Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 44

Turusheho gukundana uko umunsi w’imperuka ugenda wegereza

Turusheho gukundana uko umunsi w’imperuka ugenda wegereza

“Incuti nyakuri igukunda igihe cyose.”—IMIG 17:17.

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe

INSHAMAKE *

Tuzakenera inshuti nyakuri mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye’ (Reba paragarafu ya 2) *

1-2. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 4:7, 8, ni iki kizadufasha kwihanganira ingorane?

UKO turushaho kwegereza iherezo ry’‘iminsi y’imperuka,’ ni ko tuzarushaho guhura n’ingorane zikaze (2 Tim 3:1). Urugero, nyuma y’amatora yabaye mu gihugu kimwe cyo muri Afurika y’iburengerazuba, habaye imvururu n’urugomo bikabije. Hari abavandimwe na bashiki bacu bamaze amezi arenga atandatu batajya aho bashaka, kubera ko bari mu gace kaberagamo imirwano. Ni iki cyabafashije kwihangana muri ibyo bihe byari bigoye? Bamwe bahungiye mu ngo z’abavandimwe bari batuye mu gace karimo umutekano. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Icyo gihe nashimishijwe cyane n’uko nari kumwe n’inshuti. Twateranaga inkunga.”

2 ‘Umubabaro ukomeye’ nutangira, kugira inshuti nziza zidukunda ni byo bizadufasha (Ibyah 7:14). Bityo rero, ni iby’ingenzi ko twitoza gukundana urukundo rwinshi. (Soma muri 1 Petero 4:7, 8.) Ibyabaye kuri Yeremiya bishobora kutwigisha byinshi, kuko na we inshuti ze ari zo zamufashije kurokoka, igihe Yerusalemu yari hafi kurimburwa. * Twamwigana dute?

ICYO IBYABAYE KURI YEREMIYA BITWIGISHA

3. (a) Ni iki cyashoboraga gutuma Yeremiya yumva yigunze? (b) Ni iki Yeremiya yabwiraga umwanditsi we Baruki, kandi se byagize akahe kamaro?

3 Yeremiya yamaze imyaka 40 cyangwa irenga, abana n’abantu bari barateye Yehova umugongo, muri bo hakaba harimo abaturanyi be, wenda na bene wabo bo mu mugi wa Anatoti (Yer 11:21; 12:6). Icyakora ibyo ntibyatumaga yigunga. Yaganiraga na Baruki wari umwanditsi we w’indahemuka, akamubwira uko yiyumvaga, kandi natwe yarabitubwiye, kuko yabyanditse (Yer 8:21; 9:1; 20:14-18; 45:1). Nta gushidikanya ko igihe Baruki yandikaga ibyabaga kuri Yeremiya, bombi barushijeho kuba inshuti kandi bakarushaho kubahana.—Yer 20:1, 2; 26:7-11.

4. Ni iki Yehova yasabye Yeremiya, kandi se ni mu buhe buryo iyo nshingano yatumye Yeremiya na Baruki barushaho gukundana?

4 Yeremiya yamaze imyaka myinshi aburira Abisirayeli ashize amanga, abamenyesha ibyari bigiye kuba kuri Yerusalemu (Yer 25:3). Hari ikindi gihe Yehova yashishikarije Abisirayeli kwihana, asaba Yeremiya kwandika mu muzingo ibyo yari agiye kumubwira (Yer 36:1-4). Igihe Yeremiya na Baruki basohozaga iyo nshingano Yehova yari yabahaye, ishobora kuba yaramaze amezi runaka, nta gushidikanya ko bagiranye ibiganiro byatumye bagira ukwizera gukomeye.

5. Ni mu buhe buryo Baruki yabereye Yeremiya inshuti nziza?

5 Igihe bari barangije kwandika uwo muzingo, Yeremiya yatumye inshuti ye Baruki, aba ari we ujya kumenyesha abantu ubwo butumwa (Yer 36:5, 6). Baruki yagize ubutwari asohoza iyo nshingano nubwo byashoboraga kumuteza akaga. Igihe Baruki yajyaga mu rusengero agasomera abantu uwo muzingo, Yeremiya ashobora kuba yarishimye cyane (Yer 36:8-10). Abatware b’i Buyuda bumvise ibyo Baruki yari yakoze, na bo bamusabye kubasomera uwo muzingo (Yer 36:14, 15). Abo batware biyemeje kubwira Umwami Yehoyakimu ibyo Yeremiya yari yavuze. Ariko bagaragaje ko bita kuri Baruki baramubwira bati: “Genda wowe na Yeremiya mwihishe kugira ngo hatagira umenya aho muri” (Yer 36:16-19). Iyo yari inama nziza rwose!

