Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 20

Uko Yehova ahumuriza abononwe

Uko Yehova ahumuriza abononwe

“Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 KOR 1:3, 4.

INDIRIMBO YA 134 Umurage Imana yahaye ababyeyi

INSHAMAKE *

1-2. (a) Tanga urugero rugaragaza ukuntu abantu bose bifuza guhumurizwa, kandi ko bafite ubushobozi bwo guhumuriza abandi. (b) Ni ikihe kintu kibabaje cyane kijya kiba ku bana?

ABANTU bose bifuza guhumurizwa kandi bafite ubushobozi buhambaye bwo guhumuriza abandi. Urugero, iyo umwana muto arimo akina, akagwa agakomereka ku ivi, ashobora guhita yiruka arira asanga nyina cyangwa se. Ababyeyi be ntibaba bashobora guhita bamukiza icyo gikomere, ariko baba bashobora kumuhumuriza. Bashobora kumubaza icyo abaye, bakamuhoza, bakamuhumuriza, wenda bakanamushyirira umuti kuri icyo gikomere cyangwa bakagipfuka. Mu kanya gato, umwana aba acecetse, ndetse akaba yakongera kujya gukina. Nyuma y’igihe, cya gikomere na cyo kirakira.

2 Icyakora, abana bashobora kubabazwa mu buryo bukomeye cyane. Hari igihe abantu babonona. Hari abo bibaho rimwe, abandi bo bakamara imyaka myinshi bakorerwa ibyo bikorwa by’agahomamunwa. Uko byaba biri kose, konona umwana bishobora kumusigira ibikomere ku mutima bitazigera bikira. Hari igihe uwononnye uwo mwana afatwa, akabihanirwa. Ariko hari ubwo bisa n’aho uwakoze icyo cyaha atazigera agihanirwa. Icyakora nubwo yahanwa, umwana wononwe we bishobora gukomeza kumugiraho ingaruka nubwo yaba yarakuze.

3. Mu 2 Abakorinto 1:3, 4 hagaragaza ko Yehova yifuza iki? Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 None se niba Umukristo yarigeze kononwa akiri umwana, ubu akaba agihanganye n’ingaruka zabyo, ni iki cyamufasha? (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) Yehova yifuza ko intama ze zigaragarizwa urukundo kandi zigahumurizwa. Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume ibibazo bitatu: (1) Kuki abantu bahuye n’ikibazo cyo kononwa bashobora kuba bakeneye guhumurizwa? (2) Ni nde wabahumuriza? (3) Uburyo bwiza bwo kubahumuriza ni ubuhe?

KUKI BAKENEYE GUHUMURIZWA?

4-5. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko dusobanukirwa ko abana batandukanye n’abantu bakuru? (b) Kuki konona umwana bishobora gutuma atagira undi muntu yiringira?

4 Bamwe mu bantu bigeze kononwa bakiri abana, bashobora kumva bagikeneye guhumurizwa, nubwo haba hashize imyaka myinshi cyane bibabayeho. Kubera iki? Kugira ngo tubyumve neza, tugomba kubanza gusobanukirwa ko abana batandukanye cyane n’abantu bakuru. Iyo umwana agiriwe nabi bimugiraho ingaruka cyane kuruta umuntu mukuru. Reka dusuzume ingero zibigaragaza.

5 Abana bagomba kugirana ubucuti bwa bugufi n’ababarera cyangwa abashinzwe kubitaho, kandi bakabagirira ikizere. Ubwo bucuti ni bwo butuma abana bumva batuje, kandi bakagirira ikizere umuntu wese ubakunda (Zab 22:9). Ikibabaje ni uko akenshi abana bononwa bari iwabo, kandi inshuro nyinshi bakononwa na bene wabo ba bugufi cyangwa inshuti z’umuryango. Iyo umwana yononwe n’umuntu yiringiraga, kongera kugira undi yizera bishobora kumugora, kabone n’iyo hashira imyaka myinshi.

6. Kuki konona abana ari ubugome, kandi bigira ingaruka mbi cyane?

6 Abana ntibashobora kwirwanaho. Kubonona ni ubugome kandi bibagiraho ingaruka mbi cyane. Gusambanya umwana atarasobanukirwa ibyo gushaka n’iby’imibonano mpuzabitsina, bimugiraho ingaruka mbi cyane. Bishobora gutuma agira imitekerereze idakwiriye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, akiyanga cyangwa ntagire umuntu yizera.

7. (a) Kuki byorohera abantu bangiza abana kubashuka bagamije kubonona, kandi se ni ayahe mayeri bakoresha? (b) Ibinyoma bababwira bibagiraho izihe ngaruka?

