Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 12

Tuge twita ku bandi

Tuge twita ku bandi

“Mwese . . . mujye mwishyira mu mwanya w’abandi.”​—1 PET 3:8.

INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga

INSHAMAKE *

1. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 3:8, kuki twishimira kubana n’abantu bishyira mu mwanya wacu kandi bakatwitaho?

TWISHIMIRA kubana n’abantu bishyira mu mwanya wacu kandi bakatwitaho. Bagerageza kwiyumvisha uko tumerewe, bakamenya ibyo dutekereza n’uko twiyumva. Bagerageza no kumenya ibyo dukeneye kandi bakadufasha, ndetse rimwe na rimwe bakabikora na mbere y’uko tubibasaba. Kubana n’abantu ‘bishyira mu mwanya’ * wacu, nta ko bisa!—Soma muri 1 Petero 3:8.

2. Kuki kwishyira mu mwanya w’abandi bisaba guhatana?

2 Twese Abakristo twifuza kwishyira mu mwanya w’abandi no kubitaho. Icyakora tuvugishije ukuri, ibyo ntibyoroshye. Kubera iki? Mbere na mbere ni uko tudatunganye (Rom 3:23). Ku bw’ibyo rero, tugomba guhatana kugira ngo turwanye kamere yacu y’ubwikunde. Nanone hari bamwe kwishyira mu mwanya w’abandi bigora, bitewe n’uko barezwe cyangwa ibyababayeho. Ikindi gituma kwishyira mu mwanya w’abandi bitugora, ni abantu badukikije. Muri iyi minsi y’imperuka, abantu ntibita ku bandi. Ahubwo ‘barikunda’ (2 Tim 3:1, 2). Ni iki cyadufasha gutsinda izo nzitizi zituma kwishyira mu mwanya w’abandi bitugora?

3. (a) Ni iki cyadufasha kurushaho kwishyira mu mwanya w’abandi? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Ikintu cyadufasha kurushaho kwishyira mu mwanya w’abandi ni ukwigana Yehova na Yesu Kristo. Yehova ni Imana irangwa n’urukundo kandi atubera urugero ruhebuje mu birebana no kwita ku bandi (1 Yoh 4:8). Yesu yagaragaje imico ya Se mu buryo butunganye (Yoh 14:9). Igihe yari ku isi, yatwigishije uko twagira impuhwe. Muri iki gice, turi busuzume uko Yehova na Yesu bagaragaje ko bita ku bandi n’uko twabigana.

UKO YEHOVA YAGARAGAJE KO YITA KU BANDI

4. Muri Yesaya 63:7-9 hagaragaza hate ko Yehova yishyira mu mwanya w’abagaragu be?

4 Bibiliya igaragaza ko Yehova yishyira mu mwanya w’abagaragu be. Urugero, zirikana uko yumvaga ameze igihe Abisirayeli bahuraga n’ibibazo. Bibiliya igira iti: “Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.” (Soma muri Yesaya 63:7-9.) Nyuma yaho, binyuze ku muhanuzi Zekariya, Yehova yavuze ko iyo abagaragu be bagiriwe nabi, aba yumva ari we ugirirwa nabi. Yehova yabwiye abagaragu be ati: “Ubakozeho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye” (Zek 2:8). Iyo mvugo y’ikigereranyo igaragaza rwose ko Yehova yita cyane ku bagize ubwoko bwe.

Yehova yagiriye impuhwe Abisirayeli abakura mu bubata bwo muri Egiputa (Reba paragarafu ya 5)

5. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yafashije abagaragu be bari bababaye.

5 Yehova agirira impuhwe nyinshi abagaragu be bababaye, kandi akagira icyo akora kugira ngo abafashe. Urugero, igihe Abisirayeli bari abacakara muri Egiputa, Yehova yiyumvishaga imibabaro yabo kandi yumvaga agomba kubakiza. Yabwiye Mose ati: “Nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye . . . , kandi numvise gutaka kwabo . . . nzi neza imibabaro yabo. None ngiye kumanuka mbakize ukuboko kw’Abanyegiputa” (Kuva 3:7, 8). Yehova yabagiriye impuhwe, abavana mu bucakara. Nyuma yaho, igihe Abisirayeli bari mu Gihugu k’Isezerano, bagiye baterwa n’abanzi babo. Yehova yakoze iki? ‘Yabagiriye impuhwe yumva gutaka kwabo batakishwaga n’ababakandamizaga, n’ababagiriraga nabi.’ Icyo gihe na bwo Yehova yabagiriye impuhwe, maze arabatabara. Yohereje abacamanza bo kubakiza abanzi babo.—Abac 2:16, 18.

