Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Nzagendera mu kuri kwawe”

“Nzagendera mu kuri kwawe”

“Yehova, nyigisha inzira yawe, nanjye nzagendera mu kuri kwawe.”​—ZAB 86:11.

INDIRIMBO: 31, 72

1-3. (a) Iyo tumenye ukuri ko muri Bibiliya twumva tumeze dute? Tanga urugero. (Reba amafoto abimburira iki gice.) (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

MU BIHUGU bimwe na bimwe, gusubiza mu iduka ikintu wari waguze ni ibintu bisanzwe. Abagurira kuri interineti ni bo babisubiza ari benshi. Birashoboka ko abo baguzi baba basanze ibyo baguze atari byo bifuzaga, bitameze neza, cyangwa babibona bakumva batabikunze. Ubwo rero, bahitamo kubiguranisha cyangwa gusubizwa amafaranga.

2 Dushobora gusaba gusubizwa amafaranga y’ikintu twari twaguze, ariko ntidukwiriye kwifuza gusubiza cyangwa ‘kugurisha’ “ubumenyi nyakuri” bwo muri Bibiliya twamaze ‘kugura.’ (Soma mu Migani 23:23; 1 Tim 2:4.) Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, kugira ngo twige inyigisho z’ukuri, byadusabye gutanga igihe kinini. Nanone bishobora kuba byaradusabye kureka akazi kaduheshaga amafaranga menshi, inshuti, guhindura imitekerereze yacu n’imyifatire yacu, cyangwa kureka imigenzo n’ibikorwa bidahuje n’Ibyanditswe. Icyakora, ibyo twatanze bifite agaciro gake cyane ugereranyije n’imigisha twabonye.

3 Iyo tumenye ukuri ko muri Bibiliya, twumva tumeze nk’umucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu. Yesu yaciye uwo mugani kugira ngo agaragaze ko ukuri k’Ubwami bw’Imana gufite agaciro kenshi. Yavuzemo umucuruzi wagendaga ashakisha amasaro meza, maze akaza kubona rimwe. Iryo saro ryari rifite agaciro kenshi, ku buryo ‘yahise agurisha’ ibintu byose yari atunze kugira ngo arigure (Mat 13:45, 46). Natwe igihe twamenyaga ukuri, ni ukuvuga ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana n’izindi nyigisho zose z’agaciro zo mu Ijambo ryayo, twabonye ko ari ukw’agaciro kenshi, ku buryo twahise tugira ibintu twigomwa kugira ngo tukugure. Niba tubona ko uko kuri ari ukw’agaciro kenshi, ntituzifuza ‘kukugurisha.’ Ikibabaje ni uko hari bamwe mu bagaragu b’Imana batakomeje guha agaciro uko kuri bamenye, bagera nubwo bakugurisha. Ibyo ntibikatubeho! Niba twifuza kugaragaza ko duha agaciro kenshi ukuri, tukaba tudashaka kukugurisha, tugomba kumvira inama ya Bibiliya idusaba ‘gukomeza kugendera mu kuri.’ (Soma muri 3 Yohana 2-4.) Kugendera mu kuri bisobanura kubaho mu buryo buhuje n’uko kuri. Ibyo byumvikanisha ko dushyira inyigisho z’ukuri mu mwanya wa mbere kandi akaba ari zo zituyobora mu myitwarire yacu. Nimucyo dusuzume ibibazo bikurikira: Ni iki gituma bamwe ‘bagurisha’ ukuri, kandi se bakugurisha bate? Twakwirinda dute gukora iryo kosa rikomeye cyane? Twakora iki ngo dukomere ku kemezo twafashe cyo ‘gukomeza kugendera mu kuri’?

NI IKI GITUMA BAMWE ‘BAGURISHA’ UKURI, KANDI SE BAKUGURISHA BATE?

4. Ni iki cyatumye bamwe mu bantu bo mu gihe cya Yesu badakomeza kugendera mu kuri?

4 Mu kinyejana cya mbere, bamwe mu bantu bahise bakira neza inyigisho za Yesu, ntibakomeje kugendera mu kuri. Urugero, igihe Yesu yari amaze kugaburira abantu benshi mu buryo bw’igitangaza, baramukurikiye bamusanga ku nkombe yo hakurya y’Inyanja ya Galilaya. Aho ni ho Yesu yababwiriye amagambo yabatunguye. Yarababwiye ati: “Nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu kandi ngo munywe amaraso ye, nta buzima muzagira muri mwe.” Aho kubaza Yesu icyo ibyo bisobanura, bacitse intege, maze baravuga bati: “Iryo jambo riragoye kuryemera; ni nde ushobora kuritega amatwi?” Ibyo byatumye “benshi mu bigishwa be bisubirira mu byo bahozemo, bareka kugendana na we.”—Yoh 6:53-66.

