Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 8

Kuki tugomba gushimira abandi?

Kuki tugomba gushimira abandi?

“Mujye muba abantu bashimira.”​—KOLO 3:15.

INDIRIMBO YA 46 Warakoze Yehova

INSHAMAKE *

1. Umusamariya Yesu yakijije yagaragaje ate ko ashimira?

HARI abagabo icumi bari bahangayitse cyane. Bari barwaye ibibembe kandi nta kizere cyo gukira bari bafite. Umunsi umwe babonye Yesu, ari we Mwigisha Ukomeye, ariko bamubona akiri kure. Bari barumvise ko yari yarakijije abantu indwara zitandukanye, kandi bari bizeye ko na bo yabakiza. Ni yo mpamvu baranguruye bati: “Yesu, Mwigisha, tugirire impuhwe!” Bose uko ari icumi yarabakijije. Nta gushidikanya ko bishimiye iyo neza Yesu yabagaragarije. Icyakora umwe muri bo wari Umusamariya yumvise kwishima mu mutima bidahagije, anabwira Yesu amagambo yo kumushimira. * Uwo mugabo yumvise agomba gusingiza Imana “mu ijwi riranguruye.”—Luka 17:12-19.

2-3. (a) Kuki hari igihe tudashimira abandi? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Kimwe n’uwo Musamariya, natwe tuba twifuza gushimira abantu bakora ibyiza. Ariko hari igihe twibagirwa kubwira abandi ko tubashimira cyangwa kugira icyo dukora ngo tubibereke.

3 Muri iki gice, turi busuzume impamvu ari iby’ingenzi ko dushimira abandi, kandi tukagira icyo dukora ngo tubibereke. Turi busuzume amasomo twavana ku bantu bavugwa muri Bibiliya bagaragaje ko bashimira n’ababaye indashima. Hanyuma turi busuzume uko twagaragaza ko dushimira.

KUKI TUGOMBA GUSHIMIRA?

4-5. Kuki tugomba gushimira abandi?

4 Yehova aduha urugero rwiza mu birebana no gushimira. Bumwe mu buryo agaragazamo ko ashimira, ni uko agororera abantu bose bakora ibimushimisha (2 Sam 22:21; Zab 13:6; Mat 10:40, 41). Natwe Ibyanditswe bidutera inkunga yo ‘kwigana Imana nk’abana bakundwa’ (Efe 5:1). Bityo rero, impamvu y’ibanze yagombye gutuma dushimira, ni uko twifuza kwigana Yehova.

5 Reka dusuzume indi mpamvu yagombye gutuma dushimira abandi. Gushimira twabigereranya n’ibyokurya byiza. Birushaho kuryoha iyo bisangiwe. Iyo abandi badushimiye, biradushimisha. Ubwo rero iyo natwe dushimiye abandi na bo barishima. Iyo dushimiye umuntu wadufashije cyangwa waduhaye ikintu twari dukeneye, tuba tumweretse ko ibyo yakoze bifite akamaro. Ibyo bituma ubucuti dufitanye na we burushaho gukomera.

6. Kuki amagambo tubwira abandi yo kubashimira yagereranywa na pome zikozwe muri zahabu?

6 Amagambo tubwira abandi tubashimira, agira akamaro cyane. Bibiliya igira iti: “Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye rimeze nk’imitapuwa ya zahabu iri ku kintu gicuzwe mu ifeza” (Imig 25:11). Tekereza ukuntu umutako w’imbuto z’imitapuwa cyangwa pome zikozwe muri zahabu ziri ku isahane y’ifeza, waba ari mwiza cyane! Uretse n’ibyo, waba unahenze cyane! Umuntu aramutse aguhaye impano nk’iyo wakwiyumva ute? Nguko uko amagambo uvuga ushimira abandi aba ari ay’agaciro kenshi. Ikindi wazirikana ni uko pome ikozwe muri zahabu iramba. Mu buryo nk’ubwo, amagambo tubwira abandi tubashimira ntibayibagirwa, kandi bakomeza kuyaha agaciro ubuzima bwabo bwose.

BARASHIMIRAGA

7. Nk’uko bigaragara muri Zaburi ya 69:30, Dawidi yagaragaje ate ko ashimira? Abandi banditsi ba Zaburi babigaragaje bate?

