Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, mushobora kugira icyo mugeraho mu buzima

Rubyiruko, mushobora kugira icyo mugeraho mu buzima

“Uzamenyesha inzira y’ubuzima.”​—ZAB 16:11.

INDIRIMBO: 133, 89

1, 2. Ibyabaye kuri Tony bigaragaza bite ko umuntu ashobora guhinduka?

TONY yakuze ari imfubyi. Yigaga mu mashuri yisumbuye, ariko ntiyakundaga ishuri. Mu by’ukuri, yari afite gahunda yo kurivamo. Mu mpera z’icyumweru yabaga yirebera firimi cyangwa ari kumwe n’inshuti ze. Ntiyagiraga urugomo kandi ntiyari yarabaswe n’ibiyobyabwenge. Ikibazo ke ni uko atagiraga intego mu buzima. Ikindi kandi, yibazaga niba Imana ibaho koko. Igihe kimwe yaje guhura n’umugabo n’umugore we b’Abahamya, ababwira ko yibazaga niba Imana ibaho koko, ababaza n’ibibazo byinshi. Bamuhaye agatabo kavuga ngo: Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?n’akandi kavuga iby’inkomoko y’ubuzima.

2 Igihe basubiraga kumusura, basanze yarahinduye imitekerereze. Yari yarasomye utwo dutabo inshuro nyinshi, ku buryo twari twarazanye amatwi kubera gusaza. Tony yarababwiye ati: “Imana igomba kuba ibaho.” Yemeye kwiga Bibiliya, buhorobuhoro agenda ahindura uko yabonaga ubuzima. Nanone yaje kuba umwe mu banyeshuri b’abahanga cyane ku kigo yigagaho. Umuyobozi w’icyo kigo na we yaratangaye cyane. Yaramubwiye ati: “Tony, usigaye witwara neza kandi usigaye uri umuhanga. Ese byatewe n’uko wabaye Umuhamya wa Yehova?” Tony yamwemereye ko ari yo mpamvu yabiteye, kandi aramubwiriza. Yarangije amashuri yisumbuye, none ubu ni umupayiniya w’igihe cyose n’umukozi w’itorero. Nanone ubu arishimye, kuko afite Se mwiza cyane ari we Yehova.—Zab 68:5.

JYA WUMVIRA YEHOVA NI BWO UZAGIRA ICYO UGERAHO

3. Ni iyihe nama Yehova agira abakiri bato?

3 Ibyabaye kuri Tony bigaragaza ko Yehova yita cyane ku bakiri bato. Yifuza ko wishima by’ukuri kandi ukagira icyo ugeraho. Ni yo mpamvu akugira inama igira iti: “Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe” (Umubw 12:1). Ibyo si ko buri gihe byoroha, ariko birashoboka. Niwishingikiriza ku Mana uzagira icyo ugeraho, haba muri iki gihe ukiri muto, ndetse no mu buzima bwawe bwose. Kugira ngo tubisobanukirwe, tugiye gusuzuma amasomo twavana ku nkuru ivuga uko Abisirayeli bigaruriye Igihugu k’Isezerano n’ivuga ibya Dawidi na Goliyati.

4, 5. Inkuru ivuga uko Abisirayeli bigaruriye igihugu cya Kanani n’ivuga uko Dawidi yarwanye na Goliyati, zitwigisha iki? (Reba amafoto abimburira iki gice.)

4 Igihe Abisirayeli bari hafi kugera mu Gihugu k’Isezerano, Imana ntiyabasabye kwitoza kurwana (Guteg 28:1, 2). Ahubwo, yabasabye kuyiringira no kumvira amategeko yayo (Yos 1:7-9). Ukurikije uko abantu babona ibintu, iyo nama ntiyari ishyize mu gaciro. Ariko ni yo yari nziza cyane, kubera ko Yehova yabafashije bagatsinda Abanyakanani inshuro nyinshi (Yos 24:11-13). Kumvira Imana bisaba kugira ukwizera, kandi buri gihe ukwizera gutuma umuntu agira icyo ageraho. Uko ni ukuri kudasubirwaho.

5 Goliyati yari umurwanyi w’igihangange, afite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero mirongo ikenda, kandi yari afite intwaro zihambaye (1 Sam 17:4-7). Dawidi yagiye guhangana na we afite umuhumetso gusa kandi yiringiye Imana ye, Yehova. Abantu batari bafite ukwizera, babonaga ko Dawidi yari umusazi. Ariko baribeshyaga! Goliyati ni we wari umusazi.—1 Sam 17:48-51.

6. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

6 Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye ibintu bine bigaragaza uko twagira ibyishimo kandi tukagira icyo tugeraho mu buzima. Ibyo bintu bine ni ukwiyigisha Ijambo ry’Imana, kwishimira inshuti Imana yaduhaye, kwishyiriraho intego nziza no gukoresha neza umudendezo Imana yaduhaye. Tugiye gusuzuma amahame ari muri Zaburi ya 16, kugira ngo turebe uko ibyo bintu bine byarushaho kutugirira akamaro.

JYA WIYIGISHA IJAMBO RY’IMANA

7. (a) Ni iki kiranga umuntu uha agaciro ibintu by’umwuka? (b) ‘Umugabane’ wa Dawidi wari uwuhe, kandi se watumaga yiyumva ate?

7 Umuntu uha agaciro ibintu by’umwuka, yizera Imana kandi akabona ibintu nk’uko ibibona. Ayoborwa n’Imana kandi aba yariyemeje kuyumvira (1 Kor 2:12, 13). Dawidi ni uko yari ameze. Yaravuze ati: “Yehova, ni wowe mugabane w’umurage wanjye n’uw’igikombe cyanjye” (Zab 16:5). Uwo “mugabane” wari ukubiyemo ubucuti yari afitanye n’Imana, akaba ari na yo yahungiragaho (Zab 16:1). Ni yo mpamvu yashoboraga kuvuga ati: ‘Umutima wanjye urishimye.’ Koko rero, nta kintu cyashimishaga Dawidi kurusha ubucuti yari afitanye n’Imana.—Soma muri Zaburi ya 16:9, 11.

8. Ni iki wakora ngo ugire ibyishimo nyakuri?

8 Abantu bahugira mu binezeza no gushaka ubutunzi, ntibashobora kugira ibyishimo nk’ibyo Dawidi yari afite (1 Tim 6:9, 10). Hari umuvandimwe wo muri Kanada wavuze ati: “Ibyishimo nyakuri ntibiterwa n’ibyo tugeraho muri ubu buzima. Ahubwo biterwa n’ibyo duha Yehova, we utanga impano yose itunganye” (Yak 1:17). Niwizera Yehova kandi ukamukorera, uzagira ibyishimo nyakuri kandi ugire ubuzima bufite intego. Wakora iki ngo urusheho kugira ukwizera gukomeye? Ugomba kumarana na Yehova igihe. Ni ukuvuga ko ugomba gusoma Ijambo rye, ukitegereza ibyaremwe kandi ugatekereza ku mico ye, urugero nk’urukundo agukunda.—Rom 1:20; 5:8.

9. Wakora iki ngo Ijambo ry’Imana riguhindure nk’uko ryahinduye Dawidi?

9 Hari igihe Imana itugaragariza urukundo idukosora nk’uko umubyeyi akosora umwana we. Dawidi yishimiraga ko Imana imukosora. Yaravuze ati: “Nzasingiza Yehova we ungira inama. Mu by’ukuri, nijoro impyiko zanjye zirankosora” (Zab 16:7). Dawidi yatekerezaga ku kuntu Imana ibona ibintu, akihatira kuyigana, bigatuma arushaho kuba umuntu mwiza. Nawe numwigana, uzarushaho gukunda Imana, kandi urusheho kugira ikifuzo cyo kuyumvira. Nanone uzaba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka. Mushiki wacu witwa Christin yaravuze ati: “Iyo nkoze ubushakashatsi kandi ngatekereza ku byo nsoma, numva ari nk’aho ari nge Yehova yabyandikiye.”

10. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 26:3, kubona ubuzima nk’uko Imana ibubona byagufasha bite?

10 Kubona ubuzima nk’uko Imana ibubona, bituma ugira ubumenyi bwihariye n’ubushishozi, kuko bituma ubona isi n’igihe kizaza nk’uko Imana ibibona. Kuki Imana iguha ubumenyi n’ubushishozi nk’ubwo? Ni ukubera ko yifuza ko umenya ibintu by’ingenzi mu buzima, ugafata imyanzuro myiza kandi ukagira ikizere k’igihe kizaza. (Soma muri Yesaya 26:3.) Umuvandimwe witwa Joshua wo muri Amerika yaravuze ati: “Iyo ukomeje kuba inshuti ya Yehova, ubona ibintu mu buryo bukwiriye.” Ibyo ni ukuri rwose, kandi bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri.

