Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 11

Ese witeguye kubatizwa?

Ese witeguye kubatizwa?

‘Umubatizo ni wo n’ubu ubakiza.’​—1 PET 3:21.

INDIRIMBO YA 28 Tube incuti za Yehova

INSHAMAKE *

1. Ni iki umuntu yagombye gukora mbere yo kubaka inzu?

SA N’UREBA umuntu ushaka kubaka inzu. Azi uko inzu yifuza kubaka izaba imeze. Ese azihutira kugura ibikoresho bimwe hanyuma ahite atangira kubaka? Oya. Hari ikintu k’ingenzi agomba kubanza gukora. Agomba kubanza kureba amafaranga afite. Kubera iki? Ni ukubera ko agomba kumenya niba afite amafaranga ahagije yayuzuza. Iyo abanje kubara yitonze amafaranga iyo nzu izatwara, ni bwo aba ashobora kuyubaka ikuzura.

2. Dukurikije ibivugwa muri Luka 14:27-30, ni iki wagombye gutekerezaho witonze mbere yo kubatizwa?

2 Ese urukundo ukunda Yehova no kuba wifuza kumushimira ibyo yagukoreye, bituma wifuza kubatizwa? Niba ari ko biri, umwanzuro uzafata umeze nk’uwa wa muntu ushaka kubaka inzu. Kubera iki? Reka turebe ibyo Yesu yavuze muri Luka 14:27-30. (Hasome.) Yesu yarimo asobanura icyo kuba umwigishwa we bisaba. Kugira ngo ube umwigishwa we, ugomba kuba witeguye kwihanganira ingorane zimwe na zimwe no kugira ibyo wigomwa (Luka 9:23-26; 12:51-53). Ubwo rero, mbere yo kubatizwa ugomba gutekereza witonze icyo kuba umwigishwa wa Kristo bizagusaba. Icyo gihe ni bwo uzaba witeguye gukomeza gukorera Imana mu budahemuka, uri Umukristo wabatijwe.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Ese ni ngombwa kwihanganira ingorane ukagira n’ibyo wigomwa kugira ngo ubatizwe? Yego rwose. Iyo umuntu abatijwe, abona imigisha myinshi muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza. Reka dusuzume bimwe mu bibazo by’ingenzi birebana no kubatizwa. Kubisuzuma biri bugufashe kumenya niba witeguye kubatizwa.

ICYO UGOMBA KUMENYA KU BIREBANA NO KWIYEGURIRA IMANA NO KUBATIZWA

4. (a) Kwiyegurira Imana bisobanura iki? (b) Dukurikije ibivugwa muri Matayo 16:24 ‘kwiyanga’ bisobanura iki?

4 Kwiyegurira Imana bisobanura iki? Mbere yo kubatizwa, ugomba kubanza kwiyegurira Yehova. Kwiyegurira Yehova ni ukumusenga ubivanye ku mutima, ukamusezeranya ko uzamukorera iteka ryose. Iyo wiyeguriye Yehova, uba ‘wiyanze.’ (Soma muri Matayo 16:24.) Icyo gihe uba ubaye uwa Yehova, kandi ibyo nta cyo wabinganya (Rom 14:8). Uba umusezeranyije ko ugiye kujya ushyira mu mwanya wa mbere ibyo ashaka, aho gukora ibyo ushaka. Iyo wiyeguriye Imana uba uhize umuhigo, ni ukuvuga ko uba ugiranye na yo isezerano. Yehova ntaduhatira guhiga uwo muhigo. Ariko mu gihe twawuhize, aba yiteze ko tuwuhigura.—Zab 116:12, 14.

5. Kwiyegurira Imana bitandukaniye he no kubatizwa?

5 Kwiyegurira Imana bitandukaniye he no kubatizwa? Umuntu yiyegurira Imana ari wenyine. Nta wundi ubimenya, uretse Yehova gusa. Kubatizwa byo bikorwa ku mugaragaro. Umuntu abatizwa abandi bamureba, akenshi habaye ikoraniro. Iyo ubatijwe, uba weretse abandi ko wamaze kwiyegurira Yehova. * Bityo rero, uba ugaragaje ko ukunda Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose, kandi ko wiyemeje kumukorera iteka ryose.—Mar 12:30.

