Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 27

Itegure ibitotezo uhereye ubu

Itegure ibitotezo uhereye ubu

‘Abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, bazatotezwa.’​—2 TIM 3:12.

INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana

INSHAMAKE *

1. Kuki tugomba kwitegura ibitotezo?

MU IJORO ryabanjirije urupfu rw’Umwami Yesu, yavuze ko abigishwa be bose bari kuzangwa (Yoh 17:14). Kugeza ubu, abanzi ba Yehova bakomeje gutoteza Abakristo b’ukuri (2 Tim 3:12). Uko umunsi w’imperuka ugenda wegereza, ni ko tugomba kwitega ko abanzi bacu bazarushaho kuturwanya.—Mat 24:9.

2-3. (a) Kuki tugomba kwirinda kugira ubwoba? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Twakora iki ngo twitegure ibitotezo? Si ngombwa ko dutekereza ibintu bibi byose bishobora kuzatugeraho. Tubitekerejeho cyane, byaduhahamura kandi tugahangayika nta mpamvu, tukaba twareka gukorera Yehova kandi bitaratugeraho (Imig 12:25; 17:22). Intwaro ikomeye ‘Umwanzi wacu Satani’ akoresha kugira ngo aturwanye, ni ukudutera ubwoba (1 Pet 5:8, 9). None se twakora iki muri iki gihe kugira ngo twitegure guhangana n’ibitotezo?

3 Muri iki gice, turi busuzume uko twarushaho kugirana na Yehova ubucuti bukomeye, tunasuzume impamvu ari iby’ingenzi ko tubikora ubu. Nanone turi busuzume icyo twakora kugira ngo turusheho kugira ubutwari, n’icyo twakora mu gihe abantu batwanze.

UKO WARUSHAHO KUGIRANA NA YEHOVA UBUCUTI BUKOMEYE

4. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 13:5, 6, ni iki tugomba kwemera tudashidikanya, kandi kuki?

4 Jya wemera udashidikanya ko Yehova agukunda kandi ko atazagutererana. (Soma mu Baheburayo 13:5, 6.) Umunara w’Umurinzi umaze imyaka myinshi uvuze ngo: “Umuntu uzi neza Imana azayiringira, cyanecyane mu gihe k’ibitotezo.” Ibyo ni ukuri rwose! Kugira ngo duhangane n’ibigeragezo kandi tubitsinde, tugomba gukunda Yehova, tukamwiringira mu buryo bwuzuye kandi tukemera tudashidikanya ko adukunda.—Mat 22:36-38; Yak 5:11.

5. Ni iki cyagufasha kubona ko Yehova agukunda?

5 Jya usoma Bibiliya buri munsi ufite intego yo kurushaho kuba inshuti ya Yehova (Yak 4:8). Mu gihe usoma Bibiliya, jya utekereza ukuntu Yehova agaragaza imico ye, urugero nk’urukundo, imbabazi no kugira neza. Niba urimo usoma ibyo yavuze cyangwa ibyo yakoze, jya ushakamo ibintu bigaragaza ko agukunda (Kuva 34:6). Hari bamwe badapfa kwemera ko Imana ibakunda, bitewe n’uko batigeze bagaragarizwa urukundo. Niba nawe ari uko, jya ufata akanya buri munsi utekereze ukuntu Yehova yakugaragarije imbabazi n’ineza (Zab 78:38, 39; Rom 8:32). Gusubiza amaso inyuma ukareba ibyagiye bikubaho no gutekereza ibyo usoma mu Ijambo rye, bizatuma wibonera ko Yehova yagukoreye ibyiza byinshi. Uko uzarushaho kwishimira ibyo agukorera, ni ko ubucuti ufitanye na we buzarushaho gukomera.—Zab 116:1, 2.

6. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 94:17-19, gusenga Yehova ubivanye ku mutima byagufasha bite?

6 Jya usenga buri gihe. Sa n’ureba umwana uri kumwe na se amuteruye. Uwo mwana aba yumva umutekano ari wose, ku buryo abwira se ibyiza n’ibibi byose byamubayeho uwo munsi. Nguko uko nawe uzajya wumva umeze nusenga Yehova buri munsi, umubwira ibikuri ku mutima. (Soma muri Zaburi ya 94:17-19.) Mu gihe usenga Yehova, jya ‘usuka ibiri mu mutima wawe imbere ye nk’usuka amazi,’ kandi umubwire ibigutera ubwoba byose n’ibiguhangayikishije (Amag 2:19). Ibyo bizagufasha bite? Bibiliya ivuga ko bizatuma ugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Fili 4:6, 7). Uko uzarushaho gusenga Yehova umubwira ibikuri ku mutima byose, ni ko uzarushaho kuba inshuti ye.—Rom 8:38, 39.

