Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni ibihe bintu Imana izakora?

Ni ibihe bintu Imana izakora?

Iyo uhuye n’ibibazo, uba witeze ko inshuti yawe igira icyo ikora ngo igufashe. Ibyo ni na byo abantu baba biteze ku Mana. Hari abavuga ko Imana itabakunda kuko nta cyo ikora ngo ibafashe. Icyakora Imana yakoze ibintu byinshi kandi hari n’ibindi iteganya gukora ngo ikureho ibibazo byose abantu bahura na byo muri iki gihe. Ni ibihe bintu Imana izakora?

IMANA IZAKURAHO IBIBI BYOSE

Imana izakuraho ibibi byose ihereye ku ubiteza. Bibiliya igaragaza uteza ibibi igira iti: “Isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Uwo ‘mubi’ ni Satani ari na we Yesu yise “umutware w’iyi si” (Yohana 12:31). Satani ni we uteza ibibazo biri kuri iyi si kuko ari we uyitegeka. None se ni iki Imana izakora?

Vuba aha Yehova Imana azakoresha Yesu Kristo “ahindure ubusa ufite ububasha bwo guteza urupfu, ari we Satani” (Abaheburayo 2:14; 1 Yohana 3:8). Nanone Bibiliya igaragaza ko na Satani ubwe azi ko “ashigaje igihe gito” ngo arimburwe (Ibyahishuwe 12:12). Nanone Imana izarimbura inkozi z’ibibi.—Zaburi 37:9; Imigani 2:22.

IZAHINDURA ISI PARADIZO

Imana nimara gukuraho ibibi byose, izagira icyo ikora kugira ngo isohoze umugambi wayo wo guhindura isi paradizo no kuyituzaho abantu batunganye. None se duhishiwe iki?

Amahoro n’umutekano. Bibiliya igira iti: “Abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.

Ibyokurya byiza kandi bihagije. “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

Amazu meza n’akazi gashimishije. “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. . . . Abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”—Yesaya 65:21, 22.

Ese wifuza kuba ahantu hameze nk’aho? Ubwo ni bwo buzima tugiye kubamo vuba aha.

IZAKURAHO INDWARA N’URUPFU

Muri iki gihe abantu bararwara kandi bagapfa, ariko vuba aha ibyo ntibizongera kubaho. Imana yatanze Yesu kugira ngo “umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Ni yo mpamvu turi hafi kubona imigisha dukesha icyo gitambo k’inshungu. Ibyo bizatugirira akahe kamaro?

Indwara zizavaho. “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’ Abazaba batuye mu gihugu bazababarirwa icyaha cyabo.”—Yesaya 33:24.

Urupfu ntiruzongera kubaho ukundi. “Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.”—Yesaya 25:8.

Abantu bazabaho iteka. “Impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Abaroma 6:23.

Abapfuye bazazuka. “Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Impano Imana yaduhaye y’inshungu izatuma abapfuye bazuka.

Ibyo Imana izabigeraho ite?

IZASHYIRAHO UBUTEGETSI BUTUNGANYE

Imana izashyiraho ubutegetsi bwo mu ijuru buyobowe n’Umwami yimitse, ari we Kristo Yesu, kugira ngo busohoze umugambi ifitiye isi n’abantu (Zaburi 110:1, 2). Ubwo butegetsi cyangwa Ubwami ni bwo Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba, agira bati: “Data uri mu ijuru, . . . Ubwami bwawe nibuze.”—Matayo 6:9, 10.

Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose kandi buvaneho ibibazo byose n’imibabaro yose. Ubwo Bwami ni bwo butegetsi bwiza cyane kuruta ubundi bwose. Ni yo mpamvu igihe Yesu yari hano ku isi yabwirizaga ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ kandi agasaba n’abigishwa be kubigenza batyo.—Matayo 4:23; 24:14.

Yehova asezeranya abantu ibyo bintu byiza byose kuko abakunda cyane. Ese ibyo ntibituma wifuza kumumenya no kuba inshuti ye? Nubigenza utyo bizakugirira akahe kamaro? Ingingo ikurikira irabisobanura.

NI IBIHE BINTU IMANA IZAKORA? Imana izakuraho indwara n’urupfu, itume mu gihe cy’ubutegetsi bwayo abantu bunga ubumwe kandi ihindure isi paradizo