6-7. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 3:18-22, kuki kubatizwa ari ngombwa?

6 Ese kubatizwa ni ngombwa? Reka dusuzume ibivugwa muri 1 Petero 3:18-22. (Hasome.) Inkuge Nowa yubatse yerekaga abantu ko yizeraga Imana. Nawe iyo ubatijwe uba weretse abantu ko wamaze kwiyegurira Imana. Ariko se kubatizwa ni ngombwa? Yego. Petero yasobanuye impamvu ari ngombwa. Iya mbere, umubatizo ni wo ‘udukiza.’ Kubatizwa bishobora kudukiza niba twaragaragaje ko twizera Yesu, tukemera ko yadupfiriye, ko yazutse akajya mu ijuru kandi ko ubu “ari iburyo bw’Imana.”

7 Iya kabiri, umubatizo utuma tugira “umutimanama uticira urubanza.” Kwiyegurira Imana no kubatizwa, bituma tugirana na yo ubucuti bwihariye. Iyo twicujije tubivanye ku mutima kandi tukizera inshungu, Imana iratubabarira. Ibyo bituma tugira umutimanama uticira urubanza.

8. Ni ikihe kintu k’ibanze cyagombye gutuma ubatizwa?

8 Ni ikihe kintu k’ibanze cyagombye gutuma ubatizwa? Kwiga Bibiliya ushyizeho umwete byatumye umenya byinshi ku byerekeye Yehova, umenya imico ye n’uko abona ibintu. Ibyo wamumenyeho byaragushimishije, bituma umukunda cyane. Bityo rero, gukunda Yehova ni cyo kintu k’ibanze cyagombye gutuma ubatizwa.

9. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 28:19, 20, kubatizwa mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera bisobanura iki?

9 Ikindi kintu cyagombye gutuma ubatizwa ni ibyo wize muri Bibiliya kandi ukabyizera. Reka turebe ibyo Yesu yavuze igihe yatangaga itegeko ryo guhindura abantu abigishwa. (Soma muri Matayo 28:19, 20.) Yavuze ko umuntu agomba kubatizwa “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera.” Ibyo bisobanura iki? Yashakaga kuvuga ko ugomba kuba wizera n’umutima wawe wose inyigisho zo muri Bibiliya zivuga ibirebana na Yehova, Umwana We Yesu n’umwuka wera. Izo nyigisho ni ingirakamaro kandi zikora ku mutima (Heb 4:12). Reka dusuzume zimwe muri zo.

10-11. Ni izihe nyigisho wamenye ku byerekeye Data kandi ukazizera?

10 Tekereza igihe wamenyaga ukuri ku birebana na Data. Wamenye ko ‘yitwa Yehova,’ umenya ko ari we “wenyine Usumbabyose mu isi yose,” kandi ko ari we “Mana y’ukuri” yonyine (Zab 83:18; Yes 37:16). Ni Umuremyi wacu kandi ni we ‘agakiza gaturukaho’ (Zab 3:8; 36:9). Yateganyije kuzadukiza icyaha n’urupfu kandi aduha ibyiringiro byo kuzabaho iteka (Yoh 17:3). Niwiyegurira Imana kandi ukabatizwa, uzaba ubaye Umuhamya wa Yehova (Yes 43:10-12). Uzaba winjiye mu muryango mpuzamahanga w’abasenga Yehova, baterwa ishema no kwitirirwa izina rye no kurimenyesha abandi.—Zab 86:12.

11 Gusobanukirwa icyo Bibiliya yigisha ku birebana na Data, nta cyo twabinganya. Iyo wizeye izo nyigisho z’agaciro, bituma wiyegurira Yehova kandi ukabatizwa.

12-13. Ni izihe nyigisho wamenye ku birebana na Yesu kandi ukazizera?

