Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu gihe urwaye indwara ikomeye

Mu gihe urwaye indwara ikomeye

“Igihe namenyaga ko ndwaye kanseri y’ibihaha n’urura runini, nahise ntekereza ko ibyange birangiye. Igihe navaga kwa muganga naratekereje nti: ‘Nubwo ibi bintu bintunguye, ngomba kureba uko nahangana na byo.’”—Linda, ufite imyaka 71.

“Ndwaye imitsi ku buryo yatumye ngagara igice cyo mu maso k’ibumoso. Hari igihe nababaraga cyane bigatuma niheba. Inshuro nyinshi numvaga nigunze, ku buryo nashatse kwiyahura.”—Elise ufite imyaka 49.

NIBA warigeze kurwara indwara ikomeye cyangwa ukayirwaza, ushobora kuba wiyumvisha ukuntu bihangayikisha cyane. Bishobora no gutuma uhungabana mu byiyumvo. Ushobora kugira ubwoba kandi ugahangayika bitewe no kujya kwa muganga kenshi, kutivuza mu buryo bukwiriye, kubura amafaranga yo kwivuza cyangwa se guhangana n’ingaruka z’imiti. Tuvugishije ukuri indwara nk’izo zirahangayikisha cyane.

None se ni iki cyadufasha kwihangana? Abantu benshi, bahumurijwe no gusenga Imana hamwe no gusoma imirongo yo muri Bibiliya ihumuriza. Nanone inshuti n’abavandimwe bashobora kudufasha mu bihe nk’ibyo.

ICYAFASHIJE BAMWE KWIHANGANA

Robert ufite imyaka 58 yaravuze ati: “Mu gihe urwaye, uge wiringira Imana, na yo izagufasha kwihanganira iyo ndwara. Jya usenga Yehova umubwire uko wiyumva kandi umusabe umwuka wera. Jya umusaba agufashe kwihangana kugira ngo ukomeze abagize umuryango wawe kandi agufashe kurwara utanduranya.

“Iyo abagize umuryango wawe bakubaye hafi, bigufasha kwihangana. Buri munsi hari umuntu umwe cyangwa babiri banterefona bambaza uko merewe. Nanone inshuti zange zo hirya no hino zirampumuriza. Bituma numva norohewe kandi bimfasha kudaheranwa n’agahinda.”

Mu gihe ugiye gusura umuntu w’inshuti yawe urwaye, uge uzirikana inama Linda yatanze. Yaravuze ati: “Umurwayi ntaba yifuza guhora avuga iby’uburwayi bwe. Ubwo rero, muge muganira ibintu bisanzwe.”

Iyo twisunze Imana, tugasoma Ijambo ryayo kandi tukemera ubufasha duhabwa n’inshuti n’abavandimwe, dushobora gukomeza kwishimira ubuzima nubwo twaba turwaye indwara ikomeye.