Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 9

Uko Yehova yagaragarije Abisirayeli urukundo n’ubutabera

Uko Yehova yagaragarije Abisirayeli urukundo n’ubutabera

“Yehova akunda gukiranuka n’ubutabera. Isi yuzuye ineza ye yuje urukundo.”​—ZAB 33:5.

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

INSHAMAKE *

1-2. (a) Ni iki twese twifuza? (b) Ni iki twakwiringira tudashidikanya?

TWESE twifuza gukundwa no kutarenganywa. Iyo abantu batatugaragarije urukundo kandi bagahora baturenganya, dushobora kumva nta gaciro dufite, tukaba twakwiheba.

2 Yehova azi ko twifuza cyane gukundwa no kutarenganywa (Zab 33:5). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana idukunda kandi ko itifuza ko turenganywa. Ibyo bigaragazwa n’Amategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli binyuze kuri Mose. Niba wifuza kugaragarizwa urukundo cyangwa ukaba wararenganyijwe, suzuma ukuntu Amategeko ya Mose * agaragaza ko Yehova yita ku bagaragu be.

3. (a) Dukurikije ibivugwa mu Baroma 13:8-10, ni iki tumenya iyo dusuzumye Amategeko ya Mose? (b) Ni ibihe bibazo turi busubize muri iki gice?

3 Iyo dusuzumye Amategeko ya Mose, tumenya ukuntu Imana yacu Yehova igira urukundo rurangwa n’ubwuzu. (Soma mu Baroma 13:8-10.) Muri iki gice turi busuzume amwe mu mategeko yahawe Abisirayeli, tunasubize ibi bibazo: Kuki dushobora kuvuga ko ayo Mategeko yari ashingiye ku rukundo? Kuki twavuga ko Amategeko yimakazaga ubutabera? Ni mu buhe buryo abari bafite inshingano y’ubuyobozi basabwaga gukurikiza ayo Mategeko? Ni ba nde ayo Mategeko yarengeraga by’umwihariko? Ibisubizo by’ibyo bibazo bishobora kuduhumuriza, tukagira ibyiringiro kandi bigatuma turushaho kugirana ubucuti na Data udukunda.—Ibyak 17:27; Rom 15:4.

AMATEGEKO YARI ASHINGIYE KU RUKUNDO

4. (a) Kuki twavuga ko Amategeko ya Mose yari ashingiye ku rukundo? (b) Ni ayahe mategeko Yesu yavuze muri Matayo 22:36-40?

4 Dushobora kuvuga ko Amategeko ya Mose yari ashingiye ku rukundo, kubera ko ibyo Yehova akora byose biba bishingiye ku rukundo (1 Yoh 4:8). Ayo mategeko yose Yehova yayashyizeho ashingiye ku mategeko abiri y’ibanze: Gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe. (Lewi 19:18; Guteg 6:5; soma muri Matayo 22:36-40.) Bityo rero, dushobora kwitega ko buri tegeko muri ayo Mategeko yose asaga 600, rigira icyo ritwigisha ku muco wa Yehova w’urukundo. Reka dusuzume ingero nke.

5-6. Yehova yifuza ko abashakanye babana bate, kandi se ni iki abona? Tanga urugero.

5 Jya ubera indahemuka uwo mwashakanye kandi wite ku bana bawe. Yehova yifuza ko abashakanye bakundana cyane kandi bakabana akaramata (Intang 2:24; Mat 19:3-6). Guca inyuma uwo mwashakanye ni kimwe mu byaha bikomeye cyane umuntu ashobora gukorera mugenzi we. Ni yo mpamvu itegeko rya karindwi mu Mategeko Icumi ryabuzaga abantu ubusambanyi (Guteg 5:18). Usambanye aba ‘acumuye ku Mana’ kandi bibabaza cyane uwo bashakanye (Intang 39:7-9). Uwahemukiwe ashobora kumara imyaka myinshi agifite agahinda.

