Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 7

Nitwicisha bugufi, tuzashimisha Yehova

Nitwicisha bugufi, tuzashimisha Yehova

“Nimushake Yehova mwa bicisha bugufi bo mu isi mwe, . . . mushake kwicisha bugufi.”​—ZEF 2:3.

INDIRIMBO YA 80 “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”

INSHAMAKE *

1-2. (a) Mose yari muntu ki, kandi se yakoze iki? (b) Kuki dusabwa kwicisha bugufi?

BIBILIYA ivuga ko Mose “yari umuntu wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose bari ku isi” (Kub 12:3). Ese ibyo bisobanura ko yari ikigwari, ahuzagurika kandi ari umunyabwoba? Bamwe bavuga ko ari uko umuntu wicisha bugufi aba ameze. Ariko ibyo si byo. Mose yari intwari, azi gufata ibyemezo kandi yakoreraga Imana n’imbaraga ze zose. Yehova yamufashije guhangana n’umutegetsi ukomeye wa Egiputa, ayobora abantu bagera kuri miriyoni nk’eshatu bambuka ubutayu. Nanone yafashije Abisirayeli kunesha abanzi babo.

2 Nubwo tudahura n’ibibazo nk’ibya Mose, buri munsi duhura n’abantu cyangwa imimerere ituma kwicisha bugufi bitugora. Nubwo bimeze bityo ariko, dusabwa kugaragaza uwo muco. Yehova asezeranya ko ‘abicisha bugufi bazaragwa isi’ (Zab 37:11). Ese ubona wicisha bugufi? Abandi se bo babibona bate? Mbere yo gusubiza ibyo bibazo by’ingenzi, tugomba kumenya icyo kwicisha bugufi bisobanura.

KWICISHA BUGUFI BISOBANURA IKI?

3-4. (a) Kwicisha bugufi twabigereranya n’iki? (b) Ni iyihe mico dusabwa kugira ngo tube abantu bicisha bugufi, kandi kuki?

3 Kwicisha bugufi * twabigereranya n’igihangano cy’amabara meza. Kubera iki? Kimwe n’uko umunyabugeni avanga amabara atandukanye kugira ngo akore igihangano kiza, ni ko natwe dusabwa kugira imico myiza itandukanye kugira ngo dushobore kwicisha bugufi. Imwe muri iyo mico ni ukuganduka, kwitonda n’ubutwari. Kuki dusabwa kugira iyo mico niba twifuza gushimisha Yehova?

4 Abantu bicisha bugufi ni bo bonyine baganduka, bagakora ibyo Imana ishaka. Bimwe mu byo Imana ishaka ni uko tuba abantu bitonda (Mat 5:5; Gal 5:23). Iyo dukoze ibyo Imana ishaka, birakaza Satani. Ni yo mpamvu nubwo twicisha bugufi kandi tukitonda, abantu benshi bo muri iyi si ya Satani batwanga (Yoh 15:18, 19). Bityo rero, tugomba kugira ubutwari kugira ngo turwanye Satani.

5-6. (a) Kuki Satani yanga abantu bicisha bugufi? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

5 Umuntu uticisha bugufi yishyira hejuru, akarakara bikabije, kandi ntiyumvire Yehova. Uko ni ko Satani ameze rwose. Kuba yanga abantu bicisha bugufi rero, ntibitangaje! Abo bantu bashyira Satani ahabona, kubera ko bafite imico atagira. Ikimubabaza kurushaho ni uko bagaragaza ko ari umubeshyi. Kubera iki? Ni ukubera ko n’iyo yagira ate, adashobora kubuza abantu bicisha bugufi gukorera Yehova!—Yobu 2:3-5.

6 Ariko se ni ryari kwicisha bugufi biba bitoroshye? Kuki tugomba gukomeza kwitoza uwo muco? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, reka dusuzume urugero rwa Mose, urw’Abaheburayo batatu bajyanywe mu bunyage i Babuloni n’urwa Yesu.