JYA USHAKA INSHUTI NYAKURI

11. Ni ba nde Dawidi yahitagamo kugira inshuti?

11 Soma muri Zaburi ya 16:3. Dawidi yari azi uko yabona inshuti nziza. ‘Yishimiraga cyane’ gusabana n’abantu bakunda Yehova. Yabise “abera,” kuko bagenderaga ku mahame mbwirizamuco atanduye, bakagira n’imyitwarire iboneye. Hari undi mwanditsi wa zaburi wahitagamo inshuti nk’izo. Yaranditse ati: “Nifatanya n’abagutinya bose, n’abakomeza amategeko yawe” (Zab 119:63). Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, nawe ushobora kubona inshuti nziza nyinshi mu batinya Yehova kandi bakamwumvira. Ariko birumvikana ko utagomba gushaka inshuti mu bantu muri mu kigero kimwe gusa.

12. Ubucuti bwa Dawidi na Yonatani bwari bushingiye ku ki?

12 Dawidi ntiyashakiraga inshuti mu rungano rwe gusa. Ese hari inshuti ye ikomeye cyane wibuka? Ushobora guhita utekereza Yonatani. Ubucuti bari bafitanye ni bumwe mu bucuti bukomeye cyane buvugwa mu Byanditswe. Ese wari uzi ko Yonatani yarushaga Dawidi imyaka igera kuri 30? None se ubucuti bwabo bwari bushingiye ku ki? Bombi bizeraga Imana, bakubahana, kandi bagaha agaciro ubutwari buri wese yagaragazaga arwanya abanzi b’Imana.—1 Sam 13:3; 14:13; 17:48-50; 18:1.

13. Wakora iki ngo ugire inshuti zitandukanye? Tanga urugero.

13 Kimwe na Dawidi na Yonatani, natwe ‘twishimira cyane’ kugira inshuti z’abantu bakunda Yehova kandi bakamwizera. Kiera, umaze imyaka myinshi akorera Imana, agira ati: “Mfite inshuti zo hirya no hino ku isi, zakuriye mu mico itandukanye.” Nawe iyo wagutse ukagira inshuti zo hirya no hino, wibonera ukuntu Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo bituma abantu bunga ubumwe.

JYA WISHYIRIRAHO INTEGO NZIZA

14. (a) Ni iki cyagufasha kwishyiriraho intego nziza? (b) Abakiri bato bamwe bavuze iki ku birebana no kwishyiriraho intego?

14 Soma muri Zaburi ya 16:8. Gukorera Imana ni byo Dawidi yashyiraga imbere mu buzima bwe. Nawe nukomeza gushyira umurimo ukorera Yehova mu mwanya wa mbere kandi ukishyiriraho intego zimushimisha, uzagira ibyishimo. Umuvandimwe Steven yaravuze ati: “Iyo nishyiriyeho intego, nkayigeraho kandi ngatekereza ukuntu byangiriye akamaro, biranshimisha cyane.” Umuvandimwe ukiri muto ukomoka mu Budage, ubu akaba akorera umurimo mu kindi gihugu, yaravuze ati: “Sinifuza ko nimara gusaza, nazasubiza amaso inyuma, ngasanga ibyo nakoze byose byari bishingiye ku bwikunde.” Ese na we ni uko? Niba ari uko bimeze, jya ukoresha impano ufite uhesha Imana ikuzo kandi ukorera abandi (Gal 6:10). Jya wishyiriraho intego zo gukorera Yehova, kandi umusenge umusaba kugufasha kuzigeraho. Nubigenza utyo, uzizere udashidikanya ko Yehova azasubiza amasengesho yawe.—1 Yoh 3:22; 5:14, 15.

15. Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Intego wakwishyiriraho.”)

15 Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho? Ushobora kwishyiriraho intego yo gutanga ibitekerezo mu materaniro mu magambo yawe, gukora umurimo w’ubupayiniya cyangwa gukora kuri Beteli. Ushobora no kwiga urundi rurimi, ufite intego yo kubwiriza mu ifasi ikoresha urwo rurimi. Barak ukiri muto kandi akaba ari mu murimo w’igihe cyose agira ati: “Iyo mbyutse mu gitondo, nkibuka ko ngiye guha Yehova imbaraga zange zose, numva nta wundi murimo wanshimisha kuruta uwo.”

