Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 28

Komeza gukorera Yehova mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu

Komeza gukorera Yehova mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu

“Ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”​—IBYAK 4:19, 20.

INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!

INSHAMAKE *

1-2. (a) Kuki tutagombye gutangazwa n’uko abategetsi bahagaritse umurimo wacu? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

MU MWAKA wa 2018, ababwiriza basaga 223.000 babaga mu bihugu byahagaritse umurimo wacu burundu, cyangwa bimwe mu bikorwa byacu. Ibyo ntibitangaje, kuko nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Abakristo b’ukuri bagomba kwitega ko bazatotezwa (2 Tim 3:12). Aho twaba dutuye hose, abategetsi bashobora guhagarika umurimo wacu mu buryo butunguranye.

2 Mu gihe abategetsi b’aho utuye bahagaritse umurimo wacu, ushobora kwibaza uti: “Ese ko Yehova yemeye ko dutotezwa, aho aracyatwemera? Ese ubu tuzongera kumukorera? Ese uwakwimuka akigira mu gihugu giha Abahamya umudendezo?” Muri iki gice turi busuzume ibyo bibazo. Nanone turi busuzume uko twakomeza gukorera Yehova mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu n’ibyo tugomba kwirinda gukora.

ESE IBITOTEZO BIGARAGAZA KO IMANA ITAKITWEMERA?

3. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 11:23-27, ni ibihe bigeragezo Pawulo wari indahemuka yahuye na byo, kandi se twamuvanaho irihe somo?

3 Mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu, dushobora gutekereza ko Imana itakitwemera. Ariko ibyo si byo. Ibitotezo ntibigaragaza ko Yehova atakitwishimira. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Imana yaramwemeraga rwose. Yamuhaye inshingano yo kwandika inzandiko 14 zo mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, kandi yabaye intumwa ku banyamahanga. Icyakora, yahuye n’ibitotezo bikaze. (Soma mu 2 Abakorinto 11:23-27.) Ibyabaye ku ntumwa Pawulo bitwigisha ko Yehova ashobora kwemera ko abagaragu be bizerwa batotezwa.

4. Kuki isi itwanga?

4 Yesu yagaragaje impamvu twagombye kwitega ko tuzatotezwa. Yavuze ko twari kwangwa kuko tutari ab’isi (Yoh 15:18, 19). Bityo rero, gutotezwa ntibigaragaza ko Yehova atatwemera. Ahubwo bigaragaza ko dukora ibikwiriye.

ESE ABATEGETSI NIBAHAGARIKA UMURIMO WACU, BIZATUBUZA GUKORERA YEHOVA?

5. Ese abantu bashobora kutubuza gukorera Yehova? Sobanura.

5 Abantu ntibashobora kutubuza gukorera Yehova, Imana yacu ishobora byose. Benshi barabigerageje ariko byarabananiye. Reka turebe ibyabaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Icyo gihe, mu bihugu byinshi abagaragu b’Imana baratotejwe bikabije. Urugero, ishyaka ry’Abanazi ryo mu Budage ryahagaritse umurimo w’Abahamya ba Yehova. Ariko si aho gusa, kuko muri Ositaraliya, muri Kanada no mu bindi bihugu, na ho ari uko byagenze. Ariko se hari icyo bagezeho? Nta cyo bagezeho. Igihe iyo ntambara yatangiraga mu mwaka wa 1939, ku isi hose hari ababwiriza 72.475. Raporo zigaragaza ko igihe yarangiraga mu mwaka wa 1945, ababwiriza bari bageze ku 156.299, kubera ko Yehova yari yarabahaye umugisha. Tekereza nawe! Bari barikubye inshuro zisaga ebyiri.

6. Ni ibihe bintu byiza dushobora kugeraho mu gihe dutotezwa? Tanga urugero.

6 Ibitotezo ntibidutera ubwoba, ahubwo bishobora gutuma twiyemeza gukorera Yehova kurushaho. Urugero, hari umugabo n’umugore bari bafite umwana muto, batunguwe no kumva ko abategetsi bo mu gihugu cyabo bahagaritse umurimo wacu. Aho gushya ubwoba, biyemeje kuba abapayiniya b’igihe cyose. Umugore yanasezeye ku kazi gahemba neza kugira ngo ashobore kuba umupayiniya. Umugabo yavuze ko guhagarika umurimo wacu byatumye abantu benshi bifuza kumenya Abahamya ba Yehova, bityo kubona abantu yigisha Bibiliya birushaho kumworohera. Nanone guhagarika umurimo wacu byagize akandi kamaro. Umusaza w’itorero wo muri icyo gihugu yavuze ko abantu benshi bari bararetse gukorera Yehova batangiye kujya mu materaniro, bongera no kubwiriza.