6. Igihe Yeremiya na Baruki barwanywaga babyitwayemo bate?

6 Umwami Yehoyakimu amaze kumva amagambo yanditswe na Yeremiya, yararakaye cyane ku buryo yatwitse wa muzingo kandi ategeka ko Yeremiya na Baruki bafatwa. Icyakora Yeremiya ntiyahiye ubwoba. Yafashe undi muzingo awuha Baruki, yongera kumubwira ubutumwa bwa Yehova, maze Baruki yongera kwandika “amagambo yose” yari mu muzingo “Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.”—Yer 36:26-28, 32.

7. Igihe Yeremiya na Baruki bakoreraga hamwe byabagiriye akahe kamaro?

7 Akenshi iyo abantu batoterejwe hamwe, barushaho kuba inshuti. Ubwo rero, birashoboka cyane ko igihe Yeremiya na Baruki bafatanyaga kwandika umuzingo usimbura uwo Umwami Yehoyakimu yari yatwitse, barushijeho kumenyana, bigatuma barushaho kuba inshuti. Ni irihe somo twavana kuri abo bagabo babiri b’indahemuka?

JYA UGANIRA N’INSHUTI ZAWE NTA CYO UZIKINZE

8. Ni iki gishobora gutuma tutagirana ubucuti bwimbitse n’abandi, kandi se kuki tutagomba kumva ko bidashoboka?

8 Hari igihe kubwira abandi uko twiyumva bitugora, bitewe wenda n’uko hari umuntu wigeze kudutenguha (Imig 18:19, 24). Nanone dushobora kumva ko kugirana ubucuti bwimbitse n’abandi bigoye kandi ko nta n’umwanya twabibonera. Icyakora ntitukumve ko bidashoboka. Niba twifuza ko abavandimwe bacu badushyigikira mu bigeragezo, tugomba kwitoza kubagirira ikizere muri iki gihe, tukajya tubabwira uko twiyumva. Icyo ni ikintu k’ingenzi kugira ngo ugirane n’abandi ubucuti bukomeye.—1 Pet 1:22.

9. (a) Yesu yagaragaje ate ko yizeraga inshuti ze? (b) Kuki kuganira n’inshuti zawe nta cyo uzikinze bituma ubucuti mufitanye burushaho gukomera? Tanga urugero.

9 Yesu yagaragaje ko yizeraga inshuti ze kuko yaganiraga na zo nta cyo azikinze (Yoh 15:15). Twamwigana dute? Twajya tubwira inshuti zacu ibyadushimishije, ibiduhangayikishije n’ibyatubabaje. Mu gihe mugenzi wawe akuvugisha, jya utega amatwi witonze. Birashoboka ko wasanga hari ibintu byinshi mubona kimwe, kandi mukaba mufite intego zimwe. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Cindy ufite imyaka 29. Afite inshuti y’umupayiniya witwa Marie-Louise ufite imyaka 67. Cindy na Marie-Louise bajyana kubwiriza buri wa Kane mu gitondo, kandi baganira ibintu byose nta cyo bakinganye. Cindy agira ati: “Nkunda kuganira n’inshuti zange kuko bimfasha kuzimenya neza, kandi nkarushaho kwishyira mu mwanya wazo.” Kuganira ni byo bituma abantu baba inshuti nyanshuti. Nawe niwigana Cindy, ugafata iya mbere ukaganira n’inshuti zawe nta cyo uzikinze, ubucuti bwanyu buzarushaho gukomera.—Imig 27:9.

JYA UKORANA UMURIMO WO KUBWIRIZA N’ABANDI BAKRISTO

Inshuti nyakuri zijyana mu murimo wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 10)

10. Dukurikije ibivugwa mu Migani 27:17, gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu bitugirira akahe kamaro?

10 Nk’uko byagenze kuri Yeremiya na Baruki, iyo dukorana umurimo n’Abakristo bagenzi bacu tukabona imico myiza bafite, turabigana kandi tukarushaho kubakunda. (Soma mu Migani 27:17.) Urugero, ese wiyumva ute iyo wajyanye n’Umukristo mugenzi wawe kubwiriza, maze ukumva uko avuganira ukwizera kwe ashize amanga cyangwa uko agaragaza ko yiringira Yehova n’imigambi ye? Nta gushidikanya ko wumva urushijeho kumukunda.

11-12. Tanga urugero rugaragaza ukuntu kujyana n’umuntu mu murimo wo kubwiriza bituma murushaho gukundana.