6 Yehova yita cyane ku mibanire y’abashakanye. By’umwihariko, yifuzaga ko abagore b’Abisirayeli bitabwaho. Umugabo wubahaga Amategeko, yakundaga umugore we kandi ntapfe gutana na we (Guteg 24:1-4; Mat 19:3, 8). Icyakora iyo yabaga afite impamvu ifatika yo gutana na we, yagombaga kumuha ikemezo cy’ubutane. Icyo kemezo cyatumaga umugore adashinjwa icyaha cy’ubusambanyi. Uko bigaragara, mbere y’uko umugabo aha umugore we icyo kemezo, yagombaga kubanza kugisha inama abakuru b’umugi. Ibyo byashoboraga gutuma babafasha kugira ngo bakomeze kubana neza. Iyo Umwisirayeli yatanaga n’umugore we ku mpamvu z’ubwikunde, si ko buri gihe Yehova yahitaga agira icyo abikoraho. Icyakora yabonaga amarira y’uwo mugore, kandi akiyumvisha akababaro ke.—Mal 2:13-16.

Yehova yifuzaga ko abana barerwa n’ababyeyi babo, bakabigisha kandi bakabarera, bityo bakagira amahoro n’umutekano (Reba paragarafu ya 7-8) *

7-8. (a) Ni iki Yehova yategetse ababyeyi? (Reba ifoto yo ku gifubiko.) (b) Ibyo bitwigisha iki?

7 Nanone Amategeko agaragaza ko Yehova yifuzaga ko abana bitabwaho cyane. Yategetse ababyeyi gutunga abana babo no kubigisha amategeko ye. Bagombaga gukoresha umwanya wose babonye, bagatoza abana babo gukunda ayo Mategeko no gukunda Yehova (Guteg 6:6-9; 7:13). Kimwe mu bintu byatumye Yehova ahana Abisirayeli, ni uko bagiriraga nabi bamwe mu bana babo, bakabakorera ibikorwa by’agahomamunwa (Yer 7:31, 33). Ababyeyi ntibagombaga kubona ko abana babo ari nk’ibikoresho bafata uko babonye. Ahubwo bagombaga kubona ko ari nk’umurage cyangwa impano y’agaciro kenshi Yehova yabahaye.—Zab 127:3.

8 Icyo bitwigisha: Yehova yita cyane ku mibanire y’abashakanye. Ashaka ko ababyeyi bakunda abana babo kandi baramutse babafashe nabi, yazabibaryoza.

9-11. Kuki Yehova yatanze itegeko ribuzanya kurarikira iby’abandi?

9 Ntukararikire ibintu by’abandi. Itegeko rya nyuma mu Mategeko Icumi ryabuzanyaga kwifuza, cyangwa kurarikira ibintu by’undi (Guteg 5:21; Rom 7:7). Yehova yahaye abagize ubwoko bwe iri tegeko kugira ngo abigishe isomo ry’ingenzi. Bagombaga kurinda imitima yabo, ibitekerezo byabo n’ibyiyumvo byabo. Azi neza ko ibikorwa bibi bitangirira mu bitekerezo (Imig 4:23). Iyo Umwisirayeli yemeraga ko ibyifuzo bibi bishinga imizi mu mutima we, yashoboraga kugirira nabi abandi. Urugero, Umwami Dawidi yaguye muri uwo mutego. Ubusanzwe yari umuntu mwiza. Ariko umunsi umwe yifuje umugore w’undi mugabo. Icyo kifuzo kibi cyatumye akora icyaha (Yak 1:14, 15). Dawidi yakoze icyaha cy’ubusambanyi, agerageza gushuka umugabo w’uwo mugore, kandi aramwicisha.—2 Sam 11:2-4; 12:7-11.

10 Iyo Umwisirayeli yararikiraga ibintu bya mugenzi we, Yehova yarabibonaga kubera ko ashobora kumenya ibiri mu mutima (1 Ngoma 28:9). Iryo tegeko ryabuzanyaga kurarikira ibintu by’abandi, ryasabaga abagaragu b’Imana kwirinda ibitekerezo byatuma bakora ibibi. Mbega ukuntu Yehova arangwa n’urukundo n’ubwenge bwinshi!