Kwiringira Yehova n’Ubwami bwe bituma tugira ubutwari

Stanley Jones yakomejwe n’uko yiringiraga Ubwami bw’Imana (Reba paragarafu ya 7)

7. Kuki ugomba kwizera udashidikanya ko amasezerano y’Imana azasohora nta kabuza?

7 Jya wiringira udashidikanya ko amasezerano y’Imana azasohora (Kub 23:19). Iyo utizera ayo masezerano mu buryo bwuzuye, Satani n’abambari be barakwibasira, bakaguhabura (Imig 24:10; Heb 2:15). Wakora iki ngo urusheho kwiringira ko Ubwami bw’Imana buzasohoza ayo masezerano? Jya ufata umwanya uyiyigishe kandi usuzume impamvu zituma wemera ko azasohora. Ibyo bizagufasha bite? Reka dufate urugero rw’Umuvandimwe Stanley Jones, wafunzwe imyaka irindwi azira ukwizera kwe. Ni iki cyamufashije gukomeza kwihangana? Yaravuze ati: “Ukwizera kwange kwari gukomeye kubera ko nari nzi ubwami bw’Imana n’icyo buzakora, kandi sinigeze mbishidikanyaho. Ubwo rero, nta washoboraga kuntandukanya na Yehova.” Iyo wizera udashidikanya amasezerano ya Yehova, urushaho kuba inshuti ye kandi nta cyagutera ubwoba ngo ureke kumukorera.—Imig 3:25, 26.

8. Uko twitabira amateraniro bigaragaza iki? Sobanura.

8 Jya ujya mu materaniro buri gihe. Amateraniro atuma turushaho kuba inshuti za Yehova. Uko twitabira amateraniro muri iki gihe, bigaragaza neza uko tuzitwara mu gihe kiri imbere, ubwo tuzaba duhanganye n’ibitotezo (Heb 10:24, 25). Kubera iki? None se niba twemera ko ibintu bidafashije bidusibya amateraniro, ubwo bizagenda bite igihe tuzaba dusabwa guhara amagara kugira ngo tuyagemo? Icyakora niba twariyemeje kujya mu materaniro, uko bizagenda kose ntituzabireka, n’igihe abaturwanya bazabitubuza. Iki ni cyo gihe cyo kwitoza gukunda amateraniro. Niba dukunda kujya mu materaniro, nta gitotezo na kimwe kizatubuza kumvira itegeko ry’Imana ryo guteranira hamwe, kabone n’iyo ryaba itegeko rya leta.—Ibyak 5:29.

Gufata mu mutwe imirongo y’Ibyanditswe n’indirimbo z’Ubwami bishobora kuzagufasha mu gihe k’ibitotezo (Reba paragarafu ya 9) *

9. Kuki gufata mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya ari uburyo bwiza bwo kwitegura ibitotezo?

9 Jya ufata mu mutwe imirongo ukunda yo muri Bibiliya (Mat 13:52). Kubera ko tudatunganye, gufata ibintu mu mutwe bishobora kutugora. Ariko Yehova ashobora gukoresha umwuka wera ugatuma twibuka imirongo ya Bibiliya (Yoh 14:26). Umuvandimwe wo mu Budage bw’Iburasirazuba wigeze gufungirwa mu kumba ka wenyine, yaravuze ati: “Nashimishijwe cyane no kuba nari narafashe mu mutwe imirongo myinshi yo muri Bibiliya. Nubwo nari ngenyine, sinicwaga n’irungu kuko nabaga ntekereza ku bintu byinshi byo muri Bibiliya.” Iyo mirongo y’Ibyanditswe yatumye uwo muvandimwe akomeza kuba inshuti ya Yehova, maze akomeza kuba indahemuka.

(Reba paragarafu ya 10) *

10. Kuki twagombye gufata mu mutwe indirimbo zisingiza Yehova?

10 Jya witoza kuririmba indirimbo zisingiza Yehova kandi uzifate mu mutwe. Igihe Pawulo na Silasi bari bafungiwe i Filipi, baririmbye indirimbo zo gusingiza Imana bari barafashe mu mutwe (Ibyak 16:25). None se indirimbo zafashije zite abavandimwe bacu bo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bari baraciriwe muri Siberiya? Mushiki wacu witwa Mariya Fedun yaravuze ati: “Twaririmbaga indirimbo zose twari tuzi zo mu gitabo k’indirimbo.” Yavuze ko izo ndirimbo zabateraga inkunga, zigatuma bose bakomeza kuba inshuti za Yehova. Ese nawe iyo uririmbye indirimbo ukunda zisingiza Yehova, ziragukomeza? Niba ari uko bimeze, tangira uzifate mu mutwe!—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Mpa ubutwari.”

