Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni ibihe bintu Imana yakoze?

Ni ibihe bintu Imana yakoze?

Iyo wifuza kumenya umuntu neza, ni byiza kumenya ibyo yakoze n’ingorane yagiye ahura na zo akazitsinda. Ni na ko bimeze ku bijyanye no kumenya Imana. Niba wifuza kuyimenya neza, wagombye kumenya ibyo yakoze. Nubikora uzatangazwa no kumenya ko ibyo yakoze bidufitiye akamaro muri iki gihe kandi bikazadufasha kubaho neza mu gihe kizaza.

IMANA YAREMYE IBINTU BYOSE KUGIRA NGO BIDUSHIMISHE

Imana ni Umuremyi Mukuru. Bibiliya igira iti: “Imico yayo itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe” (Abaroma 1:20). Nanone Bibiliya igira iti: “Ni we waremesheje isi imbaraga ze, ashimangiza ubutaka ubwenge bwe, kandi abambisha ijuru ubuhanga bwe” (Yeremiya 10:12). Ibyaremwe bitwereka ko Imana idukunda.

Reka dusuzume ukuntu Yehova yaremye umuntu mu buryo butangaje, igihe yamuremaga mu ‘ishusho’ ye (Intangiriro 1:27). Ibyo bisobanura ko yaduhaye ubushobozi bwo kugaragaza mu rugero runaka imico yayo ihebuje. Yaturemanye ubushobozi bwo kumenya uko ibona ibintu n’imico yayo. Iyo dukoze ibyo ishaka, tugira ibyishimo kandi tukagira ubuzima bwiza. Ikiruta byose yemeye ko tuba inshuti zayo.

Nanone iyo twitegereje ibintu biri ku isi Imana yaremye, tubona ko idukunda. Pawulo yavuze ko Imana ‘itasigariye aho idafite ikiyihamya kuko itugirira neza, ikatuvubira imvura yo mu ijuru, ikaduha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yacu umunezero’ (Ibyakozwe 14:17). Imana yaduhaye ibyo dukeneye byose ngo tubeho irenzaho n’ibindi byinshi. Yaduhaye ibintu byinshi kandi bitandukanye kugira ngo twishimire ubuzima. Ariko ibyo ni bike ugereranyije n’ibyo iteganya kudukorera.

Yehova yaremye isi kugira ngo abantu bayibeho iteka. Bibiliya igira iti: “Isi yayihaye abantu.” Nanone ivuga ko ‘atayiremeye ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo’ (Zaburi 115:16; Yesaya 45:18). None se ni bande bazayituraho kandi bazayituraho igihe kingana iki? Bibiliya igira iti: “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

Yehova yaremye umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, abashyira mu busitani bwa Edeni kugira ngo ‘babuhingire kandi babwiteho’ (Intangiriro 2:8, 15). Imana yabahaye inshingano ebyiri zishimishije. Yarababwiye iti: “Mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intangiriro 1:28). Adamu na Eva bari bafite ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi. Ikibabaje ni uko basuzuguye Imana bigatuma batemererwa kuba mu ‘bakiranutsi bazaragwa isi.’ Icyakora, nk’uko turi buze kubibona ibyo bakoze ntibyahinduye umugambi Imana yari ifitiye isi n’abantu. Reka tubanze turebe ikindi kintu Imana yakoze.

IMANA YADUHAYE BIBILIYA

Bibiliya ni Ijambo ry’Imana. Kuki Yehova yayiduhaye? Mbere na mbere ni ukugira ngo tumumenye (Imigani 2:1-5). Bibiliya ntisubiza ibibazo byose twibaza ku Mana kandi nta n’ikindi gitabo cyabisubiza (Umubwiriza 3:11). Ariko kandi ibiri muri Bibiliya byose bidufasha kumenya Imana. Iyo turebye uko Imana ifasha abantu, turushaho kuyimenya neza. Tumenya abantu ikunda n’abo idakunda (Zaburi 15:1-5). Bibiliya ituma tumenya uko Imana ibona ibijyanye no kuyisenga, kuba indakemwa mu by’umuco n’ibijyanye n’ubutunzi. Nanone iyo dusomye muri Bibiliya ibyo Yesu Kristo yavuze n’ibyo yakoze tumenya neza imico ya Yehova.—Yohana 14:9.

Indi mpamvu yatumye Imana yandikisha Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya, ni ukugira ngo tumenye uko twagira ibyishimo kandi tukagira ubuzima bwiza. Yehova akoresha Bibiliya akatubwira uko twagira umuryango mwiza, uko twahangana n’imihangayiko n’uko twakwitoza kunyurwa. Nk’uko iyi gazeti iri buze kubisobanura, Bibiliya isubiza ibibazo bikomeye abantu bibaza. Urugero: Kuki hariho imibabaro myinshi? Bizagenda bite mu gihe kizaza? Nanone Bibiliya isobanura icyo Imana yakoze kugira ngo isohoze umugambi wayo.