11 Icyo bitwigisha: Yehova areba ibirenze ibyo abantu bashobora kubona. Abona abo turi bo imbere mu mutima (1 Sam 16:7). Ntushobora kumuhisha ibitekerezo byawe, ibyiyumvo byawe n’ibikorwa byawe. Yibanda ku byiza dukora kandi adushishikariza kubikora. Ariko yifuza ko dutegeka ibitekerezo bidakwiriye, ntitwemere ko bidushora mu bikorwa bibi.—2 Ngoma 16:9; Mat 5:27-30.

AMATEGEKO YIMAKAZAGA UBUTABERA

12. Amategeko ya Mose agaragaza iki?

12 Nanone Amategeko ya Mose agaragaza ko Yehova akunda ubutabera (Zab 37:28; Yes 61:8). Yatanze urugero rutunganye mu birebana n’ubutabera. Iyo Abisirayeli bumviraga amategeko ya Yehova, yabahaga imigisha. Iyo basuzuguraga amahame ye akiranuka, byabagiragaho ingaruka. Reka dusuzume andi mategeko abiri yo mu Mategeko Icumi.

13-14. Amategeko abiri ya mbere mu Mategeko Icumi yasabaga iki? Iyo Abisirayeli bayumviraga byabagiriraga akahe kamaro?

13 Gukorera Yehova nta kindi umubangikanyije na cyo. Amategeko abiri ya mbere mu Mategeko Icumi yasabaga Abisirayeli kwiyegurira Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo, kandi bakirinda gusenga ibigirwamana (Kuva 20:3-6). Ayo mategeko si Yehova yari afitiye akamaro. Ahubwo yari afitiye akamaro abari bagize ubwoko bwe. Iyo bamuberaga indahemuka, babonaga imigisha. Iyo basengaga ibigirwamana by’amahanga, bahuraga n’imibabaro.

14 Reka dufate urugero rw’Abanyakanani. Basengaga ibigirwamana aho gusenga Imana y’ukuri. Ibyo byatumye bitesha agaciro (Zab 115:4-8). Iyo babaga basenga ibigirwamana, bishoraga mu busambanyi bw’akahebwe, bagakora n’ibikorwa biteye ishozi, urugero nko gutamba abana babo. Iyo Abisirayeli na bo birengagizaga Yehova bagahitamo gusenga ibigirwamana, biteshaga agaciro kandi bakababaza cyane imiryango yabo (2 Ngoma 28:1-4). Abari bafite inshingano yo kuyobora birengagizaga amahame ya Yehova arebana n’ubutabera, bagakoresha nabi ubutware bwabo, kandi bagakandamiza abatagira kirengera (Ezek 34:1-4). Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ko yari kuzahana umuntu wese ugirira nabi abapfakazi n’imfubyi batagira kirengera (Guteg 10:17, 18; 27:19). Icyakora iyo Abisirayeli bakomezaga kubera Yehova indahemuka kandi ntibarenganye bagenzi babo, yabahaga imigisha.—1 Abami 10:4-9.

Yehova aradukunda kandi iyo turenganyijwe arabibona (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni iki tumenye kuri Yehova?

15 Icyo bitwigisha: Iyo umugaragu wa Yehova atandukiriye amahame ye bigatuma abandi bababara, si Yehova ugomba kubiryozwa. Icyakora Yehova aradukunda kandi iyo turenganyijwe arabibona. Yiyumvisha akababaro kacu kuruta uko umubyeyi yumva akababaro k’umwana we (Yes 49:15). Nubwo atahita agira icyo abikoraho, mu gihe gikwiriye azahana abanyabyaha abaziza kugirira nabi abandi.

AMATEGEKO YAGOMBAGA KUBAHIRIZWA ATE?

16-18. Amategeko ya Mose yakurikizwaga ate? Ibyo bitwigisha iki?

16 Kubera ko Amategeko ya Mose yavugaga ibintu byinshi bigize imibereho y’Abisirayeli, byari iby’ingenzi ko abakuru b’Abisirayeli bacira abagaragu ba Yehova imanza zitabera. Bagombaga guca imanza zifitanye isano no gusenga Yehova n’imanza z’ibyaha bisanzwe. Reka dusuzume ingero zibigaragaza.

