Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 34

Uko wakomeza kugira ibyishimo mu gihe inshingano zihindutse

Uko wakomeza kugira ibyishimo mu gihe inshingano zihindutse

“Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo.”​—HEB 6:10.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

INSHAMAKE *

1-3. Ni izihe mpamvu zishobora gutuma inshingano bamwe bari bafite zihinduka?

ROBERT n’umugore we Mary Jo baravuze bati: “Igihe twari tumaze imyaka 21 dukora umurimo w’ubumisiyonari twishimye, ababyeyi bacu bose uko ari bane bari bakeneye kwitabwaho. Nubwo twari dushimishijwe no kujya kubitaho, kuva mu murimo twakundaga cyane byaduteye agahinda.”

2 William na Terrie bo baravuze bati: “Igihe twamenyaga ko tutazasubira mu murimo w’igihe cyose bitewe n’uburwayi, twararize. Twifuzaga gukomeza gukorera Yehova mu kindi gihugu, ariko ntibyari bigishobotse.”

3 Aleksey we yaravuze ati: “Twari tuzi ko leta yashakaga gufunga ibiro by’ishami nakoragaho. Igihe byafungwaga tukava kuri Beteli, twarababaye cyane.”

4. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

4 Hari n’abandi benshi bakoraga umurimo w’igihe cyose, harimo n’abakozi ba Beteli, bahinduriwe inshingano. * Iyo abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bahagaritse inshingano bakundaga, bishobora kubahangayikisha. Ni iki cyabafasha kumenyera ubuzima bushya? Wabafasha ute? Ibisubizo by’ibyo bibazo, bishobora kudufasha twese kumenyera ubuzima bushya mu gihe ibintu bihindutse.

UKO WAMENYERA UBUZIMA BUSHYA

Kuki abari mu murimo w’igihe cyose bababara iyo bavuye aho bakoreraga? (Reba paragarafu ya 5) *

5. Ni ibihe bibazo dushobora guhura na byo mu gihe duhinduriwe inshingano?

5 Twaba dukora umurimo w’igihe cyose kuri Beteli cyangwa ahandi, tugera aho tugakunda cyane ahantu twakoreraga n’abantu baho. Iyo bibaye ngombwa ko duhagarika umurimo, bidushengura umutima. Dukumbura abavandimwe na bashiki bacu tuba twarasize, tukanabahangayikira, cyanecyane mu gihe twagiye bitewe n’ibitotezo (Mat 10:23; 2 Kor 11:28, 29). Koherezwa mu kandi gace bishobora kutugora kubera ko tuba tugomba kwimenyereza umuco mushya, kandi uko ni na ko bigenda iyo dusubiye iwacu. Robert na Mary Jo baravuze bati: “Igihe twasubiraga iwacu, twumvise tumeze nk’abanyamahanga. Ntitwibukaga no kubwiriza mu rurimi rwacu.” Hari bamwe bahindurirwa inshingano bagahura n’ibibazo by’ubukene. Bashobora guhangayika, bakiheba kandi bakumva bacitse intege. Ni iki cyabafasha?

Tugomba gukomeza kwegera Yehova kandi tukamwiringira (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7) *

6. Twakora iki ngo dukomeze kwegera Yehova?

6 Komeza kwegera Yehova (Yak 4:8). Twamwegera dute? Tugomba kwiringira ko ‘yumva amasengesho’ (Zab 65:2). Muri Zaburi ya 62:8 hagira hati: ‘Mujye musuka imbere ye ibiri mu mitima yanyu.’ Yehova ashobora gukora “ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose” (Efe 3:20). Ntaduha gusa ibyo tumusaba mu masengesho yacu, ahubwo ashobora no gukora ibyo tutari twiteze kugira ngo akemure ibibazo byacu.

7. (a) Ni iki kizadufasha gukomeza kwegera Yehova? (b) Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 6:10-12, nidukomeza gukorera Yehova mu budahemuka bizagenda bite?