ICYO TWAKORA NGO TURUSHEHO KUGIRA UBUTWARI

11-12. (a) Dukurikije ibivugwa muri 1 Samweli 17:37, 45-47, kuki Dawidi yari afite ubutwari bwinshi? (b) Inkuru ya Dawidi itwigisha iki?

11 Kugira ngo ushobore guhangana n’ibitotezo, ugomba kugira ubutwari. None se niba wumva udafite ubutwari, wakora iki? Ibuka ko baca umugani ngo: “Ubugabo si ubutumbi!” Inkuru ivuga ibya Dawidi na Goliyati, igaragaza ko ibyo ari ukuri. Goliyati yari umugabo munini bidasanzwe. Ariko Dawidi we yari umwana ukiri muto, afite imbaraga nke, kandi nta ntwaro zihambaye yari afite. Tekereza ko nta n’inkota yari yitwaje! Ariko yari afite ubutwari budasanzwe. Dawidi yaratinyutse yiruka asatira icyo kigabo cyari ikibone, kugira ngo barwane.

12 Kuki Dawidi yari afite ubutwari bwinshi? Yiringiraga adashidikanya ko Yehova yari kumwe na we. (Soma muri 1 Samweli 17:37, 45-47.) Dawidi ntiyibanze ku bunini bwa Goliyati. Ahubwo yatekerezaga ukuntu Goliyati yari ubusa imbere ya Yehova. Iyo nkuru itwigisha iki? Nitwiringira ko Yehova ari kumwe natwe kandi tukizera tudashidikanya ko abaturwanya ari ubusa imbere y’Imana Ishoborabyose, tuzagira ubutwari (2 Ngoma 20:15; Zab 16:8). None se twakora iki ngo turusheho kugira ubutwari mbere y’uko duhura n’ibitotezo?

13. Twakora iki ngo turusheho kugira ubutwari? Sobanura.

13 Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bituma turushaho kugira ubutwari. Kubera iki? Ni ukubera ko kubwiriza bidutoza kwiringira Yehova kandi bikaturinda gutinya abantu (Imig 29:25). Nk’uko gukora imyitozo ngororamubiri bituma umuntu akomera, natwe turushaho kugira ubutwari iyo tubwiriza ku nzu n’inzu, mu ruhame, mu buryo bufatiweho no mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi. Nitugira ubutwari bwo kubwiriza muri iki gihe, bizadufasha kugira ubutwari bwo gukomeza kubwiriza no mu gihe abategetsi bazaba bahagaritse umurimo wacu.—1 Tes 2:1, 2.

Nancy Yuen yanze kureka kubwiriza ubutumwa bwiza (Reba paragarafu ya 14)

14-15. Ibyabaye kuri Nancy Yuen na Valentina Garnovskaya bitwigisha iki?

14 Hari bashiki bacu babiri b’indahemuka bagaragaje ubutwari budasanzwe dushobora kuvanaho isomo. Umwe ni Nancy Yuen wari ufite uburebure bwa metero imwe n’igice, ariko akaba ataragiraga ubwoba. * Yanze kureka kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ibyo byatumye amara imyaka isaga 20 afungiwe mu Bushinwa. Abategetsi bamuhataga ibibazo bavuze ko ari “we muntu wari intagondwa kurusha abandi” bose mu gihugu cyabo.

Valentina Garnovskaya yari yizeye adashidikanya ko Yehova ari kumwe na we (Reba paragarafu ya 15)

15 Undi ni Valentina Garnovskaya wo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, wafunzwe inshuro eshatu. Imyaka yafunzwe yose hamwe igera kuri 21. * Yafungiwe iki? Yari yariyemeje gukomeza kubwiriza, ku buryo abategetsi bari baramwise “umunyabyaha ruharwa.” Ni iki cyatumye abo bashiki bacu bombi bagira ubutwari budasanzwe? Ni uko biringiraga badashidikanya ko Yehova yari kumwe na bo.

16. Ni iki cyadufasha kugira ubutwari?

16 Nk’uko tumaze kubibona, niba twifuza kurushaho kugira ubutwari, ntitugomba kwishingikiriza ku mbaraga zacu n’ubushobozi bwacu. Ahubwo tugomba kwiringira ko Yehova ari kumwe natwe kandi ko ari we uturwanirira (Guteg 1:29, 30; Zek 4:6). Ibyo ni byo byadufasha kugira ubutwari.