12 Igihe wamenyaga inyigisho zikurikira ku birebana na Yesu, wumvise umeze ute? Yesu ni we wa kabiri ukomeye mu ijuru no ku isi. Ni umucunguzi wacu. Yemeye kudupfira. Iyo tugaragaje ko twizera inshungu, tubabarirwa ibyaha byacu, tukaba inshuti z’Imana kandi tukagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Yoh 3:16). Nanone Yesu ni Umutambyi Mukuru. Adufasha kugirana ubucuti n’Imana kandi agatuma inshungu itugirira akamaro (Heb 4:15; 7:24, 25). Ni Umwami w’Ubwami bw’Imana. Ubwo rero ni we Yehova azakoresha yeza izina rye, akuraho ibibi, kandi agaha abantu imigisha y’iteka ryose muri Paradizo (Mat 6:9, 10; Ibyah 11:15). Yesu ni we kitegererezo cyacu (1 Pet 2:21). Yatweretse uko twakora ibyo Imana ishaka.—Yoh 4:34.

13 Iyo wizeye ibyo Bibiliya yigisha ku birebana na Yesu, urushaho kumukunda. Urwo rukundo ni rwo rutuma ukora ibyo Imana ishaka nk’uko Yesu yabikoraga. Ibyo ni byo bituma wumva wifuje kwiyegurira Yehova kandi ukabatizwa.

14-15. Ni izihe nyigisho z’ukuri wamenye ku birebana n’umwuka wera kandi ukazizera?

14 Igihe wamenyaga inyigisho zikurikira ku birebana n’umwuka wera, watekereje iki? Umwuka wera si Imana, ahubwo ni imbaraga ikoresha. Yehova yakoresheje umwuka wera kugira ngo uyobore abanditse Bibiliya, kandi ni wo udufasha gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya no kubishyira mu bikorwa (Yoh 14:26; 2 Pet 1:21). Yehova akoresha umwuka wera ugatuma tugira “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Kor 4:7). Uwo mwuka utuma tugira imbaraga zo kubwiriza ubutumwa bwiza, gutsinda ibishuko n’ibigeragezo no kwihanganira ibiduca intege. Nanone udufasha kugaragaza imico myiza igize “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22). Imana iha umwuka wera abantu bose bawusaba bafite ukwizera.—Luka 11:13.

15 Kumenya ko abasenga Yehova bashobora kwishingikiriza ku mwuka wera, bagakomeza kumukorera, birahumuriza rwose! Iyo wemeye inyigisho z’ukuri wize ku birebana n’umwuka wera, wumva wifuje kwiyegurira Imana kandi ukabatizwa.

16. Ni ibiki tumaze gusuzuma?

16 Iyo wiyeguriye Imana kandi ukabatizwa, uba ufashe umwanzuro mwiza cyane. Nk’uko twabibonye, ugomba kuba witeguye kwihanganira ingorane zose kandi ukagira ibyo wigomwa. Ariko nawe ubona imigisha myinshi. Kubatizwa bishobora kuguhesha agakiza kandi bigatuma ugira umutimanama uticira urubanza. Ikintu k’ingenzi cyagombye gutuma ubatizwa, ni urukundo ukunda Yehova. Nanone ugomba kuba wizera n’umutima wawe wose inyigisho z’ukuri wize ku byerekeye Data, Umwana n’umwuka wera. None se uhereye ku byo tumaze gusuzuma, wumva witeguye kubatizwa?

ICYO UGOMBA GUKORA MBERE YO KUBATIZWA

17. Ni ibihe bintu umuntu yagombye gukora mbere y’uko abatizwa?

17 Niba wumva witeguye kubatizwa, nta gushidikanya ko hari ibyo wamaze gukora byatumye ugirana ubucuti na Yehova. * Igihe wigaga Bibiliya warushijeho kumenya Yehova na Yesu, kandi ugira ukwizera (Heb 11:6). Ubu wizera amasezerano ya Yehova ari muri Bibiliya, kandi wizera udashidikanya ko igitambo cya Yesu gishobora kugukiza icyaha n’urupfu. Wihannye ibyaha byawe, ubabazwa n’ibibi wakoze maze usaba Yehova imbabazi. Warahindukiye, ureka ibibi wakoraga, maze utangira gukora ibishimisha Imana (Ibyak 3:19). Ubu ushishikajwe no kubwira abandi ibyo wizera. Wabaye umubwiriza, utangira gufatanya n’itorero mu murimo wo kubwiriza (Mat 24:14). Yehova arakwishimira cyane bitewe n’ibyo bintu byose wakoze. Watumye umutima we usabwa n’ibyishimo.—Imig 27:11.

