Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 29

‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

“Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.”​—MAT 28:19.

INDIRIMBO YA 60 Nibumvira bazakizwa

INSHAMAKE *

1-2. (a) Nk’uko itegeko rya Yesu riri muri Matayo 28:18-20 ribigaragaza, inshingano y’ibanze y’itorero rya gikristo ni iyihe? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

YESU amaze kuzuka yasabye abigishwa be guhurira na we ku musozi wo muri Galilaya. Igihe bari bateraniye kuri uwo musozi, intumwa zishobora kuba zari zifite amatsiko menshi (Mat 28:16). Icyo gihe birashoboka ko ari bwo “yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe” (1 Kor 15:6). Kuki Yesu yari yatumiye abo bigishwa be ngo bahurire aho ngaho? Byari ukugira ngo abahe inshingano ishishikaje. Yarababwiye ati: “Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.”—Soma muri Matayo 28:18-20.

2 Abo bigishwa bumvise amagambo ya Yesu, baje kuba bamwe mu bari bagize itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Inshingano y’ibanze y’abari bagize iryo torero, yari iyo guhindura abantu benshi bakaba abigishwa ba Kristo. * Muri iki gihe, ku isi hose hari amatorero ya gikristo menshi, kandi inshingano yayo y’ibanze iracyari ya yindi. Muri iki gice, turi busuzume ibibazo bine: Kuki guhindura abantu abigishwa ari iby’ingenzi cyane? Guhindura abantu abigishwa bidusaba iki? Ese Abakristo bose bashobora kubigiramo uruhare? Kuki uwo murimo usaba kwihangana?

KUKI GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA ARI IBY’INGENZI CYANE?

3. Nk’uko bivugwa muri Yohana 14:6 no mu gice cya 17:3, kuki guhindura abantu abigishwa ari umurimo w’ingenzi cyane?

3 Kuki umurimo wo guhindura abantu abigishwa ari uw’ingenzi cyane? Ni ukubera ko abigishwa ba Kristo ari bo bonyine bashobora kuba inshuti z’Imana. Byongeye kandi, abemera kuba abigishwa ba Kristo bagira ubuzima bwiza muri iki gihe kandi bakagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu gihe kizaza. (Soma muri Yohana 14:6; 17:3.) Mu by’ukuri, Yesu yaduhaye umurimo w’ingenzi cyane, ariko ntitwawushobora twenyine. Intumwa Pawulo yavuze ko we n’Abakristo bagenzi be bari “abakozi bakorana n’Imana” (1 Kor 3:9). Yehova na Yesu bahaye abantu badatunganye inshingano yihariye rwose!

4. Ibyabaye kuri Ivan na Matilde bitwigisha iki?

4 Guhindura abantu abigishwa ni umurimo utera ibyishimo byinshi. Reka turebe ibyabaye kuri Ivan n’umugore we Matilde bo muri Kolombiya. Babwirije umusore witwa Davier, maze arababwira ati: “Nifuza guhinduka ariko byarananiye.” Davier yari umukinnyi w’iteramakofe, akoresha ibiyobyabwenge, ari umusinzi kandi abana n’umugore witwa Erika batarasezeranye. Ivan yaravuze ati: “Twatangiye kujya tumusura mu mudugudu w’iwabo wari kure cyane, tukagenda amasaha menshi ku magare, mu mihanda mibi. Erika amaze kubona ko Davier atangiye guhinduka, na we yatangiye kwiga Bibiliya.” Nyuma y’igihe, Davier yaretse ibiyobyabwenge, areka gusinda n’iteramakofe. Nanone yasezeranye na Erika. Matilde yaravuze ati: “Igihe Davier na Erika babatizwaga mu mwaka wa 2016, twibutse ukuntu yakundaga kuvuga ati: ‘Nifuza guhinduka, ariko byarananiye.’ Twarize amarira menshi y’ibyishimo.” Iyo dufashije abantu bakaba abigishwa ba Kristo, tugira ibyishimo byinshi.

GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA BIDUSABA IKI?