6. Tanga urugero rugaragaza uko Yehova yishyira mu mwanya w’abantu bafite imitekerereze idakwiriye.

6 Yehova yita ku bagaragu be no mu gihe baba bafite imitekerereze idakwiriye. Reka dusuzume uko yitaye ku muhanuzi Yona. Imana yamutumye ku bantu b’i Nineve ngo abatangarize ubutumwa bw’urubanza. Abo bantu barihannye, Imana ntiyabarimbura. Icyakora, ibyo ntibyashimishije Yona. ‘Yazabiranyijwe n’uburakari’ kubera ko Nineve itarimbutse nk’uko yari yarabihanuye. Ariko Yehova yihanganiye Yona, amufasha gukosora imitekerereze ye (Yona 3:10–4:11). Amaherezo Yona yasobanukiwe ibyo Yehova yamwigishaga kandi ni we yakoresheje yandika iyo nkuru, kugira ngo izatugirire akamaro.—Rom 15:4. *

7. Ibyo Yehova akorera abagaragu be bitwizeza iki?

7 Ibyo Yehova akorera abagize ubwoko bwe, bitwizeza ko yishyira mu mwanya wabo. Yiyumvisha agahinda n’imibabaro ya buri wese muri twe. Yehova ‘azi neza imitima y’abantu bose’ (2 Ngoma 6:30). Azi neza ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’intege nke zacu. Nanone kandi ‘ntazatureka ngo tugeragezwe ibirenze ibyo dushobora kwihanganira’ (1 Kor 10:13). Mbega ukuntu biduhumuriza!

UKO YESU YAGARAGAJE KO YITA KU BANDI

8-10. Ni iki cyaba cyaratumye Yesu yita ku bandi?

8 Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko yishyira mu mwanya w’abandi. Hari nibura impamvu eshatu zabimuteraga. Iya mbere: Nk’uko twigeze kubibona, Yesu yagaragaje imico ya se mu buryo butunganye. Kimwe na Se, yakundaga abantu cyane. Nubwo Yesu yashimishwaga no kuba yarafashije Yehova kurema ibintu byose, ‘yanakundaga cyane abana b’abantu’ (Imig 8:31). Urukundo rwatumye Yesu yishyira mu mwanya w’abandi.

9 Iya kabiri: Kimwe na Yehova, Yesu yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu. Yashoboraga kumenya impamvu zituma abantu bakora ibintu runaka, akamenya n’ibyiyumvo byabo (Mat 9:4; Yoh 13:10, 11). Bityo rero, iyo Yesu yabonaga ko abantu bababaye, yagiraga icyo akora kugira ngo abahumurize kuko yabitagaho.—Yes 61:1, 2; Luka 4:17-21.

10 Iya gatatu: Yesu ubwe yahuye n’ibibazo abantu bahura na byo. Uko bigaragara, Yesu yakuriye mu muryango ukennye. Yakoranaga na Yozefu wamureraga, maze amutoza imirimo y’amaboko (Mat 13:55; Mar 6:3). Nanone birashoboka ko Yozefu yapfuye mbere y’uko Yesu atangira umurimo we. Bityo rero, Yesu yari azi ukuntu gupfusha bibabaza. Ikindi kandi, yari azi ukuntu kuba mu muryango w’abantu badahuje imyizerere biba bitoroshye (Yoh 7:5). Ibyo byose byamufashije kumenya ibibazo by’abantu boroheje, kandi akiyumvisha ibyiyumvo byabo.