5, 6. (a) Ni iki cyatumye bamwe badakomeza kugendera mu kuri? (b) Bigenda bite ngo umuntu agende areka ukuri?

5 Ikibabaje ni uko no muri iki gihe hari bamwe batakomeje kugendera mu kuri. Bamwe bagushijwe n’ibisobanuro byanonosowe ku mirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, abandi bacibwa intege n’amagambo umuvandimwe uzwi cyane yavuze cyangwa ibintu yakoze. Abandi bo barakajwe n’inama bagiriwe zishingiye ku Byanditswe, cyangwa ikibazo bagiranye n’Umukristo mugenzi wabo. Hari n’abandi bayobejwe n’abahakanyi cyangwa abaturwanya bagoreka inyigisho zacu. Ibyo byatumye bamwe ‘bitandukanya’ na Yehova n’itorero (Heb 3:12-14). Icyari kubabera kiza ni ugukomeza kurangwa n’ukwizera kandi bagakomeza kwiringira Yesu nk’uko intumwa Petero yabigenje. Igihe Yesu yabazaga intumwa ze niba na zo zarashakaga kugenda, Petero yahise asubiza ati: “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.”—Yoh 6:67-69.

6 Abandi bo bagiye bava mu kuri buhorobuhoro, wenda batanabizi. Abantu nk’abo baba bameze nk’ubwato bugenda bwitarura inkombe buhorobuhoro. Bibiliya iduha umuburo wo kuba maso kugira ngo “tudateshuka tukava mu byo kwizera” (Heb 2:1). Abantu bavugwa aha batandukanye n’abareka ukuri ku bushake, kuko aba bo bagenda batazi ibyo barimo. Bakora ibintu bituma badakomeza kugirana ubucuti na Yehova, bikarangira bamutaye burundu. Ibyo twabyirinda dute?

TWAKWIRINDA DUTE KUGURISHA UKURI?

7. Ni iki cyadufasha kutazigera tugurisha ukuri?

7 Niba twifuza gukomeza kugendera mu kuri, tugomba kwemera ibyo Yehova avuga byose. Tugomba gushyira ukuri mu mwanya wa mbere, kandi tukabaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Umwami Dawidi yasenze Yehova agira ati: “Nzagendera mu kuri kwawe” (Zab 86:11). Dawidi yari yariyemeje kugendera mu kuri. Natwe tugomba kwiyemeza gukomeza kugendera mu kuri kw’Imana. Bitabaye ibyo, twatangira kwicuza ibyo twigomwe kugira ngo tugure ukuri, tukaba twakwifuza kugira bimwe muri byo dusubirana. Aho kubigenza dutyo, tugomba gukomeza kugendera mu kuri mu buryo bwuzuye. Tuzi neza ko nta nyigisho z’ukuri tugomba guha agaciro ngo izindi tuzirengagize. Ahubwo tugomba kugendera “mu kuri kose” (Yoh 16:13). Reka twongere dusuzume ibintu bitanu dushobora kuba twaratanze kugira ngo tugure ukuri. Kubisuzuma biri butume turushaho kwiyemeza kutazigera twifuza gusubirana bimwe mu byo twigomwe ngo tumenye ukuri.—Mat 6:19.

8. Ni mu buhe buryo gukoresha nabi igihe, bishobora gutuma Umukristo ateshuka akava mu kuri? Tanga urugero.

8 Igihe. Kugira ngo tudateshuka tukava mu kuri, tugomba gukoresha neza igihe cyacu. Tutabaye maso, dushobora kumara igihe kinini mu myidagaduro, kuri interineti, tureba tereviziyo cyangwa dukora ibindi bintu bidushimisha. Nubwo ibyo bintu ubwabyo atari bibi, bishobora gutwara igihe twakoreshaga twiyigisha cyangwa turi mu bindi bikorwa bya gikristo. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Emma. * Kuva akiri muto yakundaga kugendera ku mafarashi. Akanya kose yabonaga yahitaga ajya ku ifarashi. Nyuma y’igihe, yatangiye kumva ahangayikishijwe n’uko byamutwaraga igihe kinini. Yisubiyeho kandi amaherezo amenya gushyira imyidagaduro mu mwanya wayo. Nanone yafashijwe cyane n’inkuru ya Cory Wells na we wajyaga mu marushanwa yo kugendera ku mafarashi. * Ubu Emma amara igihe kinini mu bikorwa bya gikristo cyangwa asabana n’abagize umuryango we n’inshuti ze, bose b’Abakristo. Yumva yararushijeho kwegera Yehova kandi afite amahoro, kubera ko akoresha neza igihe ke.