NI RYARI KWICISHA BUGUFI BIBA BITOROSHYE?

7-8. Mose yitwaye ate igihe yasuzugurwaga?

7 Mu gihe ufite inshingano yo kuyobora abandi. Kwicisha bugufi bishobora kugora abafite inshingano yo kuyobora abandi, cyanecyane mu gihe umwe mu bo bayobora abasuzuguye cyangwa akabanenga. Ese ibyo byaba byarakubayeho? Byagenda bite se ari umwe mu bagize umuryango wawe ugusuzuguye? Wakwitwara ute? Reka turebe uko Mose yitwaye igihe byamubagaho.

8 Yehova yahaye Mose inshingano yo kuyobora Abisirayeli n’iyo kwandika amategeko iryo shyanga ryagenderagaho. Ntawutarabonaga ko Yehova yari ashyigikiye Mose rwose! Nubwo byari bimeze bityo ariko, mushiki we Miriyamu n’umuvandimwe we Aroni, baramunenze, banavuga ko yashatse umugore udakwiriye. Iyo ibyo biza kuba ku wundi muntu ufite ububasha nk’ubwa Mose, yashoboraga kurakara kandi agashaka kwihorera. Icyakora Mose we si uko yabigenje. Ntiyahise arakara. Ahubwo yinginze Yehova ngo adohorere Miriyamu (Kub 12:1-13). Kuki Mose yitwaye atyo?

Mose yinginze Yehova ngo adohorere Miriyamu (Reba paragarafu ya 8)

9-10. (a) Yehova yatoje Mose ate? (b) Ni iki abatware b’imiryango n’abasaza b’itorero bakwigira kuri Mose?

9 Mose yari yaremeye ko Yehova amutoza. Imyaka 40 mbere yaho, igihe yabaga ibwami muri Egiputa, ntiyicishaga bugufi. Muri icyo gihe yigeze kurakara cyane, yica umuntu yumvaga ko yarenganyije mugenzi we. Icyo gihe Mose yibwiraga ko Yehova amushyigikiye. Yehova yamaze imyaka 40 atoza Mose kugira ngo asobanukirwe ko ubutwari atari bwo bwonyine bwari kuzamufasha kuyobora Abisirayeli, ahubwo ko yasabwaga no kwicisha bugufi. Kugira ngo ashobore kwicisha bugufi, yagombaga kuganduka no kwitonda. Iryo somo yararifashe, kandi yabaye umuyobozi mwiza.—Kuva 2:11, 12; Ibyak 7:21-30, 36.

10 Muri iki gihe, abatware b’imiryango n’abasaza b’itorero bakwiriye kwigana Mose. Mu gihe umuntu agusuzuguye, ntukihutire kurakara. Niba hari ikosa wakoze, jya wicisha bugufi uryemere (Umubw 7:9, 20). Jya ugandukira Yehova, ukemure ibibazo ukurikije amabwiriza atanga. Ikindi kandi, jya usubizanya ineza buri gihe (Imig 15:1). Abatware b’imiryango n’abasaza b’itorero bitwara batyo, bashimisha Yehova, bakimakaza amahoro kandi bakabera abandi urugero mu birebana no kwicisha bugufi.

11-13. Ni irihe somo twavana ku Baheburayo batatu?

11 Mu gihe utotezwa. Kuva kera, abategetsi bagiye batoteza abagaragu ba Yehova. Bashobora kudushinja ibintu byinshi, ariko mu by’ukuri baba batuziza ko twahisemo “kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu” (Ibyak 5:29). Bashobora kutugira urw’amenyo, bakadufunga, bakaba banadukubita. Icyakora Yehova aradufasha ntitwihorere, ahubwo tugakomeza gutuza.