7 Niba dushaka gukomeza kwegera Yehova, tugomba gusoma Bibiliya buri munsi kandi tugatekereza ku byo dusoma. Umuvandimwe wahoze ari umumisiyonari yaravuze ati: “Jya ukomeza kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi ukomeze gutegura amateraniro nk’uko wabigenzaga.” Nanone mu gihe ugeze mu itorero rishya, jya ukomeza gukora umurimo wo kubwiriza uko bigushobokera kose. Yehova yibuka abantu bose bakomeza kumukorera, nubwo baba batagishobora gukora byinshi nka mbere.—Soma mu Baheburayo 6:10-12.

8. Amagambo ari muri 1 Yohana 2:15-17 yadufasha ate gukomeza koroshya ubuzima?

8 Komeza koroshya ubuzima. Ntukemere ko imihangayiko yo mu isi ya Satani ikubuza gukorera Yehova (Mat 13:22). Jya wima amatwi abantu bo mu isi, inshuti cyangwa bene wanyu bagushishikariza gushakisha ifaranga, bibwira ko ari ukukugirira neza. (Soma muri 1 Yohana 2:15-17.) Jya wiringira Yehova, kuko adusezeranya ko azaduha ibyo dukeneye byose “mu gihe gikwiriye.” Adufasha kugira ukwizera gukomeye, gutuza no kubona ibidutunga.—Heb 4:16; 13:5, 6.

9. Dukurikije ibivugwa mu Migani 22:3, 7, kuki dukwiriye kwirinda gufata amadeni atari ngombwa? Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro myiza?

9 Jya wirinda amadeni atari ngombwa. (Soma mu Migani 22:3, 7.) Kwimuka bishobora gutwara amafaranga menshi, ku buryo byatuma umuntu yishora mu madeni mu buryo bworoshye. Jya wirinda gufata ideni ry’ibintu udakeneye. Iyo duhangayitse, wenda bitewe n’uko turwaje umuntu, bishobora gutuma dufata amadeni atari ngombwa. Mu gihe bimeze bityo, jya wibuka ko ‘amasengesho no kwinginga’ bishobora kugufasha gufata imyanzuro myiza. Yehova ashobora kuguha amahoro, ayo mahoro ‘akarinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu,’ bigatuma ufata umwanzuro mwiza.—Fili 4:6, 7; 1 Pet 5:7.

10. Wakora iki ngo wunguke izindi nshuti?

10 Komeza kugira inshuti nziza. Jya ubwira inshuti zawe za bugufi uko wiyumva n’ibibazo ufite, cyanecyane abigeze guhura n’ibibazo nk’ibyo ufite. Ibyo bishobora gutuma wumva utuje (Umubw 4:9, 10). Nubwo aho wakoreye umurimo uhafite inshuti, ugomba no gushaka izindi aho ugiye. Iyo umuntu yifuza kugira inshuti, yihatira kugira imico ituma abandi bamukunda. None se wakora iki ngo ubone izindi nshuti? Jya ubwira abandi imigisha waboneye mu murimo wakoreye Yehova kugira ngo na bo bawukunde. Nubwo hari bamwe badashobora kwiyumvisha impamvu ugikunda umurimo w’igihe cyose, hari abandi bishobora gushishikaza maze bakakubera inshuti nziza. Ariko ntugakabye kurata ibyo wagezeho kandi ntukibande ku bintu bibi byakubayeho.

11. Mwakora iki ngo mukomeze kurangwa n’ibyishimo mu muryango wanyu?

11 Mu gihe bibaye ngombwa ko uhagarika umurimo bitewe n’uburwayi bw’uwo mwashakanye, ntukamurakarire. Nanone niba ari wowe urwaye, ntukicire urubanza ngo utekereze ko uhemukiye uwo mwashakanye. Jya wibuka ko muri “umubiri umwe” kandi ko mwasezeranye imbere ya Yehova ko muzabana mu bibi no mu byiza (Mat 19:5, 6). Niba mwarahagaritse umurimo bitewe no gutwita, muge mubwira umwana wanyu ko afite agaciro kurusha inshingano mwari mufite. Muge mumwizeza ko ari “ingororano” Imana yabahaye (Zab 127:3-5). Nanone muge mumubwira imigisha mwaboneye mu murimo w’igihe cyose. Ibyo bishobora kuzatuma umwana wanyu abigana, na we agakora umurimo w’igihe cyose.

