Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 2

Jya usingiza Yehova mu materaniro

Jya usingiza Yehova mu materaniro

“Nzagusingiriza hagati y’iteraniro.”​—ZAB 22:22.

INDIRIMBO YA 59 Dusingize Yehova

INSHAMAKE *

1. Dawidi yabonaga Yehova ate, kandi se ibyo byatumaga akora iki?

UMWAMI DAWIDI yaranditse ati: “Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane” (Zab 145:3). Yakundaga Yehova kandi urwo rukundo rwatumaga amusingiriza “hagati y’iteraniro” (Zab 22:22; 40:5). Nta gushidikanya ko nawe ukunda Yehova kandi ukaba wemeranya na Dawidi wagize ati: “Yehova data, Mana ya Isirayeli, uragahora usingizwa uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.”—1 Ngoma 29:10-13.

2. (a) Twasingiza Yehova dute? (b) Ni ikihe kibazo bamwe bahanganye na cyo, kandi se ni iki tugiye gusuzuma?

2 Uburyo bumwe bwo gusingiza Yehova muri iki gihe, ni ugutanga ibitekerezo mu materaniro. Icyakora hari abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ikibazo gikomeye. Baba bifuza gutanga ibitekerezo mu materaniro ariko bakagira ubwoba. Bakora iki ngo barwanye ubwo bwoba? Twe se ni iki cyadufasha gutanga ibitekerezo byubaka? Mbere y’uko dusubiza ibyo bibazo, nimucyo tubanze dusuzume impamvu enye zituma dutanga ibitekerezo mu materaniro.

IMPAMVU DUTANGA IBITEKEREZO MU MATERANIRO

3-5. (a) Nk’uko bivugwa mu Baheburayo 13:15, kuki dutanga ibitekerezo mu materaniro? (b) Ese tugomba gutanga ibitekerezo bimeze kimwe? Sobanura.

3 Bituma dusingiza Yehova (Zab 119:108). Ibitekerezo dutanga mu materaniro ni kimwe mu bigize “igitambo cy’ishimwe” dutambira Imana, kandi nta wundi wabidukorera. (Soma mu Baheburayo 13:15.) Ese Yehova aba yiteze ko twese dutanga ibitekerezo bimeze kimwe? Ashwi da!

4 Yehova azi ko dufite ubushobozi butandukanye kandi ko turi mu mimerere itandukanye. Bityo rero, yishimira cyane ibitambo tumutura tubigiranye ubushobozi bwacu bwose. Tekereza ibitambo Abisirayeli bamutambiraga. Hari abashoboraga gutamba intama cyangwa ihene. Ariko umukene yashoboraga gutamba “intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.” Iyo atashoboraga kubona izo nyoni ebyiri, Yehova yemeraga ko atanga “kimwe cya cumi cya efa y’ifu inoze” (Lewi 5:7, 11). Nubwo ifu yari ihendutse cyane, Yehova yemeraga icyo gitambo. Ik’ingenzi ni uko yabaga ari “ifu inoze.”

5 Muri iki gihe na bwo, Imana yacu igira neza ntidusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Iyo dutanga ibitekerezo mu materaniro, ntiba itwitezeho kuba intyoza nka Apolo cyangwa ngo tumenye kwemeza nka Pawulo (Ibyak 18:24; 26:28). Icyo Yehova adusaba, ni ugutanga ibitekerezo byiza uko dushoboye kose. Ibuka wa mupfakazi watanze uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane. Yehova yaramwishimiye kubera ko yatanze ibyiza kuruta ibindi yashoboraga kubona.—Luka 21:1-4.

Gutanga ibitekerezo mu materaniro bitugirira akamaro kandi bigatera abandi inkunga (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7) *

6. (a) Nk’uko mu Baheburayo 10:24, 25 habigaragaza, ibitekerezo by’abandi bitugirira akahe kamaro? (b) Washimira ute abihatira gutanga ibitekerezo mu materaniro?