12 Reka dusuzume urugero twasigiwe n’Abaheburayo batatu bari mu bunyage, ari bo Hananiya, Mishayeli na Azariya. * Umwami wa Babuloni yabategetse kunamira igishushanyo kinini cyane cya zahabu yari yakoze. Bamusobanuriye bitonze impamvu batashoboraga kunamira icyo gishushanyo. Bakomeje kugandukira Imana, nubwo umwami yabashyiragaho iterabwoba, ababwira ko ari bubajugunye mu itanura ry’umuriro. Yehova yahise abakiza, ariko mu by’ukuri ntibari babyiteze. Ahubwo bari biteguye kwakira icyo Yehova yari kureka kikababaho cyose (Dan 3:1, 8-28). Bagaragaje neza ko abantu bicisha bugufi, baba ari intwari. Nta mwami, nta bikangisho cyangwa ibihano byatuma tureka gukorera Yehova wenyine.—Kuva 20:4, 5.

13 Twakwigana dute abo Baheburayo batatu mu gihe dutotezwa? Twicisha bugufi, tukiringira ko Yehova azatwitaho (Zab 118:6, 7). Abadushinja ibibi, tubasubiza mu bugwaneza kandi tububashye (1 Pet 3:15). Nanone twirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyadutandukanya na Data udukunda.

Iyo abantu baturwanyije, tubasubiza tububashye (Reba paragarafu ya 13)

14-15. (a) Ni iki gishobora kutubaho mu gihe duhangayitse? (b) Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 53:7, 10, kuki twavuga ko Yesu ari we watanze urugero ruhebuje rwo kwicisha bugufi mu gihe duhangayitse?

14 Mu gihe uhangayitse. Twese tujya duhangayika bitewe n’ibintu bitandukanye. Dushobora guhangayika mu gihe tugiye gukora ikizamini ku ishuri cyangwa tugahangayikishwa n’akazi runaka. Nanone dushobora guhangayikishwa n’uko twakwivuza mu gihe turwaye. Iyo duhangayitse, kwicisha bugufi biratugora. Ibintu ubusanzwe bitatubabazaga, bishobora kuturakaza. Dushobora kuvuga nabi cyangwa tugakorera abandi ibintu bitari byiza. Niba nawe hari igihe wumva uhangayitse, reba uko Yesu yitwaye igihe yari ahangayitse.

15 Mu mezi ya nyuma y’ubuzima bwe ku isi, yari ahangayitse cyane. Yari azi ko yari kuzicwa urw’agashinyaguro (Yoh 3:14, 15; Gal 3:13). Habura amezi make ngo apfe, yavuze ko yari ababaye cyangwa ahangayitse cyane (Luka 12:50). Nanone, igihe haburaga iminsi mike ngo apfe, yaravuze ati: “Umutima wanjye urahagaze.” Isengesho yavuze abwira Imana uko yiyumvaga, rigaragaza ko yicishaga bugufi kandi akayigandukira. Yarasenze ati: “Data, ndokora unkure muri iki gihe cy’amakuba! Nyamara iki gihe cy’amakuba kigomba kungeraho, kuko ari cyo cyatumye nza. Data, ubahisha izina ryawe” (Yoh 12:27, 28). Icyo gihe cy’amakuba kigeze, Yesu yagaragaje ubutwari, yishyira mu maboko y’abanzi b’Imana, bamwica urw’agashinyaguro. Nubwo yari ahangayitse kandi ababara cyane, yicishije bugufi akora ibyo Imana ishaka. Nta gushidikanya ko Yesu ari we watanze urugero ruhebuje rwo kwicisha bugufi mu gihe duhangayitse.—Soma muri Yesaya 53:7, 10.

Yesu yatanze urugero ruhebuje rwo kwicisha bugufi (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17) *

16-17. (a) Ni iki inshuti za Yesu zakoze cyashoboraga gutuma adakomeza kwicisha bugufi? (b) Twakwigana Yesu dute?

