Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 20-21

“Umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu”

“Umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu”

20:28

Abanditsi n’Abafarisayo bari abibone kandi bakundaga kwibonekeza no kuramukirizwa mu isoko

Abanditsi n’Abafarisayo bari abibone kandi bakundaga imyanya y’ibyubahiro no kwibonekeza imbere y’abantu (Mt 23:5-7). Ariko Yesu we yari atandukanye na bo. Yaravuze ati: ‘Umwana w’umuntu ntiyaje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi’ (Mt 20:28). Ese mu murimo dukorera Imana twibanda ku mirimo ituma tugaragara cyangwa ituma abandi badushima? Niba dushaka gukora imirimo izatuma Yehova abona ko turi abantu bakomeye, tugomba kwigana Kristo kandi tukihatira gufasha abandi. Akenshi imirimo nk’iyo ntibonwa n’abantu, ahubwo Yehova ni we wenyine uyibona (Mt 6:1-4). Umukozi wa Yehova wicisha bugufi . . .

  • yifatanya mu mirimo yo gusukura Inzu y’Ubwami no kuyitaho

  • afata iya mbere agafasha abageze mu za bukuru n’abandi

  • atanga impano zo gushyigikira umurimo w’Ubwami