18. Ni iki kindi ugomba gukora mbere y’uko ubatizwa?

18 Mbere y’uko ubatizwa, hari ibindi bintu usabwa gukora. Nk’uko twabibonye, ugomba kubanza kwiyegurira Imana, ukayisenga wiherereye kandi ubivanye ku mutima, uyisezeranya ko uzakomeza gukora ibyo ishaka mu mibereho yawe (1 Pet 4:2). Hanyuma uzamenyesha umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza ko wifuza kubatizwa. Azasaba abasaza kuganira nawe. Nibakubwira ko bifuza ko muganira, ntibizagutere ubwoba. Abo bavandimwe baba bakuzi neza kandi baragukunda. Muzasuzumira hamwe inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya wamenye. Baba bashaka kumenya niba usobanukiwe izo nyigisho kandi ko usobanukiwe neza ko kwiyegurira Imana no kubatizwa ari iby’ingenzi. Nibabona wujuje ibisabwa, bazakumenyesha ko uzabatizwa mu ikoraniro rizakurikiraho.

ICYO UGOMBA GUKORA NYUMA YO KUBATIZWA

19-20. Iyo umaze kubatizwa, ni iki kindi uba ukwiriye gukora?

19 None se iyo umaze kubatizwa, ni iki kindi uba ukwiriye gukora? * Ibuka ko iyo wiyeguriye Yehova uba uhize umuhigo kandi aba yiteze ko uzawuhigura. Ubwo rero, na nyuma yo kubatizwa ugomba gusohoza ibyo wamusezeranyije igihe wamwiyeguriraga. Uzabisohoza ute?

20 Uge ukomeza gukorana n’itorero. Iyo ubatijwe, uba ubaye umwe mu bagize “umuryango wose w’abavandimwe” (1 Pet 2:17). Uwo muryango ugizwe na bagenzi bawe muhuje ukwizera. Kujya mu materaniro buri gihe, bizatuma ubucuti mufitanye burushaho gukomera. Jya usoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi uritekerezeho (Zab 1:1, 2). Numara gusoma, uge ufata akanya utekereze witonze ku byo umaze gusoma, kugira ngo ibyo wasomye bikugere ku mutima. Jya ‘usenga ubudacogora’ (Mat 26:41). Gusenga Yehova ubivanye ku mutima bizatuma ubucuti mufitanye burushaho gukomera. Jya ‘ukomeza gushaka mbere na mbere ubwami’ (Mat 6:33). Ibyo wabikora ushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere. Iyo ubwiriza buri gihe, ugira ukwizera gukomeye kandi ugafasha abandi kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—1 Tim 4:16.

21. Kubatizwa bizaguhesha iyihe migisha?

21 Umwanzuro wo kwiyegurira Yehova kandi ukabatizwa, ni wo mwanzuro ufite agaciro kuruta indi yose. Birumvikana ko bizagusaba kugira icyo wigomwa. Ariko icyo uzigomwa cyose, nta cyo uzicuza. Ibigeragezo uzahura na byo muri iyi si ishaje, ‘ni iby’akanya gato kandi ntibiremereye’ (2 Kor 4:17). Kubatizwa bizatuma urushaho kunyurwa, kandi uzabona “ubuzima nyakuri” mu gihe kiri imbere (1 Tim 6:19). Ubwo rero, isuzume neza kandi usenge maze urebe niba koko witeguye kubatizwa.

INDIRIMBO YA 50 Isengesho ryanjye ryo kwiyegurira Imana

^ par. 5 Ese wifuza kubatizwa? Niba ubyifuza, iki gice ni wowe cyateguriwe. Muri iki gice turi busuzume ibibazo by’ingenzi ku birebana n’umubatizo. Kubisuzuma biri bugufashe kumenya niba witeguye kubatizwa.

^ par. 5 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ibibazo bibiri bibazwa abagiye kubatizwa.”

^ par. 19 Niba utararangiza kwiga igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? n’igitabo Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana, ugomba gukomeza kubyiga ukabirangiza.