16 Mu ijoro rya nyuma Yesu ari hano ku isi, hari ikintu abigishwa be bakoze cyashoboraga gutuma adakomeza kwicisha bugufi. Tekereza nawe ukuntu yari ahangayitse. Yibazaga niba yari gukomeza kuba indahemuka kugeza apfuye. Abantu babarirwa muri za miriyari ni we bari batezeho amakiriro (Rom 5:18, 19). Ik’ingenzi kurushaho, uko yari kwitwara byari kubahisha Se cyangwa bikamusuzuguza (Yobu 2:4). Icyakora muri iryo joro rya nyuma, igihe yarimo asangira n’inshuti ze magara, ari zo ntumwa ze, zagiye ‘impaka zikomeye, zishaka kumenya uwasaga naho akomeye muri zo.’ Yesu yari yarabakosoye inshuro nyinshi, ababwira ko bagomba kwicisha bugufi, ndetse no kuri uwo mugoroba nyirizina. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Yesu ntiyarakaye, ahubwo yakomeje gutuza. Yongeye kubakosora mu bugwaneza ariko atajenjetse, abasobanurira imyifatire bagombaga kugira. Hanyuma yabashimiye ko bakomeje kumushyigikira mu budahemuka.—Luka 22:24-28; Yoh 13:1-5, 12-15.

17 Ibyabaye kuri Yesu biramutse bitubayeho twakwitwara dute? Dushobora kwigana Yesu, tugakomeza gutuza no mu gihe duhangayitse. Tuge tuganduka, twumvire itegeko rya Yehova ridusaba ‘gukomeza kwihanganirana’ (Kolo 3:13). Ikizadufasha kumvira iryo tegeko ni ukwibuka ko twese tujya tuvuga cyangwa tugakora ibintu bibabaza abandi (Imig 12:18; Yak 3:2, 5). Nanone tuge dushimira abandi imico myiza bafite.—Efe 4:29.

KUKI TUGOMBA GUKOMEZA KWICISHA BUGUFI?

18. Yehova afasha ate abicisha bugufi gufata imyanzuro myiza, ariko se ni iki bagomba gukora?

18 Bidufasha gufata imyanzuro myiza. Mu gihe duhuye n’ibibazo bikomeye ariko tukaba tutazi icyo twakora, Yehova adufasha gufata imyanzuro myiza. Icyakora adufasha ari uko gusa twicisha bugufi. Adusezeranya ko azumva “ibyifuzo by’abicisha bugufi” (Zab 10:17). Nanone azakora ibirenze kumva ibyifuzo byacu. Bibiliya igira iti: “Azafasha abicisha bugufi kugendera mu mategeko ye, kandi abicisha bugufi azabigisha inzira ye” (Zab 25:9). Yehova atuyobora akoresheje Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho zayo * n’ibindi bikoresho byose dutegurirwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45-47). Nitwicisha bugufi tukemera ko Yehova adufasha, tuziyigisha dukoresheje ibyo bikoresho aduha kandi tugaragaze ko tuganduka dushyira mu bikorwa ibyo twize.

19-21. Ni irihe kosa Mose yakoreye i Kadeshi, kandi se ibyamubayeho bitwigisha iki?

19 Biturinda gukora amakosa. Reka twongere dusuzume ibyabaye kuri Mose. Yamaze imyaka myinshi yicisha bugufi kandi akora ibishimisha Yehova. Icyakora igihe Abisirayeli bari bamaze imyaka hafi 40 bazerera mu butayu, yananiwe kwicisha bugufi. Hari hashize igihe gito mushiki we apfuye, bamuhamba i Kadeshi. Uwo mushiki we ashobora kuba ari we warokoye ubuzima bwe muri Egiputa. Icyo gihe Abisirayeli bongeye kwitotomba bavuga ko bari babayeho nabi. ‘Batonganyije Mose’ bamuziza ko bari babuze amazi. Nubwo Yehova yari yarakoze ibitangaza byinshi binyuze kuri Mose kandi Mose akaba yari amaze igihe kinini abayobora neza, ntibyababujije kwitotomba. Ntibitotombeye gusa ko babuze amazi, ahubwo banitotombeye Mose nk’aho ari we watumye bicwa n’inyota.—Kub 20:1-5, 9-11.

