Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ukoresha ipaji ibanza y’urubuga rwa JW. ORG mu murimo wo kubwiriza

Jya ukoresha ipaji ibanza y’urubuga rwa JW. ORG mu murimo wo kubwiriza

Ipaji ibanza y’urubuga rwacu iba iriho ingingo zitandukanye na videwo, bishishikaza abantu batari Abahamya ba Yehova, biteguye kwakira ubutumwa bwiza (Ibk 13:48). Iyo paji ikunze kuba iriho ingingo zavuzwe mu makuru n’izindi abantu bakunze gutekerezaho no kuganiraho.

None se wakoresha ute iyo paji mu murimo wo kubwiriza?

  • Ujye usura urwo rubuga kenshi. Ujye ureba ingingo ziri ahavuga ngo: “Ntucikwe!,” maze urebe uko wazikoresha ufasha umuntu ushimishijwe. (Kugira ngo umenye izindi ngingo ziheruka gushyirwa ku ipaji ibanza, kanda ahanditse ngo: “Reba ibindi.”) Guhora ureba ibintu bishya bishyirwa ku rubuga, bizatuma ubona ibitekerezo bishya wakoresha ubwiriza.

  • Jya ukoresha ingingo na videwo biri ku ipaji ibanza kugira ngo utangize ibiganiro. Ibyo byose bishobora kugufasha kumenya ibyo abantu bo mu ifasi yacu bashobora kuba batekerezaho.

  • Jya wereka abantu iyo paji ibanza. Ujye wereka umuntu ingingo zamushishikaza umwereke n’uko yazigeraho.

  • Jya uboherereza linki. Hari abantu batinya kutuvugisha imbonankubone, ariko bakaba bifuza gusura urubuga rwacu. Ubwo rero ujye uhita uboherereza linki ibajyana ku ipaji ibanza, ku ngingo cyangwa videwo ziri kuri iyo paji.