Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twakwirinda umwe mu mitego ya Satani

Uko twakwirinda umwe mu mitego ya Satani

IGIHE Abisirayeli bari hafi kwambuka Uruzi rwa Yorodani ngo binjire mu Gihugu k’Isezerano, hari abantu baje kubasura. Bari abagore b’abanyamahanga bari baje gutumira abagabo b’Abisirayeli mu birori. Abo bagabo bumvise batabyitesha. Bashobora kuba barashishikajwe cyane n’uko bari bagiye kunguka inshuti, kubyina no kurya neza. Abo bagore bagenderaga ku mahame ahabanye cyane n’Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli. Icyakora bamwe mu bagabo b’Abisirayeli bashobora kuba baratekereje bati: “Nta cyo badutwara. Turi bube maso.”

Byaje kugenda bite? Bibiliya igira iti: “Abantu batangira gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.” Abo bagore bashakaga kugusha abagabo b’Abisirayeli mu mutego wo gusenga ibigirwamana, kandi bawuguyemo! Ibyo byatumye ‘Yehova abarakarira cyane.’—Kub 25:1-3.

Abo Bisirayeli bishe Amategeko y’Imana abiri: Basenze ibigirwamana kandi barasambana. Kutumvira Imana byatumye hapfa abantu babarirwa mu bihumbi (Kuva 20:4, 5, 14; Guteg 13:6-9). Iyo abo bagabo batica Itegeko ry’Imana, mu gihe gito abo Bisirayeli babarirwa mu bihumbi bapfuye bari kwambuka Yorodani, bakajya mu Gihugu k’Isezerano. Mbega ibintu bibabaje!—Kub 25:5, 9.

Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ibyo byababayeho kugira ngo bibe akabarore, kandi byandikiwe kutubera umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe” (1 Kor 10:7-11). Nta gushidikanya ko Satani yashimishijwe n’uko abo Bisirayeli bakoze icyaha gikomeye, bigatuma batinjira mu Gihugu k’Isezerano. Ibyo dukwiriye kubivanamo isomo, kuko tuzi neza ko Satani yakwishimira cyane ko natwe tutagera mu isi nshya y’Imana.

UMUTEGO MUBI CYANE

Satani yifuza kugusha Abakristo mu mutego, akoresheje amayeri nk’ayo yakoresheje mbere akagusha benshi. Nk’uko twabibonye, yagushije Abisirayeli mu mutego akoresheje ubusambanyi. Muri iki gihe na bwo akoresha uwo mutego. Kimwe mu bintu akoresha cyane kugira ngo agushe abantu mu busambanyi ni porunogarafiya.

Muri iki gihe, umuntu ashobora kureba porunogarafiya ntihagire ubimenya. Kera umuntu washakaga kuyireba yajyaga mu mazu berekaniragamo firimi z’urukozasoni cyangwa aho bagurishirizaga ibitabo bya porunogarafiya. Abantu benshi birindaga kujya ahantu nk’aho cyangwa kuhegera, kuko bumvaga ko hagize ubabona baba basebye. Ariko ubu, umuntu ufite interineti ashobora kureba porunogarafiya ari mu kazi cyangwa yiyicariye mu modoka. Mu bihugu byinshi, umuntu ashobora kureba porunogarafiya yibereye iwe.

Nanone, terefoni zigendanwa cyangwa tabureti zituma abantu bareba porunogarafiya bitabagoye. Bashobora kuyireba bagenda n’amaguru, bari muri bisi cyangwa muri gari ya moshi.

Kuba abantu bashobora kureba porunogarafiya ntihagire ubimenya, bituma yangiza benshi kurusha mbere. Abantu benshi bayireba usanga ingo zabo zarasenyutse, bakumva nta gaciro bafite kandi bikangiza umutimanama wabo. Ikibi kurushaho, ni uko bishobora kwangiza ubucuti bafitanye n’Imana. Mu by’ukuri, porunogarafiya igira ingaruka mbi cyane ku bayireba. Akenshi, ingaruka zayo zimara igihe kirekire cyane, ndetse hari n’igihe zidashira burundu.

Icyakora Yehova yiteguye kuturinda uwo mutego wa Satani. Niba twifuza ko Yehova aturinda, tugomba ‘kumwumvira tudaca ku ruhande,’ ntitumere nk’Abisirayeli (Kuva 19:5). Tugomba kumenya ko Imana yanga urunuka porunogarafiya. Tubyemezwa n’iki?

