Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iyo uvuze ngo: “Amen” Yehova abiha agaciro

Iyo uvuze ngo: “Amen” Yehova abiha agaciro

YEHOVA aha agaciro amasengesho tumutura. ‘Atega amatwi’ ibyo tuvuga kandi aha agaciro ikintu cyose dukora tugamije kumusingiza, nubwo cyaba ari gito (Mal 3:16). Urugero, reka dusuzume ijambo tuvuga kenshi, ari ryo “amen.” Ese iryo jambo ryoroheje na ryo Yehova ariha agaciro? Cyane rwose! Kugira ngo tumenye impamvu ariha agaciro, reka dusuzume icyo risobanura n’uko rikoreshwa muri Bibiliya.

“ABANTU BOSE BAZAVUGE BATI ‘AMEN!’”

Ijambo “amen” risobanura ngo: “Bibe bityo,” cyangwa “rwose.” Rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura “kuba indahemuka” cyangwa “kwiringirwa.” Hari igihe ryakoreshwaga mu manza. Iyo umuntu yabaga amaze kurahira, yagombaga kuvuga ngo: “Amen” kugira ngo yemeze ko ibyo yavuze ari ukuri kandi ko yiteguye kwirengera ingaruka zabyo (Kub 5:22). Iyo yavugaga ngo: “Amen” imbere y’abantu benshi, yarushagaho kumva ko agomba gusohoza isezerano rye.—Neh 5:13.

Ijambo “amen” ryakoreshejwe cyane mu Gutegeka kwa Kabiri, igice cya 27. Abisirayeli bamaze kugera mu Gihugu k’Isezerano, bahuriye hagati y’umusozi wa Ebali n’umusozi wa Gerizimu, basomerwa Amategeko. Nanone bagombaga kugaragaza ko bemeye kuyakurikiza. Babigaragaje bate? Iyo bamaraga kubasomera akaga kari kuzagera ku bantu batumvira, barasubizaga bati: “Amen!” (Guteg 27:15-26). Tekereza amajwi y’abagabo, abagore n’abana, bavugiye icyarimwe ngo: “Amen” (Yos 8:30-35). Abisirayeli bakurikije ibyo bemeye uwo munsi. Bibiliya igira iti: “Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cyose cy’abakuru ba Isirayeli basigaye Yosuwa amaze gupfa, bo bari bazi neza ibyo Yehova yari yarakoreye Isirayeli byose.”—Yos 24:31.

Yesu na we yakoreshaga ijambo “amen” kugira ngo yemeze ko ibyo yavugaga ari ukuri. Ariko yigeze kurikoresha mu buryo bwihariye. Aho kugira ngo akoreshe ijambo “amen” (mu Kinyarwanda rihindurwamo ngo: “Ndababwira ukuri”) yemeza ko ibyavuzwe ari ukuri, yarikoreshaga yemeza ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri. Hari n’igihe yarisubiragamo agira ati: “Amen amen,” mu Kinyarwanda bikaba byarahinduwe ngo: “Ndababwira ukuri” cyangwa ngo: “Ni ukuri, ni ukuri” (Mat 5:18; Yoh 1:51). Ibyo yabikoraga ashaka kugaragaza ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri kudasubirwaho. Kandi koko, ni we Imana yahaye ubushobozi bwo gusohoza amasezerano yayo yose.—2 Kor 1:20; Ibyah 3:14.

“ABANTU BOSE BARAVUGA BATI ‘AMEN,’ BASINGIZA YEHOVA!”

Nanone Abisirayeli bavugaga ngo: “Amen” igihe babaga basingiza Yehova cyangwa bamusenga (Neh 8:6; Zab 41:13). Iyo abantu bavugaga ngo: “Amen” nyuma y’isengesho, babaga bagaragaje ko bemera ibyarivuzwemo. Nanone babaga bagaragaje ko bishimira gusenga Yehova. Uko ni ko byagenze igihe Umwami Dawidi yazanaga Isanduku y’Isezerano i Yerusalemu. Muri ibyo birori, yavuze isengesho rivuye ku mutima, riboneka mu 1 Ibyo ku Ngoma 16:8-36, rikaba ryaranditswe mu buryo bw’indirimbo. Abari aho bakozwe ku mutima n’ibyo yavuze, ku buryo ‘bose bavuze bati “Amen,” bagasingiza Yehova!’ Koko rero, uwo munsi barishimye cyane, kuko bari basenze Yehova bunze ubumwe.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bavugaga ijambo “amen” iyo babaga basingiza Yehova. Abanditse Bibiliya bakoresheje iryo jambo inshuro nyinshi mu nzandiko zabo (Rom 1:25; 16:27; 1 Pet 4:11). Nanone igitabo k’Ibyahishuwe kigaragaza abamarayika basingiza Yehova bagira bati: “Amen! Nimusingize Yah!” (Ibyah 19:1, 4). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bavugaga ngo: “Amen” nyuma y’amasengesho yavugirwaga mu materaniro (1 Kor 14:16). Icyakora ntibabivugaga byo kurangiza umuhango.

KUKI KUVUGA NGO: “AMEN” ARI IBY’INGENZI?

Gusuzuma ukuntu abagaragu ba Yehova bakoreshaga ijambo “amen,” byatweretse impamvu rikwiriye gusoza isengesho. Iyo turivuze nyuma y’isengesho ryacu, tuba tugaragaje ko ibyo tumaze kuvuga ari ukuri rwose. Nanone iyo tuvuze ngo: “Amen” tubikuye ku mutima nyuma y’isengesho rivuzwe n’undi muntu, n’iyo twaba tubivuze bucece, tuba tugaragaje ko twemera ibyarivuzwemo. Reka dusuzume indi mpamvu tugomba kuvuga ngo: “Amen.”

Tuba tugaragaje ko duha agaciro isengesho rivuzwe n’undi muntu. Mu gihe dusenga Yehova, ibyo tuvuga si byo biba ari iby’ingenzi gusa, ahubwo n’uko twifata na byo ni iby’ingenzi. Kuba twifuza kuvuga ngo: “Amen” tubivanye ku mutima, bituma dukomeza kugira imyifatire yiyubashye mu isengesho kandi tukaritega amatwi twitonze.

Bituma twunga ubumwe. Mu itorero, abantu bose baba bagomba gutega amatwi umuntu umwe uvuga isengesho (Ibyak 1:14; 12:5). Iyo tuvugiye icyarimwe ngo: “Amen,” turushaho kunga ubumwe. Twabivuga mu ijwi riranguruye cyangwa bucece, bishobora gutuma Yehova akora ibyo tumusabye.

Iyo tuvuze ngo: “Amen” tuba dusingiza Yehova

Dusingiza Yehova. Yehova yita ku kintu cyose dukoze tugamije gushyigikira gahunda yo kumusenga (Luka 21:2, 3). Abona ibiri mu mutima wacu n’impamvu zituma dukora ibintu. N’iyo twaba dukurikiye amateraniro kuri terefoni, dushobora kwiringira ko Yehova aha agaciro “amen” tuvuga tubikuye ku mutima. Tuba dufatanyije n’abandi kumusingiza.

Dushobora kubona ko kuvuga ngo: “Amen” ari ibintu byoroheje, ariko mu by’ukuri biba bifite agaciro kenshi. Hari igitabo kigira kiti: “Iryo jambo rimwe gusa rigaragaza ko abagaragu b’Imana bayizera, bakayemera, kandi bakayiringira n’umutima wabo wose.” Nimucyo buri gihe tuge tuvuga ngo: “Amen,” tugamije gushimisha Yehova.—Zab 19:14.