5. Ikintu cya mbere dusabwa gukora kugira ngo duhindure abantu abigishwa, ni ikihe?

5 Ikintu cya mbere tugomba gukora kugira ngo duhindure abantu abigishwa, ni ukujya ‘gushaka’ abifuza kumenya Yehova (Mat 10:11). Iyo twihatiye kugera ku bantu bose bari mu ifasi yacu tukababwiriza nk’uko Kristo abidusaba, tuba tugaragaje ko turi Abahamya ba Yehova kandi ko turi Abakristo b’ukuri.

6. Ni iki cyadufasha kugira icyo tugeraho mu murimo?

6 Hari bamwe tubwiriza, bagahita bagaragaza ko bashishikajwe n’ukuri ko muri Bibiliya, ariko hari n’abandi benshi badahita babishishikarira. Tugomba kugira icyo dukora ngo barusheho kwishimira ukuri. Kugira ngo tugire icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza, tugomba kwitegura neza. Bityo rero, jya utoranya witonze ingingo zishobora gushishikaza abo ubwiriza, utegure n’uko uzatangiza ibiganiro.

7. Ni izihe ngero zigaragaza uko watangiza ibiganiro? Kuki ari iby’ingenzi ko utega abantu amatwi kandi ukabubaha?

7 Urugero, ushobora kubwira umuntu uti: “Hari ikintu nashakaga ko tuganiraho. Kuri iyi si duhura n’ibibazo byinshi. Ese wumva ubutegetsi bw’abantu buzakemura ibyo bibazo?” Hanyuma mushobora kuganira ku bivugwa muri Daniyeli 2:44. Nanone ushobora kubaza umuntu uti: “Ubona ari iki cyadufasha kurera abana neza?,” hanyuma mukaganira ku bivugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7. Ingingo iyo ari yo yose wahitamo, jya uzirikana abantu muzayiganiraho. Tekereza ukuntu kumenya icyo Bibiliya ibivugaho bizabagirira akamaro. Mu gihe uganira na bo, jya ubatega amatwi kandi wubahe ibitekerezo byabo. Ibyo bizatuma urushaho kumenya uko bumva ibintu, kandi na bo bazarushaho kugutega amatwi.

8. Kuki tugomba gusura kenshi abantu tuba twarabwirije?

8 Kugira ngo umuntu yemere kwiga Bibiliya, bishobora kuba ngombwa ko umusura kenshi. Kubera iki? Ni ukubera ko hari igihe dusubira kumusura, ntitumubone. Nanone hari igihe biba ngombwa ko umusura kenshi kugira ngo akwisanzureho, bityo yemere kwiga Bibiliya. Ubusanzwe, kugira ngo ikimera gishobore gukura neza kigomba kuhirwa buri gihe. Umuntu wifuza kwiga Bibiliya na we, tugomba kumusura kenshi tukaganira ku Ijambo ry’Imana, kugira ngo akunde Yehova na Kristo.

ESE ABAKRISTO BOSE BAGIRA URUHARE MU GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA?

Abahamya bo hirya no hino ku isi bagira uruhare mu gushaka abifuza kumenya ukuri (Reba paragarafu ya 9 n’iya 10) *

9-10. Kuki iyo habonetse umuntu wemera kwiga Bibiliya, buri Mukristo wese aba yabigizemo uruhare?

9 Buri Mukristo agira uruhare mu gushakisha abantu bifuza kumenya ukuri. Ibyo twabigereranya no gushakisha umwana wabuze. Mu buhe buryo? Reka dufate urugero rw’ibyabaye, igihe agahungu k’imyaka itatu kaburaga. Abantu bagera kuri 500 bose bagize uruhare mu kugashakisha. Hashize amasaha 20 bagashaka, hari umuntu wagasanze mu murima w’ibigori. Uwo muntu ntiyemeye ko abantu bamushimagiza ko ari we wakabonye. Yaravuze ati: “Kugira ngo aboneke, byasabye ko tumushakisha turi benshi.”

