Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 13

Tuge twishyira mu mwanya w’abandi mu gihe tubwiriza

Tuge twishyira mu mwanya w’abandi mu gihe tubwiriza

“Yumva abagiriye impuhwe . . . Atangira kubigisha ibintu byinshi.”​—MAR 6:34.

INDIRIMBO YA 70 Dushakishe abakwiriye

INSHAMAKE *

1. Ni ikihe kintu Yesu afite kidukora ku mutima? Sobanura.

KUBA Yesu afite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibibazo abantu badatunganye bahangana na byo, bidukora ku mutima. Igihe yari ku isi, ‘yishimanaga n’abishima, akarirana n’abarira’ (Rom 12:15). Urugero, igihe abigishwa be 70 bishimiraga ibyo bagezeho mu murimo, na we ‘yagize ibyishimo bisaze biturutse ku mwuka wera’ (Luka 10:17-21). Nanone, igihe yabonaga ukuntu abantu bari bashenguwe n’agahinda bitewe n’urupfu rw’inshuti yabo Lazaro, ‘yashuhuje umutima, arababara cyane.’—Yoh 11:33.

2. Ni iki cyafashije Yesu kwishyira mu mwanya w’abandi?

2 Nubwo Yesu yari atunganye, yagiriraga impuhwe nyinshi abantu badatunganye. Yabiterwaga n’iki? Icya mbere, ni uko yakundaga abantu. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ‘yakundaga cyane abana b’abantu’ (Imig 8:31). Urwo rukundo yabakundaga ni rwo rwatumye amenya neza imitekerereze yabo. Intumwa Yohana yaravuze ati: “Yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu” (Yoh 2:25). Yesu yagiraga impuhwe nyinshi. Abantu biboneraga ko abakunda, bigatuma bitabira ubutumwa bw’Ubwami yababwiraga. Natwe nitwihatira gukunda abantu tubwiriza, tuzarushaho kugera kuri byinshi mu murimo.—2 Tim 4:5.

3-4. (a) Niba twishyira mu mwanya w’abandi, tuzabona dute umurimo wo kubwiriza? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Intumwa Pawulo yari azi ko afite inshingano yo kubwiriza, kandi natwe tuzi ko itureba (1 Kor 9:16). Icyakora niba twishyira mu mwanya w’abandi, ntituzumva ko umurimo wo kubwiriza ari inshingano dusabwa gusohoza gusa. Ahubwo nanone tuzumva ko tugomba kwita ku bo tubwiriza no kubafasha. Tuzi neza ko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Nidukora umurimo wo kubwiriza tugamije gufasha abantu, tuzarushaho kuwishimira.

4 Muri iki gice, turi busuzume uko twakwishyira mu mwanya w’abandi mu gihe tubwiriza. Turi busuzume isomo twavana kuri Yesu ku birebana no kwita ku bandi, hanyuma dusuzume ibintu bine twakora kugira ngo tumwigane.—1 Pet 2:21.

YESU YISHYIRAGA MU MWANYA W’ABANDI MU GIHE YABAGA ABWIRIZA

Kwishyira mu mwanya w’abandi byatumye Yesu abwiriza ubutumwa buhumuriza (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6)

5-6. (a) Ni ba nde Yesu yagiriye impuhwe? (b) Kuki Yesu yagiriraga impuhwe abantu yabwirizaga, nk’uko byahanuwe muri Yesaya 61:1, 2?

5 Reka dusuzume urugero rugaragaza uko Yesu yishyiraga mu mwanya w’abandi. Igihe kimwe, Yesu n’abigishwa be bari bananiwe bitewe n’uko bari biriwe babwiriza ubutumwa bwiza. Ntibari babonye n’akanya ko “kugira icyo barya.” Ubwo rero, Yesu yafashe abigishwa be “bajya ahantu hatari abantu, ari bonyine” kugira ngo ‘baruhuke ho gato.’ Icyakora abantu benshi barirutse, bajya aho Yesu n’abigishwa be bari bagiye, babatangayo. None se igihe Yesu yahageraga akahasanga abantu, yakoze iki? ‘Yumvise abagiriye impuhwe * kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, [nuko] atangira kubigisha ibintu byinshi.’—Mar 6:30-34.

