Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova akiza abafite umutima ushenjaguwe

Yehova akiza abafite umutima ushenjaguwe

Twese hari igihe tugira agahinda. Kugira agahinda ntibigaragaza ko wacitse intege mu buryo bw’umwuka. Yehova yavuze ko na we ubwe hari igihe yagiye agira agahinda (It 6:5, 6). None se twakora iki mu gihe dukunze kugira agahinda cyangwa mu gihe dufite agahinda kadashira?

Jya usaba Yehova agufashe. Yehova ashishikazwa cyane n’uko twiyumva. Iyo tubabaye n’iyo twishimye arabimenya. Aba azi ibyo dutekereza, uko twiyumva n’impamvu zibidutera (Zb 7:9b). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko atwitaho kandi akaba ashobora kudufasha mu gihe tubabaye cyangwa dufite agahinda kenshi.​—Zb 34:18.

Jya urinda ibyiyumvo byawe. Kumva twacitse intege bishobora gutuma tutishima kandi bikangiza ubucuti dufitanye na Yehova. Ni yo mpamvu tugomba kurinda umutima wacu, ni ukuvuga abo turi bo imbere.​—Img 4:23.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UKO ABAVANDIMWE BAKOMEZA KUGIRA AMAHORO NUBWO BAHANGANYE N’IMIHANGAYIKO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Nikki yakoze iki kugira ngo ahangane n’ikibazo cyo kwiheba?

  • Ni iki cyatumye yumva ko agomba kwivuza?—Mt 9:12

  • Ni mu buhe buryo Nikki yishingikirije kuri Yehova kugira ngo amufashe?