7 Abana ntibaba bafite ubushobozi buhagije bwo gutekereza no gufata imyanzuro, cyangwa ubwo gutahura ikintu cyabateza akaga bityo bakakirinda (1 Kor 13:11). Ubwo rero, bishobora korohera abantu bangiza abana kubashuka bagamije kubonona. Abonona abana bababeshya ibinyoma bibi cyane. Bashobora kumvisha abo bana ko ari bo babiteye. Bashobora no kubabwira ko batagomba kugira uwo babibwira, kandi ko n’iyo babivuga ntawuzabumva cyangwa ngo abyiteho. Nanone bashobora kubabwira ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mukuru ari ibintu bisanzwe, bigaragaza ko mukundana. Umwana ashobora kumara imyaka myinshi ataratahura ko ibyo byose ari ibinyoma. Umwana wononwe ashobora gukura yumva ko nta muntu ushobora kumukunda, ndetse ko n’Imana itamukunda. Aba afite umutimanama umucira urubanza, nubwo nta ruhare aba yarabigizemo.

8. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova ashobora guhumuriza abababaye?

8 Ntibitangaje rero ko umwana wononwe bishobora kumugiraho ingaruka z’igihe kirekire. Konona umwana ni ubugome bukabije! Kuba byogeye bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, ubwo abantu benshi “badakunda ababo” kandi ‘abantu babi n’indyarya bakaba barushaho kuba babi’ (2 Tim 3:1-5, 13). Amayeri ya Satani yuzuyemo ubugome, kandi birababaje kubona abantu bakora ibimushimisha. Icyakora Yehova arusha imbaraga Satani n’abakozi be. Abona ibibi byose Satani akora. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azi neza imibabaro duhura na yo, kandi ko ashobora kuduhumuriza. Twishimira cyane ko dukorera “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo dushobore guhumuriza abari mu makuba y’uburyo bwose, binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe” (2 Kor 1:3, 4). None se, ni ba nde Yehova akoresha kugira ngo baduhumurize?

NI NDE WABAHUMURIZA?

9. Nk’uko Umwami Dawidi yabivuze muri Zaburi ya 27:10, Yehova akorera iki abatereranywe n’imiryango yabo?

9 Abantu bononwe bitewe n’uko ababyeyi babo batabarinze, cyangwa abononwe n’abagombaga kubitaho, baba bakeneye guhumurizwa mu buryo bwihariye. Dawidi umwanditsi wa zaburi yiringiraga ko Yehova ari we ushobora kuduhumuriza kuruta abandi bose. (Soma muri Zaburi ya 27:10.) Dawidi yiringiraga ko Yehova yita ku batereranywe n’imiryango yabo. Abikora ate? Akoresha abagaragu be bizerwa. Abakristo bagenzi bacu ni nk’abavandimwe bacu. Urugero, Yesu yavuze ko abamwizeye bakayoboka Yehova, ari bo bavandimwe be, bashiki be na ba nyina.—Mat 12:48-50.

10. Ni iki Pawulo yavuze ku birebana n’inshingano yari afite yo kuba umusaza w’itorero?

10 Reka dusuzume urugero rugaragaza ukuntu abagize itorero rya gikristo ari nk’abavandimwe. Intumwa Pawulo yari umusaza w’indahemuka wakoranaga umwete. Yatanze urugero rwiza kandi yarahumekewe atera abandi inkunga yo kujya bamwigana nk’uko yiganaga Kristo (1 Kor 11:1). Zirikana uko Pawulo yavuze ibirebana n’inshingano yari afite yo kuba umusaza w’itorero. Yaravuze ati: “Twabitagaho twiyoroheje, nk’uko umubyeyi agaburira abana be kandi akabakuyakuya” (1 Tes 2:7). Muri iki gihe na bwo, mu gihe abasaza bahumuriza abandi bifashishije Ibyanditswe, byaba byiza bakoresheje amagambo meza, yuje urukundo.

Akenshi Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka, ni bo bahumuriza neza bagenzi babo (Reba paragarafu ya 11) *

11. Ni iki kigaragaza ko abasaza atari bo bonyine bafite inshingano yo guhumuriza abandi?

11 Ese abasaza ni bo bonyine bashobora guhumuriza abononwe? Oya. Twese dufite inshingano yo ‘gukomeza guhumurizanya’ (1 Tes 4:18). Bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora cyanecyane gufasha bashiki bacu bakeneye guhumurizwa. Birashishikaje kuba Yehova yarigereranyije n’umubyeyi w’umugore uhumuriza umwana we (Yes 66:13). Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abagore bahumurije abari bababaye (Yobu 42:11). Muri iki gihe, Yehova ashimishwa no kubona Abakristokazi bahumuriza bashiki bacu bafite intimba ku mutima. Hari igihe abasaza basaba mu ibanga Umukristokazi ukuze mu buryo bw’umwuka gufasha mushiki wacu ukeneye guhumurizwa. *

TWABAHUMURIZA DUTE?