10 Abantu benshi bameze nk’ako kana kari kabuze. Nta byiringiro bafite kandi bakeneye ubafasha (Efe 2:12). Twese hamwe uko dusaga miriyoni umunani, dufatanya gushakisha abo bantu bifuza kumenya ukuri. Wowe ubwawe ushobora kutabona umuntu wigisha Bibiliya. Icyakora abandi babwiriza mwajyanye mu ifasi, bashobora kubona umuntu wifuza kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu abonye umuntu wifuza kuba umwigishwa wa Kristo, buri wese mu bagize uruhare mu kumushakisha, aba akwiriye kwishima.

11. Mu gihe udafite umuntu wigisha Bibiliya, ni iki kindi wakora kugira ngo ugire uruhare mu guhindura abantu abigishwa?

11 Nubwo waba udafite umuntu wigisha Bibiliya, hari ibindi wakora ukagira uruhare mu guhindura abantu abigishwa. Urugero, ushobora kwakira abashya baje ku Nzu y’Ubwami kandi ukabitaho. Ibyo bituma bibonera ko urukundo tugira rugaragaza ko turi Abakristo b’ukuri (Yoh 13:34, 35). Iyo utanze ibisubizo mu materaniro, nubwo byaba ari bigufi, bishobora gufasha abakiri bashya kumenya uko na bo bakwigana, bagatanga ibisubizo bivuye ku mutima kandi bitagira uwo bikomeretsa. Nanone ushobora kujyana n’umubwiriza mushya kubwiriza, ukamutoza gukoresha Ibyanditswe. Iyo ubigenje utyo, uba umutoje kwigana Kristo.—Luka 10:25-28.

12. Ese dukeneye kugira ubuhanga bwihariye kugira ngo duhindure abantu abigishwa? Sobanura.

12 Ntitwagombye kumva ko dukeneye ubuhanga bwihariye kugira ngo duhindure abantu abigishwa ba Yesu. Kubera iki? Reka dufate urugero rwa Faustina wo muri Boliviya. Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kumwigisha Bibiliya, ntiyari azi gusoma. Yatangiye kubyiga kandi n’ubu ntarabimenya neza. Ubu yarabatijwe kandi akunda kwigisha abandi Bibiliya. Afite abantu batanu yigisha Bibiliya buri cyumweru. Nubwo abenshi mu bo Faustina yigisha Bibiliya bamurusha gusoma, yigishije abantu batandatu barabatizwa.—Luka 10:21.

13. Nubwo tuba duhuze, iyo twifatanyije mu murimo wo guhindura abantu abigishwa biduhesha iyihe migisha?

13 Abakristo benshi baba bahuze bitewe n’inshingano nyinshi baba bagomba gusohoza. Ariko ibyo ntibibabuza gushaka umwanya wo kwigisha abantu Bibiliya kandi bibahesha ibyishimo byinshi. Reka dufate urugero rwa Melanie utuye muri Alasika. Yareraga wenyine umukobwa we w’imyaka umunani kandi akora iminsi yose. Nanone yitaga kuri se wari urwaye kanseri. Melanie ni we Muhamya wenyine wari utuye mu mugi w’iwabo witaruye. Yakundaga gusenga Imana ayisaba ko imuha imbaraga zo kwihanganira ubukonje akajya kubwiriza, kuko yifuzaga kubona umuntu yigisha Bibiliya. Amaherezo yaje guhura na Sara, ashimishwa cyane no kumenya ko Imana ifite izina bwite. Nyuma y’igihe, Sara yemeye kwiga Bibiliya. Melanie yaravuze ati: “Buri wa Gatanu nimugoroba nabaga naguye agacuho, ariko nge n’umukobwa wange twajyaga kumwigisha, kandi byatugiriraga akamaro. Twishimiraga gukora ubushakashatsi ku bibazo Sara yabaga yatubajije, kandi twashimishwaga cyane no kubona ukuntu yagendaga aba inshuti ya Yehova.” Sara yararwanyijwe ariko arashikama, ava mu idini yarimo, maze arabatizwa.

KUKI GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA BISABA KWIHANGANA?

