Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 5

Turajyana namwe

Turajyana namwe

“Turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”​—ZEK 8:23.

INDIRIMBO YA 26 Ni jye mwabikoreye

INSHAMAKE *

Abagize izindi ntama (bagereranywa n’“abantu icumi”) baterwa ishema no gukorera Yehova bafatanyije n’abasutsweho umwuka (bagereranywa n’“Umuyahudi”) (Reba paragarafu ya 1-2)

1. Ni iki Yehova yavuze ku birebana n’igihe turimo?

YEHOVA yari yaravuze ibirebana n’igihe turimo agira ati: “Abantu icumi bavuye mu mahanga y’indimi zose bazafata ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi bavuge bati ‘turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe’” (Zek 8:23). “Umuyahudi” uvugwa muri uyu murongo agereranya abantu Imana yasutseho umwuka wera. Nanone bitwa “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16). “Abantu icumi” bagereranya abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Bazi ko Yehova yatoranyije abagize iryo tsinda ry’abasutsweho umwuka kandi babona ko gukorera Imana bafatanyije na bo ari imigisha itagereranywa.

2. Ni mu buhe buryo “abantu icumi” ‘bajyana’ n’abasutsweho umwuka?

2 Nubwo abafite ibyiringiro byo kuba ku isi badashobora kumenya amazina y’abantu bose basutsweho umwuka bakiri ku isi, * bashobora ‘kujyana’ na bo. Bajyana na bo bate? Bibiliya ivuga ko “abantu icumi” bari ‘kuzafata ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi bakavuga bati “turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”’ Uwo murongo ugaragaza ko ari Umuyahudi umwe. Ariko ijambo “namwe” ryerekeza ku bantu benshi. Ibyo bigaragaza ko uwo Muyahudi atari umuntu umwe, ahubwo ko agereranya abagize itsinda ry’abasutsweho umwuka bose. Abantu batasutsweho umwuka bakorera Yehova bafatanyije n’abasutsweho umwuka. Icyakora ntibabona ko abasutsweho umwuka ari abayobozi babo, kuko bazi neza ko Yesu ari we Muyobozi wabo.—Mat 23:10.

3. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

3 Mu bagaragu b’Imana bariho muri iki gihe, haracyarimo n’abasutsweho umwuka. Ni yo mpamvu hari abashobora kwibaza bati: (1) Abasutsweho umwuka bagombye kumva ko ari bantu ki? (2) Twagombye kubona dute umuntu uriye ku mugati akanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso? (3) Ese niba umubare w’abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi wiyongereye, byagombye kuduhangayikisha? Iki gice kiri busubize ibyo bibazo.

ABAKRISTO BASUTSWEHO UMWUKA BAGOMBYE KUMVA KO ARI BANTU KI?

4. Ni uwuhe muburo uboneka mu 1 Abakorinto 11:27-29 abasutsweho umwuka bagomba gutekerezaho bitonze, kandi kuki?

4 Abasutsweho umwuka bagombye gutekereza bitonze ku muburo uboneka mu 1 Abakorinto 11:27-29. (Hasome.) Ni mu buhe buryo umuntu wasutsweho umwuka ashobora kurya ku mugati akanywa no kuri divayi “mu buryo budakwiriye”? Yabikora mu gihe yarya ku mugati akanywa no kuri divayi, kandi mu mibereho ye atumvira amahame ya Yehova akiranuka (Heb 6:4-6; 10:26-29). Abakristo basutsweho umwuka bazirikana ko bagomba gukomeza kuba indahemuka, kugira ngo bazahabwe “igihembo cyo guhamagarwa ko mu ijuru kuva ku Mana binyuze kuri Kristo Yesu.”—Fili 3:13-16.