ICYO TWAKORA MU GIHE ABANTU BATWANZE

17-18. Ni uwuhe muburo Yesu yatanze muri Yohana 15:18-21? Sobanura.

17 Twishimira ko abandi batwubaha. Ariko mu gihe abantu batwanze, ntitwagombye gutekereza ko nta gaciro dufite. Yesu yaravuze ati: “Muzishime abantu nibabanga, bakabaha akato, bakabatuka kandi bakabaharabika bavuga ko muri abantu babi, babahora Umwana w’umuntu” (Luka 6:22). Yesu yashakaga kuvuga iki?

18 Yesu ntiyashakaga kuvuga ko Abakristo bari guterwa ishema n’uko abantu babanga. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba kwitega ibintu bishyize mu gaciro. Ntituri ab’isi. Dushyira mu bikorwa inyigisho za Yesu kandi tukabwiriza ubutumwa nk’ubwo yabwirizaga. Ibyo bituma isi itwanga. (Soma muri Yohana 15:18-21.) Twifuza gushimisha Yehova. Ntitubabazwa n’uko abantu batwanga batuziza ko dukunda Yehova.

19. Twakwigana intumwa dute?

19 Ntuzemere ko amagambo y’abantu cyangwa ibikorwa byabo, bituma wumva utewe ipfunwe no kuba Umuhamya wa Yehova (Mika 4:5). Uko intumwa za Yesu zari i Yerusalemu zitwaye amaze kwicwa, bishobora kudufasha kudatinya abantu. Zari zizi ko abayobozi b’idini ry’Abayahudi bazangaga cyane (Ibyak 5:17, 18, 27, 28). Icyakora buri munsi zakomezaga kujya mu rusengero kandi zikabwiriza, ibyo bikaba byaratumaga buri wese amenya ko bari abigishwa ba Yesu (Ibyak 5:42). Zanze kuneshwa n’ubwoba. Natwe icyadufasha kudatinya abantu ni ukubwiriza buri gihe, tukamenyesha abandi ko turi Abahamya ba Yehova, haba ku kazi, ku ishuri, cyangwa aho dutuye.—Ibyak 4:29; Rom 1:16.

20. Kuki intumwa zabaga zishimye nubwo abantu bazangaga?

20 Kuki intumwa zari zishimye? Zari zizi impamvu zangwa, kandi zumvaga zitewe ishema n’uko zagirirwaga nabi bazihora gukora ibyo Yehova ashaka (Luka 6:23; Ibyak 5:41). Nyuma yaho intumwa Petero yaranditse ati: “Niyo mwababazwa muzira gukiranuka, murahirwa” (1 Pet 2:19-21; 3:14). Kuba abantu batwanga batuziza gukora ibikwiriye, ntibyagombye gutuma tureka gukorera Yehova.

KWITEGURA BIZAKUGIRIRA AKAMARO

21-22. (a) Wiyemeje gukora iki kugira ngo witegure ibitotezo? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

21 Igihe icyo ari cyo cyose dushobora gutotezwa cyangwa abategetsi bagahagarika umurimo wacu. Ubwo rero, tugomba kwitegura duhereye ubu. Ibyo bidusaba kurushaho kugirana ubucuti bukomeye na Yehova, tukagira ubutwari, kandi tukamenya icyo twakora mu gihe abantu batwanze. Uko twitegura muri iki gihe bizadufasha gushikama mu gihe kiri imbere.

22 Ariko se twakora iki mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu? Mu gice gikurikira, tuzasuzuma amahame yadufasha gukomeza gukorera Yehova mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu.

INDIRIMBO YA 118 “Twongerere ukwizera”

^ par. 5 Ntitwifuza ko abantu batwanga. Ariko byatinda byatebuka, twese tuzatotezwa. Iki gice kiri budufashe kwitegura guhangana n’ibitotezo tubigiranye ubutwari.

^ par. 14 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1979, ku ipaji ya 4-7, mu Gifaransa. Reba nanone videwo ifite umutwe uvuga ngo: Izina rya Yehova rizamamarakuri Tereviziyo ya JW®. Reba ahanditse ngo: “IBIGANIRO N’INKURU Z’IBYABAYE.”

^ par. 15 Reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2008, ku ipaji ya 191-192, mu Gifaransa.

^ par. 66 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuryango uri muri gahunda y’iby’umwuka. Ababyeyi banditse imirongo ya Bibiliya ku dupapuro kugira ngo bafashe abana babo kuyifata mu mutwe.

^ par. 69 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Bari mu modoka bagiye mu materaniro, none baragenda bitoza indirimbo z’Ubwami.