6 Bituma duterana inkunga. (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Twese twishimira kumva ibitekerezo bitandukanye mu materaniro. Dushimishwa n’igisubizo cyoroheje kandi kivuye ku mutima gitanzwe n’umwana muto. Iyo umuntu atanze igitekerezo yishimye cyane bitewe n’ikintu gishya yize mu Ijambo ry’Imana, bidukora ku mutima. Nanone twishimira abantu bagira ubutwari bagatanga ibitekerezo nubwo baba bagira amasonisoni cyangwa bataramenya neza ururimi rwacu (1 Tes 2:2). Twabashimira dute ubutwari baba bagaragaje? Dushobora kubashimira amateraniro arangiye. Nanone twagaragaza ko tubashimira natwe dutanga ibitekerezo mu materaniro. Icyo gihe tuba tubateye inkunga nk’uko na bo baba baduteye inkunga.—Rom 1:11, 12.

7. Gutanga ibitekerezo mu materaniro bitugirira akahe kamaro?

7 Natwe ubwacu bitugirira akamaro (Yes 48:17). Mu buhe buryo? Mbere na mbere, iyo duteganya gutanga ibitekerezo mu materaniro bidushishikariza gutegura neza. Iyo duteguye neza, turushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Kandi uko turushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana ni ko gushyira mu bikorwa ibyo twiga birushaho kutworohera. Ikindi ni uko amateraniro azarushaho kudushimisha kubera ko tuzaba twayagizemo uruhare. Nanone kubera ko gusubiza bisaba gutegura neza, akenshi bituma dukomeza kwibuka ibitekerezo twatanze.

8, 9. (a) Nk’uko bigaragara muri Malaki 3:16, Yehova abona ate ibitekerezo dutanga mu materaniro? (b) Ni ikihe kibazo bamwe bahanganye na cyo?

8 Kwatura ukwizera kwacu bishimisha Yehova. Twizera tudashidikanya ko iyo dutanga ibitekerezo mu materaniro Yehova aba atwumva kandi ko yishimira imihati tuba twashyizeho. (Soma muri Malaki 3:16.) Iyo twihatiye gutanga ibitekerezo mu materaniro, agaragaza ko adushimira aduha imigisha.—Mal 3:10.

9 Ubwo rero, dufite impamvu zumvikana zo gutanga ibitekerezo mu materaniro. Icyakora hari abagira ubwoba bwo gutanga ibitekerezo. Niba nawe ari uko, ntucike intege. Reka dusuzume amahame yo muri Bibiliya, ingero n’inama byadufasha kurushaho gutanga ibitekerezo mu materaniro.

UKO TWARWANYA UBWOBA

10. (a) Ni iki gitera ubwoba benshi muri twe? (b) Kuki kugira ubwoba mu gihe tugiye gutanga ibitekerezo mu materaniro atari bibi?

10 Ese n’iyo utekereje gusa kumanika ukuboko ngo utange igitekerezo mu materaniro wumva ubwoba bugutashye? Niba ugira ubwoba, si wowe wenyine. Burya abenshi muri twe, iyo tugiye gutanga igitekerezo twumva dufite ubwoba. Kugira ngo utsinde iyo mbogamizi, ugomba kumenya igituma ugira ubwoba. Ese utinya ko uri bwibagirwe ibyo washakaga kuvuga, cyangwa utinya ko uri buvuge ibitari byo? Ese utinya ko utari butange igitekerezo kiza nk’abandi? Ese wari uzi ko kugira ubwoba nk’ubwo ari byiza? Bigaragaza ko wicisha bugufi kandi ko ubona ko abandi bakuruta. Yehova akunda abicisha bugufi (Zab 138:6; Fili 2:3). Icyakora nanone, yifuza ko umusingiza mu materaniro kandi ugatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu (1 Tes 5:11). Aragukunda kandi azatuma ugira ubutwari.

11. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no gutanga ibitekerezo mu materaniro?

11 Zirikana icyo Bibiliya ibivugaho. Ivuga ko twese ducumura mu byo tuvuga n’uko tubivuga (Yak 3:2). Yehova ntatwitegaho ubutungane kandi n’abavandimwe na bashiki bacu ntibatwitegaho ubutungane (Zab 103:12-14). Kubera ko ari abavandimwe bacu, baradukunda cyane (Mar 10:29, 30; Yoh 13:35). Baba bazi ko atari ko buri gihe tuvuga ibyo twari twateganyije kuvuga.

12, 13. Urugero rwa Nehemiya n’urwa Yona zitwigisha iki?