JYA WANGA PORUNOGARAFIYA NK’UKO YEHOVA AYANGA

Zirikana ko Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yari atandukanye cyane n’ayo andi mahanga yagenderagaho. Ayo mategeko yari ameze nk’urukuta rwarindaga Abisirayeli abanyamahanga bari babakikije n’ibikorwa bibi bakoraga (Guteg 4:6-8). Ayo mategeko yagaragazaga neza ko Yehova yanga ubusambanyi.

Yehova yarondoye ibikorwa by’ubwiyandarike amahanga yari abakikije yakoraga, maze abwira Abisirayeli ati: ‘Ntimugakore ibyo abo mu gihugu cy’i Kanani mbajyanamo bakora. Icyo gihugu kiranduye. Nzakiryoza icyaha cyacyo.’ Abanyakanani bakoraga ibikorwa biteye ishozi, ku buryo Imana yera ya Isirayeli yabonaga ko igihugu cyabo cyari cyanduye.—Lewi 18:3, 25.

Nubwo Yehova yahannye Abanyakanani, andi mahanga yakomeje gukora ibikorwa by’ubusambanyi. Imyaka irenga 1.500 nyuma yaho, Pawulo yavuze ko abantu bo mu bihugu Abakristo babagamo bari ‘barataye isoni.’ Mu by’ukuri, ‘bishoraga mu bwiyandarike kugira ngo bakore ibikorwa by’umwanda by’uburyo bwose bafite umururumba’ (Efe 4:17-19). Muri iki gihe na bwo, abantu bariyandarika bikabije, kandi ntibibatera isoni. Abasenga Imana y’ukuri bagomba gukora uko bashoboye bakirinda kureba ibikorwa by’ubusambanyi abantu bo muri iyi si bakora.

Abantu bakunda kureba porunogarafiya baba basuzugura Imana. Yaremye abantu mu ishusho yayo, bafite imico nk’iyayo. Yaduhaye ubushobozi bwo gutandukanya ikiza n’ikibi. Kubera ko Imana ifite ubwenge butagereranywa, yashyizeho amategeko agenga imibonano mpuzabitsina. Yagennye ko imibonano mpuzabitsina iba igikorwa gishimisha abashakanye (Intang 1:26-28; Imig 5:18, 19). None se ni irihe kosa abateza imbere porunogarafiya bakora? Batesha agaciro amahame mbwirizamuco yashyizweho n’Imana. Mu by’ukuri, baba basuzuguye Yehova. Imana izahana abantu bose bapfobya amahame yayo, bagateza imbere ibikorwa by’ubwiyandarike.—Rom 1:24-27.

Naho se abantu basoma cyangwa bareba porunogarafiya babigambiriye, bizabagendekera bite? Bamwe bashobora gutekereza ko nta cyo bitwaye. Ariko baba bashyigikira abantu batesha agaciro amahame ya Yehova. Birashoboka ko igihe batangiraga kureba porunogarafiya, atari byo bari bagambiriye. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko abasenga Imana y’ukuri bagomba kwanga urunuka porunogarafiya. Itugira inama igira iti: “Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi.”—Zab 97:10.

Hari abifuza gucika kuri iyo ngeso mbi yo kureba porunogarafiya, ariko bikabagora. Ntidutunganye, kandi dushobora kuba dusabwa guhatana kugira ngo dutsinde irari ry’ibitsina ridakwiriye. Nanone kudatungana bishobora gutuma twumva ko kureba porunogarafiya nta cyo bitwaye (Yer 17:9). Ariko Abakristo benshi baretse kuyireba. Izere ko nawe wabicikaho. Reka turebe uko Ijambo ry’Imana ryagufasha kwirinda uwo mutego wa Satani.

NTUKEMERE KUGANZWA N’IRARI RIDAKWIRIYE

Nk’uko twabibonye, Abisirayeli benshi bemeye kuganzwa n’irari ridakwiriye, bituma bakora ibikorwa by’agahomamunwa. Natwe byatubaho. Yakobo mwene nyina wa Yesu yagaragaje akaga katwugarije agira ati: “Umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha” (Yak 1:14, 15). Iyo umuntu yemeye ko irari ridakwiriye rishinga imizi mu mutima we, aba ashobora gukora icyaha. Bityo rero, tugomba kwikuramo ibitekerezo by’ubwiyandarike.

Niba ibitekerezo bibi bitangiye kukuzamo, jya uhita ugira icyo ukora. Yesu yaravuze ati: “Niba ikiganza cyangwa ikirenge cyawe kikubera igisitaza, ugice ukijugunye kure yawe. . . . Nanone ijisho ryawe nirikubera igisitaza, urinogore urite kure yawe” (Mat 18:8, 9). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko tugomba guca ingingo zacu z’umubiri. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba kumenya impamvu ituma tugira ibitekerezo bidakwiriye, maze tugahita tugira icyo dukora. Iyo nama yadufasha ite kwirinda porunogarafiya?

