Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Abungeri bakorera abagaragu ba Yehova ibyiza

Abungeri bakorera abagaragu ba Yehova ibyiza

Abantu benshi ntibabona neza abantu bari mu nzego z’ubuyobozi. Kandi impamvu irumvikana. Abategetsi bagiye bakoresha nabi ububasha bafite kugira ngo bagere ku nyungu zabo bwite (Mk 7:3). Twishimira ko abasaza batozwa gukoresha neza ubutware bahawe, bita ku bagize ubwoko bwa Yehova.—Est 10:3; Mt 20:25, 26

Abasaza batandukanye n’abayobozi bo muri iyi si, kuko bakora umurimo wabo babitewe n’uko bakunda Yehova na bagenzi babo (Yh 21:16; 1Pt 5:1-3). Abo bungeri bakurikiza amabwiriza aturuka kuri Yesu maze bagatuma abagize umuryango wa Yehova bakomeza kuba hafi ya Yehova kandi bakumva bisanzuye. Baba biteguye gutera inkunga abagaragu ba Yehova ari bo ntama ze, bakabafasha mu gihe bakeneye kuvurwa byihutirwa cyangwa mu gihe habaye ibiza. Ubwo rero igihe uzaba ukeneye ko abasaza bo mu itorero ryawe bagufasha, ntuzatinye kubabwira.—Yk 5:13.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ABUNGERI BITA KU MUKUMBI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Abasaza bafashije Mariana bate?

  • Abasaza bafashije Elias bate?

  • Ibyo bintu abasaza bakoze bitumye ubona ute umurimo abasaza bakora?