11 Reka dusuzume ingero ebyiri zigaragaza ukuntu gukorana umurimo n’Abakristo bagenzi bacu bituma turushaho kubakunda. Mushiki wacu ufite imyaka 23 witwa Adeline, yasabye inshuti ye yitwa Candice kujyana na we kubwiriza mu ifasi itarabwirizwagamo kenshi. Yaravuze ati: “Twifuzaga kubwiriza mu rugero rwagutse kandi tukarushaho kwishimira umurimo. Twembi twifuzaga ikintu cyadutera inkunga, tugakora byinshi mu murimo wa Yehova.” Gukorana umurimo byabafashije bite? Adeline yaravuze ati: “Iyo umunsi warangiraga, twaraganiraga, buri wese akavuga ibimuri ku mutima, tukavuga ibyadushimishije mu murimo twakoze, n’ukuntu Yehova yadufashije. Ibyo biganiro byaradushimishaga cyane, kandi byatumye turushaho kumenyana.”

12 Bashiki bacu babiri b’abaseribateri bo mu Bufaransa, ari bo Laïla na Marianne, bagiye kubwiriza i Bangui mu murwa mukuru wa Santarafurika uba urimo abantu benshi, bamarayo ibyumweru bitanu. Laïla yaravuze ati: “Nge na Marianne twahuye n’ibibazo, ariko urukundo nyakuri twakundanaga no kuganira nta cyo dukingana, byatumye ubucuti bwacu burushaho gukomera. Igihe nabonaga ukuntu Marianne ahita amenyera, uko yakundaga abantu bo muri icyo gihugu n’ukuntu yarangwaga n’ishyaka mu murimo, byatumye ndushaho kumukunda.” Ibyo nawe wabigeraho bitabaye ngombwa ko wimukira mu kindi gihugu. Igihe cyose ubwiriza mu ifasi y’itorero ryanyu uri kumwe n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, uba ubonye uburyo bwo kumumenya neza bityo mukarushaho gukundana.

JYA WITA KU MICO MYIZA Y’ABAKRISTO BAGENZI BAWE KANDI UBABABARIRE

13. Bigenda bite iyo dukorana umurimo n’Abakristo bagenzi bacu?

13 Rimwe na rimwe, gukorana n’Abakristo bagenzi bacu bituma tumenya imico yabo myiza ariko nanone tukamenya aho bafite intege nke. Ni iki cyadufasha gukomeza kuba inshuti zabo nubwo bajya bakora amakosa? Reka twongere dusuzume urugero rwa Yeremiya. Ni iki cyamufashije kwita ku mico myiza ya bagenzi be no kubababarira?

14. Ni iki Yeremiya yamenye kuri Yehova, kandi se byamugiriye akahe kamaro?

14 Yeremiya ni we wanditse igitabo kitiriwe izina rye, kandi birashoboka ko ari na we wanditse Igitabo cya 1 cy’Abami n’Igitabo cya 2 cy’Abami. Nta gushidikanya ko iyo nshingano yatumye amenya ukuntu Yehova ababarira abantu badatunganye. Urugero, yamenye ko igihe Umwami Ahabu yihanaga, akareka ibikorwa bye bibi, Yehova atemeye ko abagize umuryango we barimburwa akiri ku ngoma (1 Abami 21:27-29). Nanone yamenye ko Manase yakoze ibibi byinshi akarakaza Yehova, ndetse ko yakoze ibibi byinshi kurusha Ahabu. Ariko igihe Manase yicuzaga, Yehova yaramubabariye (2 Abami 21:16, 17; 2 Ngoma 33:10-13). Izo nkuru zigomba kuba zaratumye Yeremiya yigana Imana, akajya yihanganira inshuti ze kandi akazibabarira.—Zab 103:8, 9.

15. Yeremiya yiganye ate umuco wa Yehova wo kwihangana igihe Baruki yateshukaga?

15 Reka dusuzume uko Yeremiya yafashije Baruki, igihe yateshukaga ntasohoze neza inshingano ye. Aho kugira ngo Yeremiya ahite yumva ko iyo nshuti ye yarenze igaruriro, yamuteye inkunga amubwira ubutumwa burangwa n’ineza ariko budaca ku ruhande bwari buturutse ku Mana (Yer 45:1-5). Ni ayahe masomo twavana kuri iyo nkuru?