UKO ABANDI BABAFASHA

12. (a) Twafasha dute abari mu murimo w’igihe cyose kugira ngo bawukomeze? (b) Mu gihe bahinduriwe inshingano, twabafasha dute kumenyera ubuzima bushya?

12 Amatorero menshi ndetse na bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu ni abo gushimirwa, kuko bakora uko bashoboye kose bagafasha abari mu murimo w’igihe cyose kugira ngo bawugumemo. Babatera inkunga mu magambo, bakabaha amafaranga cyangwa ibindi bintu bakeneye. Nanone, hari ababafasha kwita ku bagize imiryango yabo (Gal 6:2). Mu gihe hari abahinduriwe inshingano bakimukira mu itorero ryanyu, ntukumve ko byatewe n’uko badashoboye cyangwa ko ari ibihano bahawe. * Ahubwo jya ubafasha kumenyera ubuzima bushya. Jya ubakirana urugwiro kandi ubashimire umurimo bakoze, ndetse no mu gihe baba batagishobora gukora byinshi bitewe n’uburwayi. Jya wihatira kumenyana na bo. Ubumenyi bafite, imyitozo bahawe no kuba ari inararibonye bishobora kukugira akamaro cyane.

13. Twafasha dute abahinduriwe inshingano?

13 Abahinduriwe inshingano bashobora kuba bakeneye ko tubafasha kubona icumbi, itike, akazi n’ibindi bintu by’ibanze bakenera. Bashobora no kuba bakeneye ko ubasobanurira ibintu byo mu buzima bwa buri munsi, wenda nk’aho bahahira, ibiciro ku masoko n’ibirebana no kwivuza. Ahanini icyo baba bakeneye si ukubagirira impuhwe, ahubwo ni ukwishyira mu mwanya wabo. Bashobora kuba barwaye cyangwa barwaje. Bashobora no kuba bafite agahinda bitewe n’uko bapfushije. * Nanone bashobora kuba bababaye bitewe n’uko basize inshuti zabo, nubwo batabikubwira. Kwakira ibyababayeho bishobora kubasaba igihe kandi rimwe na rimwe bakumva babuze icyo bafata n’icyo bareka.

14. Ababwiriza bafashije bate mushiki wacu kumenyera ifasi nshya?

14 Kubwirizanya na bo no kubaha urugero rwiza, na byo bishobora kubafasha. Hari mushiki wacu wamaze imyaka myinshi akorera umurimo mu kindi gihugu wavuze ati: “Buri munsi nabaga mfite abantu nigisha Bibiliya. Ariko aho mba ubu, no kurambura Bibiliya ubwabyo cyangwa kwereka umuntu videwo mu murimo wo kubwiriza, ntibiba byoroshye. Icyakora ababwiriza barantumiraga tugasubira gusura abo babwirije kandi tukigisha abantu Bibiliya. Kubona ukuntu abo bavandimwe babonaga abantu bigisha Bibiliya bakagira amajyambere, byatumye ntacika intege. Naje kumenya uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri iyo fasi nshya. Ibyo byose byatumye nongera kugira ibyishimo.”

KOMEZA KURANGWA N’ISHYAKA

Mu gihe usubiye iwanyu, jya ugerageza kwagura umurimo (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16) *

15. Ni iki cyagufasha kugira icyo ugeraho mu gihe inshingano zihindutse?

15 Nubwo inshingano zawe zaba zarahindutse, ushobora kuzagera kuri byinshi mu murimo. Ntukumve ko kuba warahinduriwe inshingano bigaragaza ko udashoboye cyangwa ko nta gaciro ufite. Jya utekereza ukuntu Yehova agufasha kandi ukomeze kubwiriza. Jya wigana Abakristo b’indahemuka bo mu kinyejana cya mbere. Aho batataniye hose, “bagendaga batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana” (Ibyak 8:1, 4). Imihati ushyiraho mu murimo wo kubwiriza, izatuma ugera ku byiza byinshi. Urugero, hari abapayiniya birukanywe mu gihugu kimwe, bimukira mu kindi cyari gikeneye ababwiriza benshi, mu ifasi ikoresha ururimi bari bazi. Mu mezi make, hari hamaze gushingwa amatsinda menshi akoresha urwo rurimi.