12 Reka dusuzume ingero zo muri Bibiliya zagufasha kurwanya ubwoba. Ibuka Nehemiya. Yakoraga mu ngoro y’umwami ukomeye. Nehemiya yari ababajwe cyane n’uko inkuta za Yerusalemu n’amarembo yaho byari byarasenyutse (Neh 1:1-4). Tekereza ukuntu yumvise agize ubwoba, igihe umwami yamubazaga impamvu atari yishimye. Nehemiya yahise asenga hanyuma aramusubiza. Ibyo byatumye uwo mwami afasha cyane ubwoko bw’Imana (Neh 2:1-8). Nanone ibuka Yona. Igihe Yehova yamusabaga kujya kuburira abaturage b’i Nineve, yagize ubwoba bwinshi cyane ku buryo yahunze (Yona 1:1-3). Icyakora Yehova yafashije Yona, ashobora gusohoza inshingano ye kandi ibyo yabwiye abari batuye i Nineve, byabagiriye akamaro (Yona 3:5-10). Urugero rwa Nehemiya rutwigisha ko ari ngombwa gusenga mbere yo gusubiza. Urugero rwa Yona rwo rutwereka ko Yehova ashobora kudufasha tukamukorera nubwo twaba dufite ubwoba bwinshi. None se ubwo, hari itorero ryaba riteye ubwoba kurusha abantu b’i Nineve?

13 Ni izihe nama zagufasha gutanga ibitekerezo bitera inkunga mu materaniro? Reka tuzisuzume.

14. Kuki tugomba gutegura neza amateraniro, kandi se twategura ryari?

14 Jya utegura amateraniro yose. Iyo ushatse igihe ugategura neza, bituma udatinya gutanga ibitekerezo (Imig 21:5). Icyakora buri wese agira gahunda ye yo gutegura amateraniro. Umupfakazi uri mu kigero k’imyaka 80 witwa Eloise, atangira gutegura Umunara w’Umurinzi mu ntangiriro z’icyumweru. Yaravuze ati: “Iyo nteguye amateraniro hakiri kare, ni bwo ndushaho kuyishimira.” Joy ukora iminsi yose, ategura Umunara w’Umurinzi ku wa Gatandatu. Yaravuze ati: “Gutegura amateraniro ndi hafi kuyajyamo, bituma nyajyamo nkibuka ibyo nateguye.” Umusaza w’itorero witwa Ike, akaba n’umupayiniya, yaravuze ati: “Mbona ibinyorohera ari ugufata igihe gito nkagenda ntegura bikebike, aho gutegurira icyarimwe.”

15. Wakora iki ngo utegure neza amateraniro?

15 Twakora iki ngo dutegure neza amateraniro? Jya utangira n’isengesho, usabe Yehova umwuka wera (Luka 11:13; 1 Yoh 5:14). Hanyuma jya ufata iminota mike unyuze amaso mu byo ugiye kwiga. Suzuma umutwe, udutwe duto, amafoto n’udusanduku. Mu gihe utegura buri paragarafu, jya usoma imirongo myinshi uko bishoboka. Tekereza ku byo urimo utegura, ariko wibande ku ngingo wifuza kuzatangaho ibitekerezo mu materaniro. Iyo wateguye neza, ni bwo bikugirira akamaro kandi gutanga igitekerezo mu materaniro bikakorohera.—2 Kor 9:6.

16. Ni izihe porogaramu zo mu rwego rwa eregitoroniki ushobora kubona, kandi se uzifashisha ute?

16 Niba ibyo utegura biboneka mu buryo bwa eregitoroniki, jya ubyifashisha mu gihe bishoboka. Yehova akoresha umuryango we akaduha porogaramu za eregitoroniki zidufasha gutegura amateraniro. Porogaramu ya JW Library® ituma dushyira ibyo twiga mu bikoresho byacu bya eregitoroniki bigendanwa. Ibyo bituma twiyigisha, tugasoma cyangwa tugatega amatwi ibyafashwe amajwi, igihe cyose n’aho twaba turi hose. Hari abakoresha ubwo buryo mu gihe bari mu kiruhuko cya saa sita ku kazi cyangwa ku ishuri, cyangwa igihe bari mu rugendo. Watchtower Library n’ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower bidufasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ngingo runaka twifuza kumenyaho byinshi.

Utegura amateraniro ryari? (Reba paragarafu ya 14-16) *

17. (a) Kuki ari byiza gutegura ibitekerezo byinshi? (b) Videwo ivuga ngo: Ba incuti ya Yehova—Tegura igitekerezo uzatangayagufasha ite?

