Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana

Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana

Yesu yigishije abigishwa be gusenga agira ati: “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Ubwami bw’Imana ni iki? Buzakora iki kandi se kuki tugomba gusenga dusaba ko buza?

Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana.

Luka 1:31-33: “Uzamwite Yesu. Uwo azaba umuntu ukomeye, azitwa Umwana w’Isumbabyose, kandi Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi. Azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”

Iyo Yesu yabwirizaga yibandaga ku Bwami bw’Imana.

Matayo 9:35: “Yesu agenderera imigi yose n’imidugudu yose, yigisha mu masinagogi yabo kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose.”

Yesu yabwiye abigishwa be ibimenyetso byari kubereka ko Ubwami bw’Imana buri hafi.

Matayo 24:7: “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito.”

Muri iki gihe abigishwa ba Yesu babwiriza ku isi hose iby’Ubwami bw’Imana.

Matayo 24:14: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”