9. Ni mu buhe buryo kwiruka inyuma y’ubutunzi bishobora gutuma bamwe bareka gukorera Yehova?

9 Ubutunzi. Niba twifuza gukomeza kugendera mu kuri, tugomba kwirinda gutwarwa n’ubutunzi. Igihe twamenyaga ukuri, twabonye ko gukorera Yehova bigomba kujya mu mwanya wa mbere, ubutunzi bukaza nyuma. Twemeye kwigomwa ubutunzi kugira ngo tugendere mu kuri. Icyakora nyuma y’igihe, dushobora kuba twarabonye abandi bagura ibikoresho bya eregitoroniki bigezweho cyangwa tukabona barageze kuri byinshi muri iyi si. Dushobora kumva twaracikanywe. Ibyo bishobora gutuma twumva tutanyuzwe n’ibyo dufite, maze aho gukorera Yehova, tugatangira gushakisha ubutunzi. Ibyo bitwibutsa ibyabaye kuri Dema. “Yakunze iyi si” bituma adakomeza gukorana n’intumwa Pawulo (2 Tim 4:10). Kuki yataye Pawulo? Bibiliya ntisobanura niba yarabitewe n’uko yakunze ubutunzi kurusha umurimo wa Yehova, cyangwa niba yarabitewe n’uko atakomeje kwigomwa ngo akorane na Pawulo. Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko tutagomba guha urwaho irari ryo gukunda ubutunzi, ngo ritubuze gukomeza gukunda ukuri.

10. Ni iki tugomba kwirinda niba dushaka gukomeza kugendera mu kuri?

10 Inshuti. Niba twifuza gukomeza kugendera mu kuri, ntituzemera ko abantu badasenga Yehova batuyobya. Igihe twatangiraga kugendera mu kuri, ubucuti twari dufitanye n’abandi bantu batari Abahamya na bene wacu, bwarahindutse. Bamwe bagaragaje ko bubashye imyizerere yacu, abandi bo baraturwanya (1 Pet 4:4). Nubwo twihatira kubana neza na bene wacu kandi tukabagaragariza ubugwaneza, tugomba kuba maso kugira ngo tudatandukira ukuri tugamije kubashimisha. Ni iby’ukuri ko tugomba kwihatira kubana neza na bo. Ariko nanone, tugomba kumvira inama iri mu 1 Abakorinto 15:33, tugashaka inshuti zikunda Yehova gusa.

11. Twakwirinda dute imitekerereze n’imyifatire idashimisha Imana?

11 Imitekerereze n’imyifatire idashimisha Imana. Abantu bose bagendera mu kuri bagomba kuba abera. (Yes 35:8; soma muri 1 Petero 1:14-16.) Igihe twamenyaga ukuri, twagize ibyo duhindura kugira ngo tubeho duhuje n’amahame ya Bibiliya. Hari bamwe byasabye guhindura ibintu bikomeye. Uko byaba byaragenze kose, ntituzigere tureka imibereho yacu itanduye, ngo tugire imibereho y’ubwiyandarike yo muri iyi si. Twakora iki ngo twirinde ubwiyandarike? Tugomba gutekereza ukuntu Yehova yigomwe cyane kugira ngo tube abera. Yatanze amaraso y’igiciro kinshi y’Umwana we, Yesu Kristo (1 Pet 1:18, 19). Niba dushaka ko Yehova akomeza kubona ko turi abantu batanduye, tugomba gukomeza guha agaciro igitambo k’inshungu cya Yesu.

12, 13. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kubona iminsi mikuru nk’uko Yehova ayibona? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?

12 Imigenzo n’ibikorwa bidahuje n’Ibyanditswe. Bene wacu, abo dukorana n’abo twigana, bashobora kudusaba kwifatanya na bo mu minsi mikuru idashimisha Imana. Twakora iki ngo twirinde kwifatanya na bo mu migenzo n’iminsi mikuru bitubahisha Yehova? Tugomba kuzirikana uko Yehova abibona. Ibyo twabimenya dukora ubushakashatsi mu bitabo byacu, tukamenya inkomoko y’iyo minsi mikuru. Kwiyibutsa impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma tutifatanya mu minsi mikuru nk’iyo, bituma twemera tudashidikanya ko tugendera mu nzira “Umwami yemera” (Efe 5:10). Kwiringira Yehova n’Ijambo rye bizaturinda “gutinya abantu.”—Imig 29:25.

13 Kugendera mu kuri ntibigira iherezo, kandi natwe twifuza gukomeza kukugenderamo iteka ryose. Ni iki cyadufasha gukomera kuri icyo kemezo? Reka dusuzume ibintu bitatu byabidufashamo.

KOMERA KU KEMEZO WAFASHE CYO KUGENDERA MU KURI

14. (a) Gukomeza kwiyigisha Bibiliya bidufasha bite kwiyemeza kutagurisha ukuri? (b) Kuki ubwenge, impanuro n’ubuhanga ari iby’ingenzi?