Yesu yagiriye impuhwe umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva, amujyana ahiherereye aramukiza (Reba paragarafu ya 11)

11. Ni ikihe kintu cyagaragaje mu buryo bwihariye ko Yesu yitaga ku bandi? Sobanura. (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

11 Icyagaragaje mu buryo bwihariye ko Yesu yitaga ku bandi, ni ibitangaza yakoze. Ntiyabikoraga kubera ko yari inshingano ye. Ahubwo yabitewe n’uko ‘yagiriraga impuhwe’ abantu bababaye (Mat 20:29-34; Mar 1:40-42). Urugero, tekereza impuhwe yari afite igihe yakirizaga ahantu hiherereye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva. Tekereza nanone ibyiyumvo yari afite, igihe yazuraga umwana w’ikinege w’umupfakazi (Mar 7:32-35; Luka 7:12-15). Yesu yishyiraga mu mwanya w’abo bantu, akabafasha.

12. Muri Yohana 11:32-35, hagaragaza hate ko Yesu yishyize mu mwanya wa Mariya na Marita?

12 Nanone Yesu yishyize mu mwanya wa Mariya na Marita. Igihe yabonaga ukuntu barizwaga no kuba musaza wabo Lazaro yari yapfuye, na we ‘yararize.’ (Soma muri Yohana 11:32-35.) Ntiyarijijwe gusa n’uko yari yapfushije inshuti ye, kuko n’ubundi yari azi ko agiye kumuzura. Ahubwo, Yesu yarijijwe n’uko yiyumvishaga agahinda inshuti ze zari zifite.

13. Kuki kumenya ko Yesu yishyira mu mwanya wacu biduhumuriza?

13 Kumenya ko Yesu yishyira mu mwanya w’abandi biraduhumuriza. Mu by’ukuri ntidutunganye, ariko we yari atunganye. Turamukunda kubera ko yitaga ku bandi (1 Pet 1:8). Kumenya ko ubu Yesu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, biraduhumuriza. Vuba aha azavanaho imibabaro yose. Ni we ushobora gukiza abantu imibabaro yose batewe n’ubutegetsi bwa Satani, kubera ko na we yabaye ku isi ari umuntu. Koko rero, twishimira ko dufite Umutegetsi ushobora “kwiyumvisha intege nke zacu.”—Heb 2:17, 18; 4:15, 16.

TUGE TWIGANA YEHOVA NA YESU

14. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 5:1, 2, tugomba kwihatira gukora iki?

14 Iyo dutekereje ukuntu Yehova na Yesu bishyira mu mwanya w’abandi, twumva tugomba kugerageza kubigana, tukarushaho kwita ku bandi. (Soma mu Befeso 5:1, 2.) Ntidushobora kumenya ibiri mu mitima y’abandi bantu nk’uko bo babimenya. Ariko dushobora kugerageza kwiyumvisha uko bamerewe n’ibyo bakeneye (2 Kor 11:29). Twe dutandukanye n’abantu bo muri iyi si irangwa n’ubwikunde. Twihatira ‘kutita ku nyungu zacu bwite twibanda gusa ku bitureba, ahubwo twita ku nyungu z’abandi.’—Fili 2:4.

(Reba paragarafu ya 15-19) *

15. Ni ba nde by’umwihariko bagomba kwishyira mu mwanya w’abandi?

15 Abasaza b’itorero ni bo cyanecyane bagomba kwishyira mu mwanya w’abandi. Bazi neza ko Yehova azababaza uko bitaye ku ntama yabashinze (Heb 13:17). Kugira ngo abasaza bashobore gufasha abavandimwe na bashiki bacu, bagomba kwishyira mu mwanya wabo. Babikora bate?

16. Umusaza wishyira mu mwanya w’abandi akora iki, kandi se kuki ibyo ari iby’ingenzi?

16 Umusaza w’itorero wishyira mu mwanya w’abandi, agenera igihe abavandimwe na bashiki bacu. Ababaza ibibazo maze akabatega amatwi yihanganye. Ibyo ni iby’ingenzi, cyanecyane mu gihe hari uwifuza kumubwira ibimuri ku mutima ariko akaba agishakisha amagambo akwiriye yakoresha (Imig 20:5). Iyo umusaza yigomwa igihe ke, abavandimwe be barushaho kumugirira ikizere, bakamukunda kandi bakamwisanzuraho.—Ibyak 20:37.

17. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bishimira cyane abasaza bafite uwuhe muco? Tanga urugero.

17 Abavandimwe na bashiki bacu benshi, bavuga ko bishimira cyane abasaza b’itorero bafite uwo muco wo kwishyira mu mwanya w’abandi. Kubera iki? Adelaide yaravuze ati: “Iyo abasaza bishyira mu mwanya w’abandi, kubavugisha biroroha cyane kuko uba wizeye ko bari bukumve.” Yongeyeho ati: “Uko bakira ibyo ubabwira ni byo bikwereka niba bishyira mu mwanya wawe.” Hari umuvandimwe wishimira ukuntu umusaza w’itorero yamwitayeho. Yaravuze ati: “Igihe namubwiraga uko nari merewe, nagiye kubona mbona amarira amuzenze mu maso. Ibyo bintu sinzigera mbyibagirwa.”—Rom 12:15.

18. Twagaragaza dute ko twishyira mu mwanya w’abandi?

18 Birumvikana ko abasaza atari bo bonyine bagomba kwishyira mu mwanya w’abandi. Twese dushobora kwitoza uwo muco. Twawitoza dute? Jya ugerageza kwiyumvisha ibibazo abagize umuryango wawe n’Abakristo bagenzi bawe bahanganye na byo. Jya wita ku ngimbi n’abangavu bo mu itorero ryawe, abarwaye, abageze mu za bukuru n’abapfushije. Jya ubabaza uko bamerewe. Jya ubatega amatwi witonze mu gihe bakubwira uko biyumva. Jya ubereka ko ubumva kandi ko witeguye kubafasha uko ushoboye kose. Nubigenza utyo, uzaba ubagaragarije urukundo nyakuri.—1 Yoh 3:18.

19. Kuki tugomba guhuza n’imimerere mu gihe tugerageza gufasha abandi?

19 Mu gihe twihatira gufasha abandi tugomba guhuza n’imimerere. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo abantu bahuye n’ingorane batitwara kimwe. Hari ababangukirwa no kuvuga ibyababayeho, abandi bo bakumva batabivuga. Bityo rero, nubwo tuba twifuza kubafasha, tugomba kwirinda kubabaza ibibazo bishobora kubatera ipfunwe (1 Tes 4:11). Nanone iyo abandi batubwira uko biyumva, bashobora kutubwira ibintu tutemeranywaho. Ariko tugomba kuzirikana ko ari uko biyumva. Twifuza kuba abantu bihutira kumva ariko bagatinda kuvuga.—Mat 7:1; Yak 1:19.

20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Twifuza kugaragaza umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi mu itorero no mu murimo wo kubwiriza. None se twagaragaza dute ko twishyira mu mwanya w’abandi mu gihe tubwiriza? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi

^ par. 5 Yehova na Yesu bita ku bandi. Iki gice kigaragaza uko twabigana. Nanone kigaragaza impamvu tugomba kwishyira mu mwanya w’abandi n’uko twabikora.

^ par. 1 AMAGAMBO YASOBANUWE: ‘Kwishyira mu mwanya w’abandi’ ni ukugerageza kwiyumvisha uko bamerewe no kugira ibyiyumvo nk’ibyabo (Rom 12:15). Muri iki gice, ‘kwishyira mu mwanya w’abandi’ no “kubitaho” bisobanura kimwe.

^ par. 6 Nanone Yehova agirira impuhwe abantu b’indahemuka bihebye cyangwa bafite ubwoba. Tekereza kuri Hana (1 Sam 1:10-20), Eliya (1 Abami 19:1-18) na Ebedi-Meleki (Yer 38:7-13; 39:15-18).

^ par. 65 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami atuma twishyira mu mwanya w’abandi. (1) Umusaza w’itorero arimo aravugisha mu bugwaneza umubwiriza ukiri muto uri kumwe na nyina, (2) umubyeyi w’umugabo n’umukobwa we barasindagiza mushiki wacu ugeze mu za bukuru kugira ngo bamugeze ku modoka, (3) abasaza babiri bateze amatwi mushiki wacu ubagisha inama.