20 Mose yararakaye cyane, ananirwa kwicisha bugufi. Aho kugira ngo agaragaze ukwizera abwire urutare ngo ruzane amazi nk’uko Yehova yari yabimubwiye, yatonganyije abantu, kandi ababwira ko agiye kubakorera igitangaza. Hanyuma yakubise urutare inshuro ebyiri, ruvamo amazi menshi. Ubwibone n’uburakari byatumye akora ikosa rikomeye (Zab 106:32, 33). Kuba yarananiwe kwicisha bugufi mu gihe gito gusa, byamubujije kwinjira mu Gihugu k’Isezerano.—Kub 20:12.

21 Ibyabaye kuri Mose bitwigisha byinshi. Icya mbere, tugomba guhatana kugira ngo dukomeze kwicisha bugufi. Turamutse duteshutse ntidukomeze kwicisha bugufi, n’iyo byaba akanya gato, ubwibone bushobora kutuganza, bikaba byatuma tuvuga cyangwa tugakora ibintu by’ubupfapfa. Icya kabiri, kwicisha bugufi birushaho kutugora mu gihe duhangayitse. Bityo rero, tuge twihatira gukomeza kwicisha bugufi no mu gihe duhangayitse.

22-23. (a) Kuki tugomba gukomeza kwicisha bugufi? (b) Amagambo yo muri Zefaniya 2:3 agaragaza iki?

22 Biraturinda. Vuba aha, Yehova azarimbura ababi bose ku isi, hasigare abicisha bugufi bonyine. Icyo gihe isi izagira amahoro nyakuri (Zab 37:10, 11). Ese nawe uzaba uri muri abo bantu bicisha bugufi bazasigara? Nukora ibihuje n’ibyo Yehova yadusabye binyuze ku muhanuzi Zefaniya, uzaba ubarimo.—Soma muri Zefaniya 2:3.

23 Kuki muri Zefaniya 2:3 havuga ngo: “Ahari mwazahishwa”? Ayo magambo ntiyumvikanisha ko Yehova adashoboye kurinda abantu akunda, kandi bakora ibimushimisha. Ahubwo agaragaza ko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo azaturinde. Kugira ngo tuzarokoke ‘umunsi w’uburakari bwa Yehova’ bityo tubeho iteka, tugomba gushyiraho imihati tugakomeza kwicisha bugufi kandi tugashimisha Yehova.

INDIRIMBO YA 120 Tujye twiyoroshya nka Kristo

^ par. 5 Kwicisha bugufi ntibivukanwa. Tugomba kubyitoza. Iyo dushyikirana n’abantu barangwa n’amahoro, kwicisha bugufi bishobora kutworohera. Ariko iyo tugiranye ikibazo n’abibone, kwicisha bugufi biratugora. Muri iki gice, turi busuzume ingorane dushobora guhura na zo mu gihe twitoza uwo muco mwiza cyane.

^ par. 3 AMAGAMBO YASOBANUWE: Kwicisha bugufi ni ukugaragariza abandi ubugwaneza kandi washotorwa ugakomeza kwitonda. Umuntu wicisha bugufi ntagira ubwibone, ahubwo abona ko abandi bamuruta. Yehova na we yicisha bugufi, akatugaragariza urukundo n’imbabazi nubwo turi abantu badatunganye.

^ par. 12 Abanyababuloni bise abo Baheburayo andi mazina, ari yo Shadaraki, Meshaki na Abedenego.—Dan 1:7.

^ par. 18 Urugero, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 2011.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Igihe abigishwa ba Yesu bajyaga impaka zikomeye bashaka kumenya umukuru muri bo, yakomeje gutuza, abakosora mu bugwaneza.