7 Abagaragu b’Imana benshi ba kera barashimiraga. Umwe muri bo ni Dawidi. (Soma muri Zaburi ya 69:30.) Yishimiraga cyane ko yasengaga Imana y’ukuri kandi yabigaragaje mu buryo bufatika. Yatanze ibintu by’agaciro kenshi kugira ngo ashyigikire umushinga wo kubaka urusengero. Bene Asafu bagaragaje ko bashimira bandika za zaburi cyangwa indirimbo zo gusingiza Imana. Muri zaburi imwe bashimiye Yehova kandi bavuga amagambo agaragaza ko bishimiraga ‘imirimo ye itangaje’ (Zab 75:1). Dawidi na bene Asafu bifuzaga gushimira Yehova cyane kubera imigisha yose yari yarabahaye. Wabigana ute?

Urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma rutwigisha iki ku birebana no gushimira? (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9) *

8-9. Pawulo yashimiye ate abavandimwe na bashiki bacu, kandi se ibyo byagize akahe kamaro?

8 Intumwa Pawulo yashimiraga abavandimwe na bashiki bacu kandi yabigaragaje mu magambo yabavuzeho. Buri gihe yasengaga Imana ayishimira bitewe n’ibyiza bamukoreye. Nanone yabashimiye mu rwandiko yabandikiye. Mu mirongo 15 ibanza y’igice cya 16 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yavuzemo amazina 27 y’Abakristo bagenzi be. By’umwihariko, Pawulo yavuze ko Purisikila na Akwila “bari biteguye gucibwa amajosi” ku bw’ubugingo bwe, kandi ko Foyibe “yarwanye kuri benshi,” harimo na Pawulo ubwe. Yashimiye abo bavandimwe na bashiki bacu kubera ko bakoranaga umwete.—Rom 16:1-15.

9 Pawulo yari azi neza ko abo bavandimwe na bashiki bacu bari abantu badatunganye, ariko yashoje urwandiko yandikiye Abaroma yibanda ku mico yabo myiza. Tekereza ukuntu abo bavandimwe na bashiki bacu bishimye cyane, igihe urwo rwandiko rwasomerwaga mu itorero! Birumvikana ko ibyo byatumye ubucuti bari bafitanye na we burushaho gukomera. Ese nawe ushimira abo muteranira hamwe bitewe n’ibyiza bakora cyangwa ibyo bavuga?

10. Ukuntu Yesu yashimiye abigishwa be bitwigisha iki?

10 Mu butumwa Yesu yagejeje ku bari bagize amatorero amwe n’amwe yo muri Aziya Ntoya, yabashimiye ibyo bakoraga. Urugero, yabwiye abo mu itorero ry’i Tuwatira ati: “Nzi ibikorwa byawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe n’umurimo wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi ko ibikorwa byawe bya nyuma biruta ibya mbere” (Ibyah 2:19). Yesu ntiyavuze gusa ko bakoraga ibikorwa byinshi byiza, ahubwo yanabashimiye imico myiza yatumaga babikora. Nubwo hari abo Yesu yagiriye inama muri iryo torero, yabanje kubashimira kandi asoza abatera inkunga (Ibyah 2:25-28). Yesu arakomeye cyane kubera ko ari we uyobora amatorero yose. Ubusanzwe ntahatirwa kudushimira kubera umurimo tumukorera. Nubwo bimeze bityo ariko, aradushimira. Mbega urugero rwiza aha abasaza!

BABAYE INDASHIMA

11. Mu Baheburayo 12:16, hagaragaza ko Esawu yafataga ate ibintu byera?

11 Ikibabaje ni uko hari abantu bavugwa muri Bibiliya babaye indashima. Urugero, nubwo Esawu yarezwe n’ababyeyi bakundaga Yehova kandi bakamwubaha, ntiyahaga agaciro ibintu byera. (Soma mu Baheburayo 12:16.) Yabigaragaje ate? Yarahubutse agurisha murumuna we Yakobo uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura, abuguranye isupu (Intang 25:30-34). Nyuma yaho, Esawu yicujije cyane ibyo yari yakoze. Icyakora igihe atahabwaga ibigenewe umwana w’imfura, nta mpamvu yari afite yo kubabara.

12-13. Abisirayeli bagaragaje bate ko bari indashima, kandi se byagize izihe ngaruka?