JYA UHA AGACIRO UMUDENDEZO IMANA YAGUHAYE

16. Dawidi yabonaga ate amahame akiranuka ya Yehova? Kubera iki?

16 Soma muri Zaburi ya 16:2, 4. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, amategeko n’amahame akiranuka y’Imana atuma tubona umudendezo nyakuri, kuko adutoza gukunda ikiza no kwanga ikibi (Amosi 5:15). Dawidi yemeraga ko Yehova ari we Soko y’ibyiza byose. Ni yo mpamvu yakoraga uko ashoboye kose akigana Imana ye, akora ibyiza. Nanone yihatiraga kwanga ibyo Imana yanga. Muri byo harimo gusenga ibigirwamana, kuko bisuzuguza abantu, kandi ntibiheshe Yehova ikuzo.—Yes 2:8, 9; Ibyah 4:11.

17, 18. (a) Dawidi yavuze iki ku bihereranye no gusenga ibigirwamana? (b) Ni iki gituma abantu bo muri iki gihe bagira “imibabaro myinshi”?

17 Mu bihe bya Bibiliya, gusenga ibigirwamana akenshi byajyaniranaga n’ubusambanyi (Hos 4:13, 14). Mu by’ukuri, gusenga ibigirwamana byashimishaga abasambanyi, ariko ntibyatumaga bagira ibyishimo nyakuri. Dawidi yaravuze ati: “Ababona indi mana bakayiruka inyuma, bagira imibabaro myinshi.” Nanone abo bantu batambiraga abana babo ibigirwamana (Yes 57:5). Yehova yangaga cyane ubwo bugome (Yer 7:31). Nta gushidikanya ko iyo uza kuba warabayeho muri ibyo bihe, uba warishimiye kugira ababyeyi bizera Yehova kandi bakamwumvira.

18 Muri iki gihe na bwo, idini ry’ikinyoma rishyigikira ubusambanyi n’ubutinganyi. Ariko ingaruka zabyo ntizigeze zihinduka. Nubwo ababikora bibwira ko bafite umudendezo, mu by’ukuri bikururira imibabaro myinshi (1 Kor 6:18, 19). Ese wowe ntubibona? Ubwo rero, mwebwe abakiri bato muge mwumvira So wo mu ijuru. Muge muzirikana ko nimumwumvira, ari bwo muzagira ubuzima bwiza. Nanone muge mwibuka ko ibyishimo by’akanya gato mushobora kugira, ari bike cyane ugereranyije n’imibabaro mwaterwa no gukora ibibi (Gal 6:8). Joshua twigeze kuvuga yaravuze ati: “Dufite uburenganzira bwo gukoresha umudendezo wacu uko dushaka kose, ariko kuwukoresha nabi ntibitanga ibyishimo.”

19, 20. Ni iyihe migisha abakiri bato bizera Yehova kandi bakamwumvira bazabona?

19 Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yoh 8:31, 32). Umudendezo Yehova yaduhaye watubatuye ku nyigisho z’idini ry’ikinyoma, ubujiji n’imigenzo idahuje n’Ijambo rye. Uwo mudendezo uzanatuma tugira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Rom 8:21). Nukomeza gukurikiza inyigisho za Kristo, no muri iki gihe uzagira umudendezo. Ni ukuvuga ko ‘uzamenya ukuri,’ kuko kuzaba kukuyobora.

20 Rubyiruko, muge muha agaciro umudendezo Imana yabahaye. Muge muwukoresha neza, muzagira imibereho myiza mu gihe kizaza. Hari umuvandimwe ukiri muto wagize ati: “Iyo ukoresheje neza umudendezo wawe ukiri muto, bigufasha gufata imyanzuro myiza umaze gukura, urugero nko guhitamo akazi gakwiriye, gushaka cyangwa gukomeza kuba umuseribateri mu gihe runaka.”

21. Wakora iki ngo ugume mu nzira izatuma ubona “ubuzima nyakuri”?

21 Muri iyi si, n’ubuzima abantu bita ko ari bwiza ntibumara kabiri. Bavuga ko bucya bucyana ayandi (Yak 4:13, 14). Ni yo mpamvu ukwiriye kuguma mu nzira izatuma ubona “ubuzima nyakuri,” ari bwo buzima bw’iteka (1 Tim 6:19). Birumvikana ko Imana itaduhatira kuyikorera. Ni twe tugomba kubyihitiramo. Ubwo rero, jya ugira Yehova ‘umugabane’ wawe kandi wishimire ibintu ‘byiza’ yaguhaye (Zab 103:5). Nanone, izere ko azatuma ugira ibyishimo byinshi kandi ugire ‘umunezero iteka.’—Zab 16:11.