5. Abakristo basutsweho umwuka bagombye kumva ko ari bantu ki?

5 Umwuka wera wa Yehova utuma abagaragu be bicisha bugufi, aho kuba abibone (Efe 4:1-3; Kolo 3:10, 12). Bityo rero, abasutsweho umwuka ntibumva ko baruta abandi. Bazi ko atari ko byanze bikunze Yehova abaha umwuka wera mwinshi kurusha abandi bagaragu be. Ntibumva ko basobanukiwe neza inyigisho zo muri Bibiliya kurusha abandi. Nanone ntibagombye kugira undi muntu babwira ko na we yasutsweho umwuka, bityo akaba akwiriye gutangira kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso. Ahubwo bicisha bugufi, bakazirikana ko Yehova ari we wenyine utoranya abajya mu ijuru.

6. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 4:7, 8, Abakristo basutsweho umwuka bagombye kwitwara bate?

6 Nubwo Abakristo basutsweho umwuka bumva ko gutoranyirizwa kujya mu ijuru ari inshingano ihebuje, ntibaba biteze ko abandi babona ko ari abantu badasanzwe (Fili 2:2, 3). Nanone bazi ko igihe Yehova yabasukagaho umwuka, nta wundi muntu yabimenyesheje. Ubwo rero, umuntu wasutsweho umwuka ntatungurwa n’uko abandi badahise bemera ko yasutsweho umwuka. Azirikana ko Bibiliya itubwira ko tudakwiriye guhita twemeranya n’umuntu utubwiye ko Imana yamuhaye inshingano yihariye (Ibyah 2:2). Iyo umuntu wasutsweho umwuka ahuye n’abantu bataziranye, ntabamenyesha ko yasutsweho umwuka kubera ko aba atifuza guhabwa icyubahiro kidasanzwe. Nta nubwo abiratira abandi.—Soma mu 1 Abakorinto 4:7, 8.

7. Ni ibihe bintu abasutsweho umwuka birinda, kandi kuki?

7 Abakristo basutsweho umwuka ntibumva ko bagomba gukora itsinda ryabo ryihariye, ngo bage bahura mu gihe runaka. Ntibagerageza gushakisha abandi basutsweho umwuka kugira ngo baganire ibirebana no guhamagarwa kwabo cyangwa ngo bakore amatsinda yo kwiga Bibiliya (Gal 1:15-17). Baramutse bakoze ibintu nk’ibyo, itorero ryacikamo ibice. Baba barimo barwanya umwuka wera, wo utuma abagaragu b’Imana bagira amahoro kandi bakunga ubumwe.—Rom 16:17, 18.

TWAGOMBYE GUFATA DUTE ABASUTSWEHO UMWUKA?

Ntitwagombye kubona abasutsweho umwuka cyangwa abafite inshingano mu muryango wacu nk’ibyamamare (Reba paragarafu ya 8) *

8. Kuki tugomba kuba maso ku birebana n’uko dufata umuntu urya ku mugati akanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso? (Reba nanone ibisobanuro.)

8 Twagombye gufata dute abavandimwe na bashiki bacu basutsweho umwuka? Gukabya kurata umuntu, nubwo yaba ari umuvandimwe wa Kristo wasutsweho umwuka, ntibikwiriye (Mat 23:8-12). Bibiliya idushishikariza ‘kwigana ukwizera’ kw’abasaza b’Abakristo, ariko ntidusaba kugira umuntu uwo ari we wese dufata nk’umuyobozi wacu (Heb 13:7). Ni iby’ukuri ko Bibiliya ivuga ko hari abantu “bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri.” Ariko igituma bubahwa si uko basutsweho umwuka. Ahubwo ni uko ‘bayobora neza, bagakorana umwete bavuga kandi bigisha ijambo ry’Imana’ (1 Tim 5:17). Turamutse twubashye mu buryo budasanzwe abasutsweho umwuka kandi tukabafata nk’ibikomerezwa, byababangamira. * Ikibi kurushaho ni uko dushobora gutuma baba abibone (Rom 12:3). Birumvikana rero ko nta n’umwe muri twe wifuza gukora ikintu cyatuma umuvandimwe wa Kristo akora ikosa rikomeye rityo.—Luka 17:2.