17 Niba bishoboka, jya utegura ibitekerezo byinshi. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo umanitse atari ko buri gihe bahita bakubaza. Hari n’abandi baba bamanitse kandi uwayoboye ashobora guhitamo umwe muri bo. Nanone uwayoboye ashobora kwakira ibitekerezo bike kugira ngo yubahirize igihe. Ubwo rero nadahita akubaza, ntuzababare cyangwa ngo ucike intege. Nutegura ibitekerezo byinshi, uzageraho usubize. Ushobora kwitegura gusoma umurongo wa Bibiliya. Ariko niba bishoboka, wanategura igitekerezo uzatanga mu magambo yawe. *

18. Kuki ugomba gutanga ibisubizo bigufi?

18 Jya utanga ibisubizo bigufi. Akenshi ibisubizo bitera inkunga biba ari bigufi kandi byumvikana neza. Ubwo rero jya wishyiriraho intego yo gutanga ibisubizo bigufi. Jya ugerageza kutarenza amasegonda 30 (Imig 10:19; 15:23). Niba umaze imyaka myinshi utanga ibitekerezo mu materaniro, ushobora gufasha abandi. Jya ubaha urugero, utanga ibisubizo bigufi. Iyo ushubije ibintu byinshi, ukamara iminota myinshi uvuga, bishobora gutera abandi ubwoba, bakibwira ko batabasha gutanga ibitekerezo nk’ibyo utanga. Nanone ibisubizo bigufi bituma n’abandi benshi bashobora gusubiza. Niba ubajijwe uri uwa mbere, jya utanga igisubizo cyoroshye kandi kigusha ku ngingo. Ntukavuge ibintu byose byavuzwe muri paragarafu. Iyo igitekerezo k’ibanze kiri muri paragarafu cyamaze kuvugwa, ushobora kuvuga ku bindi bintu byavuzwemo.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ni iki natangaho igitekerezo?

19. Uyobora yagufasha ate, ariko se ni iki ugomba gukora?

19 Jya ubwira uri buyobore ko wifuza gutanga igitekerezo kuri paragarafu runaka. Niba ari byo uhisemo, wagombye kubimubwira mbere y’uko amateraniro atangira. Nimugera kuri iyo paragarafu wahisemo, jya uhita umanika ukuboko, kandi ukuzamure bihagije kugira ngo akubone.

20. Ni mu buhe buryo amateraniro y’itorero ameze nk’ifunguro usangira n’inshuti?

20 Jya ubona ko amateraniro ari nk’ifunguro usangira n’inshuti zawe. Uramutse utumiwe mu birori by’abagize itorero, bakagusaba kubategurira ikintu cyoroheje cyo kurya, wakora iki? Bishobora kugutera ubwoba ho gato, ariko nanone wakora uko ushoboye ukazana ikintu kiri bushimishe abantu bose. Iyo tugiye mu materaniro, Yehova ni we uba wadutumiye kandi aba yaduteguriye ibintu byinshi byiza cyane (Zab 23:5; Mat 24:45). Ubwo rero iyo tuzanye impano yoroheje ihuje n’ubushobozi bwacu, biramushimisha. Bityo rero, jya utegura neza kandi utange ibitekerezo uko ushoboye kose. Ibyo bizatuma urira ku meza ya Yehova kandi ugire n’icyo uha abagize itorero.

INDIRIMBO YA 2 Yehova ni ryo zina ryawe

^ par. 5 Kimwe na Dawidi umwanditsi wa zaburi, twese dukunda Yehova kandi twishimira kumusingiza. Iyo turi mu materaniro, tuba dushobora kugaragaza urukundo dukunda Imana, dutanga ibitekerezo. Icyakora gutanga ibitekerezo bigora cyane bamwe muri twe. Niba nawe bijya bikugora, iki gice kiri bugufashe kumenya impamvu bigutera ubwoba n’uko waburwanya.

^ par. 17 Jya ku rubuga rwa jw.org/rw, urebe videwo ivuga ngo: Ba incuti ya Yehova—Tegura igitekerezo uzatanga.” Reba ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA > ABANA.”

^ par. 63 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abagize itorero bishimiye gutanga ibitekerezo mu Munara w’Umurinzi.

^ par. 65 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Bamwe mu bamaze kugaragazwa batanga ibitekerezo mu Munara w’Umurinzi. Nubwo bari mu mimerere itandukanye, bose bashaka igihe bagategura amateraniro.