7. (a) Amagambo yo mu Balewi 26:36, 37 atwigisha iki? (b) Abategetsi nibahagarika umurimo mu gihugu cyanyu, uzakora iki?

7 Iyo abanzi bacu bahagaritse umurimo wacu, baba bagira ngo badutere ubwoba, tureke gukorera Yehova. Muri icyo gihe bashobora no kuduharabika, abategetsi bakaza gusaka ingo zacu, bakaturega mu nkiko, cyangwa bamwe muri twe bagafungwa. Baba bibwira ko kuba bafunze bamwe muri twe biri butume duhahamuka. Turamutse twemeye ko ibyo bitotezo bidutera ubwoba, dushobora gucika intege cyangwa tukareka gukorera Yehova burundu. Ntitwifuza kumera nk’abantu bavugwa mu Balewi 26:36, 37. (Hasome.) Ntituzemera ko ubwoba buduca intege cyangwa ngo butume duhagarika umurimo. Tuziringira Yehova mu buryo bwuzuye, twirinde gushya ubwoba (Yes 28:16). Tuzasaba Yehova atuyobore. Tuzi neza ko iyo Yehova adushyigikiye ntawatubuza kumukorera mu budahemuka, n’iyo baba abategetsi b’igihugu gikomeye.—Heb 13:6.

ESE NAKWIMUKIRA MU KINDI GIHUGU?

8-9. (a) Ni uwuhe mwanzuro buri Mukristo agomba kwifatira cyangwa gufatira umuryango we? (b) Ni iki cyafasha umuntu gufata umwanzuro mwiza?

8 Mu gihe abategetsi bo mu gihugu cyawe bahagaritse umurimo, ushobora kwibaza niba wakwimukira mu gihugu giha Abahamya umudendezo. Uwo ni umwanzuro ugomba kwifatira ku giti cyawe. Hari abashobora gufata umwanzuro bashingiye ku byo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoze igihe batotezwaga. Sitefano amaze kwicishwa amabuye, abigishwa b’i Yerusalemu batataniye hirya no hino muri Yudaya na Samariya, bagera n’i Foyinike, muri Shipure ndetse no muri Antiyokiya (Mat 10:23; Ibyak 8:1; 11:19). Icyakora hari abandi bashobora gufata umwanzuro nk’uwo Pawulo yafashe, igihe ibitotezo byongeraga kwibasira abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Yiyemeje kuguma mu turere twarimo abantu barwanyaga umurimo wacu. Yemeye guhara amagara kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza kandi akomeze abavandimwe bo mu migi yatotezwaga cyane.—Ibyak 14:19-23.

9 Izo nkuru zitwigisha iki? Buri mutware w’umuryango ni we ugomba kwifatira umwanzuro wo kwimuka cyangwa kutimuka. Icyakora mbere yo gufata umwanzuro, agomba gusenga kandi agatekereza ku mimerere y’abagize umuryango we, agatekereza n’ingaruka cyangwa inyungu uwo mwanzuro uzagira. Ku birebana n’icyo kibazo, buri Mukristo “aziyikorerera uwe mutwaro” (Gal 6:5). Ntitwagombye gucira abandi imanza bitewe n’umwanzuro bafashe.

ABATEGETSI NIBAHAGARIKA UMURIMO WACU, TUZAKORERA YEHOVA DUTE?

10. Ni ayahe mabwiriza ibiro by’ishami n’abasaza bashobora gutanga?

10 Wakomeza gukorera Yehova ute, mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo mu gihugu cyanyu? Ibyo nibiba, ibiro by’ishami bizaha abasaza b’amatorero amabwiriza n’inama ku birebana n’uko muzajya mubona amafunguro yo mu buryo bw’umwuka, uko muzajya muterana n’uko muzajya mubwiriza. Mu gihe ibiro by’ishami bidashoboye gushyikirana n’abasaza, bo ubwabo bazagufasha wowe n’abandi bose bagize itorero, mukomeze gukorera Yehova. Bazabaha amabwiriza ashingiye kuri Bibiliya no mu bitabo by’imfashanyigisho zayo.—Mat 28:19, 20; Ibyak 5:29; Heb 10:24, 25.

11. Kuki ushobora kwiringira udashidikanya ko uzakomeza kubona ibyo ukeneye kugira ngo ugire ukwizera gukomeye? Warinda ute Bibiliya yawe n’ibindi bitabo?