14. (a) Kuki guhindura abantu abigishwa byagereranywa no kuroba? (b) Amagambo Pawulo yavuze muri 2 Timoteyo 4:1, 2 agushishikariza gukora iki?

14 Nubwo waba utarabona umuntu wigisha Bibiliya, ntugacike intege, ushobora kuzamubona. Ibuka ko Yesu yagereranyije umurimo wo guhindura abantu abigishwa no kuroba. Abarobyi bashobora kumara amasaha menshi batarafata ifi n’imwe. Akenshi bataha batinze cyangwa bakazinduka karekare, kandi hari n’igihe bajya kuroba kure (Luka 5:5). Kimwe n’abo barobyi, hari ababwiriza bamara amasaha menshi babwiriza ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye. Babiterwa n’iki? Baba bagira ngo barebe ko babona abantu benshi. Abihatira kubwiriza batyo, akenshi babona imigisha, kuko bahura n’abantu bashishikajwe n’ubutumwa tubwiriza. Ese nawe ntiwajya ugerageza kubwiriza mu gihe ushobora kubona abantu benshi kurushaho kandi ukabwiriza ahantu haboneka abantu benshi?—Soma muri 2 Timoteyo 4:1, 2.

Jya wihangana mu gihe ufasha abo wigisha Bibiliya kugira amajyambere (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16) *

15. Kuki kwigisha abantu Bibiliya bisaba kwihangana?

15 Kuki kwigisha abantu Bibiliya bisaba kwihangana? Ni ukubera ko kwigisha umuntu inyigisho zo muri Bibiliya no kuzimukundisha bidahagije. Aba agomba no kumenya neza Yehova, we Mwanditsi wa Bibiliya, akagera n’ubwo amukunda. Nanone tuba tugomba kumwigisha ibyo Yesu asaba abigishwa be, tukanamwereka uko yabikurikiza mu mibereho ye. Tugomba kumufasha twihanganye mu gihe yihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya. Hari bamwe bagaragaza ihinduka mu mezi make gusa, abandi bo bigasaba igihe.

16. Ibyabaye kuri Raúl bikwigisha iki?

16 Ibyabaye ku mumisiyonari wo muri Peru bigaragaza ukuntu kwihangana ari iby’ingenzi. Yaravuze ati: “Nari mfite umuntu nigishaga Bibiliya witwa Raúl, kandi twize ibitabo bibiri. Ariko hari ibintu byinshi yari atarahindura. Mu muryango we hahoraga intonganya, agakunda gutukana, bigatuma abana be batamwubaha. Ariko kubera ko yazaga mu materaniro buri gihe, nakomezaga kumusura kugira ngo mufashe we n’umuryango we. Nyuma y’imyaka itatu, yarabatijwe.”

17. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Yesu yadusabye ‘kugenda tugahindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.’ Kugira ngo dusohoze iyo nshingano, akenshi bidusaba kuganira n’abantu bafite imitekerereze itandukanye cyane n’iyacu, hakubiyemo abatagira idini cyangwa abatemera ko Imana ibaho. Mu gice gikurikira tuzasuzuma uko twabwiriza ubutumwa bwiza abantu nk’abo.

INDIRIMBO YA 68 Tubibe imbuto z’Ubwami

^ par. 5 Inshingano y’ibanze y’itorero rya gikristo ni ugufasha abantu bakaba abigishwa ba Kristo. Iki gice kirimo inama zizadufasha gusohoza neza iyo nshingano twahawe.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Kuba umwigishwa wa Kristo ntibisaba gusa kwiga ibyo yigishije. Ugomba no kubikurikiza. Abigishwa ba Yesu bihatira kugera ikirenge mu ke, bakamwigana uko bishoboka kose.​—1 Pet 2:21.

^ par. 52 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo ari ku kibuga k’indege agiye gutembera, Abahamya bamuha inkuru y’Ubwami. Nyuma yaho, abonye abandi Bahamya ku kagare aho yagiye gutembera. Amaze kugaruka mu rugo, Abahamya baje kumubwiriza.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Uwo mugabo yemeye kwiga Bibiliya, nyuma yaho arabatizwa.