6 Kuki Yesu yagiriye impuhwe abo bantu, akishyira mu mwanya wabo? Yavuze ko “bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.” Birashoboka ko Yesu yabonye ko bamwe bari abakene, bakaba baragombaga kwiyuha akuya kugira ngo batunge imiryango yabo. Abandi bashobora kuba bari bababaye cyane kubera ko bapfushije ababo. Niba ari ko byari biri, Yesu ashobora kuba yariyumvishaga uko bamerewe. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yesu na we yahuye n’ibibazo nk’ibyo. Yesu yitaga ku bandi, kandi yumvaga ko agomba kubagezaho ubutumwa buhumuriza.—Soma muri Yesaya 61:1, 2.

7. Twakwigana Yesu dute?

7 Ni irihe somo twavana kuri Yesu? Natwe dukikijwe n’abantu “bameze nk’intama zitagira umwungeri.” Bahura n’ibibazo byinshi. Bakeneye kugezwaho ubutumwa bwiza kandi ni twe tubufite (Ibyah 14:6). Bityo rero, twigana Databuja, tukabwiriza ubutumwa bwiza kubera ko ‘tugirira impuhwe aboroheje n’abakene’ (Zab 72:13). Tugirira abantu impuhwe, kandi twifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo tubafashe.

UKO TWAKWISHYIRA MU MWANYA W’ABANDI

Jya utekereza icyo buri muntu akeneye (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

8. Ni ikihe kintu cya mbere cyadufasha kwishyira mu mwanya w’abandi mu gihe tubwiriza? Tanga urugero.

8 Ni iki cyadufasha kwishyira mu mwanya w’abantu tubwiriza? Twifuza kwishyira mu mwanya w’abo tubwiriza, tukabitaho nk’uko natwe twakwifuza kwitabwaho turamutse turi mu mimerere nk’iyabo * (Mat 7:12). Reka dusuzume ibintu bine byadufasha kwishyira mu mwanya w’abandi. Icya mbere: Jya utekereza icyo buri muntu akeneye. Iyo tubwiriza ubutumwa bwiza, tuba tumeze nk’umuganga. Umuganga mwiza yita ku byo buri murwayi akeneye. Abaza umurwayi ibibazo, akamutega amatwi yitonze igihe amubwira uko amerewe cyangwa uburwayi afite. Aho kwihutira kumwandikira umuti, abanza kumusuzuma yitonze, hanyuma akabona kumuha umuti ukwiriye. Natwe mu gihe tubwiriza, tugomba kwirinda gukoresha uburyo bumwe ku bantu bose, ahubwo tukita ku mimerere ya buri muntu no ku bitekerezo bye.

9. Ni iki tugomba kwirinda? Sobanura.

9 Mu gihe uhuye n’umuntu mu murimo wo kubwiriza, ntugahite wumva ko uzi imimerere arimo, ibyo yizera n’impamvu abyizera (Imig 18:13). Ahubwo jya umubaza ibibazo ubigiranye amakenga kugira ngo umumenye neza, umenye n’imyizerere ye (Imig 20:5). Niba mu muco wanyu byemewe, jya umubaza ibirebana n’akazi akora, umuryango we, ibyamubayeho n’uko abona ibintu. Iyo tubaza abandi ibibazo, tuba tugira ngo tumenye impamvu bakeneye ubutumwa bwiza. Iyo tuyimenye, ni bwo tuba dushobora kubagezaho ubutumwa bakeneye, nk’uko Yesu yabigenzaga, maze na bo bakabwitabira.—Gereranya no mu 1 Abakorinto 9:19-23.

Jya ugerageza kumenya uko abantu ubwiriza babayeho (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)

10-11. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 4:7, 8, ni ikihe kintu cya kabiri cyadufasha kwishyira mu mwanya w’abandi? Tanga urugero.

10 Icya kabiri: Jya ugerageza kumenya uko abantu ubwiriza babayeho. Mu rugero runaka, dushobora kumenya imimerere barimo, kuko tutayobewe ibibazo bitugeraho bitewe no kudatungana (1 Kor 10:13). Tuzi ko ubuzima bwo muri iyi si bugoye cyane. Yehova ni we wenyine udufasha kwihangana. (Soma mu 2 Abakorinto 4:7, 8.) None se urumva abantu batazi Yehova bamerewe bate? Nta gushidikanya ko ubuzima bubagora cyane kurushaho. Twigana Yesu, tukabagirira impuhwe, bigatuma tubagezaho “ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza.”—Yes 52:7.