11 Yehova yatanze isezerano ry’uko abagaragu be bari kuzabona ibyo bakeneye byose, kugira ngo bakomeze kugira ukwizera gukomeye (Yes 65:13, 14; Luka 12:42-44). Bityo rero, ushobora kwiringira udashidikanya ko umuryango wa Yehova uzaguha ibyo ukeneye byose kugira ngo ukomeze kuba indahemuka. Icyakora hari ikintu nawe wakora. Uzashake ahantu hizewe wahisha Bibiliya n’ibindi bitabo byacu. Ntuzandarike ibyo bintu by’agaciro kenshi, byaba ibicapye cyangwa ibya eregitoroniki kugira ngo hatagira ubibona. Iyo umurimo uhagaritswe, buri wese aba agomba gukora uko ashoboye kose kugira ngo akomeze kugira ukwizera gukomeye.

Dushobora guteranira hamwe nta bwoba kubera ko Yehova adushyigikiye (Reba paragarafu ya 12) *

12. Abasaza bazakora iki ngo dukomeze guterana mu ibanga?

12 Bite se ku birebana n’amateraniro tugira buri cyumweru? Abasaza bazashyiraho gahunda z’amateraniro ku buryo mukomeza guterana mu ibanga. Bashobora kubasaba guteranira mu matsinda kandi bagahinduranya amasaha y’amateraniro n’aho abera. Kugira ngo utazateza abavandimwe bawe akaga, uzage wirinda kuvuga cyane mu gihe ugiye mu materaniro cyangwa uvayo. Nanone byaba byiza wambaye imyenda isanzwe kugira ngo hatagira ukeka aho ugiye.

Nubwo abategetsi bahagarika umurimo wacu, ntituzareka kubwiriza (Reba paragarafu ya 13) *

13. Ni ayahe masomo tuvana ku bavandimwe bacu bo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti?

13 Uburyo bwo kubwiriza bushobora kugenda butandukana bitewe n’agace. Ariko kubera ko dukunda Yehova kandi tukaba twishimira kubwira abandi iby’Ubwami bwe, tuzashakisha uko tubwiriza (Luka 8:1; Ibyak 4:29). Umuhanga mu by’amateka witwa Emily B. Baran yavuze uko Abahamya ba Yehova bo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti babwirizaga agira ati: “Igihe leta yabuzaga Abahamya kubwiriza, baganiraga n’abaturanyi babo, abo bakoranaga n’inshuti zabo. Igihe ibyo byatumaga bajyanwa mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato, bashatse uko babwiriza abo bari bafunganywe.” Nubwo abategetsi bari barahagaritse umurimo muri icyo gihugu, abavandimwe bacu ntibigeze bareka kubwiriza. Ubwo rero, abategetsi nibahagarika umurimo mu gihugu cyanyu, uzigane abo bavandimwe.

IBYO TUGOMBA KWITONDERA

Tugomba kumenya igihe cyo guceceka (Reba paragarafu ya 14) *

14. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 39:1, ni iki tugomba kwirinda?

14 Tuge twitondera ibyo tuvuga. Mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu, tuge tumenya “igihe cyo guceceka” (Umubw 3:7). Tugomba kwirinda gutangaza amakuru yagombye kuba ibanga, urugero nk’amazina y’abavandimwe na bashiki bacu, aho duteranira, uko tubwiriza n’uko tubona ibitabo. Ntitugomba kubibwira abategetsi, inshuti zacu cyangwa bene wacu bo mu gihugu tubamo cyangwa abo mu bindi bihugu. Turamutse tubikoze, twaba dushyize abavandimwe bacu mu kaga.—Soma muri Zaburi ya 39:1.

15. Ni uwuhe mutego Satani agerageza kutugushamo, kandi se twawirinda dute?

15 Ntitukemere ko ibibazo bidafashije biduteza amacakubiri. Satani azi ko inzu yiciyemo ibice idashobora kugumaho (Mar 3:24, 25). Ni yo mpamvu akomeza gushakisha uko yaducamo ibice. Aba azi ko turi bureke kumurwanya, ahubwo tugatangira kumarana.

16. Ni uruhe rugero rwiza twasigiwe na Mushiki wacu Gertrud Poetzinger?

16 Abamaze igihe ari Abakristo na bo bagomba kwitonda kugira ngo batagwa muri uwo mutego. Reka dusuzume urugero rwa bashiki bacu babiri bari barasutsweho umwuka, ari bo Gertrud Poetzinger na Elfriede Löhr. Bari bafunganywe n’abandi bashiki bacu mu kigo cy’Abanazi cyakoranyirizwagamo imfungwa. Gertrud yagiriye ishyari Elfriede, kuko yatangaga disikuru zitera inkunga abandi bashiki bacu. Kuba yaragiriye ishyari Umukristo mugenzi we byamuteye isoni, maze yinginga Yehova ngo amufashe. Yaranditse ati: “Mu gihe tubonye ko abandi bafite ibyo baturusha cyangwa bafite inshingano nyinshi kuturusha, tugomba kubyemera dutyo.” Ni iki cyamufashije kudakomeza kumugirira ishyari? Gertrud yibanze ku mico myiza ya Elfriede n’ukuntu yarangwaga n’urugwiro. Ibyo byatumye bongera kuba inshuti. Bombi bashoboye kuva muri icyo kigo amahoro kandi bakomeza gukorera Yehova mu budahemuka, kugeza igihe barangirije isiganwa ryabo ku isi. Nitwihatira gukemura ibibazo dufitanye n’abavandimwe bacu, bizaturinda amacakubiri.—Kolo 3:13, 14.