17 Iyo Umwisirayeli yicaga umuntu, si ko buri gihe na we yicwaga. Abakuru b’umugi yabaga atuyemo bagombaga kugenzura, bakamenya uko ibintu byagenze mbere yo gufata umwanzuro wo kumukatira urwo gupfa (Guteg 19:2-7, 11-13). Nanone abakuru bo muri Isirayeli bacaga imanza nyinshi z’ibibazo byo mu buzima busanzwe, harimo amakimbirane afitanye isano n’imitungo ndetse n’ibibazo by’abashakanye (Kuva 21:35; Guteg 22:13-19). Iyo abakuru bacaga imanza zitabera kandi Abisirayeli bose bakumvira Amategeko, bose byabagiriraga akamaro kandi ishyanga ryose rigahesha Yehova ikuzo.—Lewi 20:7, 8; Yes 48:17, 18.

18 Icyo bitwigisha: Yehova yita ku mibereho yacu yose. Aba ashaka ko tugaragaza ubutabera n’urukundo mu byo tugirira abandi. Nanone yumva ibyo tuvuga kandi akabona ibyo dukora, kabone nubwo twaba turi twenyine.—Heb 4:13.

19-21. (a) Abasaza n’abacamanza bagombaga gufata bate abagize ubwoko bw’Imana? (b) Amategeko ya Mose yarindaga abantu ate? Ibyo bitwigisha iki?

19 Yehova yifuzaga kurinda abagize ubwoko bwe imyifatire mibi y’amahanga yari abakikije. Ni yo mpamvu yasabaga abakuru b’Abisirayeli n’abacamanza gukurikiza Amategeko, ntibagire uwo barenganya. Icyakora abacamanza ntibagombaga gukagatiza cyangwa gukandamiza abagize ubwoko bwa Yehova. Ahubwo bagombaga gukunda ubutabera.—Guteg 1:13-17; 16:18-20.

20 Yehova agirira impuhwe abamusenga. Ni yo mpamvu yashyizeho amategeko atuma abantu batarengana. Urugero, iyo Amategeko ya Mose yubahirizwaga, ntawapfaga kurenganywa. Uregwa yabaga afite uburenganzira bwo kumenya umurega (Guteg 19:16-19; 25:1). Nanone mbere yo kwemeza ko yakoze icyaha, hagombaga kuboneka nibura abantu babiri bo kubihamya (Guteg 17:6; 19:15). None se byagendaga bite iyo Umwisirayeli yabaga yakoze icyaha, ariko hakaba hari umuntu umwe gusa wo kubihamya? Ntiyagombaga kwibwira ko atazahanwa. Yehova yabaga yabonye ibyo yakoze. Mu muryango, abagabo ni bo bari barahawe ububasha, ariko ububasha bwabo bwari bufite aho bugarukira. Ibibazo bimwe na bimwe byo mu muryango byakemurwaga n’abakuru b’umugi, akaba ari na bo bafata umwanzuro wa nyuma.—Guteg 21:18-21.

21 Icyo bitwigisha: Yehova ni intangarugero mu kugaragaza ubutabera. Ntarenganya (Zab 9:7). Agororera abumvira amahame ye mu budahemuka, agahana abakoresha nabi ububasha bafite (2 Sam 22:21-23; Ezek 9:9, 10). Hari abashobora gukora ibibi, bagasa naho bacitse igihano. Ariko iyo igihe kigeze Yehova abacira urubanza (Imig 28:13). Iyo batihannye, ntibatinda kwibonera ko “biteye ubwoba kugwa mu maboko y’Imana nzima!”—Heb 10:30, 31.

AMATEGEKO YARENGERAGA BA NDE BY’UMWIHARIKO?

Iyo abakuru b’Abisirayeli bakemuraga amakimbirane, bagombaga kwigana Yehova bakagaragaza urukundo n’ubutabera (Reba paragarafu ya 22) *

22-24. (a) Ni ba nde Amategeko yarengeraga by’umwihariko, kandi se ibyo bitwigisha iki kuri Yehova? (b) Ni uwuhe muburo dusanga mu Kuva 22:22-24?

