Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iyihe mpano twaha Yehova?

Ni iyihe mpano twaha Yehova?

YESU yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Uko ni na ko bigenda mu mishyikirano tugirana na Yehova. Mu buhe buryo? Yehova yaduhaye impano nyinshi zituma tugira ibyishimo, ariko natwe iyo tugize icyo tumuha, turushaho kugira ibyishimo. Ni iki twamuha? Mu Migani 3:9 hagira hati: “Ujye wubahisha Yehova ibintu byawe by’agaciro.” Mu ‘bintu byacu by’agaciro’ harimo igihe, ubuhanga, imbaraga n’ubutunzi. Iyo dukoresheje ibyo bintu tugamije gushyigikira gahunda yo gusenga Yehova, tuba tumuhaye impano, kandi biduhesha ibyishimo byinshi.

Ni iki kizadufasha kwibuka ko tugomba guha Yehova ku butunzi bwacu? Intumwa Pawulo yagiriye Abakorinto inama yo ‘kujya bagira icyo bashyira ku ruhande,’ kugira ngo bazashobore gutanga impano (1 Kor 16:2). Niba wifuza kumenya uburyo bwo gutanga impano bukoreshwa mu gace uherereyemo, reba agasanduku gakurikira.

Uburyo bwo gutanga impano kuri interineti ntibukoreshwa mu bihugu byose. Icyakora ku rubuga rwacu, ku ipaji isobanura ibyo gutanga impano, hari ubundi buryo wakoresha. Mu bihugu bimwe na bimwe, kuri urwo rubuga haba hariho ingingo isubiza ibibazo abantu bakunda kwibaza ku birebana no gutanga impano.