11 Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Sergey. Mbere y’uko amenya ukuri, yagiraga amasonisoni kandi akivugira make. Kuvugisha abantu byaramugoraga. Nyuma y’igihe, yemeye kwiga Bibiliya. Sergey yaravuze ati: “Igihe nigaga Bibiliya, namenye ko Abakristo bagomba kubwira abandi ibyo bizera. Mu by’ukuri, numvaga ntazabishobora.” Ariko yatekerezaga abantu bataramenya ukuri, akabona ko bagomba kuba babayeho nabi. Yaravuze ati: “Ibyo nigaga byaranshimishaga cyane kandi bigatuma ngira amahoro yo mu mutima. Nari nzi ko abandi na bo bakeneye kumenya ukuri.” Uko Sergey yagendaga arushaho kugirira impuhwe abandi, ni ko yagendaga arushaho kugira ubutwari bwo kubwiriza. Yaravuze ati: “Nashimishijwe cyane n’uko kubwira abandi ibya Bibiliya byatumye ndushaho kwigirira ikizere. Nanone byatumye izo nyigisho zishinga imizi mu mutima wange.” *

Abantu bamwe batinda kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

12-13. Kuki tugomba kwihanganira abo tubwiriza? Tanga urugero.

12 Icya gatatu: Jya wihanganira abo ubwiriza. Jya uzirikana ko hari inyigisho zo muri Bibiliya tuzi bo batazi. Nanone abenshi baba bakomeye ku myizerere yabo. Baba babona ko amadini yabo ari yo abafasha kunga ubumwe n’imiryango yabo n’abaturanyi babo no gukomera ku muco wabo. Twabafasha dute?

13 Tekereza kuri uru rugero. Bigenda bite iyo hari ikiraro gishaje, gikeneye gusimbuzwa ikindi? Akenshi iyo barimo bubaka ikiraro gishya, icya kera kiba kigikoreshwa. Iyo ikiraro gishya kimaze kuzura, ni bwo baba bashobora gusenya icyari gishaje. Mu buryo nk’ubwo, mbere yo gusaba abantu kureka imyizerere ya “kera” bakundaga cyane, tugomba kubanza kubafasha gukunda imyizerere “mishya,” ni ukuvuga inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya baba batarasobanukirwa neza. Ibyo ni byo bizabafasha kureka imyizerere ya kera. Gufasha umuntu agahinduka bishobora gusaba igihe.—Rom 12:2.

14-15. Twafasha dute abantu bazi bike, cyangwa batazi na mba ku birebana n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi? Tanga urugero.

14 Niba twishyira mu mwanya w’abo tubwiriza, ntituzitega ko bahita basobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya bakimara kukumva ku nshuro ya mbere, cyangwa ngo bahite bakwemera. Ahubwo, kwishyira mu mwanya w’abandi bizatuma dukomeza kubafasha gutekereza ku Byanditswe. Reka dusuzume urugero rutwereka uko twafasha umuntu gutekereza ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi. Usanga abantu benshi bazi bike kuri iyo nyigisho cyangwa nta n’icyo bayiziho. Bashobora kuba bizera ko urupfu ari rwo herezo rya byose. Nanone bashobora kuba bizera ko abantu beza bose bazajya mu ijuru. Twabafasha dute?

15 Dore uko umuvandimwe umwe abigenza. Arabanza agasoma mu Ntangiriro 1:28. Hanyuma, abaza uwo abwiriza aho Imana yifuzaga ko abantu baba, n’ubuzima bari kuba bafite. Abenshi basubiza ko abantu bari kuzaba “ku isi bafite ubuzima bushimishije.” Noneho uwo muvandimwe asoma muri Yesaya 55:11, maze akabaza niba umugambi w’Imana warahindutse. Inshuro nyinshi, uwo baganira amubwira ko utahindutse. Hanyuma uwo muvandimwe asoma muri Zaburi ya 37:10, 11, maze akabaza uko abantu bazaba bameze mu gihe kiri imbere. Uwo muvandimwe akoresha Bibiliya, agafasha abantu benshi gusobanukirwa ko Imana ishaka ko abakiranutsi batura muri Paradizo ku isi iteka ryose.

Igikorwa cyoroheje kigaragaza ineza, urugero nko kwandikira umuntu, gishobora kugira akamaro cyane (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16-17. Dukurikije ibivugwa mu Migani 3:27, twakwita ku bandi dute? Tanga ingero.