17. Kuki tugomba kumvira?

17 Tuge twumvira. Nitwumvira amabwiriza duhabwa n’abavandimwe bafite inshingano, tuzirinda ibibazo (1 Pet 5:5). Reka dufate urugero. Mu gihugu kimwe abategetsi bahagaritse umurimo wacu, bituma abasaza babuza ababwiriza gutanga ibitabo mu gihe bari mu murimo. Icyakora, hari umuvandimwe w’umupayiniya utarumviye ayo mabwiriza, maze arabitanga. Byaje kugenda bite? Hashize umwanya muto we n’abo bari bajyanye barangije kubwiriza, abaporisi barabafashe babahata ibibazo. Uko bigaragara, abayobozi bari babakurikiye, bafata ibitabo bari batanze. Ibyo bitwigisha iki? Tugomba kumvira amabwiriza twahawe, nubwo twaba twumva adashyize mu gaciro. Iyo dukoranye neza n’abavandimwe Yehova yashyizeho ngo batuyobore, buri gihe aduha imigisha.—Heb 13:7, 17.

18. Kuki tugomba kwirinda gushyiraho amategeko atari ngombwa?

18 Tuge twirinda gushyiraho amategeko atari ngombwa. Iyo abasaza bashyizeho amategeko atari ngombwa, baremerera abavandimwe. Umuvandimwe witwa Juraj Kaminský yibuka ibyabaye igihe umurimo wacu wahagarikwaga mu cyahoze ari Cekosilovakiya. Yaravuze ati: “Abasaza benshi bamaze gufungwa, abasigaye bayobora amatorero n’uturere batangiye gushyiraho amategeko y’urudaca y’uko ababwiriza bagomba kwitwara, bakora urutonde rw’ibyo bagombaga gukora n’ibyo bagombaga kwirinda.” Yehova ntiyaduhaye uburenganzira bwo gufatira abandi imyanzuro. Umuntu wese ushyiraho amategeko y’urudaca, ntaba agamije kurinda abavandimwe, ahubwo aba ashaka gutegeka ukwizera kwabo.—2 Kor 1:24.

NTUZIGERE UREKA GUKORERA YEHOVA

19. Dukurikije ibivugwa mu 2 Ibyo ku Ngoma 32:7, 8, kuki dushobora kugira ubutwari, uko Satani yaturwanya kose?

19 Umwanzi wacu ukomeye ari we Satani, ntazigera areka gutoteza abagaragu b’indahemuka ba Yehova (1 Pet 5:8; Ibyah 2:10). Satani n’abambari be bazakora ibishoboka byose ngo bahagarike umurimo dukorera Yehova. Ariko ntitugomba gushya ubwoba (Guteg 7:21). Yehova aradushyigikiye kandi azakomeza kutuba hafi no mu gihe abategetsi bazaba bahagaritse umurimo wacu.—Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 32:7, 8.

20. Ni iki wiyemeje?

20 Nimucyo twiyemeze kumera nk’abavandimwe bacu bo mu kinyejana cya mbere babwiye abategetsi bati: “Niba bikwiriye mu maso y’Imana ko tubumvira aho kumvira Imana, mwe ubwanyu nimuhitemo. Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”—Ibyak 4:19, 20.

INDIRIMBO YA 73 Duhe gushira amanga

^ par. 5 Twakora iki mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu? Iki gice kirimo inama zigaragaza icyo twakora n’icyo twakwirinda gukora, kugira ngo dukomeze gukorera Imana yacu.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Amafoto yose agaragaza abavandimwe bacu baba mu bihugu bitemerera Abahamya gukorera Yehova mu mudendezo. Itsinda rito ry’abantu bateraniye mu rugo rw’umuvandimwe, mu cyumba babikamo ibintu.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu (ibumoso) arimo ariganirira n’umuntu bisanzwe, ariko ashaka uko yamubwiriza.

^ par. 63 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abaporisi bafashe umuvandimwe bajya kumuhata ibibazo, ariko yanze kubaha amakuru arebana n’itorero.