Inshuti nyakuri zirababarirana (Reba paragarafu ya 16)

16. Nk’uko bivugwa mu Migani 17:9, ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze gukundana?

16 Mu by’ukuri, abavandimwe na bashiki bacu ntibatunganye. Bityo rero, mu gihe dutangiye kugirana na bo ubucuti, tugomba guhatana kugira ngo ubwo bucuti butazamo agatotsi. Mu gihe bakoze amakosa, bishobora kuba ngombwa ko tubagira inama ishingiye ku Ijambo ry’Imana, tukayibagira mu bugwaneza ariko tudaca ku ruhande (Zab 141:5). Nanone mu gihe badukoshereje tugomba kubababarira. Niba twabababariye, tuge twirinda kujya tubibutsa amakosa badukoreye cyangwa ngo tuyabwire abandi. (Soma mu Migani 17:9.) Ni iby’ingenzi cyane ko muri ibi bihe bigoye twibanda ku mico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu, aho kwita ku makosa yabo. Ibyo bizatuma turushaho gukundana, kandi mu gihe cy’umubabaro ukomeye tuzaba dukeneye ko inshuti zacu zituba hafi.

JYA UBA INSHUTI NYANSHUTI

17. Ni mu buhe buryo Yeremiya yabaye inshuti nyakuri mu gihe cy’amakuba?

17 Umuhanuzi Yeremiya yabaye inshuti nyakuri mu gihe cy’amakuba. Urugero, igihe umutware w’ibwami witwaga Ebedi-Meleki yarokoraga Yeremiya akamuvana mu rwobo rw’amazi rwarimo ibyondo byinshi, Ebedi-Meleki yatinye ko abatware nibamenya ibyo yakoze bari bumugirire nabi. Yeremiya abimenye, ntiyicecekeye, ngo yibwire ko inshuti ye izirwariza. Nubwo Yeremiya yari afunzwe, yakoze ibishoboka byose amenyesha inshuti ye Ebedi-Meleki isezerano rya Yehova rihumuriza.—Yer 38:7-13; 39:15-18.

Inshuti nyakuri zirafashanya (Reba paragarafu ya 18)

18. Dukurikije ibivugwa mu Migani 17:17, twakora iki mu gihe inshuti yacu igeze mu makuba?

18 Muri iki gihe abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibibazo bitandukanye. Urugero, hari abahanganye n’ibibazo biterwa n’ibiza, intambara n’ibindi. Iyo ibyo bibaye, bamwe muri twe bacumbikira abo bavandimwe. Abandi bashobora gutanga amafaranga yo kubafasha. Icyakora buri wese muri twe ashobora gusaba Yehova agafasha abo bavandimwe na bashiki bacu. Hari igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu acika intege, tukayoberwa icyo twavuga cyangwa icyo twakora. Ariko twese hari icyo twakora. Urugero, dushobora gushaka umwanya tukaba turi kumwe na we. Mu gihe atubwira uko yiyumva, tuge tumutega amatwi twitonze. Nanone dushobora kumuhumuriza tumubwira umurongo w’Ibyanditswe twatoranyije neza (Yes 50:4). Ikiba gikenewe cyane ni uko uboneka mu gihe inshuti zawe zigukeneye.—Soma mu Migani 17:17.

19. Ni mu buhe buryo kugirana ubucuti bukomeye na bagenzi bacu, bizadufasha mu gihe kiri imbere?

19 Iki ni cyo gihe cyo kwiyemeza kugirana ubucuti n’abavandimwe na bashiki bacu kandi ntitwemere ko hagira igituma buzamo agatotsi. Kubera iki? Ni ukubera ko abanzi bacu bazagerageza kuducamo ibice bakoresheje ibinyoma. Bazaba bagamije kuduteranya n’abavandimwe bacu. Ariko nta cyo bazageraho. Ntibazashobora kutwangisha abavandimwe bacu. Nta kintu na kimwe bazakora ngo gisenye ubucuti dufitanye. Koko rero, tuzakomeza gukundana kugeza ku iherezo ry’iyi si ndetse tuzakundana iteka ryose!

INDIRIMBO YA 24 Tujye ku musozi wa Yehova

^ par. 5 Uko umunsi w’imperuka urushaho kwegereza, ni ko twese tugomba kurushaho gukunda Abakristo bagenzi bacu. Muri iki gice, turi busuzume icyo ibyabaye kuri Yeremiya bitwigisha. Nanone turi busuzume ukuntu gukundana cyane muri iki gihe bizadufasha mu bihe bikomeye.

^ par. 2 Ibivugwa mu gitabo cya Yeremiya ntibyanditse hakurikijwe igihe byabereye.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Iyi foto igaragaza ibintu bishobora kuzaba mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye.’ Abavandimwe na bashiki bacu bahungiye mu rugo rw’umuvandimwe. Kubera ko basanzwe ari inshuti, barimo barahumurizanya muri ibyo bihe bigoye. Aba bavandimwe na bashiki bacu bari baritoje gukundana cyane na mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira.