduka ribaye mu mibereho yacu?

19 Nk’uko izo ngero tumaze kubona zibigaragaza, nitwihatira gukora ibyo dushoboye byose kandi tugategereza Yehova tumwizeye, tuzakomeza kugira amahoro yo mu mutima. (Soma muri Mika 7:7.) Dushobora no kubona ko kwakira ihinduka byatumye turushaho kugirana ubucuti na Yehova. Polite ashingiye ku byamubayeho yaravuze ati: “Guhindurirwa inshingano byatumye menya kwishingikiriza kuri Yehova no mu gihe ibintu biba bitoroshye. Ubucuti mfitanye na we bwarushijeho gukomera.”

20 Mary twigeze kuvuga, n’ubu arakita kuri se ugeze mu za bukuru, ari na ko akora umurimo w’ubupayiniya. Agira ati: “Ibyambayeho byanyigishije ko mu gihe mpangayitse ngomba kubyikuramo, ngasenga, ubundi ngatuza. Ikintu gikomeye nize, ni uko ngomba kurekera ibibazo mu maboko ya Yehova, kandi ibyo ni byo bizaba bikenewe cyane mu gihe kiri imbere.”

21 Lloyd na Alexandra twavuze tugitangira, bemeza ko guhindurirwa inshingano batari babyiteze, ari byo bintu byatumye bagaragaza niba koko barizeraga Yehova. Baravuze bati: “Ibigeragezo bigaragaza niba koko dufite ukwizera nyakuri. Uko kwizera kuradufasha kandi kugatuma tubona ihumure mu bihe by’amakuba. Ibigeragezo twahuye na byo byatumye turushaho kugira imico myiza.”

Dushobora kubonera imigisha myinshi mu bintu bitubayeho tutari tubyiteze! (Reba paragarafu ya 19-21)

22. Mu gihe twakoze ibyo dushoboye byose duhuje n’imimerere turimo, ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya?

22 Muri iki gihe, ibintu bishobora guhinduka mu buryo butunguranye. Ushobora guhindurirwa inshingano mu muryango wa Yehova, ugahura n’uburwayi, cyangwa ugasabwa kwita ku nshingano nshya mu muryango wawe. Uko byaba bimeze kose, uge wiringira udashidikanya ko Yehova akwitaho kandi ko azagufasha mu gihe gikwiriye (Heb 4:16; 1 Pet 5:6, 7). Hagati aho uge ukora ibyo ushoboye byose, uhuje n’imimerere urimo. Jya usenga so wo mu ijuru Yehova kandi umwishingikirizeho mu buryo bwuzuye. Nubigenza utyo, uzakomeza kugira amahoro yo mu mutima, uko ibyakubaho byaba bimeze kose.

^ par. 4 Nyuma y’imyaka runaka Yozefu avuye mu nzu y’imbohe, yabyaye umwana w’umuhungu w’imfura amwita Manase, kuko yavugaga ati: “Imana yanyibagije ibyago byanjye byose.” Uko bigaragara yari asobanukiwe ko iyo ari impano Yehova amuhaye ngo imuhumurize.—Intang 41:51.

^ par. 14 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese wari ubizi?” muri iyi gazeti.