22 Amategeko yarengeraga by’umwihariko abantu batagira kirengera, urugero nk’imfubyi, abapfakazi n’abimukira. Yehova yari yarabwiye abacamanza bo muri Isirayeli ati: “Ntukagoreke urubanza rw’umwimukira cyangwa urw’imfubyi, kandi ntugafate umwambaro w’umupfakazi ho ingwate” (Guteg 24:17). Yehova yitaga cyane kuri rubanda rugufi, kandi yahanaga umuntu wese wabarenganyaga.—Soma mu Kuva 22:22-24.

23 Nanone yabuzaga abantu bafitanye isano kugirana imibonano mpuzabitsina, bikaba byararindaga abagize imiryango ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Lewi 18:6-30). Amahanga yari akikije Isirayeli yabonaga ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu bafitanye isano nta cyo itwaye, kandi yarayishyigikiraga. Icyakora abagaragu ba Yehova bo bagombaga kubyanga urunuka nk’uko abyanga.

24 Icyo bitwigisha: Yehova ashaka ko abafite inshingano bita ku bo bashinzwe bose babigiranye urukundo. Yanga ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ashaka ko abantu bose, cyanecyane abatagira kirengera, barindwa kandi bagacirwa imanza zitabera.

AMATEGEKO ‘YARI IGICUCU CY’IBINTU BYIZA BIZAZA’

25-26. (a) Kuki twavuga ko urukundo n’ubutabera ari nk’umwuka n’ubuzima? (b) Ni iki tuziga mu gice cya kabiri muri ibi bice bigaragaza ukuntu Yehova atwitaho?

25 Urukundo n’ubutabera ni nk’umwuka n’ubuzima; ntibitana. Iyo twemera tudashidikanya ko Yehova adashobora kuturenganya, turushaho kumukunda. Nanone iyo dukunda Imana, tugakunda n’amahame yayo akiranuka, bituma dukunda abandi kandi ntitubarenganye.

26 Amategeko ya Mose ni yo yatumaga Abisirayeli bagirana ubucuti na Yehova. Icyakora abagaragu b’Imana ntibakigendera ku Mategeko ya Mose, kuko Yesu ari we herezo ryayo. Ayo Mategeko yasimbuwe n’ikindi kintu kiza kurushaho (Rom 10:4). Intumwa Pawulo yavuze ko Amategeko ‘ari igicucu cy’ibintu byiza bizaza’ (Heb 10:1). Igice cya kabiri muri ibi bice bigaragaza ko Yehova atwitaho kizavuga bimwe muri ibyo bintu byiza, kinagaragaze akamaro k’urukundo n’ubutabera mu itorero rya gikristo.

INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima

^ par. 5 Iki gice ni icya mbere mu bice bine tuzasuzuma bigaragaza impamvu dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova atwitaho. Ibindi bice bitatu bizasohoka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo muri Gicurasi 2019. Muri ibyo bice tuzasuzuma uko Yehova agaragaza urukundo n’ubutabera mu itorero rya gikristo, uko agaragaza iyo mico arinda abana ihohoterwa n’uko ahumuriza abahohotewe.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Amategeko asaga 600 Yehova yahaye Abisirayeli binyuze kuri Mose, akunze kwitwa “Amategeko” cyangwa “Amategeko ya Mose.” Nanone ibitabo bitanu bya mbere byo muri Bibiliya (kuva mu Ntangiriro kugeza mu Gutegeka kwa Kabiri) bikunze kwitwa Amategeko. Hari n’igihe iyo bavuze Amategeko baba berekeza ku Byanditswe by’Igiheburayo byose.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umubyeyi w’Umwisirayeli n’abakobwa be barimo bategura ibyo guteka baganira; umubyeyi w’umugabo urimo yigisha umuhungu we kwita ku ntama.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abakuru b’umugi barimo barafasha umupfakazi n’umwana we bariganyijwe n’umucuruzi.