16 Icya kane: Jya ubereka ko ubitaho. Urugero, reka tuvuge ko ugeze mu rugo rw’umuntu, ugasanga uje mu gihe kibi. Ushobora kumusaba imbabazi, maze ukamubwira ko uzagaruka ikindi gihe kimunogeye. Ariko se byagenda bite usanze akeneye umuntu umufasha umurimo woroheje? Byagenda bite se usanze ari umuntu waheze mu rugo kubera uburwayi cyangwa iza bukuru, bityo akaba akeneye umuntu yatuma? Icyo gihe ushobora kumufasha.—Soma mu Migani 3:27.

17 Hari mushiki wacu wakoze igikorwa cyoroheje kigaragaza ineza, bigira akamaro cyane. Yumvise agiriye impuhwe umuryango wari wapfushije umwana, maze arabandikira. Muri iyo baruwa harimo imirongo y’Ibyanditswe yo kubahumuriza. Iyo baruwa yafashije ite uwo muryango? Nyina w’uwo mwana yaranditse ati: “Uwo munsi nari niriranywe agahinda kenshi. Ibaruwa watwandikiye, yaradufashije cyane. Sinabona uko ngushimira kubera ukuntu iyo baruwa yaduhumurije. Ejo nongeye kuyisoma inshuro zisaga 20. Ntiwakwiyumvisha ukuntu iyo baruwa yampumurije kandi ikankomeza. Turagushimira cyane tubivanye ku mutima.” Nta gushidikanya ko turamutse twishyize mu mwanya w’abantu bababara, hanyuma tukagira icyo dukora kugira ngo tubafashe, bishobora kugira akamaro rwose.

JYA UZIRIKANA URUHARE RWAWE

18. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 3:6, 7, ni iki tugomba kuzirikana ku birebana n’umurimo wo kubwiriza dukora?

18 Birumvikana ko tugomba kuzirikana uruhare rwacu mu murimo wo kubwiriza. Ni iby’ukuri ko tugira uruhare mu gutuma abantu bamenya Imana, ariko si twe dukora byinshi. (Soma mu 1 Abakorinto 3:6, 7.) Yehova ni we wireherezaho abantu (Yoh 6:44). Nanone kuba umuntu yakwemera ukuri cyangwa akakwanga, biterwa ahanini n’umutima we (Mat 13:4-8). Zirikana ko hari abantu benshi batemeye ubutumwa Yesu yabwirizaga, kandi ari we Mwigisha ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi! Bityo rero, ntitugacike intege mu gihe abantu benshi tubwiriza batakiriye neza ubutumwa tubabwira.

19. Iyo twishyize mu mwanya w’abandi mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza, bigira akahe kamaro?

19 Nitwishyira mu mwanya w’abo tubwiriza, bizatugirira akamaro cyane. Tuzarushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza. Nanone tuzibonera ibyishimo bibonerwa mu gutanga. Byongeye kandi bizatuma abantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka” bemera ubutumwa bwiza bitagoranye (Ibyak 13:48). Bityo rero, “igihe cyose dufite uburyo bwo gukora ibyiza, nimucyo tujye tubikorera bose” (Gal 6:10). Ibyo bizaduhesha ibyishimo kubera ko tuzaba twatumye Data wo mu ijuru ahabwa ikuzo.—Mat 5:16.

INDIRIMBO YA 64 Dukore umurimo w’isarura

^ par. 5 Iyo twishyize mu mwanya w’abandi mu gihe tubwiriza, tugera kuri byinshi, kandi tukagira ibyishimo byinshi. Ni iki cyadufasha kubigeraho? Muri iki gice, turi busuzume isomo twavana kuri Yesu n’ibintu bine byadufasha kwishyira mu mwanya w’abo tubwiriza.

^ par. 5 AMAGAMBO YASOBANUWE: Muri Bibiliya, kugirira impuhwe umuntu ubabaye cyangwa wagiriwe nabi, ni ukwishyira mu mwanya we, ukumva ubabajwe n’ibyamubayeho. Ibyo byiyumvo bishobora gutuma ukora ibyo ushoboye byose kugira ngo umufashe.

^ par. 8 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Tujye tuba abagwaneza kandi twite ku bandi mu murimo wo kubwiriza,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2014.

^ par. 11 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2011, ku ipaji ya 21 n’iya 22.