12. Ni iki tugomba kwirinda?

12 Birumvikana ko tugomba kuba maso, ntiduhatire Umukristo mugenzi wacu kutubwira ibintu atifuza kuvuga (1 Tes 4:11). None se, twakorera iki abantu bakeneye gufashwa no guhumurizwa? Reka dusuzume ibintu bitanu bishingiye kuri Bibiliya byadufasha kubahumuriza.

13. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abami 19:5-8, umumarayika wa Yehova yahumurije Eliya ate? Twamwigana dute?

13 Jya ubafasha mu buryo bufatika. Igihe umuhanuzi Eliya yahungaga ngo akize amagara ye, yumvaga yacitse intege cyane ku buryo yifuzaga gupfa. Yehova yohereje umumarayika ngo age gusura uwo mugabo wari wacitse intege. Uwo mumarayika yamuhaye ubufasha yari akeneye. Yamuhaye ibyokurya bishyushye kandi aramwinginga ngo arye. (Soma mu 1 Abami 19:5-8.) Iyo nkuru igaragaza ko hari igihe igikorwa cyoroheje kirangwa n’ineza, gishobora kugirira umuntu akamaro. Urugero, ushobora guha ibyokurya umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wihebye, ukamuha impano yoroheje cyangwa ukamwandikira akabaruwa. Ibyo bishobora kumwizeza ko tumwitaho kandi ko tumukunda. Niba umuntu afite ikibazo tukaba twumva kukiganiraho na we bitatworoheye, cyangwa akaba yarahuye n’ibintu bibabaje cyane, dushobora kumufasha muri ubwo buryo.

14. Inkuru ya Eliya itwigisha iki?

14 Jya utuma bumva bafite amahoro n’umutekano. Inkuru ya Eliya itwigisha irindi somo. Yehova yafashije uwo muhanuzi mu buryo bw’igitangaza agera ku musozi wa Horebu. Birashoboka ko Eliya ageze aho hantu hitaruye yumvise atuje, kuko ari ho Yehova yari yaragiraniye isezerano n’abagize ubwoko bwe, mu myaka myinshi yari ishize. Ashobora kuba yarumvaga ko noneho ageze kure, aho abamuhigaga batari gupfa kugera. Ibyo bitwigisha iki? Niba twifuza guhumuriza abononwe, tugomba kubanza gukora ibishoboka ngo bumve bafite umutekano. Urugero, abasaza bagomba kuzirikana ko mushiki wacu wihebye ashobora kumva yisanzuye aramutse aganiriye na bo bari iwe mu rugo, wenda ari kunywa icyayi atuje, aho kuganirira na we ku Nzu y’Ubwami. Undi we ashobora kuba atari uko abyumva.

Dushobora guhumuriza abandi tubatega amatwi twihanganye, tugasengera hamwe dukoresheje amagambo agaragaza ko bakunzwe, kandi tukababwira amagambo ahumuriza (Reba paragarafu ya 15-20) *

15-16. Gutega amatwi neza bisobanura iki?

15 Jya ubatega amatwi witonze. Bibiliya itugira inama igira iti: “Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga” (Yak 1:19). Ese tuzi gutega abandi amatwi? Dushobora kwibwira ko gutega amatwi neza ari ukwicara witonze, ugakomeza guhanga amaso umuntu ariko ukicecekera ntugire icyo uvuga. Ariko icyo si cyo bisobanura. Urugero, ibuka ko Eliya yageze aho akabwira Yehova ibyari bimuhangayikishije, kandi Yehova yamuteze amatwi yitonze. Yehova yabonye ko Eliya yari afite ubwoba, yumva ari wenyine kandi yibwira ko ibyo yakoze byose byabaye imfabusa. Yehova yaramuhumurije, amumara impungenge zose yari afite. Yagaragaje ko yari yamuteze amatwi yitonze.—1 Abami 19:9-11, 15-18.

16 Twagaragaza dute ko twishyira mu mwanya w’abandi kandi ko tubakunda, mu gihe tubatega amatwi? Kunyuzamo tukavuga amagambo meza twatekerejeho twitonze, bishobora gutuma bamenya uko twiyumva. Amagambo nk’ayo agaragaza urukundo, ashobora kwizeza umuntu ko umuteze amatwi kandi ko urimo ugerageza kwiyumvisha ibyo akubwira.—1 Kor 13:4, 7.