12 Abisirayeli bari bafite impamvu nyinshi zo gushimira. Yehova yari yarateje Egiputa Ibyago Icumi kugira ngo abakure mu bubata. Nanone Imana yari yarabarokoye igihe yarohaga ingabo zose za Egiputa mu Nyanja Itukura. Icyo gihe Abisirayeli bashimiye Yehova cyane, bamuririmbira indirimbo yo kumusingiza. Ariko se bakomeje gushimira?

13 Igihe Abisirayeli bahuraga n’ibindi bibazo, bahise bibagirwa ibintu byiza byose Yehova yari yarabakoreye. Bagaragaje ko bari indashima (Zab 106:7). Babigaragaje bate? Abari bagize ‘iteraniro ryose ry’Abisirayeli batangiye kwitotombera Mose na Aroni,’ mu by’ukuri bakaba baritotomberaga Yehova (Kuva 16:2, 8). Yababajwe cyane n’uko babaye indashima. Nyuma yaho, yavuze ko Abisirayeli bariho icyo gihe bose bari kugwa mu butayu, uretse Yosuwa na Kalebu (Kub 14:22-24; 26:65). Reka dusuzume uko twakwirinda kuba nk’abo bantu babaye indashima n’uko twakwigana abagaragaje ko bashimira.

JYA USHIMIRA

14-15. (a) Abashakanye bashimirana bate? (b) Ababyeyi batoza bate abana babo umuco wo gushimira?

14 Jya ushimira abandi mu muryango. Iyo abagize umuryango bose bashimirana, bibagirira akamaro. Iyo abashakanye bashimirana, urukundo bakundana rurushaho gukomera. Nanone ibyo bituma kubabarirana byoroha. Umugabo uha agaciro umugore we, yita ku magambo meza avuga n’ibintu byiza akora, kandi ‘aramushima’ (Imig 31:10, 28). Umugore w’umunyabwenge na we ashimira umugabo we.

15 Babyeyi, mwatoza mute abana banyu umuco wo gushimira? Muge mwibuka ko abana banyu bigana ibyo muvuga n’ibyo mukora. Bityo rero, muge mubaha urugero rwiza, mubashimire ibyo babakoreye. Byongeye kandi, muge mwigisha abana banyu gushimira abandi. Muge mufasha abana banyu gusobanukirwa ko bagomba gushimira abandi babivanye ku mutima, kandi ko amagambo bavuga bashimira abandi agira akamaro cyane. Urugero, umukobwa witwa Clary yaravuze ati: “Igihe mama yari afite imyaka 32, papa yarafunzwe, maze asigara aturera wenyine uko twari batatu. Ubwo nari maze kugira imyaka 32, natekereje ukuntu kuturera wenyine ari muri icyo kigero bishobora kuba byaramugoye cyane. Namushimiye cyane ibyo yigomwe byose kugira ngo atwiteho nge na basaza bange. Aherutse kumbwira ko akizirikana amagambo namubwiye, ko ahora ayatekerezaho, kandi ko iyo ayibutse yirirwa neza.”

Jya utoza abana bawe umuco wo gushimira (Reba paragarafu ya 15) *

16. Tanga urugero rugaragaza uko gushimira abandi bishobora kubatera inkunga.

16 Jya ushimira abandi mu itorero. Iyo dushimira abavandimwe na bashiki bacu, bibatera inkunga. Urugero, umusaza w’itorero witwa Jorge ufite imyaka 28, yigeze kurwara araremba. Yamaze ukwezi kose adashobora kujya mu materaniro. N’igihe yari atangiye kuyajyamo, ntiyashoboraga gutanga ibiganiro. Jorge yaravuze ati: “Numvaga nta cyo maze bitewe n’uko ntashoboraga gusohoza inshingano nari mfite mu itorero. Ariko umunsi umwe amateraniro arangiye, hari umuvandimwe wambwiye ati: ‘Nagira ngo ngushimire cyane kubera ukuntu watubereye urugero rwiza mu muryango wacu. Ntushobora kwiyumvisha ukuntu disikuru watangaga zatugiriye akamaro cyane. Zadufashije kugira ukwizera gukomeye.’ Ayo magambo yankoze ku mutima, maze amarira anzenga mu maso. Yanteye inkunga cyane.”

