Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Itoze gukunda Imana na bagenzi bawe

Itoze gukunda Imana na bagenzi bawe

Nubwo Abakristo badasabwa gukurikiza Amategeko ya Mose, amategeko abiri akomeye kuruta ayandi, ari yo gukunda Imana na bagenzi bacu, na n’ubu agaragaza icyo Yehova atwitezeho (Mt 22:37-39). Urwo rukundo ntituruvukana. Tugomba kurwitoza. Twarwitoza dute? Ikintu k’ingenzi cyadufasha kurwitoza, ni ugusoma Bibiliya buri munsi. Iyo dutekereje ku mico y’Imana ivugwa mu Byanditswe, twibonera “ubwiza bwa Yehova” (Zb 27:4). Ibyo bituma turushaho gukunda Imana kandi tukabona ibintu nk’uko ibibona. Nanone bidushishikariza kumvira amategeko y’Imana, hakubiyemo n’itegeko ryo kugaragariza abandi urukundo rurangwa no kwigomwa (Yh 13:34, 35; 1Yh 5:3). Dore ibintu bitatu byadufasha gukunda gusoma Bibiliya:

  • Jya usa n’ureba ibyo usoma, wiyumvishe uko byari bimeze. Tekereza uri aho hantu. Ni iki wabona? Ni ayahe majwi wakumva? Ni iyihe mpumuro wakumva? Abantu bavugwa muri iyo nkuru bumvaga bameze bate?

  • Jya uhinduranya uburyo bwo gusoma. Dore bimwe mu byo wakora: Gusoma mu ijwi ryumvikana cyangwa gukurikira mu gihe wumva ibyafashwe amajwi. Soma inkuru yo muri Bibiliya ivuga umuntu runaka cyangwa ikintu runaka, aho gusoma ibice uko bikurikirana. Urugero, niba ushaka gusoma inkuru ya Yesu, reba agatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana ku mugereka wa 4 cyangwa uwa 16. Ushobora gusoma igice cyose umurongo wari ugize isomo ry’umunsi wakuwemo. Nanone ushobora gusoma ibitabo bya Bibiliya ukurikije igihe byandikiwe.

  • Jya usoma ufite intego yo gusobanukirwa. Gusoma igice kimwe buri munsi, ugasobanukirwa ibyo usoma kandi ukabitekerezaho, biruta kure gusoma ibice byinshi ngo ni uko gusa ushaka kurangiza Bibiliya. Jya ureba imimerere ibyo usomye byanditswemo kandi ubisesengure. Jya wifashisha amakarita n’impuzamirongo. Jya ukora ubushakashatsi nibura ku ngingo imwe utasobanukiwe. Niba bishoboka, igihe umara usoma Bibiliya uge uba ari na cyo umara utekereza ku byo wasomye.