9. Twagaragaza dute ko twubaha Abakristo basutsweho umwuka?

9 Twagaragaza dute ko twubaha abo Yehova yasutseho umwuka? Ntitwagombye kubabaza ibirebana n’uko basutsweho umwuka. Ibyo ni ibintu bireba umuntu ku giti ke kandi ntidufite uburenganzira bwo kubimenya (1 Tes 4:11; 2 Tes 3:11). Nanone ntitwagombye kumva ko uwo bashakanye, ababyeyi be n’abandi bene wabo, na bo basutsweho umwuka. Ibyiringiro byo kujya mu ijuru si umurage w’umuryango, ahubwo umuntu abihabwa n’Imana (1 Tes 2:12). Nanone twagombye kwirinda kubaza ibibazo bishobora kubabaza abandi. Urugero, ntitwagombye kubaza umugore w’uwasutsweho umwuka uko yiyumva iyo atekereje ukuntu azaba ku isi iteka ryose atari kumwe n’umugabo we. Twiringira tudashidikanya ko mu isi nshya Yehova ‘azahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.’—Zab 145:16.

10. Kwirinda ‘gushimagiza abantu’ biturinda bite?

10 Iyo twirinda gufata Abakristo basutsweho umwuka nk’abantu badasanzwe, natwe biraturinda. Biturinda bite? Bibiliya itubwira ko bamwe mu Bakristo basutsweho umwuka bashobora kudakomeza kuba indahemuka (Mat 25:10-12; 2 Pet 2:20, 21). Bityo rero iyo twirinze ‘gushimagiza abantu,’ ntitugwa mu mutego wo gukurikira abantu, baba abasutsweho umwuka, abazwi cyane cyangwa abamaze igihe kirekire bakorera Yehova (Yuda 16). Ubwo rero baramutse bahemukiye Yehova, ntibyatubuza gukomeza kumwizera cyangwa ngo bitume tureka kumukorera.

ESE TWAGOMBYE GUHANGAYIKISHWA N’UMUBARE W’ABARYA KU MUGATI BAKANYWA NO KURI DIVAYI?

11. Ni iki cyabaye ku birebana n’umubare w’abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso?

11 Mu gihe k’imyaka myinshi, umubare w’abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi ku Rwibutso wagendaga ugabanuka. Ariko mu myaka ya vuba aha, uwo mubare wagiye wiyongera. Ese ibyo byagombye kuduhangayikisha? Oya. Reka turebe impamvu.

12. Kuki tutagombye guhangayikishwa n’umubare w’abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso?

12 “Yehova azi abe” (2 Tim 2:19). Abavandimwe babara abariye ku mugati bakanywa no kuri divayi ku Rwibutso, ntibashobora kumenya uwasutsweho umwuka by’ukuri. Yehova ni we ubamenya. Ubwo rero mu bo babara, haba harimo n’abatekereza ko basutsweho umwuka kandi atari byo. Urugero, hari abaryaga ku mugati bakanywa no kuri divayi bageze aho barabireka. Abandi bashobora kuba bafite ibibazo byo mu mutwe bituma bumva ko bazajya mu ijuru bagafatanya na Kristo gutegeka. Birumvikana rero ko tutazi umubare nyawo w’abasutsweho umwuka bakiri ku isi.

13. Ese Bibiliya igaragaza umubare w’abasutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi umubabaro ukomeye nutangira?

13 Igihe Yesu azaba aje kujyana mu ijuru abasutsweho umwuka, bazaba bari hirya no hino ku isi (Mat 24:31). Bibiliya ivuga ko mu minsi y’imperuka, ku isi hari kuzaba hasigaye abasutsweho umwuka bake (Ibyah 12:17). Ariko ntivuga umubare w’abazaba bakiri ku isi umubabaro ukomeye nutangira.

Twakwitwara dute mu gihe hari uriye ku mugati akanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso? (Reba paragarafu ya 14)

14. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 9:11, 16, ni iki dukwiriye kumenya ku birebana no gutoranya abasutsweho umwuka?

14 Yehova ni we ugena igihe cyo gutoranya abo asukaho umwuka (Rom 8:28-30). Yehova yatangiye gutoranya abasutsweho umwuka Yesu amaze kuzuka. Birashoboka ko Abakristo b’ukuri bose bo mu kinyejana cya mbere bari barasutsweho umwuka. Mu myaka yakurikiyeho, abenshi mu biyitaga Abakristo, bari Abakristo b’ikinyoma. Nubwo byari bimeze bityo ariko, muri icyo gihe hari Abakristo bake b’ukuri Yehova yasutseho umwuka. Bagereranywaga n’ingano Yesu yavuze ko zari gukurana n’urumamfu (Mat 13:24-30). Mu minsi y’imperuka, Yehova yakomeje gutoranya abazaba bagize 144.000. * Ubwo rero, Imana iramutse ihisemo gutoranya bamwe muri bo ku iherezo ry’iminsi y’imperuka, ntitwagombye kubishidikanyaho. (Soma mu Baroma 9:11, 16.) * Twagombye kuba maso ntitwitware nk’abakozi Yesu yavuze mu mugani, bitotombye bitewe n’ibihembo shebuja yahaye abaje ku isaha ya nyuma.—Mat 20:8-15.

15. Ese Abakristo basutsweho umwuka bose bagize ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ uvugwa muri Matayo 24:45-47? Sobanura.

15 Abantu bose bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru ntibagize ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ (Soma muri Matayo 24:45-47.) Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe na bwo Yehova na Yesu bagaburira cyangwa bakigisha abantu benshi bakoresheje abavandimwe bake. Mu kinyejana cya mbere, Abakristo basutsweho umwuka bake, ni bo bakoreshejwe mu kwandika Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Muri iki gihe na bwo, Abakristo basutsweho umwuka bake ni bo bafite inshingano yo guha abagaragu b’Imana “ibyokurya mu gihe gikwiriye.”

16. Ni iki wize muri iki gice?

16 Ni iki twize muri iki gice? Yehova yahisemo kuzaha abenshi mu bagaragu be ubuzima bw’iteka ku isi, abandi bake bakazajya mu ijuru gufatanya na Yesu gutegeka. Yehova agororera abagaragu be bose, baba abagereranywa n’“Umuyahudi” n’abagereranywa n’“abantu icumi.” Bose abasaba kumvira amategeko amwe no gukomeza kumubera indahemuka. Ikindi kandi, basabwa gukomeza kwicisha bugufi no kumukorera bunze ubumwe. Nanone bose bagomba kwihatira kubana amahoro n’abagize itorero. Uko tugenda twegereza iherezo ry’iminsi y’imperuka, nimucyo twese dukomeze gukorera Yehova no gukurikira Kristo turi “umukumbi umwe.”—Yoh 10:16.

^ par. 5 Muri uyu mwaka, Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruzaba ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata. Twagombye kubona dute abantu barya ku mugati bakanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso? Ese niba umubare w’abo bantu wiyongereye, byagombye kuduhangayikisha? Muri iki gice turi bubone ibisubizo by’ibyo bibazo. Ibivugwamo byavanywe mu Munara w’Umurinzi wo muri Mutarama 2016.

^ par. 2 Dukurikije Zaburi ya 87:5, 6, birashoboka ko mu gihe kizaza Imana izahishura amazina y’abantu bose bazaba bari mu ijuru, bafatanyije na Yesu gutegeka.—Rom 8:19.

^ par. 8 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ‘ntirwitwara mu buryo buteye isoni,’” mu Munara w’Umurinzi wo muri Mutarama 2016.

^ par. 14 Nubwo mu Byakozwe 2:33 hagaragaza ko abantu basukwaho umwuka wera binyuze kuri Yesu, Yehova ni we ubatoranya.

^ par. 14 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2007.

INDIRIMBO YA 34 Tugendere mu nzira itunganye

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Tekereza uhagarariye ikicaro gikuru n’umugore we baramutse bari mu ikoraniro, maze abantu bakabuzuraho bashaka kubafotora. Ese ibyo byaba ari ukububaha?