17. Kuki tugomba kwihangana kandi ‘tugatinda kuvuga’?

17 Ariko nanone, jya uzirikana ko ugomba ‘gutinda kuvuga.’ Ntukamuce mu ijambo ugamije kumugira inama cyangwa kumukosora. Jya wihangana. Igihe Eliya yabwiraga Yehova ibimuri ku mutima, yakoresheje amagambo akomeye, arimo agahinda kenshi. N’igihe Yehova yari amaze kumwereka ibintu byagombaga gukomeza ukwizera kwe, yongeye kumubwira ibimuri ku mutima akoresheje ya magambo (1 Abami 19:9, 10, 13, 14). Ibyo bitwigisha iki? Hari igihe umuntu wihebye yumva ashaka kongera kuvuga ibyamubayeho. Tuge twigana Yehova, tumutege amatwi twihanganye. Aho kumubwira icyo yagombye gukora, tugomba kwishyira mu mwanya we, tukamugaragariza impuhwe.—1 Pet 3:8.

18. Twakora iki ngo amasengesho yacu ahumurize umuntu wihebye?

18 Jya usengera hamwe n’abababaye, ukoreshe amagambo agaragaza ko bakunzwe. Hari igihe umuntu wihebye cyane ananirwa gusenga. Ashobora gutekereza ko Yehova atamwumva. Gusengera hamwe na we, tukamuvuga mu izina, bishobora kumuhumuriza. Dushobora gusenga Yehova tumubwira ko twe n’abandi Bakristo dukunda uwo muntu uhangayitse. Dushobora kumusaba guhumuriza uwo mugaragu we w’agaciro kenshi. Amasengesho nk’ayo ashobora kumuhumuriza cyane.—Yak 5:16.

19. Ni iki cyadufasha kubona amagambo ahumuriza?

19 Jya ubabwira amagambo ahumuriza. Jya utekereza mbere yo kuvuga. Kubabwira amagambo utatekerejeho bishobora kubakomeretsa. Ariko ubabwiye amagambo arangwa n’ineza, byabahumuriza (Imig 12:18). Bityo rero, jya usenga Yehova agufashe kubona amagambo meza, ahumuriza. Jya uzirikana ko nta magambo afite imbaraga kurusha aya Yehova aboneka muri Bibiliya.—Heb 4:12.

20. Bamwe mu bantu bigeze kononwa, biyumva bate? Ni iki tugomba kubibutsa?

20 Bamwe mu bantu bononwe bashobora kumva ko nta muntu ushobora kubakunda, ndetse ko n’Imana itabakunda. Ibyo si ukuri rwose. Ubwo rero, uge ukoresha Ibyanditswe ubibutse ko Yehova abakunda cyane. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ihumure rituruka mu Byanditswe.”) Ibuka ukuntu umumarayika yakomeje umuhanuzi Daniyeli, igihe yumvaga yacitse intege. Yehova yamubwiye ko ari umugabo ukundwa (Dan 10:2, 11, 19). Abavandimwe na bashiki bacu bababaye, na bo Yehova arabakunda.

21. Bizagendekera bite inkozi z’ibibi zitihana? Hagati aho se, ni iki twihatira gukora?

21 Duhumuriza abandi tubibutsa ko Yehova abakunda. Nanone, tugomba kuzirikana ko Yehova ari Imana irangwa n’ubutabera. Azi buri muntu wese wononwe nubwo abandi baba batabizi. Yehova abona ibintu byose, kandi umuntu wese wononnye abana ntiyihane, azabimuhanira (Kub 14:18). Hagati aho, nimucyo twihatire gukora ibyo dushoboye byose, tugaragarize urukundo abigeze kononwa. Byongeye kandi, kumenya ko Yehova azakiza burundu abantu bose barenganyijwe na Satani n’isi ye, birahumuriza. Vuba aha, ibyo bintu bibabaje byose tuzabyibagirwa.—Yes 65:17.

INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima

^ par. 5 Abantu bononwe bakiri bato bashobora kumara imyaka myinshi bagihanganye n’ingaruka z’ibyo bakorewe. Iki gice kiri budufashe kumenya impamvu. Nanone turi busuzume ushobora guhumuriza abantu nk’abo n’uburyo bwiza twabahumurizamo.

^ par. 11 Umuntu wigeze kononwa ni we wifatira umwanzuro niba akwiriye kujya kwa muganga cyangwa kutajyayo.

^ par. 76 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umukristokazi ukuze mu buryo bw’umwuka ahumuriza mushiki wacu ubabaye.

^ par. 78 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abasaza b’itorero babiri basuye wa mushiki wacu ufite agahinda. Yatumiye wa Mukristokazi ukuze mu buryo bw’umwuka ngo na we abe ahari.