16. Ni iki cyagufasha kwishimira inshingano nshya?

16 Bibiliya ivuga ko ‘ibyishimo bituruka kuri Yehova ari igihome cyacu’ (Neh 8:10). Ikintu cyagombye kudutera ibyishimo ni ubucuti dufitanye na Yehova aho kuba inshingano dufite, nubwo twaba tuyikunda cyane. Bityo rero, jya ukomeza kugendana na Yehova, umusabe kuguha ubwenge, kukuyobora no kugufasha. Jya uzirikana ko icyatumye ukunda inshingano wari ufite, ari uko wakoraga uko ushoboye kugira ngo ufashe abantu. Niwihatira gusohoza neza inshingano ufite ubu, uzibonera ukuntu Yehova azagufasha na yo ukayikunda.—Umubw 7:10.

17. Ni iki twagombye kuzirikana ku birebana n’inshingano dufite muri iki gihe?

17 Inshingano dufite muri iki gihe zishobora guhinduka, ariko umurimo dukorera Yehova wo uzahoraho. Mu isi nshya na ho, dushobora kuzahindurirwa inshingano. Aleksey twigeze kuvuga yavuze ko ibyamubayeho bimufasha kubyitegura. Yaravuze ati: “Nari nzi ko Yehova ariho kandi ko isi nshya izabaho koko. Icyakora sinabyiyumvishaga neza. Ubu nibonera ko Yehova ari hafi yange kandi ko isi nshya yegereje cyane” (Ibyak 2:25). Nimucyo dukomeze kugendana na Yehova, uko inshingano twaba dufite yaba iri kose. Ntazadutererana, ahubwo azatuma ibyo tumukorera byose biduhesha ibyishimo, aho twaba turi hose.—Yes 41:13.

INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga

^ par. 5 Hari igihe abavandimwe na bashiki bacu bari mu murimo w’igihe cyose wihariye bawuhagarika cyangwa bagahindurirwa inshingano. Iki gice kigaragaza ibibazo bahura na byo n’icyabafasha kumenyera ubuzima bushya. Nanone kigaragaza uko abandi babafasha n’uko Bibiliya yadufasha twese mu gihe ibintu bihindutse.

^ par. 4 Nanone hari abavandimwe bageze mu za bukuru bahindurirwa inshingano, zigahabwa abakiri bato. Reba ingingo ivuga ngo: “Mwe Bakristo mugeze mu za bukuru, Yehova aha agaciro ubudahemuka bwanyu,” mu Munara w’Umurinzi wo muri Nzeri 2018, n’ivuga ngo: “Komeza kugira amahoro yo mu mutima mu gihe ibintu bihindutse,” mu Munara w’Umurinzi wo mu Kwakira 2018.

^ par. 12 Abasaza bo mu itorero bahozemo, bagomba guhita bohereza ibaruwa kugira ngo bakomeze inshingano yabo, yaba iyo kuba abapayiniya, abasaza cyangwa abakozi b’itorero.

^ par. 13 Reba Nimukanguke! No. 3 yo mu mwaka wa 2018, ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wabona ihumure mu gihe wapfushije.”

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo n’umugore we bari abamisiyonari, bababajwe cyane no gusezera abagize itorero bari barimo.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Bamaze kugera mu gihugu cyabo, none barimo barasenga Yehova bamusaba ko yabafasha guhangana n’ibibazo bafite.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yehova yarabafashije, basubira mu murimo w’igihe cyose. Bakoresha ururimi bize bakiri abamisiyonari, bakabwiriza ubutumwa bwiza abimukira bo mu ifasi y’itorero bimukiyemo.