Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Shyigikira Ubwami bw’Imana uhereye ubu

Shyigikira Ubwami bw’Imana uhereye ubu

Tekereza inkubi y’umuyaga irimo isatira agace utuyemo. Hanyuma abategetsi bo muri ako gace babasabye guhita muhunga mutazuyaje. None se icyo gihe wakora iki? Nta gushidikanya ko wahita uhungira ahantu hari umutekano.

Mu buryo nk’ubwo, natwe twegereje icyo Yesu yise “umubabaro ukomeye” twagereranya n’“inkubi y’umuyaga” (Matayo 24:21). Uwo mubabaro ukomeye nta ho twawuhungira. Icyakora hari icyo twakora kugira ngo tuzawurukoke. Twakora iki?

Mu Kibwiriza cyo ku Musozi Yesu yatweretse icyo twakora agira ati: “Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Matayo 6:33). Ibyo twabikora dute?

Mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana. Ibyo bisobanura ko tubona ko Ubwami bw’Imana ari cyo kintu k’ingenzi kuruta ibindi bintu byose (Matayo 6:25, 32, 33). Kuki twagombye kubibona dutyo? Ni ukubera ko abantu badashobora kwikemurira ibibazo bafite. Ubwami bw’Imana bwonyine ni bwo bazakemura ibibazo byose abantu bahanganye na byo.

Mushake gukiranuka kwayo. Tugomba gukora uko dushoboye kose tukumvira amategeko y’Imana n’amahame yayo. Kubera iki? Ni ukubera ko turamutse twihitiyemo ikiza n’ikibi byatuma dufata imyanzuro mibi bikaduteza ibibazo (Imigani 16:25). Ariko iyo dukurikije amahame y’Imana birayishimisha kandi natwe bikatugirira akamaro.—Yesaya 48:17, 18.

Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Yesu yatanze umuburo agaragaza ko hari abantu bari guteshuka, bakumva ko gushakisha ubutunzi ari byo byari gutuma babaho neza. Abandi bo bari guheranwa n’imihangayiko y’ubuzima bigatuma babura igihe cyo gushaka Ubwami bw’Imana.—Matayo 6:19-21, 25-32.

Icyakora Yesu yasezeranyije abari gushyigikira Ubwami bw’Imana ko bari kubona ibyo bakeneye muri iki gihe, kandi bakazabona imigisha myinshi mu gihe kizaza.—Matayo 6:33.

Nubwo abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bashatse Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ntibakuriweho imibabaro yose yabageragaho. Ariko byarabarinze. Mu buhe buryo?

Gukurikiza amahame akiranuka y’Imana byabarinze ibibazo byageraga ku bantu batumviraga Imana. Kuba barizeraga ko Ubwami bw’Imana buzaza, byatumaga bihanganira ibibazo bikomeye. Imana yabahaga “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo bahangane n’ibyo bibazo.—2 Abakorinto 4:7-9.

ESE UZASHAKA MBERE NA MBERE UBWAMI?

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bumviye itegeko rya Yesu ryo gushaka mbere na mbere Ubwami. Babwirije ubutumwa bwiza bw’Ubwami abantu bose bariho muri icyo gihe (Abakolosayi 1:23). Ese no muri iki gihe hari ababigana?

Barahari rwose! Abahamya ba Yehova babona ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzaza kuvanaho iyi si mbi. Ni yo mpamvu bakora uko bashoboye kugira ngo bakore ibihuje n’amagambo ya Yesu agira ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

None se uzakira ute ubwo butumwa bwiza? Turagutera inkunga yo kwigana abantu bo mu kinyejana cya mbere bari batuye mu mugi witwaga Beroya, wo muri Makedoniya. Igihe intumwa Pawulo yababwirizaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, “bakiriye ijambo barishishikariye cyane.” Nanone ‘bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye’ bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri koko kandi bakabishyira mu bikorwa.—Ibyakozwe 17:11, 12.

Nawe ushobora gukora nk’ibyo bakoraga. Nushaka Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, bizakurinda muri iki gihe kandi uzagira amahoro arambye mu gihe kizaza.