14 Ikintu cya mbere cyadufasha gukomera ku kemezo twafashe cyo kugendera mu kuri, ni ukwiga inyigisho z’agaciro kenshi zo mu Ijambo ry’Imana no kuzitekerezaho. Jya ugena igihe cyo kwiyigisha izo nyigisho buri gihe. Ibyo bizatuma urushaho guha agaciro ukuri kandi urusheho kwiyemeza kutakugurisha. Mu Migani 23:23 hanavuga ko tugomba kugura “ubwenge n’impanuro n’ubuhanga.” Ibyo bigaragaza ko ubumenyi bwonyine budahagije. Tugomba no kubaho duhuje na bwo. Ubuhanga budufasha kumenya neza ukuntu ibyo Yehova avuga byuzuzanya. Ubwenge bwo butuma dukora ibihuje n’ubumenyi dufite. Hari igihe inyigisho z’ukuri ziduhana, zigatuma tubona ibyo tugomba gukosora. Nimucyo buri gihe tuge twumvira izo mpanuro. Ni iz’agaciro kenshi kuruta ifeza.—Imig 8:10.

15. Umukandara ugereranywa n’ukuri uturinda ute?

15 Ikintu cya kabiri cyadufasha gukomera ku kemezo twafashe cyo kugendera mu kuri, ni ukubaho mu buryo buhuje na ko. Jya uhora ukenyeye umukandara ugereranywa n’ukuri (Efe 6:14). Mu bihe bya Bibiliya, umukandara umusirikare yakenyeraga warindaga urukenyerero rwe n’ibindi bice byo mu nda. Icyakora kugira ngo uwo mukandara umurinde, yagombaga kuwukenyera akawukomeza. Iyo wabaga utamufashe, nta cyo wamumariraga cyane. None se umukandara wacu ugereranywa n’ukuri, uturinda ute? Iyo dukomeje gukenyera ukuri neza, kuturinda ibitekerezo bibi, bityo tugashobora gufata imyanzuro myiza. Iyo tugezweho n’ibitotezo cyangwa ibishuko, inyigisho z’ukuri zituma turushaho kwiyemeza gukora ibikwiriye. Nk’uko umusirikare atashoboraga kujya ku rugamba adakenyeye umukandara, natwe tugomba kwiyemeza kutazigera turegeza umukandara wacu cyangwa ngo tuwukuremo. Ahubwo tuzakora ibishoboka byose uhore udufashe, twihatira kubaho duhuje n’ukuri. Nanone ku mukandara w’umusirikare ni ho yashyiraga inkota ye. Ibyo biratwerekeza ku kindi kintu cyadufasha gukomera ku kemezo twafashe cyo gukomeza kugendera mu kuri.

16. Kwigisha abandi ukuri, bidufasha bite gukomera ku kemezo twafashe cyo kukugenderamo?

16 Ikintu cya gatatu kidufasha gukomera ku kemezo twafashe cyo gukomeza kugendera mu kuri, ni ukwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kukwigisha abandi. Uwo murimo utuma ukomeza gufata inkota y’umwuka, ari yo “jambo ry’Imana” (Efe 6:17). Twese twifuza kongera ubuhanga bwo kwigisha, ‘dukoresha neza ijambo ry’ukuri’ (2 Tim 2:15). Iyo dukoresha Bibiliya kugira ngo dufashe abandi kugura ukuri no kureka ibinyoma, tuba ducengeza mu bwenge bwacu no mu mutima wacu Ijambo ry’Imana. Ibyo bidufasha gukomera ku kemezo twafashe cyo kugendera mu kuri.

17. Kuki ubona ko inyigisho z’ukuri ari iz’agaciro kenshi?

17 Ukuri ni impano y’agaciro twahawe na Yehova. Iyo mpano ni yo ituma tugirana ubucuti na Data wo mu ijuru, icyo akaba ari cyo kintu cy’agaciro kenshi kurusha ibindi byose dufite. Yehova yatwigishije ibintu byinshi cyane, ariko ibyo twize ni nk’intangiriro gusa. Yadusezeranyije ko azakomeza kutwigisha iteka ryose. Bityo rero, jya uha agaciro uko kuri kugereranywa n’isaro ry’agaciro kenshi. Komeza ‘kugura ukuri kandi ntuzakugurishe.’ Ibyo bizatuma wigana Dawidi, maze nawe usezeranye Yehova uti: “Nzagendera mu kuri kwawe.”—Zab 86:11.

^ par. 8 Amazina yarahinduwe.

^ par. 8 Jya kuri Tereviziyo ya JW, urebe ahanditse ngo: “IBIGANIRO N’INKURU Z’IBYABAYE > UKURI GUHINDURA IMIBEREHO.