Niba ubonye amashusho ya porunogarafiya utabishaka, ntukibwire uti: “Nta cyo bitwaye.” Jya uhita ureba hirya. Jya uhita uzimya tereviziyo, mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho cya eregitoroniki. Jya werekeza ibitekerezo ku bintu byiza. Kubigenza utyo, bishobora gutuma utegeka ibitekerezo byawe, aho kuganzwa n’irari ridakwiriye.

WAKORA IKI NIBA UKOMEZA KWIBUKA AMAFOTO YA PORUNOGARAFIYA WIGEZE KUREBA?

None se niba wararetse kureba porunogarafiya, ariko rimwe na rimwe ukajya wibuka ibyo wigeze kureba, wakora iki? Umuntu ashobora kumara igihe kirekire akibuka amafoto cyangwa ibitekerezo bifitanye isano na porunogarafiya. Bishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose. Iyo bibaye, ushobora kumva uhatirwa gukora ibikorwa byanduye, wenda nko kwikinisha. Bityo rero, jya uzirikana ko ibyo bitekerezo bishobora kuza bigutunguye, kandi uhore witeguye kubirwanya.

Rushaho kwiyemeza kugira ibitekerezo bihuje n’ibyo Imana ishaka kandi ukore ibiyishimisha. Jya wigana intumwa Pawulo, wabaga yiteguye ‘gukubita umubiri we ibipfunsi kandi akawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata’ (1 Kor 9:27). Ntukemere kuganzwa n’ibyifuzo bidakwiriye. Bibiliya igira iti: “Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Rom 12:2). Jya wibuka ko ubwiyandarike buzakubuza ibyishimo, naho kugira ibitekerezo bihuje n’ibyo Imana ishaka no gukora ibiyishimisha bikaguhesha ibyishimo.

Kugira ibitekerezo bihuje n’ibyo Imana ishaka no gukora ibiyishimisha bizaguhesha ibyishimo, ariko ubwiyandarike buzakubuza ibyishimo

Jya ugerageza gufata mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya, hanyuma ibitekerezo bibi nibikuzamo, wihatire kuyibuka. Imwe muri yo ni nka Zaburi ya 119:37, Yesaya 52:11, Matayo 5:28, Abefeso 5:3, Abakolosayi 3:5 na 1 Abatesalonike 4:4-8. Iyo mirongo izagufasha kubona porunogarafiya nk’uko Yehova ayibona, kandi umenye icyo akwitezeho.

None se wakora iki mu gihe wumva ugiye kuganzwa n’ikifuzo cyo kureba ibintu bifitanye isano n’ubwiyandarike cyangwa kubitekerezaho? Jya wigana Yesu watubereye ikitegererezo (1 Pet 2:21). Igihe yari amaze kubatizwa, Satani yakomeje kumushuka. Yesu yakoze iki? Yakomeje gushikama. Uko Satani yamushukaga, yakoreshaga imirongo y’Ibyanditswe akamaganira kure ibishuko bye. Yaravuze ati: “Genda Satani!” Kandi koko Satani yahise amureka. Nk’uko Yesu yakomeje kurwanya Satani ubudacogora, ni ko natwe tugomba kubigenza (Mat 4:1-11). Satani n’isi ye bazakomeza gutuma ugira ibitekerezo bidakwiriye, ariko uge ukomeza kubarwanya ubudacogora. Ushobora gutsinda intambara urwana yo kwirinda porunogarafiya. Yehova azagufasha utsinde uwo mwanzi wawe.

JYA USENGA YEHOVA KANDI UMWUMVIRE

Jya ukomeza gusenga Yehova umusaba kugufasha. Pawulo yaravuze ati: “Mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu” (Fili 4:6, 7). Imana izaguha amahoro yo mu mutima azatuma wirinda gukora ibibi. Niwegera Yehova, na we ‘azakwegera.’—Yak 4:8.

Ikintu k’ingenzi kuruta ibindi cyaturinda imitego ya Satani, ni ukugirana ubucuti bukomeye n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Yesu yaravuze ati: ‘Umutware w’isi [Satani] araje, kandi nta bubasha amfiteho’ (Yoh 14:30). Ni iki cyatumaga Yesu agira ikizere kingana gityo? Yaravuze ati: “Uwantumye ari kumwe nanjye; ntiyantaye kuko buri gihe nkora ibimushimisha” (Yoh 8:29). Nawe nukora ibishimisha Yehova ntazigera agutererana. Niwirinda porunogarafiya, Satani ntazabona aho agufatira.