Hari ibindi bintu byinshi bigaragaza ko Bibiliya ari igitabo gitangaje kandi cyaturutse ku Mana. Imana yakoresheje abantu 40 bandika Bibiliya mu gihe k’imyaka isaga 1.600. Ariko nubwo bimeze bityo yakomeje kugira umutwe umwe rusange kuko Imana ari yo Mwanditsi wayo (2 Timoteyo 3:16). Yehova yarinze Bibiliya mu gihe k’imyaka myinshi nk’uko bigaragazwa n’inyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki zibarirwa mu bihumbi. Nanone Bibiliya yakomeje kubaho nubwo abantu bayirwanyije banga ko ihindurwa mu zindi ndimi, ko ikwirakwizwa cyangwa ko abantu bayisoma. Nubwo yarwanyije cyane, muri iki gihe ni cyo gitabo cyakwirakwijwe kuruta ibindi kandi gihindurwa mu ndimi nyinshi kuruta ibindi. Kuba Bibiliya na n’ubu ikiriho, bigaragaza ko ‘ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.’—Yesaya 40:8.

IMANA IDUSEZERANYA KO IZASOHOZA UMUGAMBI WAYO

Hari ikindi kintu gikomeye Imana yakoze kugira ngo itwizeze ko izasohoza umugambi wayo. Nk’uko twigeze kubivuga, Imana yari yateganyije ko abantu babaho iteka ku isi. Icyakora, igihe Adamu yasuzuguraga Imana maze agakora icyaha, byatumye we n’abari kumukomokaho bose babura ubuzima bw’iteka. Bibiliya ivuga ko “nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ari na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha” (Abaroma 5:12). Igihe abantu basuzuguraga Imana barogoye umugambi wayo. Imana yabikozeho iki?

Ibyo Yehova yakoze bihuje n’imico ye. Yaryoje Adamu na Eva ibyo bakoze, ariko ateganyiriza ibyiza abari kubakomokaho. Yehova yakoresheje ubwenge bwe ahita avuga uko azakemura icyo kibazo (Intangiriro 3:15). Imana yakoresheje Yesu Kristo kugira ngo ikureho icyaha n’urupfu. Ibyo yabikoze ite?

Kugira ngo Yehova akize abantu ingaruka z’icyaha cya Adamu, yohereje Yesu ku isi kugira ngo yigishe abantu icyo bakora ngo bazabone ubuzima, kandi ‘atange ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ * (Matayo 20:28; Yohana 14:6). Yesu yashoboraga gutanga inshungu kuko yari atunganye kimwe na Adamu. Ariko yari atandukanye na Adamu kuko yakomeje kumvira Se kugeza apfuye. Icyakora bitewe n’uko Yesu atari akwiriye gupfa, Yehova yaramuzuye amujyana mu ijuru. Ubwo noneho, Yesu yashoboraga gukora ibyo Adamu yananiwe gukora, agatuma abantu bubaha Imana babona ubuzima bw’iteka. Bibiliya igira iti: “Nk’uko kutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k’umuntu umwe kuzatuma benshi baba abakiranutsi” (Abaroma 5:19). Igitambo cya Yesu kizatuma abantu batura ku isi iteka nk’uko Imana yari yarabisezeranyije.

Uko Yehova yakemuye ibibazo byatewe no kutumvira kwa Adamu, bituma tumumenyaho byinshi. Nta kintu na kimwe gishobora gutuma Yehova adasohoza umugambi we. Ijambo rye ‘rizakora ibyo yishimira’ (Yesaya 55:11). Nanone uko Yehova yabyitwayemo bitwereka ko adukunda cyane. Bibiliya igira iti: “Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we. Dore uko urukundo ruri: si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cy’impongano y’ibyaha byacu.”—1 Yohana 4:9, 10.

Imana ‘ntiyatwimye Umwana wayo ahubwo yamutanze ku bwacu twese.’ Ubwo rero twizeye ko izaduha n’“ibindi bintu byose ibigiranye ineza” (Abaroma 8:32). Mu ngingo ikurikira turasuzuma icyo Imana yadusezeranyije ko izakora.

NI IBIHE BINTU IMANA YAKOZE? Yehova yaremye abantu ngo bature ku isi iteka ryose. Yaduhaye Bibiliya kugira ngo tumumenye neza. Yehova yatanze Yesu Kristo ngo aducungure bityo agaragaza ko umugambi we uzasohora nta kabuza

^ par. 16 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’inshungu, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka kuri www.pr418.com/rw