2-8 Ukwakira
YOBU 1-3
Indirimbo ya 141 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Komeza kugaragaza urukundo ukunda Yehova”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Yb 1:10—Ni gute ibivugwa muri uyu murongo bidufasha gusobanukirwa amagambo Yesu yavuze ari muri Matayo 27:46? (w21.04 11 par. 9)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Yb 3:1-26 (th ingingo ya 12)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Bwira nyiri inzu ibijyanye n’urubuga rwacu kandi umusigire agakarita ka jw.org. (th ingingo ya 9)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 20)
Disikuru: (Imin. 5) w22.01 11-12 par. 11-14—Umutwe: Jya wigisha neza nka Yakobo—Ubwiza abantu ukuri kandi wicisha bugufi. (th ingingo ya 18)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Natekerezaga ko ibintu byose byari byiza: (Imin. 10) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze uti: “Ni mu buhe buryo Umuvandimwe Birdwell yumvaga akora ibintu byose neza?
Gutekereza ku magambo yo muri Matayo 6:33 byamugiriye akahe kamaro?
Ibyabaye ku muryango wa Birdwell ni iki kindi bikwigishije?”
“Jya ukoresha ipaji ibanza y’urubuga rwa JW. ORG mu murimo wo kubwiriza”: (Imin. 5) Ikiganiro.
Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 59 ingingo ya 6, incamake, isubiramo n’icyo wakora
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 129 n’isengesho