17. Nk’uko mu Bakolosayi 3:15 habigaragaza, twashimira Yehova dute ku bw’ubuntu atugirira?

17 Jya ushimira Imana igira ubuntu. Yehova aduha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka menshi. Urugero, twiga ibintu byinshi by’ingirakamaro mu materaniro, binyuze ku magazeti n’imbuga zacu za interineti. Ese wigeze kumva disikuru, gusoma ingingo runaka cyangwa kureba ikiganiro kuri tereviziyo ya JW, maze ukibwira uti: “Ibi ni byo nari nkeneye rwose”? Washimira Yehova ute? (Soma mu Bakolosayi 3:15.) Uburyo bumwe twabikoramo, ni uko twajya tumusenga buri gihe tumushimira ku bw’izo mpano nziza.—Yak 1:17.

Gukora isuku ku Nzu y’Ubwami, ni uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza ko dushimira (Reba paragarafu ya 18)

18. Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’Inzu y’Ubwami yacu?

18 Nanone tugaragaza ko dushimira Yehova dukora isuku aho dusengera. Buri gihe dukora isuku ku Mazu y’Ubwami yacu ndetse tukayitaho, kandi abashinzwe ibikoresho bya eregitoronike by’itorero, baba basabwa kubifata neza. Iyo twita ku Mazu y’Ubwami uko bikwiriye, araramba kandi ntibibe ngombwa ko akorwaho imirimo myinshi yo gusanwa. Ibyo bituma tuzigama amafaranga yo kubaka no gusana andi Mazu y’Ubwami yo hirya no hino ku isi.

19. Ibyabaye ku mugenzuzi w’akarere n’umugore we bikwigisha iki?

19 Jya ushimira abitangira kudukorera. Gushimira umuntu bishobora kumurema agatima, ntakomeze guhangayikishwa cyane n’ingorane ahanganye na zo. Reka turebe ibyabaye ku mugenzuzi w’akarere n’umugore we. Igihe bari biriwe babwiriza mu gihe k’imbeho nyinshi, batashye baguye agacuho. Hari hakonje cyane ku buryo umugore we yararanye ikoti ry’imbeho. Bukeye bwaho yabwiye umugabo we ko yumvaga atagishoboye umurimo wo gusura amatorero. Muri icyo gitondo, babonye ibaruwa iturutse ku biro by’ishami yari yandikiwe uwo mushiki wacu. Bamushimiraga cyane umurimo akora n’ukuntu yihangana. Banamubwiye ukuntu bazirikana ko guhindura icumbi buri cyumweru ari ibintu bitoroshye. Umugabo we yaravuze ati: “Iyo baruwa yamukoze ku mutima, ku buryo atongeye kuvuga ibyo guhagarika umurimo wo gusura amatorero. Ibaze ko hari igihe najyaga ntekereza guhagarika umurimo, akaba ari we untera inkunga!” Uwo mugabo n’umugore we bakoze umurimo wo gusura amatorero imyaka igera kuri 40.

20. Ni iki tugomba kwihatira gukora buri munsi, kandi kuki?

20 Nimucyo tuge twihatira buri munsi kubwira abandi amagambo yo kubashimira, tubigaragaze no mu byo tubakorera. Amagambo avuye ku mutima tubwira umuntu cyangwa ibyo tumukorera, bishobora kumufasha guhangana n’ibibazo byo muri iyi si yuzuyemo abantu b’indashima. Nanone bizatuma tugirana n’abandi ubucuti bukomeye, bushobora no kuzakomeza iteka ryose. Ik’ingenzi kurushaho ni uko tuzaba twigana Data Yehova, urangwa n’umuco wo kugira ubuntu no gushimira.

INDIRIMBO YA 20 Watanze Umwana wawe ukunda

^ par. 5 Ni iki twigira kuri Yehova, Yesu n’Umusamariya wari urwaye ibibembe, ku birebana no gushimira? Muri iki gice turi busuzume ingero zabo ndetse n’izindi. Turi busuzume impamvu gushimira abandi ari iby’ingenzi n’uko twabashimira mu buryo bugaragara.

^ par. 1 AMAGAMBO YASOBANUWE: Gushimira umuntu cyangwa gushimira ku bw’ikintu runaka ni ukumenya agaciro k’uwo muntu cyangwa k’icyo kintu. Iryo jambo ryumvikanisha ko umuntu yakozwe ku mutima n’ibyabaye.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Urwandiko rwa Pawulo rusomerwa itorero ry’i Roma; Akwila, Purisikila, Foyibe n’abandi bishimiye ko amazina yabo yavuzwemo.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umubyeyi yereka umukobwa we uko yashimira mushiki wacu ugeze mu za bukuru w’intangarugero.