Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe bakunnyuzuye

Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe bakunnyuzuye

Kunnyuzurwa bishobora kudukomeretsa ku mubiri no mu byiyumvo. Bishobora no kutwangiza mu buryo bw’umwuka, kuko bishobora gutuma tugira ubwoba bwo kuvuganira Yehova kubera gutinya abaturwanya. None se wakora iki mu gihe bakunnyuzuye?

Abagaragu ba Yehova benshi bishingikirije kuri Yehova, abafasha guhangana n’ikibazo cyo kunnyuzurwa, baragitsinda (Zb 18:17). Urugero, Esiteri yabwiye umwami ibijyanye n’umugambi mubi wari wateguwe n’umugome witwaga Hamani (Est 7:1-6). Mbere y’uko abikora yagaragaje ko yishingikirije kuri Yehova yiyiriza ubusa (Est 4:14-16). Yehova yamuhaye imigisha, aramurinda we na bene wabo.

Kimwe na Esiteri, mu gihe umuntu akunnyuzuye ujye usenga Yehova kandi ubibwire umuntu mukuru, urugero nk’umubyeyi wawe. Izere ko Yehova azagufasha nk’uko yafashije Esiteri. Ni iki kindi wakora?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NTANGIYE GUKURA​—NAKORA IKI MU GIHE BANNYUZUYE?, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni iki abakiri bato bashobora kwigira kuri Charlie na Ferin?

  • Ni iki ababyeyi bakwigira ku byo Charlie na Ferin bavuze ku bijyanye n’uko bafasha abana babo mu gihe bannyuzuwe?